Pageviews all the time

Gutabariza Metere Berinarudo NTAGANDA ubu wageze mu gihome cya CID(Ishami rya Polisi rishinzwe ubugenzacyaha)/NKUSI Yozefu

Metere Berinarudo Ntaganda 
Metere Berinarudo Ntaganda perezida fondateri w'ishyaka PS Imberakuri , nyuma yo gukorerwa iyicarubozo, agafungwa imyaka, Agatsiko ka FPR gakomeje kumubuza epfo na ruguru. 


Image result for ntaganda bernard
Metere Ntaganda ubwo yari muri gereza y'Agatsiko
Ejo  ku mugoroba niho amakuru yasakaye mu barwanashyaka ba PS Imberakuri rya Berinarudo Ntaganda ko uyu muyobozi wabo agomba kwitaba urwego rwa polisi rushinzwe ubugenzacyaha(CID). Igitangaje muri uku guhamagazwa kwa Metere Ntaganda ni uko iyi polisi yamubwiraga kuyigeraho nyuma y'amasaha y'akazi sa kumi n'imwe, kandi bizwi ko mu Rwanda nta na hamwe baba bagikora kuri iyi saha. Ibi byatumye rero Metere Ntaganda atajyayo dore ko bishoboka ko n'ubu butumire yaba yarabuhawe nyuma ya saa kumi n'imwe!

 Metere Ntaganda yazize inama yagombaga gukoressha none ku cyumweru
Metere Ntaganda yari yatumije inama y'abarwanashyaka yagombaga kuba none tariki ya mbere z'uku kwezi kwa gatanu 2016. Ku murongo w'ibyigwa harimo no kureba uko barangiza ikibazo cya Mwizerwa Silivere(Sylvere), umunyamabanga mukuru w'ishyaka PS Imberakuri. FPR ntako itakoze ngo isenye iri shyaka ikoresheje bamwe mu barwanshyaka baryo. Ni muri urwo rwego uyu Mwizerwa aheruka gutegurwa na FPR ngo akubite kandi yandagaze Metere Berinarudo Ntaganda mu nama yari yateguye y'ishyaka yo kuwa 17/4/2016; ibi bikaba byaratumye iyi nama isubikwa nkuko mwabisomye mu itangazo Metere Ntaganda aheruka guhitisha, Shikama yongeye kubashyirira hasi aha.
Ntaganda yakorewe iyicarubozo, abuzwa kwivuza igihe
yari mu gihome

Polisi rero ibonye Metere Ntaganda atitabye ejo nimugoroba, yazindukiye ahagombaga kubera inama maze itambikana Metere Ntaganda  ahagana sa mbiri n'iminota mirongo itanu, inama ikaba yagombaga kuba sa tatu za mugitondo. Shikama yagerageje kuvugana na Metere Ntaganda isanga Telefone ye yakuwe ku murongo. Shikama ariko yakoze uko ishoboye ngo ibone amakuru tubagejejeho hejuru aha.

Birabe ibyuya ntibibe amaraso nkuko Metere Ntaganda  akunda gusoza inyandiko ze avuga!

Hasi aha twabomekeyeho itangazo Ntaganda aheruka guhitisha mu minsi ishize ryerekeranye n'iki kibazo cya Mwizerwa.


Dg NKUSI Yozefu
www. shikamaye.blogspot.no
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma


--------------------------------------------------------------------------------------------------------






ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N°004/PS.IMB/2016 : «ISHYAKA FPR INKOTANYI NTIRIRASUBIZA INKOTA MU BWUBATI !»

