Pageviews all the time

Isaias Afewarki na Paul Kagame .Menya ukuntu umwe yabohoye igihugu cye undi akabohoza icye!











Muri za mirongo icyenda mu kinyejana giheruka, igihugu cya Leta zunze Ubumwe z'Amerika cyashyize ku ngoma abayobozi cyise ngo ni impirimbanyi za Demukarasi zizabimburira ibindi bihugu by'Afrika gutera imbere; abo bategetsi Perezida wa USA  Bill Clinton yitaga ngo Abahungu beza ba USA( our kind of good guys) ni Yoweri Kaguta Museveni bashyize ku butegetsi muri 1986,  Isaias Afewarki wagiye ku butegetsi muri Eritrea muri 1993 nyuma y'imyaka 30 Eritrea irwana na Ethiopia, Meles Zenawi washyizwe ku butegetsi muri 1993, Paul Kagame bateretse mu Rugwiro muri 1994, Laurent D. Kabila bateretse muri Palais des Marbles i Kinshasa muri 1996.  Shikama rero yagize amatsiko yo kumenya uko umwe muri aba bavuzwe hejuru ariwe Isaias Afewarki wa Eritrea yitwaye kuva kiriya gihe kugeza ubu ngo tumenye koko niba yareze imbuto USA n'abaturage be bari bamutezeho cyangwa yarabaye nka Kagame Pawulo umeze nka cya giti cy'umutini kiteze imbuto Yezu avuga muri Bibilia ko Kigomba gutemwa kigacanwa. Kubera ibyo rero, Shikama yakurikiranye ibibera muri Eritrea kuva muri Mata 2014 kugeza uyu munsi wa none twifashishije Televiziyo ya Leta  imwe rukumbi iri muri Eritrea, ibiganiro twagiranye n'umwe mu baprofeseri muri Kaminuza ya Bergen muri Norvege n'ibindi twagiranye n'abaturage ba Eritrea baba muri Norvege muri kiriya gihe tuvuze hejuru. Twifashishije kandi urubuga Google maze tugerageza kumenya aho aba bagabo bombi bagejeje ibihugu byabo kuva bagera ku ntebe y'ubutegetsi bamazeho imyaka irenga makumyabiri; ibyavuyemo mukaba mubisanga hasi aha.


Menya igihugu cya Eritrea
Eritrea ni igihugu giherereye mu ihembe ry'Afrika, gifite ubuso bungana na kilometero kare 124, 320; ni ukuvuga ko kiruta u Rwanda hafi inshuro eshanu zose ikaba ituwe n'abaturage bagera kuri miliyoni enye gusa bagizwe n'amoko icyenda n'indimi icyenda zose; abayisilamu bagize 50% y'abaturage n'abakristu 50%. Eritrea ikikijwe n'ibihugu bikurikira: Mu majyepfo: Ethiopia, Amajyepfo y'Uburasirazuba: Djibouti, Uburengerazuba n'amajyaruguru y'uburengerazuba: Sudan, Amajyaruguru y'uburasirazuba n'Uburasirazuba: Inyanja itukura. Ubutaka bufite ubuso bungana na kilometero kare 120,320, naho amazi akagira kilometero kare 4000. Eritrea kandi ifite ibirwa byinshi mu nyanja itukura bigera kuri 350. Ubutaka bukoreshwa ku buryo bukurikira: ubutaka buhingwa= 12%; ibihingwa bihoraho=1%; Inzuri zihoraho=49%; amashyamba = 9%; ubutaka bukoreswa ibindi= 32%.

Ikarita ya Eritrea
Eritrea kubera aho iherereye, yagiye yifuzwa n'ibihugu byinshi, niyo mpamvu yakolonijwe n'ibihugu binyuranye. Abataliyani bakolonije Eritrea muri 1890. Muri 1936 Ethiopia na Somaliland byiyongereye kuri Empire y'abataliyani maze byitwa Afrika y'Uburasirazuba y'Abataliyani. Muri 1941 ibihugu byahujijwe no gutabarana( Allied countries) byigaruriye aha hantu hakolonizwaga n'abataliyani maze Ethiopia bayiha ubwigenge, Somaliland iza guhabwa Ubutaliyani na Loni  nk'indagizo ikaba yaraje komekwa kuri Somaliland y'Abongereza muri 1960 igihe cy'ubwigenge bikabyara igihugu kimwe  cya Somalia;  naho Eritrea ihabwa Ubwongereza na Loni ho indagizo. Intambara ya 2 y'isi irangiye haje kuvuka ikibazo muri Loni muri 1951 hibazwa uko bizagendekera Eritrea Abongereza bagiye. Bamwe bavuze ko Igice kirimo abayisilamu benshi cyakomekwa kuri Sudani naho ikirimo abakirisitu benshi kikajya kuri Ethiopia.

Abongereza bamaze kugenda, Eritrea yahise yigarurirwa na Ethiopia yavugaga ko n'ubundi yari intara yayo.Kuva 1/9/1961 kugeza muri 1991 imitwe y'inyeshyamba inyuranye yaharaniraga ubwigenge bwa  Eritrea yahanganye n'igihugu cya Ethiopia. Muri Gicurasi 1991 niho ingoma ya Mengistu Haile Mariam wayoboraga Ethiopia yahirimye maze umutwe w'inyeshyamba wa Eritrea EPLF( Eritrean People's Liberation Front) ufatanya n'inyeshyamba za Ethiopia ziyobowe na Meles ZENAWI wafashe ubutegetsi icyo gihe muri Ethiopia bategura kamarampaka ijyanye n'ubwigenge bwa Eritrea.                     
Muri Mata 1993, habaye amatora ya Kamarampaka muri Eritrea maze abaturage batora ku bwiganze bw'amajwi ubwigenge(88%). Kuri 24 Gicurasi 1993 niho Eritrea yigenze, kuri 28 za Gicurasi 1993 iba umunyamuryango wa LONI.

