Ifungwa rya Colonel Tom BYABAGAMBA rishobora kuba rigiye gutuma byose mu Rwanda bihinduka FPR ya Kagame igasandara. Ikintera kuvuga ntya ni uko cyera cyari ikizira gufunga umubyeyi, umugore cyangwa umutegarugori.
Kuri Kagame nta mutima w'urugo:
Mu bihugu byose byo ku isi, umugore niwe mutima w'urugo, mu bihugu by'abayisilamu ho hari ibyo umugore aba atemerewe akenshi ubisesenguye atari ukumwanga cyangwa kumutsikamira ahubwo ari ukurinda cya gicumbi cy'umuryango abumbatiye. Kuri Kagame rero nk'uko kitazira guha umugore inshingano ziremereye urugo rukazahara, nta n'icyo bitwaye kumufunga umugabo n'urubyaro bagahobagira kuko urugo rutarimo umugore ntacyo ruba rumaze kandi n'iyo rwakimara, ruba rubuzemo ikintu cy'agaciro ntagereranywa.
Madamu KANTENGWA Angélique uherutse gufungwa yahoze ayobora isanduku y'ubwiteganyirize bw'abakozi mu Rwanda yari izwi ku izina KIMENYABOSE rya KESE SOSIYALI nyuma FPR ikayihindura izina ikayita RSSB (RWANDA SOCIAL SECURITY BOARD) hagamijwe kuyisahura bakayeza. Ubu Kantengwa mbere yo kumufunga babanje kumwirukana nk'abirukana umuboyi ukora mu gikoni dore ko aribo batagira amategeko abagenga.