Pageviews all the time

TUZIRIKANE IJAMBO RY'IMANA KURI IKI CYUMWERU CYA 22 GISANZWE, TALIKI 31 KANAMA 2014. Isomo rya mbere: Yeremiya: 20,7-9. Zaburi: 62,2,3-4,5-6,8-9 Isomo rya kabiri: Abanyaroma: 12,1-2. Ivanjiri: Matayo: 16,21-27. "IYOBOKAMANA NYARYO RITURUTSE KU MUTIMA, NI UBUZIMA BUVUGURUYE." Abatagatifu: Aristide, Amati, Raimond na Nonati


Mu isomo rya mbere, umuhanuzi Yeremiya arirata ukuntu Uhoraho yamutwaye umutima bityo nawe akemera gutwarwa bitewe n'uko Imana yamugwatiriye ikamurusha amaboko.

Zaburi, ibisingizo by'umwami Dawudi imbere y'Uhoraho aratakambira Imana yiyemeza kuyishakashaka uko bukeye kuko ayihanze amaso aho iganje mu ngoro ntagatifu kuko yizeye kuzabona ikuzo n'ububasha bwayo.
Mu isomo rya kabiri(2) Pawulo arakomeza guhugura abaturage batuye umujyi wa Roma (Ubutaliyani) abashingira ibiti maze akerekana ko iyobokamana nyaryo riturutse ku mutima ari ubuzima buvuguruye.

Kubera ukuntu abo baturage yabwiraga izo mpuguro bari abapagani, yagerageje koroshya imvugo n'inyigisho maze abingingira gutangaho imibiri yabo ikaba ibitambo nyabuzima ndetse kugira ngo bazabishobore yabihanangirije kwigana no kwishushanya n'ab'iki gihe(ab'icyo gihe)! 

Mu Ivanjiri Ntagatifu, Yezu nawe aragaruka kuri cya gitambo nyabuzima bwagarutsweho na Mutagatifu Pawulo, aho Yezu yemeje ku nshuro ya mbere mu ruhame ko azapfa kandi akazuka. Petero wamwihugikanye ku ruhande akamubwira ko ibyo byo gupfira abantu bidakwiye kumubaho, Yezu yamubonyemo ishusho ya Satani amwita Sekibi kuko ibitekerezo bye bitakomotse ku Imana ahubwo ari iby'abantu.

V&A - Raphael 1515. Yezu ashinga Petero kuyobora kiziziya ye
Mu gushimangira inyito nyakuri y'ubuzima bwerekeza ku BUGINGO buhoraho, Yezu yeretse abigishwa be ko uzemera guhara ubugingo bwe ku bw'umuhamagaro w'Imana azaronka ubuzima bw'iteka! Aha niho Yezu yanahishuye ko nta kintu na gito byunguye umuntu gutunga iby'isi byose ariko akazabura UBUGINGO bw'iteka.

Muri iyi Nyigisho yo kuri iki Cyumweru dukuremo isomo rikomeye ryo guhinduka by'ukuri kandi abantu nka Petero bihugikana ba Shebuja bababwira ubujajwa n'ubugambanyi buhemukira abandi (kurucaga), nabo tubasabire kugira ngo bahinduke bityo abaturage bagezweho imigambi myiza ibaganisha ku iterambere rirambye kandi rigera kuri bose.

MUGIRE ICYUMWERU CYIZA!

ABATAGATIFU B'ICYUMWERU GITAHA: 
Kuwa mbere taliki 01 Nzeri ni Ejide, Velena, Gebre na Mikayire . Kuwa kabiri taliki 02 Nzeri ni Adelina na Konkoridi. Kuwa gatatu taliki 03 Nzeri ni Gerigori Mukuru na Mansuwi. Kuwa Kane taliki 04 Nzeri ni Froduwaridi, Musa na Rozaliya. Kuwa gatanu taliki 05 Nzeri ni Beritini, Lawurenti na Yusitiniyani. Kuwa gatandatu taliki 06 Nzeri ni Éva na Onesifori. Ku cyumweru gitaha taliki 07 Nzeri ni icyumweru cya 23 gisanzwe hamwe n'abatagatifu: Rejina, Nemori na Kloduwardi.

Padiri Tabaro M
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355