Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.IBYAHISHUWE: Sobanukirwa n'umugambi w'ikinywamaraso Kagame wo gutsemba Abahutu ba Ruhengeri na Gisenyi. Urahita usobanukirwa n'intambara iriho ibera ku mupaka wa RDC na Gisenyi/Amakuru dukesha intasi iri mu Rugwiro kandi yizewe 100%!

      Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 13/6/2014

Niba mushaka urupfu narubaha nonaha. Pawulo Kagame abwira abanyaruhengeri
Abanyarwanda baherutse gukubitwa n'inkuba bumvise amagambo Kagame yavugiye i Nyabihu, igihe yabwiraga abaturage ko agiye kujya abarasa ku manywa y'ihangu. Nyamara bwaracyeye avugira mu Ruhengeri mu Ishuri rikuru ryigisoda cye kuri 6/6/2014,  ijambo riremereye kurusha ririya nta wigeze ukopfora! Niba ari uguhahamuka cyangwa guhebera urwaje simbizi.

Dore amwe mu magambo y'urukozasoni yahavugiye: 1. “Uko mwicaye ahangaha nk’abayobozi b’igihugu cyanyu, icyo mwahitamo mwakibona. Muhisemo ibyihuse bitavunanye murabibona, bibi bitavunanye ; murabibona aka kanya.”
2. “njyewe ndi umukozi wanyu, nimuhitamo nabi ubwo nanjye nzajyana namwe ingaruka zitugeraho twese.”
Aya magambo yavuye muri Kagame n'andi ari hejuru yari  yavugiye i Nyabihu, nimusoma inkuru ya Bakizimbwa Paul K. murasanga ko yari integuza kuri bariya bantu navuga ko bari mu mazi abira nko muri 1996 na 1998. Imana yonyine ibatabarishe akaboko kayo k'iburyo.
Dore Uko ibintu biteye:
- Nkuko Mgayane yari yarabihanuye igihe cya Kinani ko abazahungira mu majyaruguru bazashira, niko byagenze kuko Kagame yategetse Majoro Roze Kabuye gushyira amarozi mu biryo by'impunzi(soma inkuru irambuye ya Bakizimbwa /www.shikama2.com), abantu twahatakarije muribuka uko bangana n'urwo bapfuye
- Muri 1998: Kagame yategetse Koloneli( icyo gihe) Kayumba Nyamwasa kwica igihumeka cyose muri kariya karere.(soma Bakizimbwa /www.shikama2.com)
Kagame i Nyakinama kuri 6/6/2014
Amateka agiye kwisubiramo niba nta gikozwe
Shikama iherutse kubagezaho inkuru ibabaje ivuga ko hari abantu 15,000 ngo bamaze kuburirwa irengero muri Nyabihu, igasaba Kagame kuvuga aho abo bantu bari.Menya ukuri ku byabaye(soma inkuru irambuye ya bakizimbwa shikama2.com):

Kubera ko Kagame ariho ashaka gutera Tanzania akaba ashaka ko asiga uburengerazuba n'amajyaruguru bitekanye, arashaka ko aho uko ari habiri habarizwa ibikorwa bya gisirikare gusa, abaturage baho bagahunga, ubundi abazabashyirira amarozi mu bigori no mu buto barangije gutegurwa n'amarozi yarateguwe. Natera Tanzania iyi zone militaire izasigara igenzurwa na jenrali Makenga na M23 ye. Amagambo rero yavugiye hariya ni ayo guhahamura abaturage ngo bahunge, bave muri zone militaire!

Ese ubwo ntusobanukiwe n'intambara yasoje kuri RDC ejobundi?Ni ukuvuga ko agomba gukomeza gushotora RDCongo ariko na ba Gitifu n'izindi ntasi yashyize hirya no hino mu giturage, zikangurira abaturage guhunga bagana mu makambi ari naho bagomba kurangiriza ubuzima bwabo.

Amakuru y'ibihuha byo kuyobya uburari
Aya makuru tuvuze hejuru Shikama iyamaranye ibyumweru 2, ariko nk'umuyobozi, nasanze ngomba kwigengesera mbere yo kuyasohora nkabanza nkicukumburira ukuri kwayo. Kuko mba ntekereza ku ngaruka inkuru nk'iyi igira ku muturage usanzwe yarahahamutse. Inkuru iheruka guhita ku Ikaze iwacu ivuga ko hari abasoda ba Kagame 302 bageze i Kinshasa, ikemezwa n'umwe mu bayobozi ba M23 witwa Ngaruye, ishobora kuba ari ikinyoma cyari kigamije kurangaza abanyakengo no kurushaho kubangisha Kabila, banabiba amacakubiri mu ngabo no mu nzego zishinzwe umutekano za RDCongo. Kuko nkuko muzi Kagame, nta kuntu umuntu nka Ngaruye, yashobora kuvugira ibintu i Kigali bitari mu nyungu za Kagame.Muzi ko mu minsi 2 gusa iki gihuha kibaye, yahise atera RDCongo.

