Bwana Dr. Nkusi, urakoze kubwiri sesengura. Nanze guharira(Kujya impaka ) kubyo wavuze kuri Kaddafi surtout ko wabaye yo uzi realites nyinshi. Icyo nshaka kuvuga umuntu yumvise ugereranya Kadafi na Semuhanuka yagirango nawe ushyigikiye ba mpatsibihugu.
Reka nkwibarize, amajyambere bavuga Kadafi yazanye nibihuha/ Ko bavugango health care, education kuva hasi kugeza muri kaminuza byari free?Ko bavuga ngo umusore/inkumi yarongoraga yahabwaga amafaranga ibihumbi $ 50.000 byoguheraho? Ko bavuga ngo abaturage bose bagiraga amamodoka?
Ko bavugango essance yaguraga make kurusha amazi?Ko bavugango inguzanyo zukugura inzu nta interet zagiraga/ nibindi nibindi...Nkawe muntu wakozeyo wambwira mubyukuri niba ibi byose ari gipindi. Bibaye aribyo koko, ntabwo byaba aribyiza kugereranya Semuhanuka na Kadafi abenshi dufata nkintwali nubwo ntabyerango dee.
Igisubizo cya Shikama
Urakoze muvandimwe Ngendahayo kubw'iyi komanteri yawe itagira uko isa. Iyo mugize icyo muvuga ku nyandiko runaka biranshimisha nkumva ko ibyo nandika hari ababiha agaciro. Mbere yo gusubiza ibibazo wabajije, ndagirango nkumenyeshe ko nk'umwarimu w'umwuga, nta kintu kinezeza nko kujya impaka, zipfa kuba atari za zindi za ngo turwane! Ubutaha rero uziveyo kuko ari uburenganzira bwawe.
Niba wasomye inyandiko yanjye neza, mbere yo kugereranya aba banyabinyoma bombi, nashyizeho igika kivuga ko kugereranya Kadafi na Kagame ari ugukora icyaha kubera ko uyu Kadafi yakoreye igihugu cye ibintu byinshi bitigeze bikorwa n'umuperezida w'Afrika yo munsi ya Sahara. Dore ibindi byiyongera kubyo navuze ubushize
Ndakwibutsa ko nabaye muri Libya nk'umunyeshuri n'umwarimu wa Kaminuza kuva muri 1987 kugeza muri 2007, nkaba naravuye yo kubera kwimwa pasiporo nshya y'u Rwanda n'Agatsiko.
Koloneli Kadafi |
- Uburezi kuva mu mashuri abanza kugeza muri kaminuza byari ubuntu.Ndetse mu mashuri abanza n'ayisumbuye, abanyeshuri bahabwaga ibitabo n'ibindi bikoresho ku buntu. Muri kaminuza naho ibitabo byaguraga ubusa, ugeretseho ko amacumbi n'ibyo kurya byari ubuntu.
- Ubuzima: Kwivuza byari ubuntu. Iyo wajyaga mu bitaro, wabaga uri mu cyuma cya wenyine cyangwa muri 2 mu gihugu hose. Wabaga ufite umuforomo ukwitaho kugusukura, kuguha imiti no kukugaburira kuko umurwaza n'amafunguro biva mu rugo bitari byemewe, ibitaro byose byatekeraga abarwayi. Nta taransiferi yahabaga kuko buri mujyi wabaga ufite ibitaro bikomeye bisa n'ibyo mu yindi mijyi. Ba nyiri umurwayi bari bafite ibihe byo gusura: amasaha 2: kuva saa saba kugeza saa munani z'amanywa, no kuva saa mbiri kugeza saa tatu z'ijoro. Nyuma y'icyo gihe, inzogera yaravugaga, abasura bagasoka, ibitaro bigaharirwa abavura n'abarwayi.
- Kuva muri 1969 kugeza muri 1986: umusore wese warushingaga, yahabwaga inzu ( Flat, apartement) y'ibyumba bine, irimo intebe n'ibitanda, igikoni gikoresha gazi,imikeka ya kijyambere iri hasi. Ibi nabyo byari ubuntu; ibyerekeye amadolari, nahavuye muri 2007, Kadafi akinyuzamo nka rimwe mu mwaka agaha buri muntu wo mu muryano amadolari ava kuri 10,000USD kugeza kuri 50,000USD. Buri kwezi yajyaga kuri televiziyo y'igihugu akabwira abaturage amafaranga yavuye muri peteroli ari muri banki nkuru y'igihugu uko angana. Niyo mpamvu yageraga ho akayasangiza abaturage.
