Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Kwibuka 2014 bibaye Perezida Paul Kagame agifite inzika y’uko Ubufaransa bwamubujije kurimbura ABAHUTU muri zone turquoise mu gihe ahubwo yari akwiye kubushimira ko mu 1994 bwamuhaye abaturage 1, 000, 000 bikamufasha gushinga Leta ikemerwa : « Kugera n’aho ategeka ko Amabasaderi w’u Bufaransa yirukanwa kuri Sitadi Amahoro i Remera mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20!!!/GATENDO A.

Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 11/4/2014






Uko Bush yashushanyije Kagame
Perezida Kagame, umugabo w’amayeri menshi kandi ukeka ko ariwe uzi ubwenge wenyine kuri iyi si, aherutse kwirahuriraho umuriro ataba mu nama Perezida w’u Bufaransa Nyakubahwa François Hollande. Ubwo bari mu nama yahuzaga Uburayi n’Afurika, aba banyacyubahiro bombi baganiriye byinshi kandi byagombye kugeza ibihugu byombi ku cyerecyezo kizima.
Mu byo baganiriye hanarimo ko Ubufaransa bwari bwamwemereye ko ku munsi wo kwibuka ku nshuro ya 20 buzohereza Minisitiri wabwo b’Ubutabera Madamu Christine Taubilat. Bakiva muri iyo nama, Kagame ugira amayeri yahise aha ikiganiro ikinyamakuru JEUNE AFRIQUE.
Muri icyo kiganiro yavuzemo ko Ubufaransa bwateguye Genocide yo gutsemba ABATUTSI mu Rwanda mu 1994. Kubera aya magambo abategetsi b’i Paris mu Bufaransa bahise bafatwa n’uburakari banafata icyemezo cy’uko Minisirtiri wabo w’Ububtabera atakigiye i Kigali mu birori byo kwibuka ku nshuro ya makumyabiri (20).
Amakuru yatangajwe na R.F.I ku mugoroba wo ku Cyumweru taliki 06 Mata 2014 yavugaga ko Ubufaransa bwasabye ambasaderi wabwo mu Rwanda kubuhagararira muri ibyo birori i Kigali muri sitadi Nasiyonari Amahoro i Remera.


Imbarutso ni agasanduku k’umukara k’indege yari itwaye Habyarimana
Guhera mu 1994 Kagame yakomeje kwigiramo inzika ikomeye yo kwanga abafaransa n’ibyabo byose. Tubaye nk’abasubira inyuma mu mateka, mu 1994 ubwo Kagame yarasaga indege yarimo Habyarimana, yari yizeye ko ingabo ze ziri bubashe kugera ahahanukiye indege kugira ngo batware agasanduku k’umukara.
Kubera ko aho bayirasiye hari kure cyane ugereranije n’aho yahanukiye, bashatse uko bahagera ngo bagatware (Boite noire) basanga ingabo z’Ubufaransa zahabatanze zagatwaye. Iki kuri Kagame kiba kibaye icyaha cya mbere cy’u Bufaransa.
Ibintu byaje guhuhuka ubwo hashyrwagaho Zone Turquoise.
Muri aka gace kari kagizwe na Perefegitura Gikongoro, Kibuye na Cyangugu, ingabo z’Ubufaransa zabashije kurokora ABAHUTU bari bahahungiye zibasha kubahagararaho. Amakuru SHIKAMA duhabwa n’abaturage bari barahahungiye bakabasha gucika ku icumu rya Kagame muri Congo batubwiye ibiteye agahinda utabonera imvugo ukoresha.
Kubera ubuswa bukabije bw’abo muri FPR bafata Kigali muri Nyakanga 1994 ntabwo bari bazi ko hari abaturage umutegetsi agomba kugira kugira ngo yemererwe gushyiraho Guverinoma cyangwa ngo Leta ye yemerwe mu yandi magambo.
