Iyi ni intama FPR yambukanye Kagitumba. Iyi ntama yarimo umuvumo ku Rwanda no mu karere |
«
Umugambi ni umwe banyarwanda: amahoro , ubumwe n’anamajyambere, MRND yacu nziza
, sugira maze usagambe mu Rwanda»
Iyi ndirimbo , yaririmbwaga ahantu hose
hateraniye abanyarwanda ku mpamvu zinyuranye, ndetse no mu tubari
warayihasangaga, ku buryo ari abana, abasaza n’abakecuru bari bayizi,
bayiririmba kandi bemera amahame ayikubiyemo.
Nyamara amahoro n’ubumwe abanyarwanda bari
bamaze kwigezaho byajemo kidobya ubwo ku itariki y’umuvumo 1/10/1990 abambari
b’ifaranga bibumbiye mucyo bise FPR( Front Patriotique Rwandais)-Inkotanyi
bambutse umupaka wa Kagitumba bakica abarindaga umupaka, bakaba batangije imena
-maraso mu Rwanda no mu karere rimaze guhitana inzirakarengane zirenga miliyoni
icumi(10,000,000).
Aha Shikama ikaba yibutsa abasomyi bayo
ko abahoze biyita Inyenzi (Ingangurarugo
Ziyemeje kuba Ingenzi)mu bitero byabo bagabye ku Rwanda kuva mu Kwakira 1962
kugeza Ugushyingo 1967, baje guhindura iri zina ryari ryarahabuye Abanyarwanda
kubera ubwicanyi bakoze mu gihe tuvuze hejuru, maze biyita Inkotanyi. Muri 1990
FPR na Kagame bagiye babeshya amahanga ko kubera ubuhezanguni bw’Abahutu,
Inkotanyi bariho bazita Inyenzi!!! Nyamara iri zina nibo baryihitiyemo muri za
1960s kandi no mu Rwanda iyo umututsi wo muri FPR akubwiye ko wakoze igikorwa y’indashyikirwa
agira ati: « Uzi ko uri Inyenzi sha!»
1.
Mu gutera u Rwanda, Inkotanyi zafashijwe n’abagambanyi b’amabara yose.
a)Ubugambanyi bw’ibihugu
by’ibihangange:
-
Leta
Zunze ubumwe za Amerika(USA):intwaro, amafaranga, ubuvugizi,amashusho y’ibyogajuru.
- Ubwongereza(UK):
intwaro, amafaranga, ubuvugizi,ubutasi, abasirikare bo guhugura APR, Radiyo Muhabura
yari muri Kigezi (Bufumbira)yakoreshaga ikoranabuhanga
rya BBC kugirango yumvikane mu Rwanda hose no mu karere
-
Israel:
yatanze ibikoresho bya gisirikare harimo imyambaro, ikweto, ubutasi n’ intwaro.
b) ubugambanyi bw’ibihugu by’abaturanyi:
-
Uganda yayoborwaga na Museveni Kaguta
ariho bateye baturutse mu gisoda cya Uganda: ubuvugizi, intwaro, abasirikare,
ibigo byo kwitorezamo, guharabika Leta ya Kinani.
-
Burundi yayoborwaga
na majoro Petero Buyoya: Abatutsi basangaga FPR mu majyaruguru y’u Rwanda
bavuye muri Zaire(RDCongo), Tanzania, no mu Rwanda bacaga i Burundi, inzego z’iperereza
z’iki gihugu zikabageza muri Uganda aho
bitorezaga mbere yo koherezwa ku rugamba.
-
Tanzania nayo yagizemo uruhare : Mwarimu
Julius Nyerere na Kikwete wari minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania ubu akaba ari Perezida
w’iki gihugu( Kagame aherutse kuvuga ko azamutegera ahantu hizewe akamukindura)
bakoreye Inkotanyi ubuvugizi budasanzwe ; aba kandi nibo batumye Koloneli
Kanyarengwe Alegisi wari warahungiye muri Tanzania yemera kujya mu Nyenzi nako
Inkotanyi.
c) Ubugambanyi bwa bamwe mu
Batutsi bari batunze cyane
-
Abacuruzi:
Majyambere Silas, Kajeguhakwa Valens, Rwigara Asssinapol, n’abandi
d) Abahutu bari baradabagijwe
n’ingoma ya Habyarimana
- Pasiteri Bizimungu waje kugirwa perezida wa nyirarusureshwa
Inkotanyi zimaze kubohoza u Rwanda. Uyu yahoze ayobora banki yari ikomeye mu
Rwanda muri za 1990s yitwaga BCAR aza kujyanwa kuyobora ELECTROGAZ ( Amazi n’amashanyarazi)
nayo yari ikomeye cyane kubera akamaro yari ifitiye abaturage n’akayabo yinjizaga.