Rishingiye ku makuru aturuka ahantu hizewe yemeza ko urugo rwa Me NTAGANDA Bernard ;Prezida Fondateri w’Ishyaka PS IMBERAKURI rwagombaga guterwa none kuwa 17 Mata 2016 ;
Rimaze kumenya ko iki gitero cyari kuba mu gihe cy’Inama Nkuru y’Igihugu yagombaga kuba none  kuwa 17 Mata 2016 mu rugo kwa Me NTAGANDA Bernard ;
Rigarutse kandi ku makuru afite gihamya yemeza ko imbarutso yari gukomwa n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka PS IMBERAKURI ;Bwana MWIZERWA Sylvère  wari gukubita urushyi Me NTAGANDA Bernard maze rugahana inkoyoyo ;
Bimaze kugaragara ko uyu MWIZERWA Sylvère yari yatumwe n’Intore za FPR INKOTANYI nazo zikaba zari zararitse Polisi kugira ngo ite muri yombi Me NTAGANDA Bernard ;
Ishyaka PS Imberakuri riramenyesha abarwanashyaka baryo ,impirimbanyi za Demokarasi ndetse n’amahanga ibikurikira :
Ingingo ya mbere :Inama Nkuru y’Igihugu yagombaga kuba none ku cyumweru taliki ya 17 Mata 2016 ntabwo yashoboye kuba kuko abayitabiriye ntabwo bagejeje ku mubare wa ngombwa kugira ngo iyo nama iterane  mu nzira iboneye nk’uko biteganywa n’amategeko.
Ingingo ya 2 :Ishyaka PS Imberakuri riramenyesha abarwanshyaka baryo,impirimbanyi za Demokarasi ndetse n’amahanga ko abagize Inama Nkuru y’Igihugu y’Ishyaka PS Imberakuri batitabiriye ku bwinshi  iyi nama kubera amakuru yari amaze kumenyakana ko hari kuba imvururu muri iyi nama biturutse ku mirwano yari gushozwa na Bwana MWIZERWA Sylvère wari wahawe ikiraka cyo gukubita Me NTAGANDA Bernard urushyi maze urugamba rukinikiza.Ishyaka PS Imberakuri riributsa ko uyu MWIZERWA Sylvère atari ubwa mbere avugwaho ubugambanyi kuko n’uwari  Visi Prezida w’Ishyaka PS Imberakuri yabumushinjaga igihe Me NTAGANDA Bernard yari mu gihome.
Ingingo ya 3 :Amakuru yizewe aremeza ko uyu mugambi mubisha wacuriwe ahitwa kwa GACINYA  n’Intore za FPR INKOTANYI maze ziha ikiraka MWIZERWA Sylvère.Kugira ngo uyu mugambi mubisha utsotsobwe,hari hateguwe ibikorwa by’urugomo birimo gutwika imodoka ya Me NTAGANDA Bernard, kumena ibirahuri by’inzu n’ibindi maze Polisi yari irekereje ikaza ije gutabara bya nyirarureshwa kuko umugambi wayo wari gufata Me NTAGANDA Bernard  nk’uko byagenze mu 2010 ubwo yafungwaga maze abitwaga abafatanyacyaha be bakarekurwa.
Ingingo ya 4 :Uyu MWIZERWA Sylvère ntatinya kwiyemera no kwirata ko ahagarikiwe na Leta ya Kigali dore ko yivugira ko afitanye ubucuti budasanzwe na bamwe mu bakozi bashinzwe iperereza muri CID barimo uwitwa Aphrodis ngo wamutwerereye akayabo umunsi arongora  nyamara akiyibagiza ko « Abishunga b’i Nkore bagira ngo Ngerina ni nyirasenge » !
Ingingo ya 5 :Ishyaka PS Imberakuri riributsa ko FPR INKOTANYI yakoresheje kenshi ubu buryo bwo gutera ubwoba  no gusenya amashyaka  cyane cyane atavuga rumwe nayo .Aha,Ishyaka PS Imberakuri riributsa ibikorwa byo mu kwezi kwa Gashyantare 2010 ;ubwo ryaterwaga n’inkoramaraso zari ziyobowe na HAKIZIMFURA Noel wari warahagaritswe ku mwanya w’ Umunyamabanga Mukuru waryo , zashakaga kuburizamo Kongre yaryo nyamara Polisi yari iraho irebera !Ibi kandi byabaye no mu Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Ibidukikije.
Ingingo ya 6 : Ishyaka PS Imberakuri rirasaba abarwanashyaka baryo kuba maso maze bagashira amanga bagaharanira uburenganzira bwabo karemano bwo kwishyira bakizana mu gihugu cyabo.Bagomba kwamagana kandi abagambanira Ishyaka PS Imberakuri dore ko ariryo ryakomye urume mu ruhando rw’amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kigali.Riboneyeho kandi kwamagana ba « Mpemuke Ndamuke »  nka  ba HAKIZIMFURA Noel, MUKABUNANI  Christine, MWIZERWA Sylvère n’abandi bagambanyi bose !
Bikorewe i Kigali,kuwa 17 Mata 2017
Prezida Fondateri w’Ishyaka PS Imberakuri
Me NTAGANDA Bernard (Sé)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355