Intwari Ingabire Vigitoriya |
Amateka ya muntu ya kera n’aya vuba atwereka ko muri kamere, umuntu ari
ikiremwa kibaho muri sosiyete kitaremewe kwigunga (être social). Niyo mpamvu
usanga abantu barabayeho, babaho bibumbiye
mu matsinda, ariyo abyara ubwoko (ethnies, peuple, population, …). Ndetse ni
nayo mpamvu tubona habaho ibihugu, ukwishyira hamwe mu turere n’ibihugu.
Muri uko kwisungana ngo barengere cyangwa bagere ku nyungu rusange zabo,
hari ubwo amatsinda y’abantu atera ayandi agamije kunyaga ndetse no kwigarurira
ibyo andi matsinda atunze harimo n’ubutaka. Muri uko guhangana niho hagaragara
intambara zihitana abantu ku mpande zihanganye ndetse izo ntambara zikamara
n’imyaka myinshi. Ariko noneho biba agahomamunwa iyo amatsinda ahanganye aba
atuye ku butaka bumwe (igihugu kimwe).