Pageviews all the time

Itangazo rireba Abanyeshuri bari muri za kaminuza mu Rwanda n'abandi bashaka kwiga bagafata impamyabumenyi baciye ku ikoranabuhanga/NKUSI Yozefu


Uko ikoranabuhanga rigenda rirushaho gutera imbere ni ko hagenda habaho impinduka zikomeye mu itangwa rya za serivise hirya no hino ku isi. Inyinshi muri izi za serivise zatangwaga n'abakozi bo mu kigo runaka, ubu zitangwa n'imashini(Robot) cyangwa se za mudasobwa.Nk'urugero, hano i Buraya, muri banki ingana na Banque de Kigali usanga hariya haba huzuye abantu babitsa n'ababikuza hari umukozi umwe gusa mu gihe muri iyi banki yo mu Rwanda haba hari abarenga icumi!
Uburezi nabwo ntibwasigaye inyuma muri aya mahinduka, umwarimu umwe ashobora kwigishiriza icyarimwe abanyeshuri bari muri kaminuza A yo muri Afrika, kaminuza B yo muri Aziya na kaminuza C yo mu Buraya abanyeshuri bagafata notes, bakajya impaka bakabaza ibibazo, bagakora ikizamini , hanyuma bakabona impamyabumenyi. Ibi nanone birashoboka ku bantu ku giti cyabo bari mu bihugu bitandukanye kuko bashobora gukora nk'abo banyeshuri tuvuze hejuru. 
Shikama rero ikaba ikora uko ishoboye ngo urubyiruko rwo mu Rwanda rurangiza ayisumbuye rukaba rudashobora kwiga za kaminuza kubera amikoro make, kugirango narwo rugere ku mpamyabumenyi nk'abana b'Agatsiko ndetse babone n'izirushijeho. 
Ni muri urwo rwego tumaze iminsi tubaha urutonde rwa za kaminuza zishaka gutanga buruse ku banyeshuri bava mu bihugu bikennye n'u Rwanda rurimo. Kubona ziriya buruse nta mafaranga bisaba, upfa kuzuza form kuri interineti gusa ubundi wagira amahirwe ukazahamagarwa kwiga bakakurihira byose: amacumbi, ibikoresho, visa, n'ibindi bijyanye n'amasomo. 
Abashaka kwiga icyiciro cya kabiri n'icya gatatu nabo ntitwabibagiwe. Nabo bagomba kuzuza ibisabwa na za kaminuza zinyuranye, bakabikorera kuri interineti kandi byose ni ubuntu. Hari ariko n'abanyeshuri bari muri za kaminuza zinyuranye zo mu Rwanda bashobora gukarishya amasomo biga anatangwa na za kaminuza zikomeye zo hirya no hino ku isi. Ibi kandi bishobora nanone gukorwa n'abantu ku giti cyabo kandi bakabona impamyabumenyi z'izi kaminuza bibereye mu ngo zabo babikensha ikoranabuhanga.
Nagerageje kwiyandikisha mu masomo abiri muri za kaminuza zinyuranye kugirango mbereke ko ibyo mvuga bishoboka. Murabona gahunda yuzuye y'ayo masomo, kaminuza atangirwamo, n'amazina y'abaporofeseri batanga ayo masomo.
Icyitonderwa: abashaka gukurikira iri somo muri kaminuza ya Amsterdam mu Buholandi bakanda kuri iyi linki kuko ryatangiye none kuri 21/10/2015
kanda aha wige isomo rya Classical Sociological Theory
Nababwira iki rero!!!!!

Dg NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)___________
1. Welcome to Principles of Valuation: Time Value of Money
Joseph Nkusi,
Read what your instructor(s) from Principles of Valuation: Time Value of Money on Coursera has to say today.
Thanks for enrolling in this class. I am excited to introduce you to the fascinating disciple of finance. Finance is a very logical way of making complicated decisions in an uncertain world. It has two main building blocks: time and uncertainty. This course will focus on the first building block: the time value of money. It is based on a rigorous and logical approach that is simultaneously very practical and will enable you to make smart decisions. This course is part of a Specialization containing a sequence of four courses, followed by a Capstone Project for qualified students, that will be increasingly more applied and will help you both personally and professionally.

I have been experimenting in the digital space for the past few years and believe that if you are motivated and curious, you can learn a lot on your own. So I look forward to seeing you in the course!

Gautam
---------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------
2. Take Classical Sociological Theory  with me on Coursera

Hi there,
I wanted to let you know that I just signed up to take Classical Sociological Theory  offered by University of Amsterdam on Coursera! It's an online course that can be completed on web or mobile.
If you want to take this course with me, use this link:
https://www.coursera.org/learn/classical-sociological-theory?referrerId=f6b50e82050d73bd5fbe8c4742f5aebe
Hope to see you in class!
---------------------------------------------------------
Hi Joseph Nkusi,
Welcome to Coursera -- we’re so happy to have you onboard! You have just joined acommunity of over 10 million students from every country in the world. Together, we are striving toward a mission to connect people to a great education and enable every human being on earth to learn without limits.
Here are 3 things you can do now:
1. Sign Up For Courses Today - Check out our course list and sign-up today -- there's no limit to the number of classes you can take! You can enroll in a course even if the start date hasn't been announced yet.
2. Chat and Get The Latest Insights - Join our FacebookTwitter, and Google+pages to learn about popular courses, participate in contests, submit your photos, give shoutouts, and more. You can always visit our blog and join or plan a meetup in your home city as well!
3. Get Prepared for Class- Fill out your profile so other students can learn more about you, get study tips and advice from peers and get ready to learn, connect, discuss and grow with Coursera.
We are thrilled that you have joined us! Congratulations, you are now a Courserian.
Cheers,
Daphne, Andrew and your Coursera Team
-----------------------


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355