Amakuru dukesha abatangabuhamya
bakoreshejwe ubwo bwicanyi, yemeza ko Gen Karenzi Karake yategetse uwahoze
ari I.O “maneko” wa Brigade ya 402 witwaga Captain Jimmy Tumwesigye,
bajyana n’abashoferi gufata abo ba exfar ku kibuga cy’indege i Kanombe,
babajyana kubafungira ahari ububiko bw’imbunda muri Camp Kigali.
Nyuma yo kubafungira muri ubwo
bubiko baje kwicwa urw’agashinyaguro, ubwo amabwiriza yaturukaga kwa Gen
Karenzi Karake yategetse Capt Jimmy na Gen Ibingira wari Umuyobobozi wa Brigade
ya 402, kwica izo mfungwa. Mbere y’uko bicwa, bagaburirwaga impungure zibaze,
zirimo umunyu mwinshi, ntibahabwe amazi yo kunywa kugirango bajye bashonga
buhoro buhoro.
Nyuma abagendaga bapfa, bakurwaga mu bari bakiri bazima, izo
ntumbi zigatwarwa mu mashashi y’umukara, aho zajyaga gushyingurwa n’imodoka
yabaga iherekejwe na WO II, Zibera Tharcisse. Imodoka zabajyanaga kubashyingura
zikaba zarahagurukaga mu ma saa kumi n’imwe za mu gitondo.
Abo basirikare ba exfar bakaba
barishwe nyuma y’aho Leta y’u Rwanda ibagambaniye muri Angola, bakabapakira
indege babeshya ko babatwaye muri Afurika y’Epfo, ariko baza kwisanga bageze ku
kibuga cy’indege i Kanombe. Amakuru twabonye yemeza ko Leta y’i Kigali yabeshye
abayobozi ba Angola ko itazagirira nabi abo basirikare, nyamara ibi yabirenzeho
ibica urw’agashinyaguro.
Gasasira, Sweden.
editor@umuvugizi.com
26/7/2012
editor@umuvugizi.com
26/7/2012
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355