|
Perezida KAGAME mu mushyikirano wa 2014 |
Igihugu
cy’uRwanda gikomeje inzira yo kubeshya no kuryaryana ku manywa y’ihangu abategetsi
ku ngoma ya Paul KAGAME bibwira ko ari ko bizahora boshye bimwe ubaza umukobwa
niba atwite ati oya kandi azi neza ko ategereje ko amezi icyenda yihirika
ukazamubonana uruhinja.
Uretse guta umwanya, ni gute washyikirana
n’imkomamashyi zawe usize FDRL iteye ikibazo?
Mu by’ukuri nk’uko
nabigarukaho muri iyi nkuru ya SHIKAMA, abanyarwanda badashyira mu gaciro barakataje
mu kubeshya, kuryaryana no kubeshyerana, kuko tutagendeye ku marangamutima na
za soni zirisha uburozi twese mu rurimi rwacu twisanze kuri iyi si tugasanga
duhuriyeho( ndrl : nubwo i Kigali icyemezo cyo kurucurika cyamaze
gushyirwa mu myanzuro!) , tuzi ubusobanuro bw’ijambo gushyikirana aho mu
magambo make twabyibukiranya!
Ubusanzwe gushyikirana
biva ku nshinga gushyikira nabyo bisobanuye gushaka kureshyeshya no
kumvikanisha abantu bashyamiranye nyuma cyangwa mbere yo kurwana, rero hamwe
n’ubu busobanuro muri SHIKAMA twibaza
icyo Perezida Paul KAGAME ashyikiranamo n’inkomamashyi ze hariya ku ngoro
y’inteko ishinga amategeko ku Kimihurura bikatuyobera.
Ese baba
bashyikirana bapfuye iki ko ntawe twari bwabone abandi batanga amashyi
y’urufaya ngo we amutunge agatoki, cyangwa ngo anahigime gusa! Ubundi ijambo
imishyikirano ryatangiye kumvwa n’abanyarwanda igihe Perezida Habyarimana
Yuvenali yashishikarizwaga kujya gushikirana na Kanyarengwe na FPR inyuma ye.
Ejo bundi Kagame
afashe manda ye nibwo twongeye kumva inama z’imishyikirano ariko umunyarwanda
wese mpamya ko atakwihandagaza ngo asobanure impande ebyiri ziba zishyikirana
cyangwa icyo iyo mishyikirano yagezeho kugera kuri iyi nshuro ya cumi na kabiri.
Maze bakanyomeka abanyarwanda bemeza ko nta munyarwanda uniganwa ijambo, akazi
gatangwa nta kimenyane, ubukungu bwarazamutse,….
Kuri Kagame ngo nta munyarwanda uniganwa
ijambo!
Aha
iki ni ikinyoma cyambaye ubusa nka kumwe natangiye inyandiko mbivuga, Perezida
Kagame arabeshya abo ashinzwe kuvugira ntacyo yikanga maze nabo
bakamwikirizanya ikinyabupfura bemera kumubeshya nabo bati ibintu nibyo ntawe
uniganwa ijambo, wasubira inyuma gato ugasanga abapasitoro bafunzwe bazira
kwisengera atari n’ubutegetsi batunga agatoki ukabura aho wifata.
Ese
niba nta munyarwanda uniganwa ijambo Madamu Ingabire Victoire na ba Maitre
Ntaganda Bernard, abanyamakutru b’abanyarwanda birirwa bameneshwa, n’abandi
tutarondoye atari ijambo baniganywe tuvugeko baniganywe iyihe ntwaro yindi bari
bishingikirije ? ibi byose nibyo
muri SHIKAMA
duheraho twanzura ko iri jambo rije ribeshya abanyarwanda nabo bakaryumva
bakanyurwa manuma aka wa mugani ngo umuntu aguhisha ko akwanga nawe akamuhisha
ko ubizi.
Perezida Kagame mu 2014 nta n’isoni afite zo
gutinyuka kuvuga ko akazi gatangwa nta kimenyane!
