Imyanzuro
yavuye mu nama mpuzamahanga yigaga ku kibazo cya FPR iherutse, ikaba
yarategetse Paul Kagame gufatanya na FDLR bakubaka igisirikare cy’igihugu mu
gihe cy’amezi 6 uhereye ku ya 5 Nyakanga 2014, no kubaka inkambi zizakira
abatagiye mu gisoda mu gihe bazaba bategereje gusubuzwa mu byabo; ikomeje
kubyinisha muzunga Ingoma y’Agatsiko, Shikama ikaba yarakugejejeho ku buryo burambuye igice cya mbere kirebana n'ibyategetswe Kagame, mu cyumweru gitaha tukazakomeza ku gice cya kabiri! Turakunyurira muri make hasi aha
amacenga, amayeri, ubugome FPR ikoresha iyo ihamagariwe ikintu cyose kirebana
n’amahoro y’abanyarwanda, mbere yo kugira icyo tuvuga ku Kiganiro Rutaremara
yagiranye na Igihe .com avuga ko FPR baje barwana kuko bari barangiwe gutaha
naho FDLR nize ipfukamye we na Kagame bayicishe I Mutobo aho abandi bahutu
batahutse baciye.
Uko igihe Paul Kagame yahawe kuba yashyize
ibyo yategetswe mu bikorwa kirushaho kwegera, niko icyoba kirushaho gutaha
Agatsiko no kubavugisha amangambure. Uwo ku isonga muribo ni Tito Rutaremara
washinze FPR-Inkotanyi. Tito Rutaremara ajya gushinga uyu mutwe ubu ufatwa mu
karere nk’umutwe w’iterabwoba, yifashishije impunzi z’abatutsi,cyane cyane
izabaga muri Uganda ubu bakaba aribo basigaye bitwa FPR kandi bifata nk’aho
aribo barazwe u Rwanda bahinduye akarima kabo!
Museveni n’abatutsi
ba LUNARI(UNAR) babeshya Habyarimana ngo abafashe urugamba barangize ikibazo
cy’impuzi zari ku mupaka w’u Rwanda mu nkambi zarirukanywe na Perezida Obote ku
kagambane ka ba Rutaremara na LUNARI.
Bijya gutangira, mu matora y’umukuru
w’igihugu yabaye murri 1979 Museveni aza gutsindwa ahita ayoboka ishyamba kuko
ngo yumvaga yaravukanye imbuto yo gutegeka kuva ari umuhima. Museveni
yifashishije impunzi z’abanyarwanda, kandi afatanya n’abantu nka Rutaremara
gukora ibishoboka byose ngo ingoma ya Milton Obote yirukane abanyarwanda babaga
muri Uganda imbere no mu nkambi. Muribuka inkambi z’izo mpunzi zari mu
majyaruguru y’u Rwanda za Kibondo n’ahandi kuva muri 1982 kuzamura.
Ibi kwari ukugirango babone ingabo zo
kubafasha urugamba, no kwereka amahanga ko babujijwe epfo na ruguru mu Rwanda
na Uganda, ko intambara batangije muri Uganda yumvikana, bityo n’iyo bapangaga
kugaba ku Rwanda nayo izumvikana. Habyarimana yahagurukiye iki kibazo ariko
Yoweri Kaguta Museveni n’abatutsi bari kumwe ku rugamba bamwumvisha ko
abafasha, urugamba rwarangira bagasubiza abanyarwanda bari barahungiye mu majyaruguru y’u Rwanda mu byabo.
Habyarimana yabafashije atitangiriye itama: abasirikare , intwaro, n’ibimodoka
by’intambara ndetse n’amafranga. Ibi byatumye Obote arushaho kurakara ku buryo
abashoferi bacu batwaraga amakamyo bahoraga bafite ibibazo mu nzira no ku mipaka
muri Uganda, utaretse n’amatate ya buri
munsi abakoraga ku mipaka y’u Rwanda na Uganda
bahuraga nayo.
