Pageviews all the time

Abanyarwanda 88 % barashaka ko Jenerali Perezida Pawulo Kagame agirana ibiganiro na FDLR. NIMWIYANGIRE NK'INGAGI/NKUSI Yozefu

iyangire nk'ingagi


Itohoza ryakozwe n'urubuga Shikama kuva kuri 15/8/2014 kugeza kuri 22/8/2014 riragaragaza ko 88% by'abasubije ikibazo cyari cyabajijwe: " ese ushyigikiye ko FDLR ishyikirana na Perezida Pawulo Kagame?" bashyigikiye ko Perezida Kagame yagirana ibiganiro na FDLR; 10% ntibashyigikiye ko iyo mishyikirano yaba naho 1% ntibazi icyakorwa. Shikama ikaba ibamenyesha ko iri tohoza ryitabiriwe n'abantu 169 ikaba ibashimira igihe cyabo bafashe ngo batange uyu muganda wo kubaka u Rwanda. Reba hasi aha uko byari byifashe ku rubuga rwa Shikama.

ITOHOZA: Ese ushyigikiye ko FDLR ishyikirana na Perezida Pawulo KAGAME?

Yego
  149 (88%)

Oya
  18 (10%)

simbizi
  2 (1%)


Jenerali Perezida Pawulo Kagame ntashaka ibiganiro byifuzwa n'abanyarwanda naho FDLR ikabishyigikira. Dukore iki twebwe abanyarwanda?
Mu kinyarwanda duca umugani ngo ubabaye niwe ubanda urugi (cyangwa ubabaye niwe ubinda urume). Kuva muri 1990 kugeza ubu intambara zabaye mu Rwanda no mu karere ruherereyemo zatweretse ko abahazaharira, abahatikirirra, abangirizwa imitungo ari abaturage nyakujya. Mbere y'uko batwika igihugu, abategetsi baba bararangije kohereza imiryango yabo mu mahanga n'imari yabo rugeretse. Urugero ntiruri kure: Kagame ataricara mu Rugwiro, mu gihe yariho amena amaraso y'abanyarwanda umugore we Nyiramongi yari yaragiye kumuhisha i Buruseli mu Bubiligi, yagarutse aje kwimana ingoma n'umugabo we intambara irangiye neza. Amateka ahora yisubiramo nkuko abahanga babivuga: ubu nanone Kagame mu gihe ariho ategura indi ntambara yo guhekura abanyarwanda kuko ngo atazigera akozwa ikitwa ibiganiro mu buzima bwe, abana be ubu yarangije kubohereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika(USA). Imitungo ye y'umurengera isanzwe inyanyagijwe hirya no hino ku isi.

Kuko ari twe tubabaye rero, nitwe nanone tugomba guhaguruka tukarwanya abakomeje gushaka kubaho bakoresheje koga mu maraso yacu. Tugomba kurwanya izi ntamabara bungukiramo twe tugahomberamo ndetse dutakarizamo n'ubuzima bwacu, inshuti n'abavandimwe. Niyo mpamvu amahanga agomba kumva ibyifuzo byacu, ntituri abana b'ibitambambuga bayoborwa butama kuko dufite ubwenge n'umutimanama tukaba tugaragaza ko tudashaka intambara tukaba turi 88% naho Kagame n'abamushyigikiye bakaba ari 10%; abayobozi b'iyi si batera bakikiriza DEMUKARASI( ubutegetsi bw'abaturage bwashyizweho n'abaturage kandi bukorera abaturage) nitwe bagomba kumva nkuko amahame y'iyo Demukarasi abivuga.

Niyo mpamvu rero Petisiyo yacu igomba kugera kuri abo bigisha ba Demukarasi bakomeje kuduhangika Kagame wimirije imbere inyungu ze, kuduhitana no kuduhekura bakamenya ko twe icyo twishakira ari amahoro agomba guturuka ku mishyikirano yahuza Pawulo Kagame na FDLR n'imbaga yose y'abanyarwanda. 

NIMUGIRE VUBA rero mukore nk'abanyarwanda bari mu gihugu bakomeje gusinya petisiyiyo ku bwinshi maze tuyoherereze Barack OBAMA; Ba Ki Moon, na Robert Mugabe.

MWIYANGIRE NK'INGAGI zanze gutsebwa na ba Rushimusi kugeza igihe amahanga yumvise ikibazo cyazo akazitabara!
iyangire nk'ingagi
Nimwiyangire gutsembwa na ba RUSAHURIRAMUNDURU nk'ingagi

Nkusi Yozefu
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355