Mu cyumweru gishize, Tito RUTAREMARA yagiranye ikiganiro n’urubuga rwa Kagame rwitwa igihe.com. Muri icyo kiganiro Tito Rutaremara yongeye kutwishongoraho cyane yerekana ko abahutu ntacyo turi cyo aho yavuze ko F.D.L.R igomba kuza yikoreye amaboko ikanyuzwa i Mutobo.
Pageviews all the time
ISESENGURAMVUGO NA POLITIKI. Faustin TWAGIRAMUNGU, taliki 03 Kanama 2014 ati : « Nimba perezida w’u Rwanda nzubaka urwibutso rw’ABAHUTU bishwe mu Rwanda no muri RD Kongo!». Yungamo ati : « Perezida wa USA George Walker Bush yatewe inkweto n’umunyamakuru muri IRAK (Kuwa 14 Ukuboza 2008) ariko nkaba nibaza niba abanyarwanda nabo barabuze inkweto ngo bazitere ubatsikamiye!» Nanjye nkagira nti :« Kagame kuko yari azi ko abanyarwanda azabatsikamira cyane yabategetse kwambara BODA-BODA gusa kubera ko yakekaga ko abaturage bashobora kuzarambirwa igitugu cye bakazamutera BODA-BODA Rukokoma amaze kubivuga!!!»/ BWIZA M.
Itangazo ryihutirwa: Shikama iraburira abaturage ba GITARAMA: hoherejwe batayo yo kubasogota ninjoro bikitirirwa FDLR. Shikama ikaba inamagana inkongi z'imiriro noneho zibasiye amazu y'abaturage mu gicuku.
Amakuru y'inshamugongo amaze kugera kuri Shikama ni avuga ko Leta y' Agatsiko yohereje abasirikari benshi( Batayo) mu mujyi wa Gitarama; Ikigenza izi nkoramaraso nta kindi atari ugukora ibikorwa by'iterabwoba .
Nkuko twabitangarijwe n'umuntu tutari buvuge izina uri mu boherejwe i Gitarama muri iriya batayo, ngo aba bicanyi bashinzwe kuzajya batera ibyuma abantu ninjoro, hanyuma Agatsiko kagahita gakwirakwiza ibihuha mu itangazamakuru ryako ko ari FDLR iriho yica abaturage!
Agatsiko kakaba kamaze gutangira iki gikorwa kigayitse aho umunsi w'ejo tariki ya 5/8/2014, abaturage 3 baterewe ibyuma i Gitarama ahitwa i GAHOGO kuri ADEPR.
Tukaba tuburira abaturage ba Gitarama tubabwira gukaza umutekano, ariko cyane cyane bagataha kare. Shikama izabagezaho ejo inkuru irambuye kuri iki kibazo tunabaha n'amwe mu mazina y'abasirikare bari muri iki gikorwa kigayitse.
_____________________________________________________________
Ntitwarangiza uyu muburo tutamaganye ibikorwa by'urukozasoni ubu byibasiye amazu abaturage bararamo biriho bikorwa hirya no hino mu Rwanda, abantu bose ubu bakaba barabaye ba Sinzibiramuka. Igitangaje rero ni uko Leta y'Agatsiko yinumiye ntigire icyo ibwira abaturage kuri iyi miriro iriho ibakenesha kurushaho ndetse bamwe ikanabahitana!
Mana Tabara u Rwanda
NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
Nkuko twabitangarijwe n'umuntu tutari buvuge izina uri mu boherejwe i Gitarama muri iriya batayo, ngo aba bicanyi bashinzwe kuzajya batera ibyuma abantu ninjoro, hanyuma Agatsiko kagahita gakwirakwiza ibihuha mu itangazamakuru ryako ko ari FDLR iriho yica abaturage!
Agatsiko kakaba kamaze gutangira iki gikorwa kigayitse aho umunsi w'ejo tariki ya 5/8/2014, abaturage 3 baterewe ibyuma i Gitarama ahitwa i GAHOGO kuri ADEPR.
Tukaba tuburira abaturage ba Gitarama tubabwira gukaza umutekano, ariko cyane cyane bagataha kare. Shikama izabagezaho ejo inkuru irambuye kuri iki kibazo tunabaha n'amwe mu mazina y'abasirikare bari muri iki gikorwa kigayitse.
_____________________________________________________________
Ntitwarangiza uyu muburo tutamaganye ibikorwa by'urukozasoni ubu byibasiye amazu abaturage bararamo biriho bikorwa hirya no hino mu Rwanda, abantu bose ubu bakaba barabaye ba Sinzibiramuka. Igitangaje rero ni uko Leta y'Agatsiko yinumiye ntigire icyo ibwira abaturage kuri iyi miriro iriho ibakenesha kurushaho ndetse bamwe ikanabahitana!
Mana Tabara u Rwanda
NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
Dushimire bamwe mu bakuru b'ingabo za APR batishoye mu bwicanyi bw'akandoyi n'agafuni bwakorewe Abahutu, bikabaviramo kubizira intambara irangiye mu kwezi kwa Nyakanga 1994 nyuma ya raporo ishinja abo basirikare bakuru, Kapiteni J. Nziza yashyikirije Jenerali Majoro Kagame./ Bakizimbwa Paul Kizito
General MUHIRE wagiye abwirizwa kwica abahutu akabyanga akaba abizize |
Ubwo bwicanyi bwakozwe ahanini hifashishijwe intwaro gakondo zirangajwe imbere n'agafuni hamwe n'akandoyi (uburyo ingabo zahoze ari iza APR zakoreshaga zica abahutu zibazirikira amaboko inyuma agatuza kagafora), ntabwo amabwiriza yatanzwe na Kagame yo kwica izo nzirakarengane yubahirijwe n'abakuru b'ingabo bose.
Ibyahishuwe bya cyenda: menya ibyategetswe Kagame na FDLR mu nama y’iminsi 3 yahuzaga LONI, Afrika Yiyunze(AU), SADC , imiryango mpuzamahanga, n’ibihugu bifite ingabo muri RDCongo; yabaye kuva ku itariki ya 2 kugeza kuya 5 Nyakanga 2014. Ese ibyategetswe aba bombi ntibyaba bifitanye isano n'inkongi z'imiriro zibasiye u Rwanda?(igice cya kabiri)/ NKUSI Yozefu
Mu gice cya mbere cy'iyi nyandiko, twabagejejeho ibyo amahanga yategetse FDLR na Kagame Paul gukora kugirango amahoro asakare mu Rwanda no mu karere. Muri iki gice cya kabiri turavuga ku bishoboka-ndongozi bidufasha kwemeza cyangwa guhakana niba imyanzuro y'iriya nama ifitanye isano n'imiriro yibasiye u Rwanda. kanda aha usome hano igice cya mbere cy'iyi nyandiko
“ FDLR igomba gutaha ipfukamaye, FPR twe twaje turwana kuko bari baratubujije gutaha.”Tito Rutaremara aganira na igihe.com 1/8/2014. Tega amatwi Shikama ikubwire amwe mu mabanga utari uzi kuri ibi Rutaremara yita kubuzwa gutaha:menya ukuntu Rutaremara, Museveni n’abandi baciye hasi no hejuru ngo Habyarimana Juvenal atarangiza ikibazo cy’impunzi mu mahoro, kugirango bazakigire urwitwazo rwo kumena amaraso mu Rwanda no mu karere.(Igice cya kabiri)/NKUSI Yozefu
umucurabwenge wa FPR Tito Rutaremara |
Tito Rutaremara aracyatsimbaraye ku nkingi Umunani
za FPR, amaraso uyu mutwe wamennye ntamutera ipfunwe, aracyashaka andi !