Ikindi gihuha Kagame yahaye intasi ze ngo zigikwize mu baturage mbere yo gutera Tanzania kugirango abahahamure arusheho no kwangisha Tanzania abaturage b'u Rwanda kandi basobanukirwe n'impamvu ateye ni iki: " Twagiramungu Rukukoma aherutse kubonana na Perzida Kikwete amubwira ko yicuza impamvu bahaye ubutegetsi Kagame. None Tanzania igiye gushyira Twagiramungu ku butegetsi abe Ministiri w'Intebe naho Kigeli abe Umwami ugendera ku itegeko-nshinga" Murumva amagambo nk'aya uko abaturage bayakira.

Imperuka ku Rwanda, ese Abanyamerika bazongera kurira ay'ingona bavuga ko batabimenye?
Muby'ukuri, biragaragara ko Kagame ibyo yasezeranyije abanyarwanda agiye gusiga abikoze uko byakabaye.Nyuma yo gutsemba abahutu akoresheje amasasu, udufuni, amarozi n'ibiziriko, ubu noneho rya shyano rya nyuma yasezeranyije amoko yose uko ari 3 mushatse mwaryitega: " Nzasiga Kigali nk'uko nayisanze"

Ibi byose biriho biraba mu gihe igihugu cy'igihangange nka USA kiriho kirebera, ahubwo gishishikajwe ni uko abicanyi ba Kagame ba RDF bajya kukirindira umutekano hirya no hino ku isi; naho amaraso y'inzirakarengane z'abanyarwanda ntacyo avuze kuri bo! None se bazongera baze kurira aya Clinton bavuga ko batabonaga ubwicanyi Kagame akorera akarere kose k'ibiyaga bigari? Shame upon you USA!
Umuhanzi Kizito yagiye adukangurira kwishakamo ibisubizo aho abivuga neza mu ndirimbo ze hafi ya zose aho avuga ati " Erega n'ubundi umugabo arigira, yakwibura agapfa". 
                                                                Umujinya mwiza/Kizito Mihigo

 Biragaragara ko abanyarwanda bibereye hanze y'igihugu barangije kudamarara, bigasa nk'aho ibibera mu gihugu bitabareba. Hariho abambwiye ko batakopfora kuko amazu yabo ari hafi y'inzu y'umwicanyi runaka wa Kagame, abandi bakakubwira ko bafite ababyara bariyo, abandi bakakubwira ko bafite inka ziri mu nzuri. Ndabasaba mwese gusubiza ubwenge ku gihe buri wese agatabara uko yifite n'uko abishoboye naho ubundi murasa na ya nkoko irarira amahuri kuko ibi byose mwene Rutagambwa agiye kubihindura zeru wa mugani wa Magayane, kandi ibi mwese bizabagiraho ingaruka zikarishye aho mwihishe hose! Ngo akicwa kaburiwe ni impongo.

Dr Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)

_____________________________________________________________
Ongera urbe ijambo yavugiye i Nyakinama/inkuru ya IGIHE 


  
Abayobozi mu ntara y’Amajyaruguru basabye imbabazi Perezida ko bakoranye na FDLR

Yanditswe kuya 
6-06-2014 - Saa 11:24' na Deus Ntakirutimana
·          
·          
·          


