Shikama yishimiye kumenyesha abanyeshuri barangiza amashuri yisumbuye mu Rwanda n'abari mu byiciro binyuranye bya Kaminuza zo mu Rwanda ibi bikurikira:
1. Mwashyiriweho Peji(Page) kuri Shikama muzajya musangaho Scholarships/buruse zinyuranye zijyanye n'ibyiciro n'ibyo mushaka kuzoberamo. Kugirango mwemererwe muri izi za kaminuza ni ukuzuza Forms kuri interineti(online), kandi ni ubuntu. Ni byiza gusaba ahantu hanyuranye kandi mukuzuza forms mukabikorana ubushishozi, mutanga impapuro zisabwa zose; nsubiyemo ko byose bikorerwa ubuntu.
2. Kuri iyi peji, muzajya musangaho n'amasomo yo kwihuguramo atangwa na kaminuza zikomeye zo hirya no hino ku isi. Nabyo ni ubuntu, washaka impamyabumenyi urangije, ugakoreshwa ibizamini bindi byisumbuye ukariha amadolari akenshi ari hagati ya 50 n'100. Ariko njye mbona atari ngombwa cyane gushaka iyo mpamyabumenyi mu gihe uba uriho ukorera iyindi muri kaminuza. keretse uri umuntu wiyemeje kubona impamyabumenyi wibereye mu rugo udaciye muri kaminuza.
3. Ni ngombwa gusura iyi peji buri munsi kuko tuzajya dukora uko dushoboye tukabashyiriraho buruse nshya uko zizajya zitugera ho.
Amahirwe masa kuri buri wese.
--------------------------------------------------------------------------------------------------------------
--------------------------------------------------------------------------------------------------------------
Tukaba tuboneye ho akanya ko kubwira abiyandikishije ku isomo rya Classical Sociological Theory kujya kuri interineti bagakanda kuri Show up, kwerekana ko bahari bagatangira kwiga. Dore message umwarimu yanyandikiye nkimara gukanda kuri show up.
Icyitonderwa: Iki kigwa nakigishije muri kaminuza kuva muri 2003 kugeza 2009; ku ikubitiro, ku munsi wa mbere, nasanze isomo ridafasha abanyeshuri gusa rishobora no gufasha abarimu baritanga bo mu zindi kaminuza mu gutuma note zabo zigendana n'igihe. Umwarimu w'uyu munsi yakoresheje videwo na notes zanditse. Isomo rirangiye, hari umukoro ugendana naryo uwiga abishatse yoherereza mwarimu ngo amwereke ko yabyumvise. Isomo rimara iminsi itatu, nyuma yaho hakaza isomo rishya.
Hi Joseph Nkusi,Let's face it -- learning online is challenging! The next step to completing Classical Sociological Theory is simply showing up. |
Show up |
Don Weenink
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355