Nyuma y’aya
mateka y’urukozasoni ya FPR twabonye ubushize, reka nsubize Rutaremara bimwe mubyo yaganiriye na igihe.com muri make
bishingiye ku nkingi umunani FPR Inkotanyi igenderaho zose umuntu yahinira mu
nteruro imwe gusa: «gukoresha uburyo bwose bushoboka, umuhutu ntazongere kugera ku
butegetsi mu Rwanda»
Dore uko Uzajya utanga igitekerezo cyawe ugasoma n'iby'abandi ku mbuga za SHIKAMA ku buryo bwihuse
Shikama irashimira abantu bafata igihe cyabo bakagira icyo bavuga ku nyandiko baba bamaze gusoma kuko turavuga mu kinyarwanda ngo umugabo umwe agerwa kuri nyina; ni ukuvuga ko ibitekerezo byanyu bidufasha kwiyubaka, bityo Shikama igatanga umusaruro ubereye abanyarwanda.
Kuri uru rubuga shikamaye.blogspot.com twasanze uburyo rukozemo rutorohereza abashaka gutanga ibitekerezo, niyo mpamvu twabashyiriyeho urundi Shikama2.com bizajya biborohera kuvuga icyo mutekereza ku nyandiko, kohereza inyandiko zanyu bwite, kohereza ibitekerezo byanyu bwite ku bibera mu Rwanda n'ahandi ku isi, kuduha amakuru mushaka ko dukurikirana. Inyandiko zijyanye n'amashyaka tuzifata nko kwamamaza benezo bagomba kuriha Shikama nkuko bigenda ku matangazo yose( Amarembo nabo arabafunguriye)
MURI SHIKAMA TWAMAGANYE UBWICANYI NDENGAKAMERE BWAKOZWE KUWA GATANU TALIKI 01 KANAMA 2014 N’AGATSIKO K’ABICANYI BO MURI F.P.R BAFATANYIJE N’ABATUTSI BAROKOTSE BO MU BYIMANA BARANGAJWE IMBERE NA BAGIRUBWIRA Joseph NA MUNYANKINDI Froduard BUGAHITANA INZIRAKARENGANE (6) ZO MU RUGO RWA NGAYABERURA UTUYE KU RUHINGA HAKURYA YA GAKURAZO MU MUDUGUDU WA GASIZA, MU KAGALI KA KAMUSENYI, MU MURENGE WA BYIMANA, MU KARERE KA RUHANGO; MU NTARA Y’AMAJYEPFO Y’U RWANDA
Umujyi wa Byimana ari nawo wubatsemo ibiro by’umurenge wa Byimana mubona ku ifoto yo hejuru. Uriya musozi mugari mubona hakurya witwa Saruheshyi niwo Umuryango wa NGAYABERURA warimbuwe wari utuyeho. Imana ibahe iruhuko ridashira. |
Kuwa gatanu, taliki 01 Kanama 2014 mu Rwanda hose twarimo kwizihiza umunsi w’umuganura. Kuri uwo munsi, ibyo byishimo byo kuganura ibyo umuryango wejeje ntibyahiriye umuryano wa NGAYABERURA utuye ku Ruhinga rwa Saruheshyi mu muduguga wa Gasiza, mu Kagali ka Kamusenyi, mu Murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango mu ntara y’Amajepfo y’u Rwanda.
Kuri uwo munsi, kuri Paruwasi Gatulika ya Byimana habaye umuhango wo guhesha amasakaramentu yiganjemo iryo gukomezwa kuko ari mu mpeshyi. Iyo Misa ikaba yarasomwe kandi ikayoborwa na Musenyeri Mbonyintege Smaragde wa Kabgayi ari nayo ibarurirwamo na Paruwasi Byimana.
Itangazo:Turamenyesha abashyira inyandiko za Shikama ku mbuga zabo, kuzirekera umwimerere wazo.
Bimaze kugaragara kenshi ko imbuga zimwe na zimwe zigabiza inyandiko za Shikama zikazitobatoba uko zishakiye.
Bamwe muri ba nyiri izi mbuga barenga batatu twarabandikiye dukoresheje email tubabwira ko ibyo bakora ataribyo, babiri muribo kugeza n'ubu ntibarikosora!
Turongera kwibutsa aba bavandimwe, ko niba bashaka ko abasomyi babo basoma ibyo twanditse babicishije ku mbuga zabo, hari uburyo butatu bwo gukoresha:
1. LINK, 2. FEEDS
niba bahisemo uburyo bwa 3. Copy and Paste bagomba gukora ku buryo inyandiko yacu isoka ku rubuga rwabo isa nkuko imeze ku rubuga rwa shikama nta n'akadomo kavuyeho cyangwa kongeweho.
Tubaye tubashimiye.
Ubuyobozi bwa SHIKAMA
Bamwe muri ba nyiri izi mbuga barenga batatu twarabandikiye dukoresheje email tubabwira ko ibyo bakora ataribyo, babiri muribo kugeza n'ubu ntibarikosora!
Turongera kwibutsa aba bavandimwe, ko niba bashaka ko abasomyi babo basoma ibyo twanditse babicishije ku mbuga zabo, hari uburyo butatu bwo gukoresha:
1. LINK, 2. FEEDS
niba bahisemo uburyo bwa 3. Copy and Paste bagomba gukora ku buryo inyandiko yacu isoka ku rubuga rwabo isa nkuko imeze ku rubuga rwa shikama nta n'akadomo kavuyeho cyangwa kongeweho.
Tubaye tubashimiye.
Ubuyobozi bwa SHIKAMA
“ FDLR igomba gutaha ipfukamaye, FPR twe twaje turwana kuko bari baratubujije gutaha.”Tito Rutaremara aganira na igihe.com 1/8/2014. Tega amatwi Shikama ikubwire amwe mu mabanga utari uzi kuri ibi Rutaremara yita kubuzwa gutaha:menya ukuntu Rutaremara, Museveni n’abandi baciye hasi no hejuru ngo Habyarimana Juvenal atarangiza ikibazo cy’impunzi mu mahoro, kugirango bazakigire urwitwazo rwo kumena amaraso mu Rwanda no mu karere/NKUSI Yozefu
Imyanzuro
yavuye mu nama mpuzamahanga yigaga ku kibazo cya FPR iherutse, ikaba
yarategetse Paul Kagame gufatanya na FDLR bakubaka igisirikare cy’igihugu mu
gihe cy’amezi 6 uhereye ku ya 5 Nyakanga 2014, no kubaka inkambi zizakira
abatagiye mu gisoda mu gihe bazaba bategereje gusubuzwa mu byabo; ikomeje
kubyinisha muzunga Ingoma y’Agatsiko, Shikama ikaba yarakugejejeho ku buryo burambuye igice cya mbere kirebana n'ibyategetswe Kagame, mu cyumweru gitaha tukazakomeza ku gice cya kabiri! Turakunyurira muri make hasi aha
amacenga, amayeri, ubugome FPR ikoresha iyo ihamagariwe ikintu cyose kirebana
n’amahoro y’abanyarwanda, mbere yo kugira icyo tuvuga ku Kiganiro Rutaremara
yagiranye na Igihe .com avuga ko FPR baje barwana kuko bari barangiwe gutaha
naho FDLR nize ipfukamye we na Kagame bayicishe I Mutobo aho abandi bahutu
batahutse baciye.