Abayobozi bo mu ntara y’Amajyaruguru barangajwe imbere na Guverineri wabo, Bosenibamwe Aimé, basabye imbabazi Perezida wa Repubulika ko bakoranye na FDLR mu guhungabanya umutekano w’igihugu.
Kuwa Kane, tariki ya 6 Kamena 2014, Perezida Kagame yaganiriye n’abayobozi batandukanye mu ntara y’Amajyaruguru n’abavuga rikijyana mu Ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama.
Imbere y’iyi mbaga, Guverineri Bosenibamwe yasabye imbabazi ko abaturage n’abayobozi bo muri iyi ntara babaye gito bagakorana n’abo yise abanzi b’igihugu, FDLR.
Yagize ati “Mwarayikoreye byinshi cyane […] Nagira ngo mvuge ikintu kimwe kandi kibabaje, Nyakubahwa bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze muri province y’ Amajyaruguru bakoze hasi cyane, baraguhemukiye, warabafashije twese waradufashije, ntako mutagize, ariko mpagaze ahangaha n’akababaro kenshi cyane ko kubabwira ko twabahemukiye, ndavuga mu izina ry’abayobozi bose mu ntara y’amajyaruguru na bamwe mu baturage. Kubona muha abantu byose bamara kurengwa bagahitamo kubatera umugongo bagakorana n’abanzi b’igihugu.”
Bosenibamwe yagaragaje abayobozi bagaragayeho gukorana na FDLR banamaze gutabwa muri yombi. Yavuzemo ko hari umuyobozi umwe mu karere, abanyamabanga nshingwabikorwa batatu b’imirenge, na babiri b’utugari, haniyongeraho Perezida wa Njyanama y’Umurenge wa Gashaki ndetse n’abaturage batandukanye bakomoka muri iyi ntara.
Yakomeje agaragaza ko bahemutse bidasubirwaho “Ni inyangabirama batubayemo ari ibirura byitwikiriye uruhu rw’intama batubeshya ko bakorera igihuru hagati aho bakorana n’umwanzi w’igihugu ; FDLR si inkuru mbarirano byarabaye, turemera ko ari icyasha basize Intara yacu y’Amajyaruguru.”
Bosenibamwe yagize ati “Munyemerere mbabwire ko dushaka gusaba imbabazi ku mugaragaro mu izina ry’abo bose batwanduje. Kuko umukobwa aba mubi agatukisha bose, twemera ko batubayemo tutabizi ariko bakaduhemukira.”
Iri jambo ryasojwe Bosenibamwe avuga ko amahano yabaye atazongera, ati “Ntibizongera kubaho.”
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuze ko abayobozi bifuza kuganisha igihugu ariho kizagana. Guhitamo aho twifuza kuganisha igihugu cyacu niho kizajya yagaragaje ko mu myaka yashize hari abahisemo kukiganisha mu marorerwa.
Yabwiye abayobozi kurangwa n’amahitamo agira ati “Uko mwicaye ahangaha nk’abayobozi b’igihugu cyanyu, icyo mwahitamo mwakibona. Muhisemo ibyihuse bitavunanye murabibona, bibi bitavunanye ; murabibona aka kanya.”
Yasabye abayobozi gukora ibikwiye agira ati “njyewe ndi umukozi wanyu, nimuhitamo nabi ubwo nanjye nzajyana namwe ingaruka zitugeraho twese.”
Nyamara ngo ibi byose bifite ingaruka. Ati “Sinjye mubikorera, murabyikorera, murabikorera abana banyu. Niba mushaka kurera, niba mushaka u Rwanda rw’ejo abana banyu birirwa biruka imisozi batemana abandi bahunga ababatema ; ibyo biroroshye kubigeraho kanidi murabizi ko mwabigezeho,niba aribyo mushaka gusubiramo kuko musanze ibibi byo kubaka igihugu murimo mwaribeshye mugashaka kubisubiramo ibyo murabibona biroroshye.”
Perezida yagaragaje igitera kugambanira igihugu
Imbere y’aba bavuga rikijyana, Perezida Kagame yavuze ati “Sinabayobora mu byo mutahisemo […] ni umurengwe , ubusambo iyo abantu bageze aho bakwibagirwa aho bavuye, bakarengwa bakibagirwa ko batamera neza u Rwanda rutameze neza, abakibwirwa ko bashobora kubaho bonyine abandi banyarwanda batameze neza ni ukwibeshya.”
