Intambara y’Abatutsi
muri RDCongo biyitaga M23, intandaro y’urwango
runuka hagati ya Nkurunzia Petero na Kagame Pawulo
Kuva Nkurunziza Petero yajya ku butegetsi
kugeza ejobundi intambara ya M23 itangira muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, umubano w’u Rwanda n’u Burundi wari nta makemwa ku buryo Abahutu bo mu Rwanda bo mu ntara y’amajyepfo bagiye bahura n’uruva gusenya igihe bariho batotezwa n’ingoma
y’Agatsiko biciye muri za Gacaca bagahungira i Burundi, aho ni hagati ya 2006 na 2012. Aba ba nyagupfa, bagiye boherezwa mu Rwanda
shishi itabona ndetse habaho n’ibikorwa byo kubahiga no mu ngo i Burundi boherezwa mu
ibanga mu Rwanda nkuko Shikama yigeze kubibatangariza; ibi byose Nkurunziza Petero yabikoraga ngo ashimishe uwo yafataga nk’inshuti ye magara, Pawulo Kagame.
Si ibyo gusa kuko Nkurunziza Petero yazaga mu Rwanda
aherekejwe n’ikipe ye y’umupira yise Aleluya( bivuga ngo Imana ishimwe),
Nkurunziza n’ikipe ye bagakina n'abaminisitiri ba Kagame, Pawulo
Kagame ari umusifuzi( ibi byari bifite icyo bisobanura kuri Kagame ariko Nkurunziza we yireberaga umupira gusa ). Nyuma y’iyi
mikino n’ingendo nyinshi Nkurunziza yakoreye hirya no hino mu Rwanda nk'umukerarugendo, ntiyibagirwaga
no kuza kuyobora amasengesho muri kaminuza Nkuru y’u Rwanda iri i Butare, iri ku
nzira yerekeza i Burundi dore ko Nkurunziza yabaga agenda mu modoka.
Nkurunziza utarigeze ashaka kugira icyo avuga
ku baperezida b’u Burundi babiri bahitanywe na Pawulo Kagame aribo Intwari ya Demukarasi Ndadaye Merchior(soma Merikiyoro) wishwe muri 1993 amaze amezi atatu gusa yitorewe n'abaturage na Ntaryamira Sipiriyano wiciwe hamwe na Kinani kuri 6/4/1994, ibi byose Nkurunziza yabikoraga kugirango adakoma
Rutenderi umubano we n’uwo bitaga
shebuja ukazamo agatotsi; ntibyamuhiriye ariko kuko yaje kuvumbura ko icyahitanye
abamubanjirije ntaho cyagiye. Ibi byabaye igihe Kagame yari amaze
gushinga umutwe wa M23 ugizwe na bamwe mu Batutsi bo muri RDCongo n’igice
kinini kigizwe n’igisirikare cy’abatutsi cyo mu Rwanda, RDF.
Nkurunziza Petero na bagenzi be bo mu karere bagiye batumirwa mu manama menshi yagiye abera kenshi muri
Uganda hagamijwe gushaka uko Kagame yakwigarurira intara ya Kivu abinyujije mu
mutwe wa M23, ariko izo nama Kagame na Museveni bakaba barazitaga ko zigamije gushakira umuti ikibazo cya RDCongo. Ubwo yatumizwaga muri imwe muri izo nama hamwe n'abaperezida bandi bo mu karere, perezida Nkurunziza yaje kubizambya ubwo yateraga utwatsi amayeri
ya Pawulo Kagame maze akivumbura akava mu nama akisokera adasezeye nkuko
bitangazwa na BBC bikaba byarongeye kwandukurwa n’ibinyamakuru byinshi harimo
na Africa Review, dore uko ivuga kuri icyo kibazo:
"Presidents Nkurunziza and Kagame were once on good terms, even
playing football together when they visited each other's countries. This changed in November 2012, when the two disagreed sharply over
the M23 rebel group in eastern Democratic Republic of Congo. President
Nkurunziza opposed the M23, which, according to the UN, had Rwanda's backing. The two leaders clashed at a meeting of regional leaders over the
issue, prompting the Burundi leader to walk out before the talks ended".Kanda hano usome iyi nyandiko yose mu cyongereza
Tugenekereje mu Kinyarwanda bikaba bishaka kuvuga ngo:
"Perezida Nkurunziza na Kagame bari incuti kugeza n'aho bakina umupira iyo babaga basuranye mu bihugu byombi. Ibi byaje guhinduka muri 2012 biturutse ku kutumvikana ku Nyeshyamba za M23 zari mu burengerazuba bwa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo. Perezida Nkurunziza yarwanyaga M23 yari ishyigikiwe n'u Rwanda nkuko byemezwaga na LONI. Aba bayobozi bombi bakozanyijeho mu nama yari yahuje abayobozi bo mu karere kuri kiriya kibazo(M23) bituma umuyobozi w'u Burundi asoka igitaraganya inama itararangira."
Kagame yararitsize, aricecekera ariko hakaba hari n’indi nzika yuko Nkurunziza yari
yaranze kumuha inzira yo kujya gutera umutekano muke muri Tanzaniya ngo yirenze
Perezida waho Jakaya Kikwete wari umaze iminsi amugiriye inama yo gushyikirana
n’abamurwanya barimo na FDLR( soma EFUDELERI). Muribuka ko Kagame yavugiye muri
SERENA HOTEL kuri 12/1/2014 yigamba ko ariwe wishe nyakwigendera colonel Patirike Karegeya
kuri 31/12/2013, aho yagiraga ati: « Ntawe uzahemukira u Rwanda(Kagame) ngo
abikire, uwo ariwe wese, ni igihe gusa, it is a matter of time». Ngibyo rero Nkurunziza ariho aryozwa, ariko ikindi twakongeraho ni uko mu myumvire ya Pawulo Kagame na FPR u Rwanda n’u Burundi
ni ibihugu bigomba gutegekwa n’Abatutsi ku kiguzi icyo aricyo cyose nkuko tuzabibona muri iyi nyandiko.