IJAMBO RY’IMANA KURI IKI CYUMWERU CYA 18 GISANZWE, TALIKI 03 KANAMA 2014 :Isomo rya mbere : Izayi : 55,1-3 Zaburi: 144,8-9,15-18 Isomo rya kabiri : Abanyaroma : 8,35.37-39 Ivanjiri : Matayo : 14,13-21 : « Nk’uko Yezu yagiriye impuhwe abantu 5000 bari bishwe n’inzara akabagaburira, ni nako Imana ije gukiza abanyarwanda 12,000,000 maze iduhe umunezero n’ubukungu tuzaraga abo mu bisekuru bizadukomokaho-Icyemezo cyo gukiza rubanda no kuruha umunezero gikomoka ku muyobozi utari gito kandi uzi igikwiye!!!» Abatagatifu : Nikodemu na Gamaliyeli
Muri iyi minsi, Kiliziya
umubyeyi wacu irakomeza kudushyira mu mwanya mwiza wo gusobanukirwa icyo Yezu
ashaka ku bantu aribo twebwe. Tumaze iminsi ducirwa imigani igana akariho irimo
uw’umubibyi, uw’urumamfu mu ngano, Zahabu y’igiciro itabye mu butaka,…
Kuri iki cyumweru cya 18
gisanzwe mu mwaka wa Liturujiya ya Kiliziya Gatolika, Yezu aragaragaza ukuntu
abantu bashonje baba bakwiye kugirirwa impuhwe kugira ngo babone ikibatunga
kuko nabo batatutse Imana kandi ibi bikagerwaho ari uko badafite umuyobozi gito
ahubwo bafite uzi gufata icyemezo gikiza rubanda.
IGICE CYA GATANDATU : GUKUNDA U RWANDA GUTANGAJE KWARANZE UMUTABAZI W’UMUCENGELI (UMUNTU UHITAMO KUMENERA IGIHUGU AMARASO YE KU BUSHAKE) WITWA RWAMBALI I WABAYEHO KU NGOMA Y’UMWAMI NSORO I MUHIGI SAMUKONDO (1279-1312)
Muri iyi nyandiko tugiye kubasangiza ibyishimo n’umunezero wo kuvuka mu gihugu cy’u Rwanda kuko rwagize intwari kandi n’ubu twizera ko ruzakomeza kuzibaruka. Turashimira kandi buri munyarwanda wese ugerageza kwigana no kwisanisha n’ababaye intwari mbere.
Mu rwego rwo kubaha agaciro bakwiye mu mateka yacu, tugiye kubatekerereza amateka y’umwe muri bo wameneye igihugu amaraso ye ku bushake. Umuntu witangira igihugu akemera kukimenera amaraso ye ku bushake ntawe umuhase mu Kinyarwanda cyiza cyiza yitwa UMUTABAZI W’UMUCENGELI.
Iyi ngoma ya FPR ibyayo birayoberanye. Ubundi umwanya wa Ambasaderi ni umwanya ukomeye wubashywe, ariko kuri FPR uyu mwanya ni ikimoteri, ubuhungiro, indiri y'ibikorwa by'ubwicanyi n'ishimuta no gucunga imitungo ya Kagame./ Bakizimbwa Paul Kizito
Mitali Protazi |
Mu kinyarwanda bakunze kuvuga ngo "uwapfuye yarihuse". Nibyo koko uwapfuye yarihuse atabonye udushya, ibintu bishekeje, ariko binateye agahinda FPR ikomeje kugenda ikora inakorera Abanyarwanda. Bisanzwe bizwi ko umuntu uhawe inshingano zo kuba Ambasaderi mu kindi gihugu, aba afatwa nka Perezida w'igihugu cye muri icyo gihugu yoherejwemo.
Shikama iragirango ibamenyeshe ko, inshingano za Ambasaderi ari nyinshi, ariko iz'ingenzi ni uguhagararira inyungu z'igihugu akomokamo, mu gihugu yoherejwemo. Ambasaderi afite inshingano zo kurengera no gufasha abaturage b'igihugu cye bari mu gihugu aba yoherejwemo. Izo ni inshingano zituma Ambasaderi afatwa nk'umuntu ukomeye cyane ndetse agahabwa ubudahangarwa nk'ubuhabwa Perezida wa Rebubulika.
Kubw'iyo mpamvu, Shikama irabamenyesha ko guhitamo Ambasaderi ugomba guhagararira igihugu cye mu gihugu runaka, Perezida ufite mu nshingano ze, unahabwa uburenganzira n'itegeko nshinga bwo gushyiraho Ambasaderi, agomba guhitamo umuntu ushoboye, wizewe, w'inyangamugayo kandi w'umugabo mu bitekerezo.
N’UBWO PEREZIDA KAGAME AHUNGISHIRIJE MITALI K. Protais MURI AMBASADE Y’U RWANDA MURI ETHIOPIA; AMAGAMBO N’INYANDIKO BITAKAMBA BINAHENDAHENDA NGO KIZITO MIHIGO AFUNGURWE BIKOMEJE KWISUKIRANYA BIVA MURI IBUKA NO MURI C.N.L.G BIGANA MU BIRO BYA PEREZIDA Paul KAGAME/GATENDO A..
Kizito Mihigo ku mapingu ariho
aravugana n'abanyamakuru
|
Nk’uko mwabigejejweho na SHIKAMA, muri Mata 2014 nibwo inkuru y’incamugongo yasakaye mu Rwanda no ku isi yose nk’icyo abantu bise ikidashoboka : « Kizito Mihigo arafunzwe kuko yacuze umugambi wo guhitana Perezida Paul Kagame». Abantu bari bazi Kizito Mihigo bakubiswe n’inkuba abandi bananirwa kubyumva bararekera, itangazamakuru natwe tuba tubonye akazi.
Ikihutirwaga muri byose nk’uko abakozi ba SHIKAMA bakorera i Kigali babitugejejeho, ni ukwiyumvamo ko urukundo abaturage bakunda Mihigo bakirwifitemo. Iyi ngingo ikaba yarahuye n’imbogamizi ikomeye yaturukaga mu butegetsi bwite bwa Leta y’u Rwanda bwakomezaga kwemeza ko Kizito ibyaha ashinjwa anabyiyemerera.
ISESENGURAMVUGO NA POLITIKI KURI MINISITIRI W’INTEBE W’ICYADUKA UDAFITE UBUBASHA MU KAZI. ANASTASE MUREKEZI AKIRI MINISITIRI MURI MI.FO.TRA YASUYE ABATURAGE I NYABIKENKE-GITARAMA MURI MUTARAMA 2014 MAZE ATI : « MU 1973, NIGA MURI KAMINUZA YA LOUVAIN LA NEUVE MU BUBILIGI NANDIKIYE GUVERINOMA YA KAYIBANDA NYISABA KO LETA YE YAKORA IBISHOBOKA BYOSE IKIRUKANA ABATUTSI MU MASHURI. NYAMARA NARI MFITE AMARASO Y’ABATUTSI MU GISEKURU NKOMOKAMO!!!»/ NTIRUSHWA W.
Nimurebe uko Habumuremyi apfukamiye
Nyiramongi ngo bucye 2.