Yakomeje avuga ko ibi byose byatewe n’ubusambo n’umurengwe nk’uko guverineri w’Amajyaruguru yari yabivuze.
Perezida yakomeje agira ati “Ni ukwibeshya, guhitamo nabi, ubusambo, umurengwe ukajya mu nzego zose z’ubuyobozi ukagera no hejuru, abantu bakabamo bakagambana bakicisha abantu, mukarengwa mukarangara bakarengwa bakabicira abana bakabicira abantu.”
Ibyagezweho ntibikwiye gusenywa
Muri iki kiganiro cyaranzwe n’impanuro nyinshi, umukuru w’igihugu yabajije impamvu ibyubatswe bishaka gusenywa.
“Ibyo mwubatse ubwamyu byanyu, nta mutungo wanjye urimo ni ibyanyu murasubira inyuma mubisenye cyangwa mwemerere umuntu aze abisenye ubwo se ni ubwenge bushya bugezweho bwo kubaka ugasenya cg ukemerera uza agasenya, ni dini ki, amadini menshi nabonye yateye, ni dini ki mwamvumbuye ?”
Ese hari abifuza ko igihano cy’urupfu cyagarukaho ?
Yagize ati “Muzi ko twavanyeho igihano cyo kwica ibindi bihugu bifite, tukanabivanaho mu gihe hari abo dufite bakabaye bicwa kuko bishe abantu, gufata icyemezo nk’icyo ntiwapfa kugifata gusa, kidaturutse mu byiza wifuriza u Rwanda igihugu cyawe, ukemera ugafata icyemezo abantu bibaza ko bamwe bakabaye bicwa, ni umuti ukaze utanumvikana ku bantu benshi ariko muri wo ufite ubuzima uha Abanyarwanda mu gihe turi imbere tujyamo.”
http://igihe.com/local/cache-vignettes/L600xH400/14171941560_cfa56e838a_z-2-dfa32.jpg
Kuvanwaho kw’iki gihano ngo hari ababiheraho bakica abandi kuko ngo batamwica. Yabajije abari aha niba bashaka ko iki gihano cyasubira mu mategeko habura n’umwe wikiriza.
“Murashaka ko tubisubizaho se, ni umunsi umwe ni ugucya tukabisubiza mu mategeko, byaba bifite n’impamvu byaba bifite n’igisobanuro, nta mpamvu rero ibitanga iyo mpamvu yatuma icyo gihano gisubiraho ikwiye kwemerwa.”
Agaruka ku mutwe wa FDLR, Perezida Kagame yavuze ko umwicanyi muto n’umukuru bangana nta muntu ukwiye kwitwaza ko ngo uyu mutwe urimo n’abana b’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda ku buryo badakora ibikorwa bibi.
Yagize ati “Twarwanyije amacakubiri, none hariho politiki igenda ibigarura gahoro, ngo ni abana babo ngo ntibakiri ba bandi. Akaba ari umwicanyi ashakisha inabi ku banyarwanda, kuko babahinduriye izina. Mu bugizi bwa nabi hari umuto, hari umukuru. Umwicanyi w’imyaka 20 cyangwa 30 si nk’uw’imyaka 50 cyangwa abasaza nka twe. Bamaze abantu bishe abantu n’andi marorerwa.”
Yasabye abari aho kwirinda amashyaka atandukanye arimo RNC, aba bantu bose kuko bahunze igihugu kubera ibyaha bakoze. Ageze kuri iyi ngingo yabajije abari aho ngo bavuge byibura izina rimwe ry’uwo bakeka ko yahunze nta kibi akoze, maze habura uwamuvuga.
http://igihe.com/local/cache-vignettes/L600xH400/14172017097_395db6f34d_z-94477.jpg
http://igihe.com/local/cache-vignettes/L600xH400/14172054267_467431c725_z-7bd7e.jpghttp://igihe.com/local/cache-vignettes/L600xH400/14335386446_31b3899237_z-5f39b.jpghttp://igihe.com/local/cache-vignettes/L600xH400/14378696853_2d0b4b95f0_z-932a5.jpg
http://igihe.com/local/cache-vignettes/L600xH400/14357038982_794245560e_z-b885e.jpg
http://igihe.com/local/cache-vignettes/L600xH332/14357693114_7030ae626a_z_1_-dedf1.jpg
deus@igihe.com