Guhunda yo kuzatera u
Rwanda imenywa muri 1984
Mu kwezi kwa kane 1984 niho njyewe na
mugenzi wanjye twavumbuye gahunda y’ibyo Museveni n’abanyarwanda bari kumwe
bagombaga gukorera u Rwanda bakimara gufata ubutegetsi muri Uganda, nyamara
imfashanyo ya Perezida Habyarimana Yuvenali yiyongeraga buri munsi ngo
barangize urugamba vuba na bwangu! Icyari kubanza mu gutera u Rwanda kwari
ugufungura abari bafungiye mu Ruhenegeri ngo babakoreshe mu ntambara,
kwifashisha Koloneli Kanyarengwe wari warahungiye muri Tanzaniya akinjizwa mu
gisoda cyabo ngo Abahutu barusheho kubayoboka.
kwinjiza intwaro mu modoka zijya kuzana
lisansi I Nairobi na Mombasa, kuzana amazi mu mamodoka atwara lisansi amadolari
yo kuyigura akigira gufasha abagombaga kuba bari ku rugamba, bityo n’igihugu
cyose kikazisanga nta lisansi kigira! Shikama irakumneyesha ko tukimara kubona aya makuru, njyewe na
mugenzi wanjye twakoze icyegeranyo gisa n’icyamagana ukuntu u Rwanda rwafashaga
Museveni kandi tugashyigikira ko ikibazo cy’impunzi cyakwiganwa ubwenge
n’ubushishozi, ndetse no gutuzwa kure y’umupaka zigashyirwa mu Rwanda imbere,
na gereza ya Ruhengeri ikimurirwa hagati cyangwa amajy’epfo y’igihugu.
Iki cyegeranyo cyashyikirijwe uwari udukuriye( umuyobozi
mukuru w’Iperereza”SCR” ryabarizwaga
muri Perezidansi) tuza no gukora uko dushoboye umuntu waduhaga amakuru ngo
ahure nawe amenye ibirushijeho hafatwe ingamba zihamye.Umubonano w’aba bagabo
bombi wabereye muri village Urugwiro inshuro
nyinshi mu gihe cy’amezi abiri. Byarangiye uwo mutegetsi afashe ibintu runono,
wa mutangamakuru ahindurwa umubeshyi ndetse aza no gufungirwa muri 1930! Twaje
guhura nyuma arambwira ati: “
abanyarwanda muri ibigoryi, ariko nyamwanga kumva ntiyanze kubona, muririwe
ntimuraye”.
Nyamara ibyo yavuze
byose byaje kuba kuva muri 1990 kugeza ubu,
nkuko yarondoraga gahunda yabyo, hatabuze na kimwe! Nyuma niho naje
kwibaza niba iki cyegeranyo mvuze hejuru cyarageze kwa Kinani. Ikindi nkibaza na n’ubu: “ ese inzego zari
zishinzwe umutekano za gisirikare zakoranaga n’uru rwego mvuze hejuru(SCR)?
Inkotanyi zicengera
mu bayobozi I Rwanda na Uganda, zikayobya abashakiraga umuti ikibazo
cy’impunzi.
Nubwo umutwe wa FPR wari utarashingwa ,
muri 1984 abari bagize LUNARI bari
bararangije kwiyegereza abo bazakorana mu ntambara bagombaga gushora ku Rwanda
muri 1990. Muri 1983 na 1984, Musenyeri Nsengiyumva wari Arikiyepiskopi wa
Kigali, yakunze kuncaho ku mupaka akambwira ko agiye i Kabale muri Uganda kuvugana
na mugenzi we wa Kigezi Musenyeri Haremimana Barinabe wayoboraga diyosezi ya
KIGEZI muri Uganda, akenshi yamugishaga inama y’uko ikibazo cy’impunzi
cyarangira, dore ko ariwe wari ukuriye komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage
muri MRND, ishyaka ryayoboraga u
Rwanda.