Kagame rero yagiye gushyiraho Guverinoma hamwe na Pasiteri BIZIMUNGU umuryango w’abibumbye urabangira kuko mu gihugu nta bantu na bake bari bahari mu gihe amategeko mpuzamahanga ateganya ko nta muntu ushobora gushyiraho Guverinoma adafite nibura abaturage miliyoni imwe mu mbago z’ubuso iyo Guverinoma izashyirirwaho.
Kubera iki kibazo, Kagame yanze gupfukamira Ubufaransa ahitamo kujya kubarwanya kugira ngo abambure abaturage bari bafite. Kagame yakozeho asanga ingabo z’Ubufaransa ku Gikongoro ni amavubi akizwa n’amaguru noneho yiga amayeri y’uko yakwica ABAHUTU bose ngo n’ibya Leta byose biburiremo nabyo biramuyobera niko gutakambira ubufaransa.
Kagame Leta ye yashobotse kubera abafaransa
Hari amabanga menshi abantu bamwe mu Rwanda batazi uko yagenze. Kagame byabaye ngombwa ko apfukamira Ubufaransa kugira ngo abaturage bose cyangwa se benshi bari muri Zone Tourquoise aho kubambutsa muri Zaire babamuhe kugira ngo abone abaturage b’ibanze nk’umubare wamuhesha uburenganzira bwo gushyiraho Guverinoma.
Kagame rero iyo yirirwa yisaza yikabusha ajye yibuka ko iyo atagobokwa n’Ubufaransa mu 1994 ataba yicaye i Kigali mu Rugwiro. Ibi rero byakomeje kumurya mu bwonko bwe kugera n’ejo bundi ubwo abonanye na Perezida w’Ubufaransa mu nama yabereye i Bruxelles bakagira ibyo bumvikanaho.
Muri SHIKAMA dufite amakuru avuga ko Hollande yibukije Kagame ko Paris ibitse BOITE NOIRE kandi ko bazi neza ko indege ya Habyarimana yahanuwe na Kagame bityo amusaba ko kugira ngo agabanye ubukana bw’abacamanza n’ubw’abashaka kumujyana mu rukiko nibura Kagame yakwemera ko ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ariryo ryabaye imbarutso ya Genocide.
Kagame rero ugira umujinya w’umuranduranzuzi ntabashe kwihishira no kubika mu nda, akimara kuvugana na Perezida Hollande yahise ajya muri cya Kinyamakuru yitomboreye muri iyi minsi cyitwa JEUNE AFRIQUE cya BESHIR BEN YAHMED kwidogerayo ibyo yananiwe kubwira Perezida Hollande imbonankubone.
Muri icyo kinyamakuru,  Kagame yavuze ko Ubufaransa bwagize uruhare mu itegurwa rya Genocide we yita ko yakorewe ABATUTSI gusa. Iyi myitwarire ya Kagame yuzuyemo ubuswa ikaba ariyo yatumye abatware b’i Paris bashengurwa n’uko yarenze ku byo yari yumvikanyeho na Hollande bagahita bafata icyemezo cyo kutitabira ibirori byo kwibuka ku nshuro ya makumyabiri (20).
Inyamaswa nini ishobora kumira intoya
Abanyarwanda bajya bavuga bati : «Bagarira yose ntuzi irizera n’irizarumba». Iyi mvugo iba ishaka kwerekana ko isi igira amayeri menshi kandi ko kuyibaho ukaramba nawe rimwe na rimwe bigusaba kumenya ubwenge bwo kwitwara mu bandi.
Muri iyi myumvire aho igaragara cyane kurusha ahandi ni muri politiki mpuzamahanga. Abategetsi b’ibihugu burya barabeshyana cyane ku bw’icyerecyezo cyo gushakira inyungu ibihugu byabo. Kagame rero bisa n’uko iyi mvugo ishobora kuba yaramunaniye guhera 1994 kuko Ubufaransa ari igihugu k’igihangange kandi gifite byose.
Gukomeza kubakora mu jisho kugera n’aho avuguruza ibyo yavuganye na Perezida Francois Hollande bishobora gutuma Kagame yiyongerera abandi banzi. Nyuma ya Tanzaniya, Uburundi, Afurika y’Epfo noneho yiyongereyeho n’Ubufaransa.