- Abaturage bose ntabwo bari batunze amamodoka, ariko niho imodoka ihendutse ku isi yabaga kuko wayiguraga ku giciro cyo ku ruganda, nta misoro ya gasutamo, kandi wahitaga uyigendamo nta yindi misoro watswe itabarika nkuko bimeze mu Rwanda na Kenyera- ngukame(Rwanda Revenue)
- Lisansi( essence) yaguraga make kurusha amazi koko: nk'urugero muri 2006: kuzuza tanki y'imodoka( full tank= amalitiro hafi 30) ya Renault 19, narihaga amadinari 2 angana n'amafranga 800 y'u Rwanda, akaba yaranganaga n'amalitiro abiri (2L) y'amazi. Ntubyumve gutya ariko ngo ugirengo amazi ntiyari hose kuko buri rugo rwari rufite amazi meza mu nzu, ariko nk'iyo wumvaga ushaka kwimywera ariya yo mu macupa , igiciro wakibonye!
- Amazi n'amashanyarazi byari ubuntu. Iyo wubakaga inzu wagombaga guhita ubimenyesha serivise ibishinzwe ikaza ikaguha amazi n'amashanyarazi, ndetse bakanakora ku buryo bahita bashyiramo ibya ngombwa byo gusohora umwanda uva mu musarane wo mu nzu( bose babaga bafite imisarane mu mazu) , uruhombo rumanura amazi ya dushe. Hari ahantu iyi myanda yose iteranira muri buri mujyi, bakabibyazamo ifumbire n'amashanyarazi!!
- Inguzanyo nta nyungu yakwagaho:Igihe cya Kadafi, nta tegeko nshinga ryabaga mu gihugu; ryasimburwaga n'amategeko ya Kiyisilamu bita Shariya, iyi shariya rero ntabwo yemera inyungu ku nguzanyo kuko bifatwa nk'icyaha.Bityo, muri Libya nta nyungu watangaga ku nguzanyo wabaga wafashe.
_______________________________________
Kadafi yagizwe ruvumwa n'Abanyamerika n'Abongereza kuko bakoze iterabwoba ku gihugu cye nawe akabakoraho irindi.
Muri 1986, uwari perezida w'Amerika(USA) Ronard Reagan n'uwari minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Margaret Thatcher, bategetse ko indege zabo zirasa kuri Tripoli umurwa mukuru wa Libya bagamije guhitana Moamar Kadafi. Izi ndege zasutse amasasu no ku mujyi wa kabiri wa Libya Bengazi. Muri 1988, Kadafi nawe yahanuye indege ya USA ya Boeing yari itwaye abagenzi barenga 350 igwa hejuru y'umujyi wa Lockerbie muri Ecosse ( Mu Bwongereza). Ibi bihugu byombi byarahagurutse birahagarara, Libya ifatirwa ikomatanyirizwa mu byo ubukungu kuva muri 1991, ibi bikaba byaramaze imyaka hafi 10.
Kadafi yashyigikiye abaharaniraga guhirika ubutegetsi hirya no hino ku isi nabyo byaje gufatwa nk'iterabwoba n'abazungu:
NRM ya Museveni Kaguta, FPR ya Kagame Pawulo, Mugabe muri Zimbabwe, ANC muri South Africa, Swapo muri Namibia, MPLA muri Angola, Sandinista ya Daniel Ortega muri Nicaragua, People of Islam ya Lewis Farackhan muri USA, Sanga Moro yo muri Philippines, Fatani yo muri Thailand,n'ahandi henshi ntarondoye.
Kadafi yabayeho gikene, arinda apfa ari umukene mu gihugu gitunze ibya Mirenge ku Ntenyo.
Kadafi yavugaga ko ashaka kubaho nka Omar Ibn Al Khitab, umwe mu basangirangendo ba hafi b'intumwa Mohamed( Imigisha y'Imana n'amahoro bibe kuri we n'abasangirangendo bose). Kadafi, nta nzu yagiraga kugeza yishwe, ndetse n'abana be bari abasore barengeje imyaka hafi ya bose 23, nta nzu bari bafite, usibye babiri bari bararongoye nabo babaga mu mazu ubona aciriritse cyane.
Kadafi n'umuryango we babaga mu kigo cya gisirikare, nta n'ibiro yagiraga bizwi mu gihugu nkuko Kagame abifite mu Rugwiro yabohoje muri 1994! Kadafi yakiraga abandi bayobozi b'isi mu mahema yashingwaga hirya no hino mu gihugu iyo yabaga yasuwe byarangira akazingwa akisubirira mu kigo cya gisirikare.
Ibi byatangaje abantu benshi bumvise ukuntu abana ba Kadafi 7 nawe bahunze bagasiga ibi byose inyuma.Iyo biba nko muri Afrika y'abirabura, ibi byose bari kubisahura ariko ni hahandi bakazabifatanwa, bigasubizwa igihugu. Kadafi rero ntabwo yaguye muri icyo gisebo.