Intambara ya Afawarki na Kagame zatanze izihe mbuto mu bihugu byabo?
 Afewarki n'abafasha be biziritse umukanda ngo bateze imbere Eritrea, naho Kagame n'abafasha be barawuzitura ngo basahurire u Rwanda ishyanga.
Nyuma y'intambara yo muri 1991 yakurikiwe n'ubwigenge bwo muri 1993, Eritrea yaje kurwana izindi ntambara 2 ziyisiga iheruheru. Muri 1995 yarwanye na Yemen intambara y'icyumweru igaruza ibirwa bya Hanish naho  muri 1997 irwana na Ethiopia intambara yamaze amezi itakaza abasirikare 20,000 mu gihe kuva 1961-1991 yari yatakaje 90,000. Izi ntambara zombi zasize Eritrea mu bukene bukabije hiyongeraho ikomatanyirizwa ku nkunga z'amahanga kugeza ubu.

Perezida Isaias Afewarki
Kubera ibyo bibazo mvuze hejuru, byatumye abategetsi ba Eritrea bashyiraho gahunda bise KWIGIRA( self reliance), imishahara ihembwa abayobozi iba mito cyane naho abakozi bamwe bagahembwa ibiribwa. Perezida wa Eritrea wagiye ku rugamba imyaka irenga 30, kuva muri 1991 atsinze urugamba  kugeza ubu ntagira inzu ye bwite kuko umushahara ahembwa ari muto cyane = 5000 Nakfa = ibihumbi ijana by'amanyarwanda(100,000FRW)! Kugirango wumve ukuntu uwo mushahara ari muto, dore uko ibiribwa  bimwe na bimwe bigura ku isoko muri Eritrea.:  ikilo cy'ibishyimbo=30 Nakfa, 1kg cy'umuuceri= 50Nakfa, 1kg cy'inyama z'inka= 100 Nakfa, 1kg cy'isukari= 20 Nakfa. Ibi rero bikaba bigaragaza ko abayobozi b'iki gihugu bizirika umukanda koko, dore ko tutashyizemo n'icumbi naryo rikosha muri Eritrea, kandi abayobozi bakaba birwariza.

Mu gihe muri Eritrea barwanye imyaka 30 baharanira ubwigenge bazirika umukanda ngo bondore igihugu, Kagame n'agatsiko ke bateretswe mu Rugwiro n'Amerika n'Ubwongereza bo bazituye umweko dore ko abesnhi bari baraguye umudari mu gihugu cya Uganda.  Si ugusahura u Rwanda wagirango bahanzweho. Kagame ubu ari mu bategetsi ba mbere bahembwa amafranga menshi ku isi = miliyoni makumyabiri (20,000,000FRW) ni ukuvuga ko umushahara we ukubye inshuro magana abiri ( 200) umushahara wa Perezida wa Eritrea! Si Kagame gusa uyora akayabo k'agatsi kuko n'abategetsi bakorana nawe ari uko. Gatendo, umunyamakuru w'umwuga akaba n'inzobere mu byerekeranye n'ubukungu, amaze iminsi abereka  kuri Shikama ukuntu imiryango ikorana na Kagame yoretse igihugu aho usanga umugabo n'umugore bahembwa akayabo kagera kuri miliyoni enye z'amanyarwanda mu gihe igihugu cyuzuyemo amamiliyoni y'abashomeri!

Umuherwe Perezida w'u Rwanda Pawulo Kagame
Ikindi cyerekana itandukaniro riri hagati y'aba babagabo mu gukunda ibihugu byabo, ni uko nkuko twabivuze hejuru Kagame yigwijeho imitungo ku buryo n'umwana uvutse azi ko amafranga yagombaga kumuha amata yo kunywa yibereye kwa Kagame Pawulo! Ingero zifatika ntizibuze: Mu gihe Perezida wa Eritrea atagira inzu ye bwite, Kagame we afite imiturirwa mu Rwanda nka Kigali City Tower, mu Bwongereza no mu Budage akodeshamo ambasade z'u Rwanda; i Dubai, Singampur, Eritrea, Ethiopia, Uganda. Ibifranga byinshi mu mabanki y'ibi bihugu tuvuzemo amazu, ugerekeho n'ibindi biri mu mabanki muri Mauritius, Mexico, Hong Kong n'ahandi n'ahandi abazaba bakiriho bazamenya  kuri wa munsi! Ntitwarangiza tutavuze ko u Rwanda aricyo gihugu muri Afrika niba atari ku isi hose, Perezida afite indege 2 zihenze zo gutemberamo n'abazungu b'inshuti ze mu gihe Perezida wa Eritrea no mu gihugu cye agenda muri Pajero imwe  iherekezwa n'indi imwe gusa mu gihe ari mu ruzinduko rw'akazi nk'ejobundi kuri 16/8/2014 ubwo yafunguraga imurikagaurisha  mu murwa mukuru Asmara.

Tugarukirije aha, tuzakomeza ejo tuvuga ku itandukaniro hagati y'abagore n'abana  b'aba bagabo, n'uko rubanda rwa giseseka rufashwe.

Nkusi Yozefu
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)







No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355