Minisitiri Willy(soma Wili) Nyamitwe yaregeye LONI ko u Rwanda ruriho rutegura abazatera u Burundi, impunzi zo mu nkambi ya Mahama nazo zemereye Televiziyo Aljazeera ko hari impunzi zajyanywe guhabwa imyitozo ya gisirikare.
Mu nteko rusange y’umuryango w’Abibumbye(LONI) iherutse, Minisitiri w’u Burundi ushinzwe ububanyi n’amahanga Willy Nyamitwe
yamenyesheje LONI ko u Rwanda ruriho ruha imyitozo impunzi z'Abarundi zahungiyeyo zikaba zikomeje guhungabanya umutekano w’igihugu cye ndetse anasaba ko Loni yaza gukora
amatohoza kuri iki gikorwa cy’urukozasoni. Ibi u Rwanda rukaba rwarabihakanye
rwivuye inyuma nkuko bisanzwe.
Amatohoza aherutse gukorwa na Televiziyo
Aljezeera yo mu gihugu cya Qatar( soma
Katari) mu nkambi y'impunzi z'Abarundi ya Mahama iri mu Rwanda yerekana ko ibyo Nyamitwe yavugaga
ari ukuri kwambaye ubusa; abagore benshi muri iyi nkambi babwiye umunyamakuru
ko abagabo babo babasezeyeho bababwira ko bagiye guhabwa imyitozo ya gisoda ngo bajye gutera u Burundi, abasore benshi nabo bari muri iyi nkambi bemeza ko hari abantu babegereye babasaba kwiyandikisha ngo bajyanwe mu kirobeli! Aba basore bakaba bavuga ko bafite ubwoba bwinshi kuko nta mutekano bafite. Abayobozi b’iyi nkambi kandi nabo bemeza ko hari abantu benshi babuze, ndetse n'uhagarariye HCR mu Rwanda avuga ko ayo makuru ayazi akaba yemeza ko yabwiye Leta y'u Rwanda ko ibikorwa nk'ibyo bitemewe nkuko mubyiyumvira kuri iyi videwo abumva icyongereza.
Kagame na FPR bafatanywe igihanga bahimba amayeri y'ibonekerwa!
Kagame Pawulo n’Agatsiko ke bakimara kumva
ibyabwiwe iyi televiziyo mpuzamahanga Aljezeera bahise bumva ko bafatanywe
igihanga maze bakora nk’uruvu nkuko basanzwe babigenza biga amayeri yo gukwiza
igihuha mu Rwanda ko ngo hari abagabo bane bava mu nkambi ya Mahama ngo bariho basenga maze ngo barabonekerwa, Imana ngo ibabwira ko bagomba kuva mu Rwanda kubera ko hagiye kuba intambara ya
rutura. Aba bagabo ngo babimenyesheje imiryango yabo, maze ngo baromboka bamwe
bigira muri Uganda abandi muri Tanzaniya. Izindi mpunzi nazo ngo zaje kubimenya
zikora nkabo ku buryo ngo abenshi bamaze kugera muri Uganda na Tanzaniya.Iri
bonekerwa ni ikinyoma cyo kuyobya uburari gisanzwe gikorwa na FPR na Kagame iyo
bamaze gufatirwa mu cyuho; amakuru yizewe shikama yakuye mu nkambi ya Mahama ni
avuga ko aba babuze bose bariho bahabwa imyitozo mu bigo bya gisirikare byo mu
Rwanda bigera kuri 4 tutarabasha kumenya neza amazina yabyo.
Mbere gato yuko Rwanda day (soma Rwanda deyi) iherutse kubera mu Buholandi kuri 3/10/2015 itangira, urubuga rubogamiye kuri Leta y'Agatsiko igihe.com rwatangaje ko Kagame Pawulo ngo azahura n'Abarundi muri iyo Rwanda deyi maze ngo bakamushimira. Muri rya kinamico risanzwe rikorwa na FPR ya Kagame, umenya Abarundi batarabonetse kuko abenshi muri bo baba Abatutsi cyangwa Abahutu bamaze kuvumbura kera imigambi mibisha ya Kagame ku gihugu cyabo. Abarundi bo gushimira uriho utwika igihugu cyabo babuze, hahise higwa umutwe wo guha ijambo umugore ufite ngo umubyeyi umwe w'umurundi n'undi w' umunyarwanda. Uyu mugore yabwiye Kagame Pawulo ati : "Gira icyo ukora ufashe Abarundi", Kagame we yahise yivugira ko ashobora gutanga inkunga y'ibikoresho( Intwaro)!
Muri aya manyanga yose n'ubuhamya bunyuranye tubonye hejuru, biragaragara ko igihe cyegereje cyo kugaba igitero ku Burundi nk'icyagabwe ku Rwanda n'Ingabo za Uganda zifatanyije n'Inkotanyi kuri 1/10/1990. Tukaba hagati aho tugira inama Abarundi kudahirahira ngo bahunge igihugu cyabo, n'abari hanze yacyo kandi tukaba tubakangurira gutaha kuko Nkurunziza Petero yari azi ibyo yavugaga igihe yagiraga ati: " uzosomborotsa intambara wese ntazaterana intambwe Abarundi, izahera iwe, irangirire iwe". Ni aho ubutaha mu gice cya kabiri cy'iyi nyandiko.
Dg NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama Uharanire ko Ukuri Gusimbura Ikinyoma
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355