Aha
ndabanza ngaruke kw’ijambo naba narabwiwe n’umuntu wamize umuti FPR yanywesheje
abanyarwanda aho twarimo tuganira nkamutekerereza ukuntu serivisi zipfa kubera
ukuntu akazi gatangwa hagendewe ku kimenyane mu Rwanda maze agiye kumpuhura aba
arambajije ati: «Ese niba akazi gatangwa
ku kimenyane wowe wakoze iki ngo
umenyane nawe kakugereho!»
Ibi
nibyo byibereye mu Rwanda umuntu wese aho kwiga ashishikariye ubumenyi
bwazagirira igihugu akamaro ariga uko azamenyana maze nawe akazi kazakunde
kamugereho. Kuko impfubyi yimenya rero, turashishikariza abanyarwanda
bakiyoboka amashuri kwiga akazi aho kwiga aho bazakorera kuko isi yabaye
umudugudu nyuma y’aho haziye ikusanyabukungu, bivuze ngo ushobora kwiga
utegerejwe ngo uze uyobore ikigo runaka ariko ukirengagiza ibyo wiga wa murimo
wabura ukarutwa n’utarakandagiye mu ishuri.
Mu bukungu ho minisitiri Gatete arakwanjika
imibare agahereza Kagame
Aha
ku baba barakunze gusoma SHIKAMA twanyujijeho amasomo menshi agendanye
n’uko ubukungu bw’igihugu bubarwa, ko kubona Kigali yuzuye imodoka n’inzu
zizamuka Atari bwo bukungu bw’igihugu, cyangwa kubwirwa ko BNR yenda gusohora
izindi noti za 2,000 na 5,000 zikaba nyinshi ari bwo bukungu, oya ubukungu nk’uko
twakunze kubigarukaho babubara bashingiye ku bipimo fatizo byibanda ku buzima
buri hariya hasi mu cyaro cya nyuma y’ibindi bakareba ikizere cy’ubuzima bw’ejo
hazaza bw’umuturage waho afite.
Dusubiye
inyuma tukareba ariya mavunja yo muri Kirehe yavuzwe bigatinda, tukajya ku buhinzi
n’ubworozi byateshejwe agaciro; muri SHIKAMA duhakana twivuye inyuma izi raporo kuko
twe intego yacu ari ukwimika ukuri, ntitwajya aho ngo tubeshyane ngo yego mwidishyi dutatiriye intego yacu.
Umushyikirano wa 2015(niba uzabaho), ukwiye
kuzahuza FPR na FDRL maze Kagame akazisobanura ku binyoma arimo kunyomeka abanyarwanda
muri iyi nama yo kwifotoza, kurya no kunywa
Nk’uko
mu Kinyarwanda bivugwa ko ukuri kutica umutumirano, ntituri abanazi b’igihugu
nk’uko ubu ariyo mvugo iharawe I Kigali. Turamutse twanga u Rwanda, inyandiko
zikorwa umunsi ku wundi twingingira FPR gutanga ituze no gusubiza inkota mu
rwubati, zaba zarahagaze tukayireka ikazirwariza ku munsi wa NGIRE NTE Nyirabiyoro
yahanuye kandi FPR ikwiye ndetse igomba kumenya ko uwo munsi uri hafi kuko nta
gahora gahanze.
Ikizima
niba habaho imishyikirano koko atari bimwe byo kubeshya natangiye mvuga,
uw’ubutaha ntuzasige FPR na FDRL badashyikiranye aho guta umwanya n’amafaranga
bitakarira mu itegurwa ry’iyi mishyikirano ussanga ari umwanya wo kurya,
kwifotoza no gusinda, mu gihe amamiriyari ahatikirira yakabaye afasha abaturage
batishoboye cyangwa agakoreshwa mu bindi bibazo igihugu gifite nk’imyenda
turimo amahanga.
TUYISENGE Garasiyani
Shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)