Uyu mugande yaryaryaga Musenyeri wacu
cyane; Musenyeri Nsengiyumva yavugaga make cyane ntabwo twaganiraga birambuye
ahise ku mupaka ngo menye gahunda ye ku buryo bwimbitse dore ko na buri wese
yatwishishaga ngo ibyo abwiye Maneko birara bigeze hejuru. Ariko kubera ko
nakundaga kujya kuri uriya mugenzi we wo
muri Uganda i Kabale, mperekeje abantu binjiraga badakomanze kwa Perezida
Habyarimana ntashaka kuvuga amazina yabo kubera impamvu zumvikana nashoboraga
kumenya ibyo yabaga yaganiriye na Musenyeri
Nsengiyumva Vincent.
Impamvu nabimenyaga ni uko uyu we yaganiraga cyane atanyishisha kandi
akagaragaza ko akunda u Rwanda kurusha benerwo, kandi akanyereka ko anyizera
cyane nubwo njye namwishishaga. Ikigaragara ni uko yanekeraga LUNARI nkuko mubibona
hasi aha. Ikindi mvuga ntaruka ni uko agomba kuba afitanye isano ya hafi
n’umwicanyi mukuru Jenerali Jack Nziza.
Uyu mugabo rero, niwe wafashije
Musenyeri Nsengiyumva kwizeza Habyarimana ko ikibazo cy’impunzi cyizarangizwa
no gutsinda kwa Museveni, abanyarwanda bagasubira mu byabo muri Uganda, bityo
akareka gutekereza ku zindi nzira zo gucyura impunzi mu mahoro nazo zariho
zitekerezwaho n’ingoma ya Kinani.
Nyamara Inkotanyi zitera muri 1990,
yagize uruhare rugaragara rwo kuziha radiyo Muhabura, moto n’amamodoka yahawe
na papa ngo ayahe abapadiri ba diyosezi ye aza kubyihera Inkotanyi, ku buryo
byateje ikibazo mu kiliziya muri Diyosezi ya Kigezi, abapadiri bamwivumburaho
banga no gusoma misa kugeza igihe asa n’uwirukanwe na Papa, maze Museveni amuhungishiriza
i Kampala amuha kuyobora ikigo
cy’igihugu gishinzwe kurwanya SIDA muri Uganda.
Museveni abeshya
Habyarimana ko ibyo bavuga byo kumutera ari ibinyoma.
Mu kwezi kwa gatanu muri 1987, Museveni
yari amaze hafi umwaka afashe ubutegetsi. Yaje gusura u Rwanda maze avugira
kuri sitade Huye i Butare ibintu bibiri bikomeye:
1.
Yaravuze ati:» Ndagirango mvugire aha
ko ntari umunyarwanda,Perezida Milton
Obote yakwirakwije ibihuha ko ndi umunyarwanda kugirango anyangishe
Abagande.
2.
Ntabwo nzigera nemera ko hari abatera u
Rwanda bavuye ku butaka bwacu bwa Uganda. Abavuga ko hari ibitero byaturuka Uganda ni
ibinyoma.
Ngarutse
ruguru gato, muri 1985 nasezeye ku kazi kubera impamvu zanjye bwite, njya
kwiyigira ibyerekeranye
n’igenzuramitungo ry’amaposita kuri TSF
mu Gitega cya Nyarugenge muri Kigali, muri 1987 njya kwiga muri kaminuza
muri Libya nza no kubayo umwarimu muri kaminuza zaho mvayo muri 2007 njya
kwigisha muri kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare. Buri munsi nakurikiraga
amakuru y’u Rwanda, igihe cyose nari muri Libya.
Muri 1989, nakubiswe n’inkuba numvise ko
Kagitumba yatewe n’abasoda bavuye Uganda.Ariko numva ko
Inzirabwoba zabivuganye abarokotse Paul Kagame akabamarira ku icumu
basubiye Uganda kuko ngo bateye igihe kitaragera.Nakubise agatima kuri cya cyegeranyo
twari twaratanze, ndavuga nti Mana, biramutse bibaye impamo byagenda
gute,uzemera koko ko haba intambara mu Rwanda? Natangiye gusenga cyane no
gusoma bibiliya buri munsi; ngo igikombe cyari mubyo nari nzi byategurwaga n’Inkotanyi kizarenge u Rwanda.
