Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. SHIKAMA imaze kumenya ko mu nama y’abaminisitiri (idasanzwe) yateraniye ku Kacyiru muri Village Urugwiro kuwa mbere taliki 09 Kamena 2014, Perezida Kagame yikomye bamwe mu baminisitiri bayitumiwemo ko bakorana na FDLR anaboneraho kubabwira ko igihugu kirimo kugana ahantu habi cyane hashyira imivu y’amaraso nk’iyatembye muri 1994/BAZIGUKETA F.

Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 10/6/2014

Kuwa mbere, taliki 09 Kamena 2014, Inama y’abaminisitiri byanditswe ko idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro iyoborwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ariwe Paul KAGAME. Kuba twamenye ko iyi nama yateranye nta banga rikibirimo kandi si n’icyaha kuko byatangajwe n’ibitangazamakuru binyuranye.
Mu mategeko agena imikorere ya Perezidansi ya Repubulika mu Rwanda ateganya uburyo inama y’abaminisitiri itegurwa n’igihe ibera. Ubusanzwe inama y’abaminisitiri ikorwa rimwe mu cyumweru. Ayo mategeko ateganya ko igomba guterana kuwa Gatatu wa buri cyumweru.
Ayo mategeko ngena-mikorere ariko ateganya ko habaye ikintu cyangwa impamvu ikomeye kandi yihutirwa, iyi nama ishobora gukorwa ku wundi munsi uwo ariwo wose ku cyemezo rukumbi cya Perezida wa Repubulika ari nawe uyiyobora kandi mu nyandiko-mvugo yayo igenerwa ibitangazamakuru hakandikwamo ko idasanzwe.
Nyuma y’ibyemezo byayifatiwemo byoroheje cyane nko gushyira abakozi mu myanya ya Leta yoroshye itanakanganye na busa hamwe no kwemeza ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yayibanjirije yateranye ku italiki 14 Gicurasi 2014 n’ubugororagingo bugenwa n’itegeko, muri SHIKAMA twabonye ko ibi bitagombaga gutuma iyi nama yiswe idasanzwe itumizwa igitaraganya maze twifuza kumenya ukuri kw’ibyabereye mu Rugwiro. Yashoboraga kwitwa isanzwe ikazaba kuwa Gatatu nk’uko bisanzwe.
Abaminisitiri bakekwa gufasha FDLR???
Amakuru tumaze guhabwa n’abashinzwe kuneka muri Perezidansi mu Rugwiro bakunze gukorana na SHIKAMA bamaze kutumenyesha ko Perezida Kagame ariwe wihariye umwanya w’ijambo muri iyo nama hafi amasaha 6 maze abwira abaminisitiri ko afite amakuru ahagije y’uko batera inkunga umutwe wa FDLR ushaka kumukura ku butegetsi.
Kagame ngo yabwiye abari bamwicaye imbere ko ariwe wabagize abaminisitiri kandi ko abishatse yahita abubikira imbehe kuri uyu munota(umunota yabivugiragaho) ndetse ko bakwiye kwitegura gufungwa no gukanirwa urubakwiye kuko ataba yihanangiriza abaturage bakorana na FDLR ngo yihanganire abaminisitiri bakorana nayo.
Kagame mu mazi abira
Perezida Kagame kandi yasobanuriye abari aho bose (ariko ntawe avuze mu izina) ko afite amakuru yahawe na WESTERN UNION y’uko hari abaminisitiri  bo muri Leta ye boherereje amafaranga menshi yo gushyigikira imitwe irwanya ubutegetsi bwe kugira ngo bungikanye imbaraga maze baze bahirike ubutegetsi bwe we yise ubwashyizweho n’abaturage.
Perezida Kagame ngo yabwiye abaminisitiri ko yamenye neza ko bamwe muri bo ngo bababajwe bikomeye n’urupfu rwa Colonel Patrick KAREGEYA ariko ababwira ko niba yaramwishe yamaze kandi n’abaminisitiri bashaka kumukurikira nabo bagiye kubyibonera mu gihe kitarambiranye.
Tubibutse ko iyi nama y’abaminisitiri ibaye nyuma y’indi nama Kagame yakoranye n’abasirikari bakuru maze akababwira ko agiye gutera Tanzania kuko ngo ikorana na FDLR. Kagame yabwiye abaminisitiri ko bagomba gukangurira abaturage ko FDLR ari nka shitani naho FPR ikaba umucunguzi w’abanyarwanda bityo aboneraho kubasaba kujya bangisha abaturage FDLR uko bagiye kubasura.
Twagiramungu Fawusitini / Kagame ntaginzira kubera uyu mugabo
Nk’uko Kagame yabibwiye abayobozi bakuru ba Polisi n’igisirikari mu ntangiriro z’uyu mwaka, yongeye kubibwira n’abaminisitiri aho yabasobanuriye ko bagomba kwitegura urugamba rukomeye muri politiki kuko Tanzaniya igiye guterwa vuba na bwangu kugira ngo bahatsimbure icyo yise ibirindiro bya FDLR birimo guterwa inkunga na Perezida KIKWETE na Faustin TWAGIRAMUNGU.
Kagame yabwiye abaminisitiri ko ibyo gushyikirana na FDLR abazungu birirwa bamukangisha, uretse no kubishyira mu bikorwa adashobora no kuzabirota mu nzozi ze mu gihe cyose agihumeka kandi ko abashaka gushyikirana nayo bayisanga muri RD Kongo anaboneraho kubamenyesha ko aho kugira ngo umwanzi amwinjirane agomba kumutanga akamusanga iyo akambitse.
Igihugu kiragana ahantu habi nko mu 1994
Amakuru twahawe arakomeza atubwira ko abaminisitiri bamwe ibyo gutera Tanzaniya babyumvaga nk’impuha ariko bamaze kubisobanurirwa na nyir’ubwite batanga ibitekerezo by’uko icyo cyemezo cyari gikwiye kubanza kwigwa neza hakarebwa n’ingaruka kizagira ku Rwanda.
Perezida Kagame yabasubije n’umujinya ko ntabyo guta igihe babikorera inyigo ko bitewe n’amakuru afite y’uko FDLR yiteguye gutera u Rwanda umunota ku munota  ifatanije na Faustin TWAGIRAMNGU, Lt. Gen. Kayumba Nyamwasa, Major Dr Rudasingwa Theogene na Gahima Gerard, ngo abanyarwanda bagomba kwitegura ibihe bibi bishobora no gutuma haba intambara hakanameneka amaraso nk’ayamenetse mu 1994 ngo kuko u Rwanda rwazanesha Tanzania cyangwa Tanzania yazanesha u Rwanda ibyo ngo ntacyo bibwiye Kagame ahubwo icyo we areba ni igisubizo agomba guha ikibazo afite uyu munsi.
Kagame ashobora kuba abeshya kubera ubwoba
Nyuma yo kubona aya makuru muri SHIKAMA twagerageje kongeraho ubusesenguzi bwacu dusanganywe dusanga Perezida Kagame ashobora kuba afite ubwoba bwinshi cyane ku buryo atazi uwo arwana nawe uwo ariwe.
Ntibyumvikana ukuntu mu baminisitiri haba harimo abatera inkunga FDLR koko Kagame akaba abizi neza abifitiye gihamya ngo bakomeze imirimo yabo kuko yahita abakuraho byaba ngombwa akanabica kuko yishe benshi bari banafite icyubahiro n’igitinyiro kurusha abaminisitiri tumubonana muri iyi minsi.


