Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Nyuma y’imyaka 24 FPR-Inkotanyi iteye u Rwanda, amateka yisubiyemo kubera ijambo NGEZE Hassan yanditse muri KANGURA mu 1990, Perezida KAGAME rikaba ryaramusohoreyeho mu buryo buziguye ejo bundi mu isengesho kandi rivuye mu kanwa ke!!!/BAZIGUKETA F.


Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 15/1/2014. Kagame Pawulo yari yakoresheje ibirori byo kwishimira urupfu rwa Koloneli Patirike  Karegeya muri Serena Hoteli kuri 12/1/2014
Ngeze Hasani

« Nijye ingirwa-Perezida KAGAME Paul, iyi mva iri iruhande rw’umuvandimwe wanjye Colonel Patrick KAREGEYA twasangiye akabisi n’agahiye nkaba mperutse kwigamba mu masengesho ko namuhitanye, irantegereje mbere y’uko RUKARA RW’IGISAGE (Kigeli V Ndahindurwa) asesekara mu Rwanda aje munda y’inyoni irimo ibuye rivuza ubuhuha (Indege!!!) »

Ku italiki ya 01 Ukwakira 1990 nibwo FPR-Inkotanyi yagabye igitero ku butaka bw’u Rwanda. Kuri uwo mugoroba abantu babaye nk’abatabyuma nk’uko nigeze kubandikira kuri uru rubuga rwanyu SHIKAMA mukunda gusoma cyane ko icyo gitero cyabaye nyuma y’iminsi mikeya perezida Kaguta Museveni aje gusura Habyarimana.
Kuri uwo mugoroba wo gutera u Rwanda kwa FPR, itangazamakuru ryariho i Kigali naryo ntiryasigaye inyuma kandi birumvikana mbese ni nk’uko n’ubu akabaye kose ku isi ibitangazamakuru bikandikaho bikanakavugaho icyo bigatekerezaho.
Bucyeye bw’uwo munsi wo gutera u Rwanda kwa FPR nibwo umugaba w’izo ngabo ariwe General Major Fred GISA RWIGEMA yitabye Imana ubwo hari ku italiki ya 02 Ukwaira 1990 (Imana imwiyereke iteka aruhukire mu mahoro – RIP « Requiescat In Pace!»).
General Fred RWIGEMA amaze kwitaba Imana nibwo hahise hatangazwa ko asimbuwe na Major Paul KAGAME waje no kuba perezida w’u Rwanda guhera ku italiki ya 19 Nyakanga 1994 kugeza ubu ndimo nandika iyi nyandiko murimo gusomera kuri SHIKAMA mukunda muri benshi.

Mu kinyamakuru KANGURA cyandikirwaga i Kigali mu Rwanda muri icyo gihe cyasohoye inyandiko yari ikomeye cyane ku buryo yakuye umutima abari batuye muri Kigali ndetse n’abandi banyarwanda babashije kusoma iyo nkuru.