Nimwitegereze Nyiramongi ukuntu amurebana iseseme (Kandi
hano yari akiri minisitiri w’intebe).
|
Minisitiri w’intebe Murekezi Anasitazi utagira ububasha na bukeya kwa Kagame: Umenye ko uwo usimbuye nawe uri mubo yagambaniye muri ya Videwo ya NDUMUNYARWANDA |
Mu mwaka w’2013 nibwo FPR yadukanye igikorwa giteye isoni kigamije gutegeka abahutu bize kandi bashobora kuzana impinduka muri politiki gusaba imbabazi banze bakunze kandi bakabikorera (bakabivugira) mu ruhame.
Urubuga rwanyu SHIKAMA twabagejejeho inyandiko nyinshi kuri iyi ngingo ariko n’ubu ntitwemerewe kurekeraho kuko aho guhagarika iri yicarubozo n’itegura-tsemba-bahutu, ahubwo FPR irakaza umurego. Kubera iyi mpamvu natwe tugomba kongera inyandiko zibyamagana kandi mu kinyabupfura kiranga abarezwe.
Agatendo mu dutendo. Ibyo Shikama yavuze kuri 24/7/2014 birasohoye: Kagame yahungishirije Mitari Protazi muri Ambasade muri Etiyopiya nkuko yabikoreye Umusimbuye yasimbuye Ruhangarabatanu amwohereza muri Nigeria; Dr Habiyaremye P.D we ngo amahoteli ye 3 aramuhagije ntashaka kujugunywa muri ambasade/ Nkusi Yozefu
Mitari na Habiyaremye |
Icyitonderwa: mu gihe musoma iyi nyandiko, mushobora no gukanda ku mirongo ifite irangi rya bururu mugasoma izindi nyandiko zifitanye isano nayo.Muryoherwe.
Ubwo inkuru yasakaraga hirya no hino ku mbuga no ku maradiyo ko Kagame yirukanye Minisitiri w'Intebe Dr Harebiyaremye P.D,Mitari na Kalibata Shikama yahise isohora inkuru kuri 24/7/2014 ivuga ko aba bantu bari baragarayeho kunanirwa kugeza n'aho bamwe bafungisha umujyambere w'umucikacumu, umwana kuribo Kizito Mihigo. Shikama rero ikaba yaremezaga ko Kagame ahita yohereza abantu nk'aba muri za Ambasade hirya no hino ku isi guhagararira inyungu ze nkuko yabikoreye Ruhangarabatanu rwa Mudatinya amwohereza kumuhagararira muri Nigeria, igihe ababyeyi bariho bavuza induru muri Kigali ko abana babo baba banduye cya cyorezo bakimara kubona amafoto yari yafatanye nabo mu isindwe ryo mu rwego rwo hejuru. Iryo Shikama yavugaga riratashye, Mitari wari umaze iminsi yibasiwe na Shikama kubera gukoresha diplomu y'impimbano yahawe na ULK no gufungisha umuziranenge Kizito Mihigo uzwiho gushakira ineza abanyarwanda bose; uru rubuga rukaba rwariho rusaba ko uyu mugabo ashyikirizwa ubutabera, Kagame yafashe umwanzuro wo kumuhungishiriza muri Etiyopiya muri Amabasade ye.
Birababaje kandi biteye agahinda. Kurikira uko Abanyamahanga babona Abanyarwanda bitewe n'akaga ndetse n'ibyago Agatsiko Sajya kakururiye u Rwanda kajya kwiba, kwica no gusahura igihugu cya Congo./Bakizimbwa Paul Kizito.
Bavandimwe banyarwanda, ibyago Agatsiko Sajya kazaniye u Rwanda n'Abanyarwanda kuva taliki ya 1 Ukwakira 1990 kugeza ubu, nituramuka tudashyizemo ingufu zihagije, bizatwara imyaka n'imyaniko kugirango Abanyarwanda bongere kugirirwa icyizere n'Abanyamahanga.
Nk'uko urubuga rwanyu Shikama rudahwema kubagezaho ibibi Agatsiko Sajya gakora no kubakangurira kubirwanya, noneho bigeze aho Abanyamahanga ubwabo badukangurira guhagurikira Agatsiko mu maguru mashya mu rwego rwo kwirinda ko Umunyarwanda aho ari hose azajya ahabwa agato.
Nk'uko urubuga rwanyu Shikama rudahwema kubagezaho ibibi Agatsiko Sajya gakora no kubakangurira kubirwanya, noneho bigeze aho Abanyamahanga ubwabo badukangurira guhagurikira Agatsiko mu maguru mashya mu rwego rwo kwirinda ko Umunyarwanda aho ari hose azajya ahabwa agato.
MITALI PROTAIS WABAYE MINISITIRI KUGERA TALIKI 23 NYAKANGA 2014 KUBERA KO YISE KAGAME NYAGASANI YAMUTEGEKA GUSENYERA « P.L » MURI « F.P.R » AKABYEMERA; AKWIYE GUSHYIKIRIZWA UBUTABERA AKISOBANURA KURI DIPOLOMU YIBYE MURI U.L.K NO KU BYAHA YAGERETSE KURI KIZITO M. NGO ATAZAMUSIMBURA/ BAZIGUKETA F.
Bwana Mitali Protais wabaye minisitiri w’ubucuruzi n’amakoperative ya Paul KAGAME nyuma akaza kwimurirwa muri MINISPOC ariko akaba byose yarabigezeho ku itike y’ishyaka Parti Liberal(P.L) ubu ntakibarizwa muri Guverinoma ya Paul Kagame kuko ku italiki 23 Nyakanga 2014 yayirukanywemo.
Bikaba byumvikana kandi byari bikwiye ko umuntu nk’uyu wiyitirira ubwenge adafite akanabyongeraho kugambanira umuziranenge ko akurwa muri guverinoma. Kubera iyi mpamvu, uyu munsi SHIKAMA turabatangariza ibyifuzo bibiri dushaka kugeza ku butegetsi bw’u Rwanda no ku basomyi bacu.
TWAVUGAGA KO KAGAME AZARUHINDURA UMUYONGA TUTARABONA : «URUZINDUKO RWA PEREZIDA WA SENAT Dr NTAWUKURIRYAYO JEAN DAMASCENE I NAIROBI RWO GUHASHYA AL SHABBAAB MURI KENYA NI NKO GUTUMA UMWANA IFUMBA Y’UMURIRO YO GUTWIKA INZU YAWE N’UBUNDI IRIMO GUSHYA»/ GATENDO A.
Adan Hashi Farah Ayro |
Dr Ntawukuriryayo atorerwa kuyobora Sena ku italiki 10 Ukwakira 2011 |
Ejo nibwo Shikama ko abanyapolitiki bo mu Rwanda ku butegetsi bwa Paul Kagame basigaye bameze nk’abarindagiye. Ibi twari tubikurije ku ruzinduko rwa minisitiri w’ububanyi n’amahanga bwa Kagame n’butwererane bw’akarere; Madamu Luwiza MUSHIKIWABO arimo mu burasirazuba bwo hagati.
Perezida wa Senat y’u Rwanda Dr Ntawukuriryayo Yohani Damasenti nawe ubu ari mu gihugu cya Kenya mu ruzinduko rw’akazi rugamije kwizeza abategetsi ba Kenya ko u Rwanda rwiteguye kubafasha guhashya umutwe w’iterabwoba wa Al Shabbaab ngo kuko ubangamiye umutekano w’akarere.