Biragoye guhindura igikona inyange. Muzehe nafate ingamba zikwiriye gufatirwa umwanzi ajye aho bifuza kujya. Umurengwe waza v8 umusaza yabahaye nibindi byiza abaha niwo ubatera gukora biriya byose.
2014-06-07 06:59:08
muhire m
Chantal uribecha cyaneeee FDRL ntishobora kudusaza umunsi munvise ngo yafashe akagari kamwe kurwanda ikakakaramo amasaa aresenze abili uzamenye ko RDF ntayibaho.
2014-06-07 05:42:51
kamo
Ese abo batega amagurunade mumugi wa kigali baba banyuze he ? simumajyaruguru ? nibo babaha inzira kandi bakabacumbikira. Guverineri Bosenibammwe nzi ko arinyangamugayo. ariko kuyobora hariya hantu ntabwo byoroshye.mubushakashatsi nakoze muntara yamajyaruguru mucyahoze ari RUHENGERI na GISENYI ? nibura ingo 10 ziri mumudugudu hari mo nibura 2 bibera CONGO muri FDLR ! ubwo se murumva biriya Bosenibamwe avuga azabishobora ? ikibashoboye ni uko uwo bazongera gufata bajya bamushyira hariya imbere yinteko bakamurangiza ntakindi cyabashobora.
2014-06-07 05:42:49
kabego
yes umuntu arashaka kukwica wowe ngo ntiwamwica kuko itegeko ribibuza? ubundi ntawuburana nuwapfuye, kubafunga bihombya umutungo wakagobotse abanyarwanda benshi kandi bizwi ko arabagome
2014-06-07 05:42:49
dj nemg
Mbona hari abanyapolitike baba bisekesha ariko bafite imbereka k'umutima cyangwa bafite gahunda yo gusenya mu mayeri. Kubamenya biragoye kandi burigihe bavuga ibyo bashaka ko president yumva. N'ukwitonda mu guhitamo abayobozi kuko bamwe basekana imberaka.
2014-06-07 06:29:25
Basekana imbereka MICHEL
Gouverneur yavuze ngo ntibizongera? Ntibizongera se ni we wabatumaga? FDLR izabasaza pe! Nagire ati tugiye kugerageza kwigisha abantu turebe ko bamenya icyiza cyo guhitamo, naho kuvuga ngo ntibizongera byo ntiyabihamya kuko ababikora ntabwo aba ari we wabatumye.
2014-06-06 21:58:14
Chantal
Umurengwe usiga inzara!Umuntu asiga ikimwirukaho ntasiga ikimwirukamo!Hribintu Bibiriya yita ibyohe,N'abantu batagira umutima badakunda ibyiza uretse nogukunda ntibakunda nabana babo!indashima,ibyigege,bikakaza bakujnda impiya birarira banga ababo!njye mbona arababagabo pe!kwica gutema kugira nabi kwabo!ubugome bwanyu buzashyitsahehe?ese mwibuka ko namwe muzampa?ese murahoriki abobana mwabyaye koko?mwaratse bagakurana nabandi ujrwanda rukishima nabana barwo koko?ariko nimutabikora amaraso yinzira karengane azababazwa pe!MUGIRE AMAHORO.
2014-06-06 22:02:12
Erick
Arega ni musenge kuko akiwe kashobotse.Amahanga yamaze kumenya ukuri.
2014-06-06 22:03:29
Thierry
Kava me ntaramenya abanyarwanda , ubwo uwo usaba imbabazi yakoze kiwi koi byo ari urwiyererutso kugirango agire ave aho, umuti si imbabazi. Ni ugusenya FDRL. Burundu kandi byihuse cg se bake era gushyikirana nayo. Kuko njye sinumva ukuntu umuntu yarayoboye cg bamwe mubayobozi bakuru na FDRL Bahabwa imirimo ikomeye mu gihugu Warangiza ukirirwa uhanganye. Nabaturage
2014-06-07 06:29:25
St
Hambwirwa beshyi akumva nabeneyo gusa dufite Prezida utey'ukwe pe tugize nkawe nibura muntara mu karere mu mirenge twaba twashubijwe rero igihe kirajyeze ngo ifite ingengabitekerezo ikaba munda akazamfana nayo kuko yanze guhinduka ariko nakazike azaba tanyurwa;gusa guvernelle yitwaye neza hasigaye gushyira mubikorya .
2014-06-07 06:29:25
Sam
Amatwi arimo urupfu ntiyumva kandi ngo urucyira mukaso rukicyanyoko abo bantu bibwirako amaraso yabanya rwanda yamene tse ko adahagije ? Nibitonde kandi bamenyeko nabandi atari ibigwari ntabwo ari byabindi ko ari ugutega igikanu ngogikurweho ahubwo bisubireho umuti nababonera icyaha nigatozi uzajya agaragarwaho numugambi nkuwo cyangwa igikorwa kigayintse agye abihanirwa. Uwomutima umeze nkuwibuye iwiteka awubahindurire ahe uworoshye!