Logo of the FDLR.jpg



Flagge FDLR.svg
Ibendera n'ikirangantego bya FDLR/Ibi nabyo ntibituma Kagame asinzira

Ikindi ni uko FDLR irimo kuvugisha Kagame amangambure ku buryo mu minsi mikeya ashobora guhinduka umusazi burundu ku gasozi niba ntacyo abazungu bakoze ngo bamwumvishe impamvu nyakuri yo gushyikirana n’ababimusaba akabaninira.
Kagame agomba kumenya ko kwanga kwicara ku meza y’ibiganiro ariyo maherezo y’ingoma ye kuko uwifuza gushyikirana aba ari inshuti ya Demukarasi mu gihe ubyanga aba ari umunyagitugu. Kagame niyibuke ibyo Kanyarengwe na Bizimungu basabaga Habyarimana mu 1992 maze yishyire mu mwanya wa Habyarimana (kandi koko niwo arimo) arahita yumva uko ibintu bigomba kugenda.
Mu gusoza iyi nkuru twababwira ko mu minsi mikeya Kagame ashobora guhindura Guverinoma agashyiramo abaminisitiri bashya  ariko akaba yakoze ibi kugira ngo abahahamure hato hatazagira uhirahira ngo akorane cyangwa atere inkunga FDLR.
Bikaba byari bikwiye kubwiza abaturage ukuri ku byayivugiwemo aho kuyita idasanzwe barangiza bakandika imyanzuro n’ibyemezo byo mu bihe bisanzwe nyamara ntibavuge icyari kigenderewe. Mukomeze gukurikirana amakuru yose y’u Rwanda kuri SHIKAMA kuko duhora twiteguye kuyababgezaho mu mwimerere wayo kandi mu mvugo idasesereza buri wese kandi yubaha uburenganzira bwa buri wese mu NYABUTATU NYARWANDA.

BAZIGUKETA F.
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355