Ibinshengura umutima. Ese wari uzi ko mu murwa mukuru w’u Rwanda Kigali muri buri minota 30 hari umuntu mushya uba wanduye agakoko gatera SIDA? Ese aho uyu muvuduko mushya w’iki cyorezo ntiwaba uterwa n’abo mu gatsiko bikurikiranira buri gihe inyungu zabo batitaye ku za Rubanda, nk’Abapfubuza bashinze amazu yo kogosheramo inskya n’incakwaha, gukorerwa iki cya nyuma bikaba ari 70,000FRW? Kurikira Shikama / Nkusi Yozefu.
Hari inkuru
iherutse guhita kuri Radiyo BBC/Gahuza ivuga ko mu murwa mukuru w’u
Rwanda Kigali hari abantu 2 baba banduye agakoko gatera SIDA buri saha, ubwo ni ukuvuga buri
minota 30 hari umuntu umwe uba wanduye ako gakoko. Ubwo mperuka mu Rwanda muri 2009, hari ingamba zari zarafashwe n’abategetsi b’u Rwanda mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya SIDA ku
buryo buri wese yabonaga koko ko iki cyorezo cyakaniwe mu Rwanda ku buryo
bushimishije. Zimwe muri izo ngamba harimo:
Kagame yagize neza kwirukana Mitali P. no guhanantura mu ntera Musoni James. Narekure Kizito Mihigo kuko bigaragaye ko Kagame yamaze kumenya ko uyu mwana arengana abigejejweho na Shikama. Ariko kugabira umwanya Murekezi A. n'ibaruwa ye yo mu 1973, bigaragaje ko Kagame akiri wa wundi! /Bakizimbwa Paul Kizito
Mitari yagambaniye Kizito ngo atamugira mu mwanya amujugunya muri Gereza noone umwanya arawubuze |
Kagame akoze akazi keza ko kuvutura umunyafu ba Minisitiri Mitali na Musoni, ariko nakarangize arekura uyu mwana Kizito M. wahohotewe n'aba bagabo bafatanyije na Jenerali Nziza. kanda aha wongere usome ibyahishuwe bya 6 Shikama yakubwiragamo ukuntu Mitari,Musoni na Nziza bagambaniye Kizito Mihigo ngo afungwe.
Kagame yari akwiye gushimirwa kubera iki gikorwa, ariko ibyiza akoze bihise biba impfabusa kubera kugabira umwanya ukomeye umuntu watangije amacakubiri mu bana b'u Rwanda ariwe Murekezi Anastase.Minisitiri Musoni James yahereye kera agaragaza ubuswa mu myanya ikomeye yose yagiye agabirwa na Kagame kubera guhakirizwa. Ariko kubera ko Kagame akunda umuntu w'igisambo unamwoza ibirenge, Musoni yakomeje kwiba no kurya umutungo wa Leta nta nkomyi
Kagame yari akwiye gushimirwa kubera iki gikorwa, ariko ibyiza akoze bihise biba impfabusa kubera kugabira umwanya ukomeye umuntu watangije amacakubiri mu bana b'u Rwanda ariwe Murekezi Anastase.Minisitiri Musoni James yahereye kera agaragaza ubuswa mu myanya ikomeye yose yagiye agabirwa na Kagame kubera guhakirizwa. Ariko kubera ko Kagame akunda umuntu w'igisambo unamwoza ibirenge, Musoni yakomeje kwiba no kurya umutungo wa Leta nta nkomyi
IJAMBO RY’IMANA KURI IKI CYUMWERU CYA 17 GISANZWE, TALIKI 27 NYAKANGA 2014 :Isomo rya mbere : 1 Abami 3,5.7-12 Zaburi: 118,57,72,76-77,127-128 Isomo rya kabiri : Abanyaroma : 8,28-30 Ivanjiri : Matayo : 13,44-52 : « Paul Kagame n’agatsiko ka FPR bakorana; iyo baza gutekereza ku iherezo n’ejo heza hazaza h’urubyaro rwabo bari gusaba Imana ubwenge nk’umwami Salomoni aho kwigwizaho Zahabu na Diyama zivumye zakomotse mu maraso y’inzirakarengane zitabarika z’abanyekongo n’abanyarwanda!!!» Abatagatifu : Nataliya na Pantaleyo/ Padiri Nzahoranyisingiza D.
umwami Salomoni |
Kuri iki
Cyumweru, taliki 27 Nyakanga 2014, tugeze ku cyumweru cya 17 ku ruhererekane
rw’ibyumweru bisanzwe bigize umwaka wa Liturujiya ya Kiliziya Gatulika. Ku
Cyumweru taliki 13 Nyakanga Yezu yaduciriye umugani w’umubibyi, naho ku
Cyumweru gishize taliki 20 Nyakanga aducira umugani w’urumamfu mu ngano.
ISABUKURU Y’IMYAKA 50 BANKI NKURU Y’URWANDA « B.N.R » IMAZE ISHINZWE YIZIHIRIJWE MU BWIHUGIKO BWA SERENA-KIGALI KUKO UBUKUNGU BUGEZE AHARINDIMUKA NGO HATO ABATURAGE BATISHYUZA ABAJURA BO MU GATSIKO KA F.P.R KABASAHUYE AMAMILIYARI Y’INOTI KITWIKIRIYE UMUTAKA W’ISHINGWA N’IHIRIMA RY’IBIGO BY’IMARI ICIRIRITSE (MICROFINANCE)/TEGERA E.
Inoti y'ijana ya kera irusha agaciro inoti y'ubu ya bitanu! |
Ubwo SHIKAMA
yashingwaga muri Kamena 2013, ku gitekerezo rukumbi cya Dogiteri NKUSI Yozefu
w’umunyarwanda kuri Se na Nyina, intego rukumbi yari «Guharanira
ko ukuri gusimbura ikinyoma» mu buzima bw’abanyarwanda kandi mu
byiciro byose bibugize haba ubukungu, politiki, ububanyi n’amahanga, ubutabera,
siporo, igisirikari, umutekano, n’ibindi.
Nyuma gato
SHIKAMA ikimara kugera ahabona, tukabona uko inkuru zandikiweho zitunganye,
twahise twifatanya na Dogiteri NKUSI kugira ngo tumufashe gushyira mu bikorwa
igitekerezo cye cyiza cyo kubwira abanyarwanda ukuri ku buzima na politiki
byabo hagamijwe ineza y’abanyarwanda bose nta n’umwe uhejwe.
IRYAVUZWE NA SHIKAMA KO GUVERINOMA IZAHINDUKA RIRABAYE : « GUVERINOMA Y’INKONGI Z’IMIRIRO IYOBOWE NA MUREKEZI Anastase IGIYEHO MU GIHE CY’AMAREMBERA Y’INGOMA Y’IGITUGU YA Paul KAGAME YIBASIWE N’INKONGI Z’IMIRIRO»/ GATENDO A.
Ingingo y’116
y’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda igena ko iyo Minisitiri w’Intebe
ashyizweho ahita ashyiraho Guverinoma nshya abyumvikanyeho na Perezida wa
Repubulika kandi bigakorwa bitarenze iminsi 15 uhereye igihe ashyiriweho.
Iyo minsi yose
ntabwo Kagame na Murekezi bayitegereje kuko nyuma y’amasaha 24 gusa Guverinoma
nshya ihise imenyekana ikanarahira. Bamwe bayigarutsemo abandi barirukanwa. Uwa
mbere wirukanywemo nk’uko byumvikana ni Dr Habumuremyi Petero Damiyani wari
minisitiri w’intebe.
