Pawulo Rwarakabije |
Gen. Maj. Paul
Rwarakabije muri make
Mu 1994 yari
umusirikari ukomeye ku ngoma ya Habyarimana. Nyuma y’uko FPR ifashe ubutegetsi
i Kigali, Rwarakabije yagiye mu mashyamba ya Kongo ahunze kimwe n’abandi bari
ibikomerezwa ku ngoma ya Habyarimana.
Bageze muri Zaire
yaje guhinduka RD Kongo, Rwarakabije ari ku isonga ry’abashinze umutwe wagiye
uhindagura amazina ubu ukaba witwa FDLR. Mu 1998 Rwarakabije yagabye igitero
gikomeye mu turere twa Nyakabanda muri Gitarama no hakurya muri Kibuye mu gace
kitwa Nyange.
Icyo gitero cyari
kiyobowe na Major NINJA wanahawe amabwiriza na Rwarakabije yo kwica abanyeshuri
bigaga i Nyange mu ishuri ryisumbuye icyo gihe ryayoborwaga na BARIHUTA
Aime wahise ahavanwa akajya kuyobora Akarere ka Ntenyo ubu akaba akora muri
MINALOC ku Kacyiru i Kigali mu Rwanda.
Muri uwo mugambi wo
kugaba ibitero shuma, Rwarakabije nk’umurwanyi ukomeye kandi wabyigiye ureke
ababyihangishaho, yari afite umugambi wo gufata ubutegetsi ku ngufu i Kigali.
Kubera ko Amerika yabonaga ko FDLR ifite ingabo zikomeye kandi zabyiyemeje
zishobora gufata ubutegetsi, Bill Clinton yabyinjiyemo Rwarakabije acyurwa i
Kigali.
Uko byagenze ngo aze i
Kigali
jenerali Majoro Pawulo Rwarakabije |
Mperutse kubandikira
kuri uru rubuga rwacu ko muri politiki nta munsi w’imfabusa ubamo. Kubera
umugambi w’Amerika wo guca kuri Kagame nk’ikiraro cyo kwigwizaho ubutunzi bwa
Leta ya Kongo, Kagame yagiye gusaba inkunga Bill Clinton yo kugira ngo arwanye
Rwarakabije n’umutwe we Clinton amusubiza ibi bikurikira :
«Inkunga ya
Gisirikari ntiyaba ari nziza ngo abaturage bongere kumva amasasu kandi aribwo
mukiva mu ntambara ahubwo turagufasha guca intege FDLR uzane Rwarakabije kugira
ngo mutegekane niwo muti mbona ukwiye kandi wagira akamaro»
Amakuru tumaze igihe
tubitse kuko twayahawe n’inzego z’iperereza icyo gihe mu Rwanda avuga ko Kagame
yarahiriye Clinton akamutsembera ko adashobora gukorana m’umuntu wamurasiye
ingabo maze Clinton aramuseka cyane agira ati : “Ugomba kumuzana
ukamufunga! Uzamuhe akazi azakora akamera nk’ufunzwe ku buryo nta jambo azagira
na busa ku baturage no mu butegetsi bwawe.”
Iki cyemezo rero
cyahise gishyirwa mu bikorwa kuko Rwarakabije yahise akura ku ntebe Mary
GAHONZIRE umusajyakazi wari warahawe kuyobora amagereza ararirwamo imfungwa
n’abagororwa agahita ahabwa amabwiriza yo kumwungiriza.
Muri iki cyemezo
abantu benshi bagiye kubona babona Rwarakabije i Kigali birabayobera bamwe
bamwita umuntu udatekereza neza ariko byose byari muri gahunda. Mu gihe
Rwarakabije yazaga mu Rwanda agahita atangaza ko yitandukanyije na FDLR kandi
akaba yaratahanye n’abandi benshi barimo Jerome NGENDAHIMANA, Major Ninja
n’abandi.
Kagame rero yemeye
gutegekana na Rwarakabije atabivanye ku mutima ahubwo abihatiwe na Clinton
wakomezaga kurengera inyungu z’Amerika zo gucukura amabuye y’agaciro muri Repubulika
Iharanira Demukarasi ya Kongo.
Iturufu yo kugira abana
intwari
Kuva Rwarakabije
yagera mu Rwanda ku bw’inyungu z’Amerika, abaturage ntibahwemye gutera hejuru
Kagame bamubaza impamvu ategekana n’umuntu wabiciye abana bigaga i Nyange
nk’uko twabivuze mu kanya.
