Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Ikinyamakuru JAMHURI cyo kuri uyu wa Kabiri 10/6/2014 cyongeye kwandika ku Rwanda/NKUSI Yozef

Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 10/6/2014

Iki kinyamakuru kiravuga ukuntu u Rwanda rwabujije imodoka z'abasirikare ba Tanzania bagiye kubungabunga amahoro muri Kivu umwaka ushize aho baherutse gukubita inshuro ingabo za RDF ziyitaga M23 mu mpera z'umwaka ushize. Ibi bikaba ari ibiherutse gutangazwa na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Tanzania imbere y'inteko shingamategeko y'icyo gihugu aho yagiraga ati: " ingabo zacu zarwanaga n'ingabo z'u Rwanda muri Kivu ntabwo ari M23". Kagame rero uzwiho kugira inzika n'umujinya w'umuranduranzuzi, yihimuye ku ngabo zamwambuye uturere yikuriragamo amabuye y'agaciro yanga kuziha umuhanda ngo zitahe iwazo muri Tanzania.



ikinyamakuru Jamhuri cyo kuwa 10/6/2014
Mu gihe Kagame yabujije aba basirikare gutaha iwabo kubera inzika n'urwango afitiye igihugu cyabo, abaturage ba RDCongo aho izi ngabo zari zikambitse nabo bashyize ibiti n'amabuye mu muhanda kugirango zidataha muri Tanzania. Ariko bo babikoreye kubera urukundo bazifitiye kubera ko zababahoye mu menyo ya Rubamba, bakaba bumva ko nizigenda umutekano wabo uzongera ugahungabana.Iri genda rero ry'izi ngabo ngo ryakuruye ubwoba n'amarira y'abaturage bari aho ziriya ngabo zakoreraga.

Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)



No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355