Nyamara Bizimungu yataye BCAR na Electrogaz ahunga amaze kubisahura amafranga
ayohereza mu Nkotanyi ngo zigure intwaro zo gutera u Rwanda.
e) Abahutu b’inyuma y’igihugu:
- Koloneli Kanyarengwe Alegisi
2. Abashinzwe umutekano ntibafashije inzirabwoba kurinda urugo
Inkotanyi zateye ingabo z’u Rwanda (FAR)
zizitunguye kubera abategetsi biraye bakarangarira mu bikorwa by’amahoro n’amajyambere
bakibagirwa kurinda urugo! Njyewe wandika iyi nkuru muri Shikama ndemeza ko
njye na mugenzi wanjye twashyikirije umukuru w’iperereza umututsi wari uvuye ku
rugamba aho inkotanyi zarwanaga na Leta ya Uganda ya Milton Obote muri 1983. Uyu
mututsi yatanze amakuru yashoboraga
gufasha u Rwanda kudaterwa n’Inkotanyi kuva mu mpera za 1983 kugeza mu ntango za
1984. Uko intambara izagabwa ku Rwanda, uko intwaro zizinjira, ubugambanyi bw’imbere, n’ibitero byo gufungura gereza ya
Ruhengeri; uyu muntu aho guhembwa dore ko nta n’amafranga yakaga, ahubwo yarafunzwe,
nyamara ibyo yavuze byose ni ko byagenze ku murongo!!
3. Inzirabwoba zakubise inshuro
Inkotanyi ziboneza iyo mu Birunga
Nubwo ingabo z’u Rwanda (FAR) zasaga
n’izarangajwe n’abanyepolitike, zerekanye ko ari Inzirabwoba koko kuko nta
bikoresho bya gisirikare bigezweho zari zifite nk’iby’Inkotanyi, ariko
zashoboye kumenesha Inkotanyi 3000 ziboneza iy’Ibirunga mu majyarugu y’u
Rwanda. Aha Shikama irakwibutsa ko Inzirabwoba zitari zirenze ibihumbi bitanu(5,000).
4. Amasezerano y’Arusha
Iyi ntambara yari yaratangijwe na USA mu nyungu
zayo ahanini bitewe n’uko Mobutu Sese Seko wari perezida wa Zaire(RDCongo) yari
hafi gupfa; uyu mugabo akaba yari arinze inyungu za USA nkuko bimeze ubu kwa
Kagame Pawulo. Hagombaga rero gushakishwa amayeri yose y’umuntu wamusimbura mu
karere dore ko kubona umukongomani w’igikoresho byari byarabananiye; aka kazi
rero USA yagashinze Inkotanyi.
Ubufaransa bwari bwarashinze ibirindiro mu Rwanda, Burundi na Zaire
byaje gusa nk’aho buhanganye na USA n’Ubwongereza muri iyi ntamabra ariko bose bakoresha abanyarwanda.
Ibi bihugu ariko byaje kumvikana bisaba ko
impande zombi zarwanaga zasinya amasezerano yo gusarangaya ubutegetsi
zigahagarika intambara. Aya masezerano yiswe « Amasezerano y’Arusha» yasinywe hagati ya FPR Inkotanyi na Leta
y’u Rwanda muri 1993. Ariko nkuko FPR Inkotanyi yari yarabihigiye mu Gushyingo
1987 ko bazakora ibishoboka byose bagafata ubutegetsi kandi bakabukomeza kugirango Icyitwa Umuhutu
kitazongera gutegeka u Rwanda, Kagame Pawulo yaburijemo amasezerano ya Arusha
ahanura indege yari itwaye perezida w’u Rwanda n’uw’i Burundi Ntaryamira
Sipriyani ku itariki ya 6/4/1994( Reba
ubuhamya bwa jenerali Kayumba Nyamwasa muri Rwanda’s untold story ya BBC, uyu
mugabo yari aho Kagame Pawulo yatangiye amabwiriza yo guhanura iriya ndege;
abandi bari bahari ni Coloneli Lizinde Tewonesiti na Koloneli Kanyarengwe
Alegisi)
5. Inkotanyi zitera muri Zaire(RDCongo)
Ihanurwa ry’iyi ndege abenshi bemeza ko ryabaye
imbarutso ya jenoside yabaye mu Rwanda. Nyamara Kagame n’agatsiko ka FPR bo
bemeza ko iyi jenoside yari yarateguwe kera. Urukiko mpanabyaha Mpuzamahanga rwa
LONI rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha muri Tanzania, rugiye gufunga imiryango
yarwo ariko kugeza ubu ntirurerekana ko jenoside yateguwe nkuko Kagame
n’agatsiko ke babyemeza.
