Rwamukwaya Oliviye |
Ku
italiki 27 Gicurasi 2015, mu itangazamakuru rikorera i Kigali hasohotse inkuru
yari ifite umutwe wagiraga uti: “Nta munyeshuri wakagombye guhanirwa ko atunze
telefoni-Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Uburezi.”
Muri
iyo nkuru, umunayamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi witwa RWAMUKWAYA
Olivier niwe wavuze ayo magambo. Uyu munyamabanga niwe wasimbuye uwari muri uwo
mwanya ariwe Dogiteri Mathias Harebamungu wirukanywe muri minisiteri y’uburezi
mu buryo butunguranye.
N’ubwo
Dogiteri Harebamungu ubu yoherejwe muri Senegal kujya kubayo ambasaderi w’u
Rwanda, ariko yamaze iminsi itari mike iwe mu rugo atazi icyo yazize kandi
atazi n’ikizakurikiraho ari nayo mpamvu tutari butinde ku mpamvu yoherejwe muri
Senegal kuba ambasaderi kuko ntacyo bitwaye guha umwenegihugu akazi.
Ibyo
yakoze yarabyibwirije cyangwa yarabitegetswe nyuma arabiryozwa?
Kuva
mu mwaka wa 2010 mu bigo byinshi by’amashuri yisumbuye mu Rwanda hatangiye
kumvikana bombori bombori hagati y’abarimu, abanyeshuri n’abayobozi b’ibyo
bigo. Ikibazo kikaba cyari ukuvuga ngo ariko koko muri iki kigo haba hari
abanyeshuri bafite terefoni zigendanwa?
Ayo
makenga ntabwo yari ashingiye ku busa kuko uko amezi yagiye yisunika, bigana
muri 2012, 2013 wabonaga abanyeshuri koko izo terefoni bazifite. Ingero ni
nyinshi cyane cyane iyo babaga batashye mu biruhuko cyangwa bari mu nzira
basubira ku mashuri bigaho ugasanga barazifite mu mihanda ubabona rwose.
Mu
nama z’uburezi zabaye muri 2013 zigahuza umunyamabanga wa leta icyo gihe,
Nyakubahwa Docteur Mathias Harebamungu n’abayobozi bose b’amashuri yisumbuye
zirimo n’iyabereye mu kigo Iwacu ku Kabusunzu n’ahandi, abayobozi b’amashuri
batakambiye minisitiri Harebamungu bamusaba ko yabafasha kurwanya icyo cyorezo
cya terefoni zigendanwa mu banyeshuri.
Nk’umuntu
waminuje mu by’uburezi n’uburere, Docteur Harebamungu yihutiye gukurikirana
icyo kibazo maze umunsi umwe, hari muri 2013, atumiza abanyamakuru mu muhango
wo kumenagura/ kujanjagura terefoni zigendanwa zafatanywe abanyeshuri mu rwego
rwo kubihanangiriza kutazongera kuzikinisha.
Izi ni telefoni z'abanyeshuri zari zarashyikirijwe Dg Harebamungu ngo azijanjagure |
Icyo
gikorwa kikimara kuba, abanyakigali bahora babucyereye baravuze bati uyu niwe
murezi twari ducyeneye kuko abana baratunaniye. Nyamara nta wari uzi ko FPR
yazatanga uburenganzira mu bana bwo gutunga terefoni zigendanwa.
Ejo
bundi aha, nibwo uwari umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Dr Harebamungu
yagiye kubona abona arirukanywe atazi uko bigenze aba mu rugo atazi
urumutegereje. Uwahise amusimbura ariwe Olivier Rwamukwaya yadukanye intero yo
kuvuga ko nta muyobozi w’ishuri uzabuza umwana gutunga terefoni igendanwa.
Kubera
intambara Kagame arimo yo gushaka manda ya gatatu ku kiguzi icyo aricyo cyose,
bishoboke ko FPR yasanze Harebamungu atazemera guha abana uburenganzira bwo
gutunga terefoni zigendanwa bagahitamo kumukuraho. Nyamara, muri politiki,
kwirukana umuyobozi ugahita umusimbuza utegeka gukora ibyo uvuyeho yarwanyaga,
nibyo nise uburezi bukozwe bunyeshyamba kuko nta handi byabaye ku isi uretse mu
Rwanda.
UDAHEMUKA
Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355