Uyu mugabo muremure ni Ndahindurwa Yohani Batisita

Muri icyo kinyamakuru NGEZE Hassan yanditse umutwe ugira uti : «Ninjye ingirwa Major Paul KAGAME, iyi MVA iri iruhande rwa Mukuru wanjye General Major Fred Rwigema irantengereje mbere y’uko itahuka ry’abatutsi rigera!!!»
Iyi nyandiko ya KANGURA yansanze muri Kaminuza y’u Rwanda i Ruhande i Butare kuko icyo gihe nigagayo mpita numva umutima umvuyemo kuko nari mu bashyigikiye ko FPR Inkotanyi izaza ikadutegeka kandi niyumvishaga ko izadutegeka neza u Rwanda rukaba paradizo kuko numvaga bavuma Habyarimana naho byari……
Icyanteraga intimba niyumvishaga ibyo NGEZE Hassan yanditse muri iyo nkuru nareba ukuntu Kagame azonzwe ari hafi y’isanduku ya Rwigema nkibaza nti ese mama none na Kagame yapfa aho uru rugamba rwazarangira ? Nkongera nti aho bazadusanga ko ingabo za Habyarimana zigiye kubamarira ku icumu ?
Imana ishimwe ko General Major Paul KAGAME atapfuye nk’uko NGEZE yabyifuzaga ubwo yandikaga iyo nkuru. Ariko sinavuga ko ari NGEZE wabyifuzaga kuko mu by’ukuri iyo ufite uwo ushyigikiye uba unamwifuriza ibyiza kandi ukagaragaza ko uri ku ruhande rwe niko bigenda muri politiki.
Nyuma yo kubona ko Kagame yigambye mu masengesho ko ariwe wishe Colonel Patrick KAREGEYA kandi amateka y’urugamba rwo kubohoza u Rwanda yerekana ko bombi babaye inshuti zikomeye mbese z’insobekerane bagasangira akabisi n’agahiye.
Ubu uwashaka akaba nk’usesengura uburyo yavuze ririya jambo muri Kigali Serena Hotel akareba n’ibyo NGEZE Hassan yanditse kuri KAGAME mu 1990 nk’uko nabisobanuye hejuru mu ntangiriro y’iyi nyandiko, ubu umuntu yavuga ati :
«Ni njye ingirwa-perezida Paul KAGAME. Iyi mva iri iruhande rw’umuvandimwe wanjye Colonel Patrick KAREGEYA twabanye tugasangira akabisi n’agahiye nkamutuma kurwanya abo nitaga abanzi banjye ariko ntabamareho, irantegereje mbere y’uko Rukara rw’igisage asesekara mu Rwanda aje mu nda y’inyoni irimo ibuye rivuza ub uhuha ariyo ndege!!!»
Ikinteye kuvuga ntya si uko ndi umuntu uyobewe ko umukuru w’igihugu aba akwiye kubahwa rwose ndabizi neza kandi nzi n’uwo aba agomba kuba we ariko byarambabaje cyane kubona umuntu nka perezida w’igihugu kizwi kandi cyubaha abakurambere bacyo atinyuka kwigamba ko yishe umuntu bakundanaga.
Ubu uwagarura NGEZE Hassan akamwibutsa ya nyandiko yanditse mu 1990 ubu nibwo yabona ko Kagame aribwo akijya kuba INGIRWA-PEREZIDA kubera impamvu nasobanuye mu kanya.
Iri jambo INGIRWA risobanura umuntu udashyitse cyangwa se udakwiye kuba ari mu mwanya arimwo. Kuba yaramwise INGIRWA-Major byasaga n’ibishaka gushushanya ko adakwiye ipeti rya Majoro yari afite icyo gihe ariko tubaye nk’ababihuza n’ubu buzima igihugu kirimo, bifite indi nsobanuro.
Impamvu nongeyemo ngo mbere y’uko Rukara rw’igisage agera mu Rwanda aje mu nda y’inyoni ni uko byanze bikunze iyi mvugo ya perezida Kagame irimo kumuganisha ku rupfu byanga bikunda kubera impamvu eshatu :
Impamvu ya mbere nta mwami wivuga ngo yivovote uboshye intare yakomeretse ishaka inyamaswa yivuna ngo izihitane aribyo twita mu cyongereza (PREYS :Ni ukuvuga inyamanswa zihinduka ibiryo by’izizirusha imbaraga !!!)
Impamvu ya kabiri ni uko umuyobozi wubaha abo yita ko bamutoye uretse ko nabasobanuriye ko nta wigeze atora Kagame kandi ko nta n’umunyarwanda utekereza wapfusha ubusa ijwi rye ariha Kagame, yasuzuguye bikomeye abenegihugu n’Imana yitiriye izo ngirwamasengesho.
Impamvu ya gatatu ni uko Habyarimana yakoze nk’ibyo Kagame yakoreye muri Serena agahita apfa. Nibutse ko Habyarimana yavuze ko ari ikinani cyananiye abagome n’abagambanyi. Kandi Kagame yagombye kuba azi neza ko nta mwami wivuga kuko bitemewe.
Ubu rero bikaba bigaragara neza rwose ko Nyirigitinyiro mu Rwanda hose Nyakubahwa Paul KAGAME atagifite ubushobozi bwo gutegeka abanyarwanda mu gihe aherutse kuvuga ko n’abasigaye azabafanya nk’uko yafanyije KAREGEYA( Imana ikomeze kumwiyereka iteka aruhukire mu mahoro kandi tuzahora tumwibuka).
Impamvu iri jambo ingirwa ndigarutseho kandi hari n’indi mpamvu. Nta myobozi w’umwicanyi uba ukwiye kuyobora abantu kuko bimuvuna kandi bikamugora kwemeza abantu ibyo aba ababwira.
Mu gusoza iyi nyandiko twababwira ko ubu abanyarwanda bose bafite icyoba kiremereye mu mitima yabo kuko batumva ukuntu umukuru w’igihugu yatinyuka kuvuyanga igihugu ayobora kandi akabikorera ahantu hari hakwiye kubahwa cyane kuruta ahandi ariho mu isengesho.
Nabwira abasomyi ba SHIKAMA ko bikwiye kungikanya imbaraga twese tukabwira Kagame agatanga umwanya abandi bakayobora u Rwanda kuko rumusumba kure. Ikindi ni uko bikwiye gutangiza andi mashyaka menshi kandi atavuga rumwe nawe kugira ngo imbaraga ziyongere mu bwinshi maze icyo tuzamusaba azacyemere yanze akunze kuko bitagishobotse ko u Rwanda azaruraga CYOMORO.
Hari kandi umusomyi wa SHIKAMA wakwibaza impamvu nashyize Kigeli V Ndahindurwa muri iyi nyandiko. Uwabyibaza afite ishingiro. Impamvu yanteye kumushyiramo nagira ngo ngereranye ibihe nshingiye ku mateka no ku cyerekezo igihugu kirimo kwerekezamwo.
Umupfumu Nyirabiyoro yabwiye Umwami Ndabarasa ati : « Urankangisha rukara rw’igisage ruzaraza ntirusamure, ruzagenda igihugu igicuri rukazagaruka mu Rwanda rushaje  ruje mu nda y’inyoni irimo ibuye ivuza ubuhuha!!!» Nibutse ko izi ndagu za Nyirabiyoro ntawazihakana kuko yaziraguye na RUTAGAMBWA se wa Kagame ataravuka kandi byinshi yavuze bikaba byarabaye.
Rukara rw’igisage yavugaga ni KIGELI V NDAHINDURWA. Kuvuga ko azaraza ntasamure bisobanura ko yimye ingoma ntategeke akameneshwa n’ababiligi (niko we abyemeza). Ubu rero ukurikije abanyamashyaka ndetse na bamwe mu ngabo za Kagame barimo gusaba ko Umwami nyiri u Rwanda ataha ni nde se watinyuka kuvuga ko Kigeli atazataha mu Rwanda? Ubihakana azabibona mu minsi ibarirwa ku ntoki !!!
Iyi ikaba ari nayo mpamvu benshi mu basesengura amateka y’u Rwanda bavuga ndetse bakemeza ko Kigeli azakandagira ku butaka bw’u Rwanda Kagame atakiriho kuko iyo biba byari kuzashoboka baravuga bati baba baratahanye muri 1994 ntiyari kumusiga; ariko impamvu batazanye Dr NKUSI Joseph yarayibasobanuriye kandi nzi neza ko mubyibuka!!! 

BAZIGUKETA F.
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355