Nyuma ya jenoside, FPR yakoze ibikorwa
by’urukozasoni byo kwisasira Abahutu
batabarika I Kibeho no hirya no hino mu gihugu.
APR/RDF ya FPR na Kagame bambutse umupaka muri 1996 kurangiriza itsembabahutu muri
RDCongo. Nubwo bamaze kwicamo abahutu n’abakongomani bagera kuri miliyoni 10,
umuntu ntiyabura gushimira bamwe mu bahoze mu Nzirabwoba, banze kuba
ingaruzwamuheto bakitangira ubuzima bw’impunzi z’Abahutu zirenga 300,000 mu mashyamba ya RDcongo
aho Kagame na APR/RDF bashaka kuzitsembera burundu .
6.Guhungabanya umutekano w’ibihugu by’abaturanyi
Nyuma yo gushinga imitwe y’inyeshyamba irenga
60 mu burasirazuba bwa RDCogo ikaba yarafatanyije na APR/RDF mu kwirenza abantu
barenga miliyoni icumi (10,000,000), Kagame na FPR/APR/RDF ntibahagarariye aho
kuko ubu noneho u Burundi aribwo bugezweho mu guhungabanyirizwa umutekano.
Iby’iki gikorwa kigayitse Shikama ikaba yarabitangaje bwa mbere muri 2013 ku
ikaramu ya Mbangurunuka ufite ubunararibonye mu nyandiko zerekeranye n’Ubutasi.
Nyamara nubwo Abarundi baburiwe hakiri kare,
ntibyababujije kugwa mu ntureka y’umuriro watswa na Kagame na FPR nkuko
byagenze muri 1993 yisasira Nyiricyubahiro Melikiyoro Ndadaye wari perezida w’u
Burundi wishwe urw’agashinyaguro ku kagambane ka Kagame na FPR amaze amezi
atatu gusa yitorewe n’abarundi ngo aze abayobore.
7. Imbere mu gihugu: Agahiri n’agahinda tutibagiwe
n’inzara
-
Igitugu
ni cyose mu Rwanda kurusha ku ngoma zabanjirije iya FPR
-
Kagame
na FPR barica bagakiza
-
Uwo
bamaze kwica baramusenyera bakigarurira ibye.
-
Kohereza
abantu muri Rweru bamaze kwicwa imirambo yabo ifungiye mu magunila
- Inzara
iravuza ubuhuha mu giturage no mu mijyi kuko abaturage babujijwe guhinga
ibihingwa ngandurarugo ahenshi babategeka guhinga indabo no korora amagweja.
- Ivangura
mu kazi, mu gisoda: Nta musoda mukuru uri mu myanya y’ubuyobozi bwa gisirikare
cyangwa polisi uturuka mu Bahutu; kubona akazi mu nzego zindi z’ubuyobozi
cyangwa mu bigo bya Leta ndetse n’ibyigenga uri umuhutu bisa n’inzozi!
-
«
Umuhutu agomba kugendana ipfunwe aho ari hose» ibi ni ibyivugiwe na Kagame
Pawulo imbere y’urubyiruko rwari rwateranyijwe n’umugore we Nyiramongi muri
2013 mu cyo bise Youth Connect; aha hakaba ari naho batangije ku mugaragaro
gahunda ya FPR y’urukozasoni « Ndi umunyarwanda»
Kubohora u Rwanda mu maboko
y’abicanyi ni itegeko ku muhutu, umutwa n’umututsi
Mu gihe Kagame yagize U Rwanda akarima ke ,
abamugiriye inama yo kumvikana n’abandi banyarwanda akabafata nk’abanzi , nta
yindi nzira isigaye usibye gukoresha ingufu nkuko bivugwa ngo «Ibyafashwe ku ngufu bigaruzwa ingufu». Byaba mahire ibi bikozwe n’abanyarwanda
ubwabo nta bihugu by’amahanga bibyivanzemo kubw’inyungu zabyo runaka. Kuvukana
imbuto byarangiranye na Rwabugiri, Kagame wiyimitse na Karinga II nta mategeko
ajyanye n’ubwiru cyangwa Itegeko nshinga bimuha ubu bubasha. Nkuko muri 1957
abanyarwanda bemeye guhaguruka
bagahagarara bakirukana KaringaI ku ntebe, ubu naho bagomba gukora bashikamye
bakirukana Karinga II mu Rugwiro. Abanyarwanda n’abatturanyi bakabona amahoro
tukava mu miborogo twashowemo na FPR
Kuri 1/10/1990, itariki y’umuvumo mu Rwanda no mu karere.
Dg NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama Ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355