Urebye uburakari buri i Paris nyuma y’iyi myitwarire ya Kagame bo barimo gufata nk’iya gishumba nta washidikanya kandi ntawatinya kuvuga ko Ubufaransa bushobora kwifatanya n’abarwanya Kagame ubu bamaze kuba uburo buhuye bityo bikihuta kumwirukana ku butegetsi kandi birashoboka cyane cyane ko n’Amerika itakimureba n’irihumye kandi kwinjira muri Communisme y’Abarusiya n’Abashinwa ubu bitakimushobokeye kuko yamaze gucyererwa kandi n’iyo yajyayo nta musanzu ugaragara bamuha watuma aramba ku butegetsi.
Kagame ku itariki ya 7/4/2014 yategetse ko birukana ambasaderi w’Ubufaransa kuri Sitadi amahoro i Remera
Nk’uko twabibabwiye dutangira iyi nkuru, i Paris bamaze gutungurwa n’umujinya utagira uko umeze wa Kagame bahise baburizamo uruzinduko rwa Minsitiri wabo w’ubutabera Madamu Christine Taubilant bavuga ko ambasaderi wabo i Kigali azabahagararira muri ibyo birori.
Amakuru amaze kugera kuri SHIKAMA muri aka kanya ni avuga ko ejo mu birori i Remera Kagame yari afite umujinya w’umuranduranzuzi. Ubwo Ambasaderi w’u Bufaransa i Kigali yari yinjiye mu marembo ya sitadi nasiyonari Amahoro i Remera kwifatanya n’abandi yahuye n’uruva gusenya.
Kagame yahise ategeka ko bamukingirana kandi bakamwirukana agasubira mu rugo mu Rugunga aho acumbitse akaba ari naho akorera. Iki kikaba ari ikindi kimenyetso simusiga cyerekana ko koko u Rwanda rutegekwa n’agatsiko k’amabandi yitwaje intwaro. Ntibyumvikana ukuntu Ambasaderi w’igihugu aseberezwa imbere y’abaturage kandi aje kwifatanya nabo ku neza yabo.
Ibi Kagame yakoze ejo rero kuri 7/4/2014 ntacyo byacyemuye ahubwo bishobora gutuma u Bufaransa burushaho kumurakarira ndetse byanaba ngombwa bugashyira ahagaragara ka gasanduku k’umukara bubitse bityo bukereka isi yose ko Kagame ariwe wahanuye indege ya Habyarimana.
Ubwo kandi ni uko politiki ikorwa, ubwo Kagame aherutse kwemera ko ihanurwa ry’indege ya HABYARIMANA Juvenal na NTARYAMIRA Cyprien ariyo yabaye imbarutso ya genocide, binasobanuye ko habonetse ibimenyetso by’uko Kagame ariwe wayihanuye byahita byumvikanisha ko ari nawe wateje Genocide maze ibintu bigasubira irudubi ibyari inama bigahinduka isoko.
Ububanyi n’amahanga bukozwe neza bugendera ku bipimo fatizo kandi byumvikanyweho. Niba Kagame yari afite muri gahunda ze kwirukana ambasaderi w’u Bufaransa ntaze mu birori kuki batamuhamagaye akiri mu rugo ngo bamubwire ko atemerewe kuza bityo ngo yikomereze akazi ???
Ibi byose ni urugamba rwa Demukarasi rugikomeza harimo no gushakisha ingamba zose zishoboka zatuma ubutegetsi bwo mu Rwanda bugera kuri demukarasi ihamye kuko Kagame akunda kuvuga ko ikosa yakoze ari uko yaretse ABAHUTU bakambuka muri Zaire mu 1994 ko iyo aza kubamarira mu Rwanda ubu ntawe uba amusakuzaho : Iyo avuga atya; aba ashaka kuvuga ko u Bufaransa bwamuhemukiye bwo bwabahagazeho ntibumwemerere kubarimbura n’iyonka.  


Harahagazwe !!!  
GATENDO A.
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355