Muri macye
Kadafi yabaye intwari kuko yabohoje igihugu kitari kizwi akakigira igihangange ahangana na ba Mpatsibihugu. Kadafi yari umugabo uhinduka nk'uruvu: aho inyungu z'igihugu cye zerekezaga niho yaganaga, niyo mpamvu none mwabaga muri abanzi, ejo mugahinduka inshuti magara. Yahanganye na USA n'Uburaya bakora nka Satani ifite imitwe myinshi arabashegesha, na nyuma y'urupfu rwe baracyarwana n'umurage w'ibibazo yasize abakongereje! Reba ikiganiro (imvo n'imvano) cyerekeye abimukira Dg NKUSI Yozefu yagiranye na BBC Gahuza mu kwezi kwa Nzeri 2015.
Kadafi yakundaga abamugira inama agakenga abamukuza cyane. Ni muri urwo rwego, nta minisitiri we wamaraga imyaka irenze 2 keretse ikigugu Ali Triki wakoranye n'umwami wahiritswe na Kadafi, agahagararira Libya muri LONI, akaza no kuba Minisitri ushinzwe ububanyi n'amahanga. Akazi ka Kadafi hafi ya kose kakorerwaga muri za kaminuza, kagakorwa n'abarimu b'abasaza b'inzobere muri politike, ubukungu, imibanire, n'ibind; aba nibo bajyanama be yumvaga kandi akumvira. Ntibabihemberwaga ariko, muri bo twavuga Ali Hawati wanyoboye muri Teze(thesis) ya Masters na PhD.
Kadafi yari afite imitwe y'ubutasi 45 igenda inekana, igasa nkaho ariyo yari yarasimbuye itangazamakuru. Nta muturage bahutazaga, nta n'uwamenyaga abo aribo, aba nibo bumvaga ibyo abaturage bavuga ku ngoma bakabishyikiriza Kadafi, bugacya afata ibyemezo. Akenshi iyo yafataga icyemezo cyo gutanga amafranga byabaga biturutse ku maganya y'abaturage yamugeragaho biciye kuri iyi mitwe y'ubutasi.
Kuniga ubwisanzure bw'itangazamakuru na Demukarasi, byatumye abaturage bagenda bazinukwa Kadafi gahoro gahoro; televiziyo Al Jazeera ikaba yarabigize mo uruhare imaze gushingwa mu mpera ya za 1990s kuko yeretse abarabu uko abandi baturage bo ku isi babayeho ikagereranya n'uko abarabu bafite peteroli itaba ahandi babayeho. Aha niho havuye ububyutse n'imyivumbagatanyo muri Tunisia na Misri muri 2010, Libya muri 2011 na Syria muri 2012.
Ndamenyesha rero umuvandimwe Ngendahayo ko kugereranya Kadafi na Kagame ari ugukabya koko ariko atari uguca inka amabere kuko ibi bikorwa byiza navuze hejuru n'ibindi navuze ubushize, byose abaturage nyuma y'imyaka 42 Kadafi ari ku butegetsi babibonaga nk'igitonyanga mu nyanja! Bakaba barakekaga ko igice kinini cy'umutungo wabo Kadafi akijyanira mu bikorwa byo kubaka izina rye hanze abinyujije mu iterabwoba no gushyira ho abategetsi mu bihugu byinshi byo ku isi. Uko bagiye bamwereka ko batamwishimiye nabivuze mu nyandiko y'ubushize. Nyamara we yakomeje kubabeshyera ko bamwihebeye bakaba biteguye no kumupfira! Uko byaje kurangira twarabibonye twese! Baramukubise, bamujomba ibisongo mu kibuno, baramwica banika intumbi ye mu isoko rya Misrata iminsi ine yose!
Ndamenyesha rero umuvandimwe Ngendahayo ko kugereranya Kadafi na Kagame ari ugukabya koko ariko atari uguca inka amabere kuko ibi bikorwa byiza navuze hejuru n'ibindi navuze ubushize, byose abaturage nyuma y'imyaka 42 Kadafi ari ku butegetsi babibonaga nk'igitonyanga mu nyanja! Bakaba barakekaga ko igice kinini cy'umutungo wabo Kadafi akijyanira mu bikorwa byo kubaka izina rye hanze abinyujije mu iterabwoba no gushyira ho abategetsi mu bihugu byinshi byo ku isi. Uko bagiye bamwereka ko batamwishimiye nabivuze mu nyandiko y'ubushize. Nyamara we yakomeje kubabeshyera ko bamwihebeye bakaba biteguye no kumupfira! Uko byaje kurangira twarabibonye twese! Baramukubise, bamujomba ibisongo mu kibuno, baramwica banika intumbi ye mu isoko rya Misrata iminsi ine yose!
Ndizera ko umuvandimwe Ngendahayo anyuzwe n'ibi bisobanuro, niba atari uko bimeze ashobora kongera akabaza kuko ngo kubaza bitera kumenya.Nkaba nongeye kumushimira byimazeyo ku gihe yafashe abaza biriya bibazo nkeka ko hari n'abandi benshi babyibazaga.
Imana ikomeze ibahe impagarike n'ubuzima buzira umuze.
Shikamaye.blogspot.no
Shikama Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355