Inama yagombaga kurangiza ikibazo cy’impunzi
z’abanyarwanda ziba muri Uganda mu Gushyingo 1990 ku mupaka w’u Rwanda na
Uganda i Cyanika, igahuza ba perezida Museveni na Habyarimana na HCR. Inkotanyi zitera mu
Kwakira 1990 ngo ziburizemo iyo nama.
Igitero cyo
muri 1989, cyatumye Habyarimana afungura amaso, amenya yuko ibyo mugenzi we wa
Uganda amubwira amuryarya. Dore ko i Kigali bari bafite n’amakuru ko Rutaremara
na bagenzi be bashinze ishyaka rirusha ubuhezanguni LUNARI yo muri 1959! Ariko
ntibyabujije bamwe mu bagombaga gufata ibyemezo kurushaho gushinga ibiro bya
kabiri cyangwa bya gatatu akenshi byabaga bikorera FPR Inkotanyi yari imaze
gushingwa.
Indirimbo z’umuhanzikazi Kayirebwa sesiliya wabaga i Buraya nazo zari
zaratangiye kugera mu baturage mu Rwanda kuva muri 1983, ziri kuri za kaseti
zibaburira amabi azababaho ariko muby’ukuri zari zigamije gukangurira abantu
urugamba, urugero n’iyavugaga ngo: « Twaza mwajya hehe?»kandi
yaranatumijwe kuririmbira abo mu Kazu ka Kinani muri 1986, ndizera ko n’iyi
yayibatuye bakishima! Tukiri ku butumwa uyu muhanzikazi yahaga abo mu kazu,
kugeza ubu Kayirebwa ntavuga niba mu ndirimbo ye « uwo Imana yahaye ubumanzi» uwo avugamo
ari umugabo we, Kigeli Ndahindurwa, cyangwa Ikinani. Nayo irimo amarenga y’urwari
rutegerje abanyarwanda.
Tugarutse kuri
iriya nama ya Cyanika, Habyarimana
yitabaje HCR ndetse ayinginga asaba ko na mugenzi we Kaguta Museveni
yayizamo kugirango bace burundu ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda, inama
iremezwa umunsi n’isaha na bariya barebwaga na kiriya kibazo uko ari batatu
bemeranya ko bazayizamo. Inkotanyi zasanze ko ikibazo cy’impunzi nikirangizwa
mu mahoro nta kuntu Abahezanguni bo mu Gatsiko k’Abatutsi bavuye Uganda
baziharira ubutegetsi bonyine.
Dore ko mu ishingwa rya FPR-Inkotanyi mu
Gushyingo 1987, aba bahezanguni
barangajwe imbere na Rutaremara, bari bararahiye ko icyitwa umuhutu cyitazapfa
cyongeye gusunutsa ubuzuru ku butegetsi mu Rwanda. Ku itariki ya mbere z’Ukwakira niho inyamaswa y’ihembe
rimwe-FPR- yatangiye gucura inkumbi mu
Mubari wa Byumba.
Ibyakurikyeho
twese turabizi kuko ntawe bitagizeho ingaruka mbi usibye ako Gatsiko kari
kifitiye abako muri Uganda, ubu bakaba baganje mu miturirwa i Kigali, bibitseho
iyindi za New York, Berlin, Singapur, Dubai,n’ahandi. Bakaba bafite amadege
batemberamo n’abazungu, naho iwacu rukinga babiri! Turirirwa turaswa ku manywa
y’ihangu nk’inyoni, tugatwikirwa ku manywa y’ihangu izabo zirinzwe n’imitwe
y’iterabwoba itabarika ihembwa amafaranga yavuye mu cyuya cyacu.
Biracyaza,-------
Shikama ituye aka karirimbo ka John Bebwa Rutaremara na FPR ye.
ICYO DUSHAKA NI AMAHORO
Ese munyarwanda we wanze iki?
-
Nanze kuba inkangara y’ubugome.
-
Nanze kuba inkangara y’ubujiji.
Ese Munyarwanda wowe ushaka iki?
-
Njyewe icyo nishakira n’amahoro
-
Njyewe icyo nifuza n’ubuvandimwe
n’ubumwe by’abaturarwanda.
NKUSI Joseph
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355