Agashya muri Guverinema nshya ya Kagame: Habineza wari warahungishirijwe muri Nigeria nyuma y'agatendo yari yakoze ko kwishimana n'abakobwa bagera kuri 6 icya rimwe bakagaragara basinze abakobwa batakirwiyabitse yagarutse muri minisiteri ye!/NKUSI Yozefu
Minisitiri Habineza atoza urubyiruko umuco nyarwanda! |
Ariko nanjye nabasogongeza: Muribuka Minisitiri Habineza joseph ari muri Hoteli n'abakobwa 6 bamwe bamufashe ubwanwa , abandi bambaye ingofero ye, nawe ariho aceza yamatiriye ibibuno byambuye igice? Kagame akibona aya mafoto yahise amuhungisha abanyamakuru amwohereza kumuhagararira muri Nigeria, aho yari ashinzwe kumugurira intwaro za magendu n'ikibazo cya Diyama za Charles Taylor wahoze ayobora Liberia ubu akaba afungiye mu Bwongereza. Habineza yahawe kuyobora minisiteri yayoboraga igihe cy'aka gatendo mvuze hejuru: Umuco sinzi n'ikindi kigeretseho!!!
Ibyahishuwe bya cyenda: menya ibyategetswe Kagame na FDLR mu nama y’iminsi 3 yabereye i Kigali kuva tariki ya 2/7/2014 kugeza ku itariki ya 5/7/2014. Iyi nama yahuzaga LONI, Afrika Yiyunze(AU), SADC , imiryango mpuzamahanga, n’ibihugu bifite ingabo muri RDCongo. Ese ibyategetswe aba bombi ntibyaba bifitanye isano n'inkongi z'imiriro yibasiye u Rwanda?/ NKUSI Yozefu
Perezida Kagame |
ikirangantego cya FDLR |
Mu bihugu biyorwa mu buryo bwa Demukarasi, abenegihugu bagezwaho imishinga Leta ishaka gukora mu gihugu bakagira icyo bayivugaho, banga , basaba ikosorwa, cyangwa se banga burundu iyo mishinga; ni muri urwo rwego abaturage b’igihugu cya Noruveje banze ko igihugu cyabo cyinjira mu muryango w’Ubumwe bw’i Buraya Kandi Leta ntako itari yagize ngo ibiemeze, nyamara amatora yarageze barabyanga biremerwa.
Icibwa ry'ururimi rw'IGIFARANSA mu Rwanda, ni kimwe mu bimenyetso by'uko FPR/Kagame itaje irwanya Leta ya Habyarimana J. yitaga Leta y'igitugu, ahubwo icyo yari igambiriye kwari ukwica no kurimbura ubwoko bw'Abahutu kugirango Museveni na Kagame bakore ingoma Hima-Tutsi. Bakizimbwa Paul Kizito.
museveni na kagame baragiye |
incamake y'amakuru yihutirwa. Imiriro irakomeje, naho uwari Minisitiri w'Intebe Dr Habumuremyi yasimbuwe ku mwanya we na Anasitazi Murekezi.
Uyu munsi tariki ya 23/7/2014 inkongi z'umuriro zageze i Kimisagara aho zibasiye inzu y'ubucuruzi ihari y'imiryango itatu.
Uwari ministiri w'intebe mu Rwanda Dr Hamuremyi P.Damiyani yasimbuwe kuri uyu mwanya na Murekezi na Anasitazi Murekezi. Birahwihwiswa i Kigali ko uyu Habumuremyi yagizwe Amabasaderi i Burundi. Uyu Dr Habumuremyi ntako atagize ngo abaohoze uriya mwanya yirukanywemo kugeza n'aho akora Filimu ishinja nyakwigendera Makuza Anasitazi ingengabitekerezo. Ibi bikaba byaraviriyemo ibibazo bene Makuza aribo Bernard Makuza na Michel makuza, babyara ba Paul Kagame.
Uwari amabasaderi i burundi Rugira wari ushinzwe gutegura iterwa rya Tanzania umenya akazi karamunaniye. Uyu Rugira yoherejweyo akubutse i Kinshasa aho yari ahagariye Kagame. Akaba yarakoze akazi katoroshye mu ntambara za M23 ziherutse. Yoherejwe i Burundi M23 ikimara gutsindwa mu Kuboza 2013. URUBUGA RWANYU SHIKAMA rwabagejejho inyandiko nyinshi kuri aba bagabo bombi.
Ubwanditsi bwa SHIKAMA
U RWANDA RUSIGAYE RUTEGEKWA N’ABANYAPOLITKI WAGIRA NGO BARARINDAGIYE : «MUSHIKIWABO AHO GUHOSHA IMIRIRO IYOGOZA KIGALI AHUBWO ARIMO KURINDAGIRA MU BURASIRAZUBA BWO HAGATI NGO ARAHOSHA UBUSHYAMIRANE HAGATI YA ISRAEL NA PALESTINA KANDI BIDASHOBOKA NTA NA RIMWE KO URUSHISHI RUKIRANURA INTARE EBYIRI ZIRWANA»
Mushikiwabo yagiye gusura inganda z'igisoda cya Israel |
Mu mibereho ya hano ku isi, uko ubutegetsi bugenda burushaho gukandamiza abaturage ni nako burushaho gukora amakosa arushijeho gukomera. Ibi biterwa n’uko uko ukanda cyane abaturage nabo barushaho kukuvumbura bagasakuza nawe ugahitamo amayeri atuma uburambaho ari nako ubacecekesha.
Nari nsanzwe nzi ko ubutegetsi bw’i Kigali bukora amakosa menshi ya politiki kandi buri munsi ariko sinigeze ntekereza ko u Rwanda rushobora kwijandika muri dosiye ya ISIRAHELI na PALESITINA yananiye isi dore hashize imyaka 66 kuko ikibazo cya Israel na Palestina cyatangiye ku italiki 14 Gicurasi 1948.
Zimwe mu mpamvu FPR/Kagame ihombye, ikaba ihisemo kwirukana abakozi nyuma y'uko isanduku ya Leta isigayemo ubusa.Shikama irabikuvira mu mizi, hamwe n'andi mabanga utari uzi. Bakizimbwa P.K.
Munsi ishize ishyaka FPR ryafashe icyemezo kigayitse cyo kwirukana abakozi agahiryi kubera kubura amafaranga yo kubahemba bitewe n'uko isanduku ya Leta yera, nta faranga rikiberamo. Abakozi birukanywe, baje biyongera ku bihumbi n'ibihumbagiza by'abashomeri buzuye mu Rwanda, hamwe n'ibindi bihumbi by'abanyeshuli bategereje kurangiza amashuli ngo baze bongere umubare w'abashomeri.
Aho Jenerali Paul Kagame ntiyaba ari mu bihe bya nyuma nk’ibya Nyakwigendera Perezida Geregori KAYIBANDA hagati ya 1972 na 5/7/1973?
Abanyarwanda bakunze kwibanda cyane iyo
bandika cyangwa baganira ku byabaye muri Revolisiyo yo muri 1959 bagasimbuka
bakajya ku bwicanyi n’ubusahuzi by’ingoma y’Agatsiko iyobowe na Pawulo Kagame.
