Koloneli Nselkalije Aloyizi( Macinya) |
Ubushize twababwiye ukuntu umwami w'umuhutu Mashira wa Nkuba ya Sabugabo yiraye agasabana mu bagore ( gushyingirana ) n'umwami w'agahugu gatoya Rwanda rwa Gasabo kayoborwaga n'inyaryenge z'Abanyiginya zuje ubugome n'ubucakura. Muri ubu burangare bwa Mashira, hiyongereye ho inda nini ya mwene se Munyanya wagambanye n'umwami Mibambwe, bakica igihangange Mashira wari wacumubikiye Mibambwe avuye mu buhungiro muri Congo!. Uyu munsi turarebera hamwe uko abahutu b'inda nini bagiye bagambanira bene wabo mu bindi bihe bitatu bitandukanye.
1.Mu gihe cya gihake na gikolonize
Amateka atubwira ko umwami yari
afite abatware 2 bakomeye bamufashaga kwigwizaho ubukungu: umutware w’ubutaka,
wari ushinzwe ubuhinzi akaba yari umuhutu. Uyu niwe washyiraga ku nkeke abahutu
bene wabo bagahinga ntibasararure , kuko igice kinini cy’ibyo bejeje cyajyaga
ku muryango w’umwami n’abamugaragiye. Umunyamukenke, yabaga ari umututsi akaba
yari ashinzwe urwuri n’amata yo kugemura ku bari bagaragiye umwami baje kwitwa
abashefu n’abasushefu igihe cy’ubukoloni.
Dusubiye inyuma gato mbere
y’umwaduko w’abazungu, hari abahutu bari bakomeye I Bwami abazwi cyane ni abo
ku Ngoma ya Rwabugiri: Seruteganya wakaniraga ( umudozi w’inkanda) umugabekazi
Murorunkwere nyina wa Rwabugiri akaba yari umutoni k’uruyu mugore. Undi ni
Bisangwa wari umwiru mukuru kwa Rwabugiri. Aba bose nta kintu kizwi baba
barakoze ngo bumvikanishe akarengane kakorerwaga abahutu bene wabo.
2.Mu gihe
cya Revolisiyo yo muri 1957-1959
Mu gihe abahutu bariho baharanira
kugira uburenganzira nk’ubw’abandi
banyarwanda mu gihugu cyabo mu kiswe Revolisiyo(Impinduramatwara) yo muri
1957-1959, hari abahutu bari bifite, byitwaga ko bitutsuye( babaye abatutsi)
bagerageje kubangamira aya mahinduka. Benshi muri bo bumvaga ibyo abahutu
barimo ari inzozi bidashoboka nk’uko Abatutsi batekerezaga, aha hakaba ariho
havuye imvugo ngo:”Ni umuvuduko w’abahutu”, aba kandi bumvaga ko ibyo Abahutu
bene wabo bariho bakora ari amakosa kuko kuri bo Umuhutu yagombaga kwemera
gukomeza kuba umugaragu naho Umututsi akaba shebuja.Mu gihe Abatutsi bari ku
ngoma barimo na Ndahindurwa Yohani
Batisita wiyita umwami Kigeli V bariho bahunga Republika yari igeze ku
marembo bagamije kuzagarura Karinga I Mwima(Nyanza) muri 1959-1962, hari
Abahutu bahunganye nabo barimo umuntu wo mu muryango wa hafi wa Nyakubahwa
Gerigori Kayibanda, intwari ya demokarasi; ubu uyu mugabo yagororewe n’Agatsiko
ka FPR kuko abarirwa ngo mu Ntwari zayo !!!
3. Ku ngoma ya Kinani
Iyo Shikama ivuga inda nini,
ntivuga ibijya mu gifu gusa, muri
rusange twavuga gushaka ibigushimisha utitaye ku nyungu z’abandi. Turibuka
imvugo yogeye mu Rwanda kuva mu mpera za 1970s aho umutegetsi wese wiyubashye
yagombaga kuba afite inshoreke ( akenshi umututsikazi) bitaga ibiro bya kabiri! Turibuka nanone umuvuduko wari
ugezweho n’abategetsi mu gutanguranwa kugera kuri miliyoni y’amafranga,
uwayigeragaho agahamagara bagenzi be ati : “ nanjye ka kabwa nakabonye ba sha!”.
Muri uku kwishimisha no gushaka ubukire bakibagirwa gukinga, niho umwanzi yameneye,
igihugu gisigara kigendera ku bugenge, kuko inzego z’ubutasi burinda inkiko
zose zari zaracangewe n’ibiro bya
kabiri! Umusizi akaba n’umwarimu Gasimba
Saveri, ubu wigisha muri Koleji ya
Sente Andere ( College Saint André) I Kigali yitegereje uyu mururumba icyo
gihe, abona igihuru kizabyara igihunyira maze abatura ikaramu ahimba igisigo
kirekire cyane yakubiye mu gitabo yise ISIHA
RUSAHUZI, abari abategetsi ntacyo bitoreyemo, ibyarimo byisomewe
n’abaturage ubu abakiriho bakaba bakibyibuka bashobora kuba bafata uyu mugabo
Gasimba nka Magayane.
Umugabo waranze amateka cyane ku ngoma ya Kinani ni Koloneli Nsekalije Aloys, waturukaga muri komini ya Giciye ihana imbibe n'iya Kinani, Karago. Uyu mugabo ku bwa Kinani, abanyamahanga bari bazi ko afite ingufu cyane ku buryo ikinyamakuru cyandikirwa mu Bufransa muri 1986 cyasohoye inyandiko ivuga ingufu za Nsekalije kikaba cyaragiye kure kikamwita " Le véritable
Souslov de l’Union Soviétique(URSS)". Tugenekereje mu kinyarwanda bikaba bivuga ngo Souslov nyakuri wa Leta zunze ubumwe z'Abasoviyeti. Uyu Souslov ntiyagaragaraga mu bayobozi b'imena ba URSS ariko akaba ari we wafataga ibyemezo ntakuka by'iki gihugu cy'igihangange!
Koloneli Nselkalije Aloyizi( Macinya) |
Nsekalije Aloyizi yafashe umwanya ashaka wose mu gihugu usibye kuba Perezida wa Repubilika: Minisitiri w'ububanyi n'amahanga, uw'uburezi n' uw'urubyiruko n'imikino. Yari mu basirikare bavuga rikijyana kwa Kinani. Kubera ubwo budahangarwa yari afite ahantu hose, yari yarahimbwe akabyiniriro ka " MACINYA". Nubwo yakomeye kuri iyi ngoma, ari mu bafashe iya mbere mu kugambanira abahutu mu Nkotanyi kuko zikimara gutera muri 1990, yahise abwira Kinani ko yigiriye mu zabukuru muri Giciye, Ikinani gisigara kirwariza!Inkotanyi zimaze kubohoza u Rwanda, zashatse kumushimira ubugambanyi bwe ngo zimuhe umwanya mu Gatsiko k'Amabandi yitwaje intwaro, arazireba arazibwira ati:" Kagame we, ntawe ucirira imbwa ikuze, jyana Mitsindo( umuhungu we) naho njye ntiwanshobora." Ibya Nsekalije, umuntu yavuga ko byarangiye nk'ibya Munyanya mu Nduga Ngari y'Ababanda kuko na Mitsindo warucaze bigatinda ubu atakivugwa mu Banyagatsiko!
Biracyaza
Dg Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama Uharanire ko Ukuri Gusimbura ikinyoma.
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355