2014-06-07 06:29:23
jackson munyabugingo
Nyakubahwa prezida, nanjye nsabye imbalances kuko hari abayobozi bakuru mu nteko z'igihugu, bavuye muri RPF bakajya gushinga irindi shyaka rya RNC mu buhungiro, birababaje ko bemeye guhinduka ibigarasha igihe bahitamo gukorana na FDlR bamwe barwanye. Nyakubahwa, ndabasaba ngo igihano cyo gupfa ntimuzakigarure kuko si igihano ahubwo ni ubugome n'inzigo. Twimikaze umuco wo guhana, gucyaha no kumvikana mu mahoro. Twirinde kwica uwo ari we wese kuko amaraso aratemba, ntayorwa. God bless Rwanda and Rwandans.
2014-06-07 06:29:23
Kalisa
Yes, kugarura itegeko ryica umwicanyi ni sawa. Impamvu abantu barimo kwica, kwicisha, kugambanira abantu bifashishije abari mu nzego z'ubuyobozi, n'uko baba bazi ko ntagihano bazahura nacyo kdi banafatanyije n'uri mu nzego za leta byacwekera, n'uko film igakinwa akarangira. Ibyo ejo Nyakubahwa Président yavuze nibyo, dore ko bamurakaza bya hatari, abazajya bafatwa bishe nibyo vuba na bwangu ntagutegereza bajye babashyira muri Stade babice nabo, n'uko ababikinisha bajye bamenya ko nabo bazajya bicwa batahuwe. Ubu rero bisigaye ari amoyobera kuko Haduyi afite ubwenge bwinshi bwo kwiyegereza abagize inzego runaka, n'uko akabakoresha. Ibigoryi bikagwa mur'iyo mitego. Hari abifitiye gahunda ureke indangare, zitazi ko hari abaryamiye amajanja.
2014-06-06 18:27:04
Béné
Paul Kagame Ndamukunda N,umugabo Usohonza Ubutumwa Nakomeze Atuyobore Kuko Arasobanutse. Naho Igihano Cy,urupfu Mbona Jyikwiye Ngusubiraho Kuko Abantu Baritwaza Ngo Nawamwica Nonese Kwaba Yishe Abandi Kdi Bafite Ubuzima N,agaciro Inteko Inzicare Ibyingeho Murakoze.
2014-06-07 06:29:23
Ndatimana Ildephonse
abashaka kudusubiza mu icuraburindi bajye bahanwa by,intangarugero. bareke kuko amacakubiri bateye mu rwanda abo muri sud na est nibo babizi none barashaka natwe abasigaye kutumaraho ngo bagarure irondakoko n,akarere . nord we mwanze kuva ku izima. ariko baribeshya ntacyo bazageraho.
2014-06-07 06:29:23
kamana
ibyo ningombwa kuko umuregwe usiga inzara kuko umubyeyi wacu kagame ntako atagira ngo tube mumutekano ariko tukarengwa vuba imana ikomeze gukoresha umuyobozi wacu kagame paul ndamukunda cyane
2014-06-07 06:29:17
President ati " umuvandimwe wawe najya gutera grenades mwsoko azabanza afate umuzindaro abaze abari mwisoko bene wabo cg azahita atera nawe mwene wabo ugenderemo? umwanzi aho ari hose aba ari umwanzi umuntu udashaka abamahoro rusange ntamwanya yakagize muri iki gihugu, naho abayobozi bakorana nabo bo bagahanwe byikubye kabiri bagizeigihano bagiranye nabaturage kutazabatereranya cg ngo bagambane none babirenzeho, baba bakwiye guhanwa , ariko nanone uwusabye imbabazi arazihabwa iyo azisabye abikuye kumutima, Presiedent nabo ikintu agira hafi ni imbabazi zirimo rwose.
2014-06-07 06:29:15
kamanzi
umurengwe woca nk'inzara. Igihugu kiri gutera imbere, ku buryo bugaragarira buri wese, uretse bamwe bahora bashaka kwanduza isura y'u Rwanda batitaye ku iterambere riri gukorerwa abaturage. Abo ni inyangabirama, ntawe ukwiye kubaha umwanya, umuntu ukubwira kwisenyera ntakwiye gutegwa amatwi, ahubwo ni uwo kwamaganirwa kure. Uwo ariwe wese udashaka ituze, umutekano n'iterrambere ry'Abanyarwanda uwo ni umwanzi w'igihugu.
2014-06-06 18:37:10
ngabe
Urubuga rw'ibitekerezo muzarukureho ntacyo rukimaze cyane, cyangwa muruhindurire izina murwite urubuga rw'ibisingizo.
2014-06-06 18:37:10
Kanyamanza
YES. TURASHAKA AMAHORO. KANDI TURAYAFITE.
2014-06-06 18:44:46
K

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355