Ni bake batinyuka kwandika ku mabi n’ibyiza byakozwe n’ingoma ya Habyarimana
Yuvenali. Muri Shikama rero buri gihe turavuga ngo nukoma uruskyo ujye ukoma n’ingasire.
Ni ngombwa rwose ko ibyiza n’ibibi byagiye bikorwa n’ingoma zose zategetse u
Rwanda bishyirwa ahagaragara nta kubogama kurimo, kugirango abana bacu
batazagwa mu mitego nk’iyo twagiye tugwamo. Ni muri urwo rwego tugiye kubagezaho imitego
yatezwe Nyakwigendera Perezida Kayibanda ikageza ingoma ya Kinani ku butegetsi ku itariki ya
5/7/1973 dukeka ko Pawulo Kagame ariho ahura n’isa nayo umunsi wa none.
Uku niko bitangira. Sosiyete Sivile mu Rwanda yatangiye guhangana n’ubujura bw’Agatsiko. Izindi nzego nazo zishoboye kugera ikirenge mu cya Sosiyete Sivile, Agatsiko kaba kiriwe ariko kataraye.
Mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2014, Sosiyete Sivile yihanangirije Leta y’Agatsiko kiganjemo Abanyamahanga ko igomba gukuraho umusogongero wa 5% yiba abacuruzi batumiza ibicuruzwa hanze. Taliki ya 09 Nyakanga 2014, Sosiyete Sivile yongeye kwihanangiriza Leta y’Agatsiko ko igomba kubahiriza ibyo itegeko rigena, maze igakuraho umusoro ku nyongeragaciro (TVA / VAT) ku biribwa. Bajya bavuga ko ukubita imbwa akarikera ukayimara ubwoba. Abandi nabo ngo burya iminsi y’igisambo ni mirongo ine(40) kuwa mirongo ine n'umwe kigafatwa.
Minisitri Musa Fazili amaze kubwira abanyamakuru none kuri 20/7/2014 ko nta mwanzi utwika u Rwanda nta n'uwabishobora, ko ari ikibazo cy'amashanyarazi, yahise yumirwa yumvise akimara kuvuga ibi ko mu Gishanga hariho hashya nanone. Ubu noneho ni ibigega by'ibiribwa byibasiwe, mu gihugu cyugarijwe n'inzara.
Fazili yumiwe abwiwe ko mu gishanga hongeye gushya |
Ibiribwa byatwitswe n'umuriro |
Sipesiyali. POLITIKI N’UMUTEKANO : LT.GEN. CHARLES MUHIRE WATUKIWE NA PEREZIDA KAGAME MU NTEKO ISHINGA AMATEGEKO KU KIMIHURURA MURI Mata 2010 AKANAMUTEGEKA KURAHIRA KU GAHATO IMBERE Y’ABADEPITE KU NSHINGANO NSHYA NYUMA Y’IMINSI ITATU GUSA AGAHITA AFUNGWA; AKUWE MU GISIRIKARI KU GAHATO KUBERA UKUNTU BENE WABO BO MU GATSIKO KA FPR BAVANYE I BUGANDE BAMUJUJUBIJE KUVA BAGIFATA UBUTEGETSI MURI NYAKANGA 1994 BAMUKEKAHO KUVUKA MU BWOKO BW’ABATWA IBYO BIKAMUHINDURA UMUNYACYAHA KURI BO!!!
Jenerali Muhire |
Muri iki cyumweru dusoje Perezida w’u Rwanda Paul KAGAME yirukanye mu gisirikari (yasezereye) abagera kuri 843 barimo n’abafite amapeti yo hejuru yo mu rwego rwa Jenerali bakaba barimo na Lieutenant General MUHIRE Charles.
Kubera ukuntu uyu muvandimwe w’umunyarwanda w’inzirakarengane (Lt. Gen. Charles MUHIRE) Kagame yamutesheje umutwe guhera muri 1994 bagifata ubutegetsi bikagera n’aho bashaka kumwica ariko Imana igakinga ukuboko, uyu munsi SHIKAMA tugiye kubagezaho inkuru isesenguye ibabwira inzira y’umusaraba MUHIRE Charles yanyuzemo.
Mu kubabwira iyi nzira turanaboneraho kubereka ikimwaro cya Kagame imbere y’abo ahemukira n’uburyo bo bamurusha ubutwari n’ubupfura kuko bamwihorera bakicecekera aka wa mugani w’abakurambere uvuga ngo : «Agakambye ugatega u Rwanda!»
TURUSHEHO KWIYEGEREZA IMANA.IJAMBO RY’IMANA KURI IKI CYUMWERU CYA 16 GISANZWE, TALIKI 20 NYAKANGA 2014 : Isomo rya mbere : Ubuhanga : 12,13.16-19 Zaburi : 85,5-6,9ab.10,15-16ab. Isomo rya kabiri : Abanyaroma : 8,26-27 Ivanjiri : Matayo : 13,24-43 : « Ubutegetsi bw’igitugu bwa Kagame na FPR tudasiba kwamagana buri mu Rwanda; bumeze nk’urumamfu umwanzi yaje akaminjagira hejuru y’abanyarwanda b’intungane abasanze mu bitotsi kandi bugomba kurandurwa nta kabuza!!!» Abatagatifu : Eliyasi, Marina na Euneri.
Yezu acira abigishwa umugani w'urumamfu |
Kuri iki Cyumweru, taliki 20 Nyakanga 2014 tugeze ku cyumweru cya 16 mu byumweru bisanzwe by’umwaka wa Liturujiya. Kiliziya Gatulika umubyeyi wacu irakomeza kutwereka agaciro k’imigani y’imigenurano mu guha ubuzima rubanda bushingiye kuri Roho nzima ituye mu mubiri muzima.
Mu gitabo cy’ubuhanga baradusobanurira ukuntu imbaraga za Nyagasani arizo soko y’ubutabera ahorana iteka kuri bose. Bityo ubutegetsi afite kuri byose bugatuma abyitaho atarobanuye.
AMATEKA Y’U RWANDA : UBUGOME, KUGAMBANA, KWICA, KWICISHA, KWIKUBIRA, UBUCAKURA NO GUHEZA BAMWE MU BANA B’U RWANDA BYAGIYE BIKORWA N’UDUTSIKO DUTO CYANE TWIKUBIYE UBUTEGETSI UHEREYE KU NGOMA YA CYAMI KUGERA AYA MAGINGO.
IYANGIRE NK'INGAGI |
Igice cya kane :
Umusozo w’inyandiko y’ubucurabwenge yasomwaga mu gihe cyo kwimika umwami mushya
mu Rwanda (Ibikurikira igice cya gatatu : Intangiriro y’ubucurabwenge)
Mu nyandiko iheruka twabagejejeho inyandiko yasomwaga mu gihe cyo kwimika
abami batwaye u Rwanda. Niyo mpamvu uyu munsi tugiye kubagezaho urutonde
rw’abami bari basigaye kugira ngo nabo mumenye ibisekuru bakomokagamo, amazina
yabo ya gitûutsi (abatutsi), ba nyina bababyaraga n’ubwoko bagombaga kubyarana
abami bazabasimbura.
Niyo mpamvu muri iyi nyandiko tugiye gukomereza ku umwami MIBAMBWE mwene
KIGELI na NYIRAKIGELI,….
Mibambwe ni uwa KIGELI, izina rye ari Umututsi akaba NDABARASA.
