Amakuru umunyamakuru wacu uri muri Tanzania agejeje kuri SHIKAMA mu kanya akaba ayakesha ikinyamakuru cyo muri icyo gihugu cyitwa Jamhuri, ni uko ubu muri Tanzania ibyabo bishobora kumera nk'ibyo muri RDCongo batarebye neza. Nta mezi 2 ashize tubatangarije ko umuntu witwa Profeseri Silas Lwakabamba, Minisitiri ushinzwe ingufu mu Rwanda, amaze iminsi afite akazi katoroshye ko gukusanya inkunga yo gutera Tanzania. Ko na Kagame ubwe yatanze inkunga muri icyo kigega ingana na 500, 000USD. Ikindi Lwakabamba ashinzwe kukaba ari ugushaka ibyitso muri Leta ya Kikwete.
Uyu mukino watangiye rero no muri Tanzania aho abantu bo mu bwoko bwitwa Sonjo, bafashe intwaro ahanini zigizwe na SMG ( Sub Machine Gun), gerenade, intambi n'izindi; bashinga igisirikare n'igipolisi byabo, bashyiraho inkiko, ibendera rya bururu, niye bwa mber'ubuyobozi ku buryo abayobozi babo aho bari mu mashyamba ngo buri wese arinzwe n'abantu batari munsi ya 20. Uyu Mutwe rero w'inyeshaymba witwa ko ngo ushaka guharanira uburenganzira bw'Abasonjo nkuko byari bimeze mu Banyamulenge muri 1996!
Tumenye Abasonjo abo aribo
Sonjo ni ubwoko bwo muri Tanzania bubarizwa muri km 35-44 mu burengerazuba bw'ikiyaga cya Natron mu Ntara ya Arusha. Mu ibarura ry'amoko ryo muri 2002, abasonjo bari 30,000. Iri zina Sonjo ubundi barihawe n'abatanzania bo mu bwoko bw'Abamasayi, bo bakunda kwiyita BATEMI bakaba bavuga ururimi rw'ikibantu rwitwa GITEMI cyangwa Kitemi. Batunzwe n'ubuhinzi bazobereyemo ku buryo bazi ibyo kuhira imyaka no guhinga ku materasi, binyuranye n'abaturanyi babo b'abamasayi b'aborozi.
Ikarita ya Districts za Tanzania |
Izi nyeshyamba zirangana iki kandi zirabarizwa he?
Izi nyeshyamba ngo umubare wabo ushobora kuba ukabakaba abarwanyi 500. Ariko abantu benshi ngo bakaba bemeza ko bashobora kuba barenze kure uyu mubare. Ikindi ngo ni uko banyanyagiye mu mashyamba manini ya Tanzania cyane cyane irya Igombe mu ntara ya Tabora na Shinyanga. Ariko ngo no mu turere twa Kigoma barimo.
Inyeshyamba zigizwe n'amoko menshi ava muri Tanzania no mu bihugu by'abaturanyi
Izi nyeshyamba ngo zigizwe n'amoko anyuranye yo muri Tabora, Shinyanga, Arusha, Kigoma ho muri Tanzania no mu bihugu bituranye na Tanzania cyane cyane BURUNDI.Bikaba bivugwa ko Abarundi bafatanya na Abasonjo(Wasonjo), Abaha( Waha) n'Abasukuma( wasukuma).
Leta ya Tanzania yemeye ko ikibazo kiriho kandi gikomeye
Mu kiganiro ushinzwe umutekano akaba ari na Meya w'intara ya Tabora Fatuma Mwasa yagiranye n'ikinyamakuru Jamhuri yemeye ko ikibazo gihari kandi ko kitoroshye nkuko babyibwira ariko Leta ya Tanzania iriho igishakira umuti.
" Nibyo koko, iki kibazo Leta irakizi kandi iriho iragishakira umuti. Mubyo ukuri, iki kibazo kirakomeye kurusha uko mubyibwira"
Inyeshyamba zifite amafranga kandi abaturage ndetse n'abayobozi barabayoboka.
Izi nyeshyamba ngo zifite inoti zitubutse zikura mu buhinzi bw'urumogi, kubaza imbaho ku buryo butemewe n'amategeko, guhiga inyamaswa zibujijwe nk'inzovu. Iyo hari umugizi wa nabi uri mu mudugudu cyangwa se umwanzi wawe ushaka ko bumvisha, ubasanga mu ishyamba ukaka ubufasha, bakaza bakamufata bakamujyana mu ishyamba kumuhanirayo.
Ibyo Kagame yabwiye Kikwete mu kwezi kwa Kamena 2013 biriho birasohora.
"Nzagutegera ahantu hizewe maze ngukindure". Avuga aya magambo, hari hashize hafi umwaka Kagame ahaye gasopo Kikwete na Museveni yashinjaga gucikisha abamurwanya, avuga ko bariho bakina n'umuriro ngo ntibibagirwe ko bari muri Nyakatsi! Nyakatsi rero yavugaga ubu niho Kikwete n'abatanzania bagiye kuyisobanukirwa. Mbere yo gusoza iyi nkuru twakwibutsa abasomyi ba Shikama ko Tanzania iri mu bihugu byashyigikiye FPR mu ntambara yarwanagamo n'ingabo za Leta ya Kinani, iki gihugu kikaba kitarahaye intwaro gusa FPR, ahubwo cyayikoreraga n'ubuvugizi mu mahanga. Icyo gihe Perezida Kikwete akaba yari Minisitiri ushinzwe ububanyi n'amahanga wa Tanzania.Ikindi ni uko Kagame yaherewe muri Tanzania amasomo ya gisoda n'ubutasi igihe yari mu ngabo za NRM ya Museveni.Ibi byose bakoreye Kagame na FPR rero bakaba bagiye kubyicuza, ikaba ariyo mpamvu twavuze ku mutwe w'iyi nyandiko ko umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahagarara!
SHIKAMA uharanire ko ukuri gusimbura ikinyoma
Nkusi Yozefu
shikama ku kuri na Demuakarasi(SKUD)
shikamaye.blogspot.no
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355