Kugira ngo Kagame
abazibye iminwa yahise ategeka Dr IYAMUREMYE Augustin wo muri Komisiyo ishinzwe
kugena intwari, imidari n’impeta by’ishimwe gushyira abana barasiwe i Nyange mu
Ntwari z’igihugu kugira ngo abaturage bagabanye urusaku kuko bazaba bishimiye
iyo ntera abana b’abakene bashyizweho.
Ng’uko uko abana b’i
Nyange bagizwe intwari ku bw’inyungu za Kagame n’Amerika. Amakuru dufite avuga
ko Gen. Maj. GATSINZI Marcel ariwe wagize uruhare rukomeye mu guhuza
Rwarakabije na Kigali ariko Rwarakabije aho agereye i Kigali yakomeje
gukekwaho kuvugana na’abo yasize mu ishyamba ariko bikaba bishoboka ko atari
byo ko ahubwo byaterwaga n’uko Kagame atamwibonagamo.
Mu gihe
cyakurikiyeho, ikinyamakuru cyo muri Uganda cyitwa Red Pepper cyasohoye
inyandiko yavugaga ko Hari ubucuti bukomeye hagati y’abasigaye mu ishyamba muri
FDLR barimo Gen. MUDACUMURA Sylvestre maze Kagame afataninyije na Clinton
bakora ibishoboka byose ngo nawe bamucyure ariko birananirana.
Amakuru yakomeje
gushyuha cyane kugera ubwo ikinyamakuru cyitwa UMWEZI cyandikirwa mu Rwanda mu
nimero yacyo ya 88 yasohotse kuva ku italiki 07 kugera taliki 14 Nzeri 2011
cyanditse ku rupapuro rwacyo rwa kabiri (2) ko Gen. Sylvestre MUDACUMURA ari mu
nzira agana i Kigali. Ibi ntibyari byo kuko kugera ubu ataragera mu Rwanda.
Kagame ashobora
kuzamena amabanga menshi y’Amerika
Perezida Kagame
urebye uko ayoboye u Rwanda muri iyi minsi birerekana rwose ko hari ibintu
byinshi yagiye akora abitegetswe n’Abanyamerika. Mu masengesho muri Serena
yavuze ko kuba yica abantu nta gitangaza kirimo kuko n’abamushyize ku butegetsi
babica inshuro igihumbi ku bw’inyungu z’ibihugu byabo.
Abo yavugagga si abandi batari Abanyamerika.
Tugarutse kuri Rwarakabije biragaragara ko Kagame abonye ko Intare yamumuhaye
ubu ntaho bagihuriye bityo akaba agiye kumwumvisha uko ashimuta abandi kabone
n’ubwo na mbere hose yasaga n’ufunze kubera ko kuyobora urwego rw’imfungwa
n’abagororwa atari umurimo waguhesha ijambo ku baturage ku mugani wa Clinton.
Kubura byose…
Iyo bavuze ngo kanaka yabuze byose nk’ingata
imennye baba bashaka kuvuga ko ntaho yavuye ntaho yagiye. Rwarakabije birasa
n’uko ashobora kuzisanga atagishoboye kwisubirira muri FDLR kuko umuragijwe
atapfa kumurekura ahanini bitewe n’ubuhanga amuziho.
Iyi turufu yo gushimuta abantu, kubarigisa, kubica
no kubafunga imburagihe irimo kwerekana irangira ry’ingoma ya FPR ariko kandi
rikanaba n’ikimenyetso cy’uko ububasha Amerika yahaga Kagame nabwo burangiye
kuko abo Kagame atatinyukaga gutunga urutoki ubu asigaye abahangamura atitaye
ku magambo kuko abona neza ko Amerika nayo imurekuye ageze aho urugamba
rumukomeranye.
Ikindi ni uko gufunga Rwarakabije cyangwa
kumushimuta i Kigali bishobora kuba ikimenyetso simusiga cyerekana ko FDLR ikomeye
kandi ko byaba ari ukugusha ishyano Kagame amuretse agasubira mu mashyamba ya
Kongo kuko nawe amuziho ubuhanga bukomeye kugera n’aho bamuhaye akazi ko gutoza
ingabo zo ku rwego rwa ofisiye i Gako mu Bugesera.
Ubwo twanditse
ko Rwarakabije afungiwe hantu hakomeye i Kigali, ntibizabatangaze mubonye
bamushyize ahagaragara kubera ko amakuru twayamenye bakamutegeka kuvuga ko
atari afunzwe nk’uko ndetse ko abavuga batyo ari abanzi b’igihugu. Ibi nibiba
ntazaba ariwe wa mbere kuko hari n’abandi byabayeho mbere ye.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku kuri na Demuakarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355