Nyina ni NYIRAKIGELI, izina rye ari Umututsi akaba RWESERO, rwa Muhoza
wa Ruregeya : akaba Umukobwa w’Abagesera. Nyina ni Mboyire ya Rujuhe
rwa Censha rya Nyirabahaya : akaba Umukobwa w’Abahondogo. Aho ga nyine,
Abagesera bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
IGIKOMBE CY’ISI CYA 2014 GISIZE IBIMENYETSO BY’IMPURIRANE BIZANDIKWA MU MATEKA Y’ISI BIRIMO ABAPAPA (Vaticani) BABIRI BAHURIYE KU MUKINO WA NYUMA
Igikombe cy’isi gishojwe mu gihugu cya Burezili cyabaye impurirane y’ibintu bibiri abantu batigeze batekerezaho mbere ngo bibwire ko bizabaho. Si ibyo gusa ariko kuko n’igihugu cyakiriye iyo mikino aricyo Burezili cyahuye n’uruva gusenya muri iyi mikino.
Ubundi igihugu cya Burezili ni igihugu muri politiki yacyo, umupira ufata umwanya wa mbere. Iyi ni nayo mpamvu mu ibendera ryacyo harimo umupira w’amaguru muzabyitegereze neza muzawusangamo. Iki gihugu cya Burezili cyakiriye iri rushanwa ryitabirwa n’abantu benshi ku isi cyatsinzwe ibitego 7 n’Ubudage.
IJAMBO RY'IBANZE. SHIKAMA TWONGEYE GUHA IKAZE ABAKUNZI BACU NYUMA Y’ISOZWA RY’IMIKINO Y’IGIKOMBE CY’ISI CYABERAGA MURI BUREZILI.
Nyuma y’imikino
y’igikombe cy’isi imaze ukwezi kose ikinirwa muri Burezili ku mugabane
w’Amerika y’Amajyepfo, ikinyamakuru cyanyu SHIKAMA twongeye guha ikaze abakunzi
bacu, abasoma urubuga rwacu ndetse n’abandi banyarwanda bose barimo n’abadafite
uburyo bwo gusoma bitewe n’amikoro make ariko bakaba bazi ko SHIKAMA ihari
kandi ikora ubutaruhuka.
Nk’uko bisanzwe
kandi mu bihe byose, umupira w’amaguru ni kimwe mu bintu bikundwa n’abantu
benshi niba atari bose. Impamvu kandi irumvikana ndetse natwe muri SHIKAMA turayumva
kuko umupira uruhura rubanda ukanarufasha gusabana no kungurana ibitekerezo.
NYUMA Y’IBIMENYETSO TWAKUSANYIJE BIDUHA UBURENGANZIRA BWO GUTANGA UMWANZURO, SHIKAMA TUKWEREKE KO NTA MAYOBERA NA MAKE ARI MU NKONGI Z’IMIRIRO ZIRIMO KUYOGOZA U RWANDA KUKO INKOMOKO YAYO ARI AGATSIKO KA FPR KARI KU BUTEGETSI I KIGALI KAGAMIJE KUNYUNYUZA IMITSI Y’ABANYARWANDA./GATENDO A.
Jenerali Jack Nziza |
Hashize iminsi inkongi z'umuriro zigabije amagereza na bimwe mu bice bya Kigali. Magingo aya ntawe uramenya ikihishe inyuma y'iyo miriro n'ubwo nko ku giti cyanjye iperereza turirimo kandi rizarangira tumenye ukuri. N'ubwo ntawe uratungwa agatoki ko ariwe wihishe inyuma y'izo nkongi z'umuriro, ntihabura ibihuha biri guhwihwiswa mu matama tama y'abantu ko ari FPR, FDLR na RNC biri inyuma y'iki gikorwa kigayitse.
Muri aba batatu, uwaba ari gutwika igihugu wese byajya kumutwe wa FPR kuko niyo nyirabayazana yo kugirango ibintu nk'ibi bibe biri kuba kubera uburyo yimitse ubwicanyi imbere buyobowe n'intumwa ya Kagame, Jenerali Nziza, bityo bigatuma abantu bashobora kuba bakoresha inzira zose zishobotse ngo bahagarike uwo mu Jenerali.
Kigali ikomeje gushya: ubu ni Nyabugogo iriho ishya kuri uyu wa kabiri 15/7/2014/ Byavuguruwe saa 13.00GMT
Igorofa iriho igurumana |
Imyotsi yatwikiriye Nyabugogo yose |
Ndasaba abanyamakuru ba Shikama aho bari hose gutunganya inyandiko kuri iyi miriro iri mu Rwanda kuko bikabije. Abanyarwanda bagomba kumenya ukuri kuri iyi miriro.
Amakuru amaze kutugeraho mu kanya aravuga ko igorofa yahiye yari ifite imiryango12: hasi hari 6 no hejuru hari 6 ikaba ariyo yahiye. Nta bantu baguye muri uyu muriro ariko ngo hangirikiyemo byinshi cyane.
Amakuru amaze kutugeraho mu kanya aravuga ko igorofa yahiye yari ifite imiryango12: hasi hari 6 no hejuru hari 6 ikaba ariyo yahiye. Nta bantu baguye muri uyu muriro ariko ngo hangirikiyemo byinshi cyane.
Nkusi Yozefu
umuyobozi mukuru wa Shikama
Amayeri ya Kagame arakomeye cyane: birashoboka ko yamaze kwigarurira Rujugiro Ayababtwa T.
Kagame ni umuntu utinya umuntu wese abona ko yamurwanya kandi afatanyije n'abandi akaba ashobora kumunesha. Byatangiye cyera ubwo yatinyaga intambara y'Abacengezi, yemera kwinjiza Majoro Ninja mu gisirkare cy'u Rwanda kandi uyu Ninja yarafatiwe ku rugamba amaze kwica abanyeshuri amagana mu ishuli ry'i Nyange. Si majoro Ninja gusa kuko n'uwari umukuru we Jenerali Rwarakabije, Kagame yirengagije ibihumbi by'Abantu bishwe n'abacengezi ba Rwarakabije, ararenga amugororera umwanya ukomeye muri Leta.
Kigali yongeye kwibasirwa n'imiriro kuri uyu wa mbere 14/7/2014
Ejo ku cyumweru tariki ya 13/7/2014, niho twabagezagaho inyandiko ivuga ibyerekeranye n'umuriro wibasiye igaraje y'umugabo witwa Mandevu yari iherereye mu Gatsata yahiye igakongoka. Uyu munsi nabwo niho ku manywa y'ihangu inkongi y'umuriro yibasiye ahaherereye inganda muri Kigali bita Parc ndustriel iri i Gikondo, uruganda rwa Rwandex rukaba ruri mu zazahajwe n'umuriro w'uyu munsi kuwa 14/7/2014.
Iyi miriro kandi ije ikurikira indi iheruka kwibasira gereza ya Gitarama n'iya Gisenyi yaguyemo abantu Agatsiko kemeza ko ari 6 hagakomereka abarenga 40 ariko hakaba hahwihwiswa ko hapfuye umubare urenze uyu kure cyane. Nta cyumweru cyari cyashira kandi izi nkongi nanone zibasiye amaduka aherereye mu mujyi wa Kigali rwagati aho bita kuri Karitiye Matewusi.
Ibi byose birimo biraba mu gihe Leta ya Kagame yari imaze iminsi itarenga 2 itangaje ko yafashe ingamba zikomeye zo guhangana n'iyi miriro.
Mana tabara abawe.
NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
Subscribe to:
Posts (Atom)