Pageviews all the time

Turasaba Agatsiko ka FPR- Pawulo Kagame Kurekura Metere Berinarudo Ntaganda uriho ukorerwa iyicarubozo i KAMI kuva tariki ya 1/5/2016 azira ko atashyigikiye umugambi wa Pawulo Kagame wo guhindura Repubulika UBWAMI

Image result for bernard ntaganda ps imberakuri

Tariki ya 1/5/2016, Igipolisi cya Kagame cyataye muri yombi perezida fondateri w'ishyaka PS-Imberakuri Metere Berinarudo Ntaganda akaba azira ko yamaganye umugambi mubisha wa Pawulo Kagame wo guhindura u Rwanda ingoma ya Cyami iyoborwa n'umuryango we.  Metere Ntaganda yari amaze iminsi abangamiwe n'inzego z'umutekano wa Kagame aho zamugonganishije n'umunyamabanga mukuru w'ishyaka rye MWIZERWA.

Twamaze kumenya ko ubu Metere Ntaganda ariho akorerwa iyicarubozo i KAMI ahahinduwe ibagiro  ry'abantu n'Agatsiko. Polisi yiyita iy'igihugu yagombye kurinda umutekano wa rubanda niyo iriho iwuhungabanya; mu gihe kitarenze amezi 3  gusa hari abantu barenga 8 bamaze kurasirwa bagapfa  kuri sitasiyo za polisi hirya no hino mu Rwanda. Tukaba twamaganye abagira inama Pawulo Kagame gukomeza kumena amaraso y'abanyarwanda cyane cyane PAC ( Presidential Advisory Council) igizwe n'abacanshuro baturuka  muri Amerika, Ubwongereza no muri Uganda.

Amahoro ku giti cy'umuntu

SHIKAMA

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355