Pageviews all the time

IJAMBO RY’IMANA KU CYUMWERU CYA 19 GISANZWE, TALIKI 10 KANAMA 2014 : Isomo rya mbere :1 Abami : 19 :9a.11-13 Zaburi : 84,9ab-10,11-12,13-14 Isomo rya kabiri : Abanyaroma : 9 :1-5 Ivanjiri : Matayo 14 :22-33 : «Ya mana yakijije umuhanuzi Eliya mu nkubi karahabutaka y’umuyaga wasataguraga imisozi ikaba ari nayo yahaye Yezu ububasha buhanitse bwo kugendera hejuru y’inyanja ni nayo ishobora gukorera ibitangaza abanyarwanda bibuka iteka kuyisingiza, kuyambaza, kuyiramya no kuyisenga ubutitsa kandi batari abemera-gato!!!» Abatagatifu : Laurent na Maurice / Padiri TABARO M.


yezu agenda hejuru y'amazi
Kiliziya umubyeyi wacu irakomeza gukangurira abakirisitu kuyoboka umwami wamanitswe ku giti kuko ariwe ufite ububasha bwo kudukiza ibyaha no kuducyemurira ibibazo byose duhura nabyo muri ubu buzima busanzwe. Tumaze iminsi twumva ibitangaza Yezu yagiye akora kandi n’ubu agikomeje gukora.
Mu isomo rya mbere riherereye mu gitabo cya mbere cy’abami, turabona ko agakiza Imana igenera abantu, ikabaha mu buryo bwose bushoboka, ubwo twatekereza ndetse n’ubuturenze tudashobora gusobanura. Umuhanuzi Eliya Imana yamukijije umuyaga wa serwakira wari injyanamuntu kuko wasataguraga ibitare bigashwanyagurika.
Mu isomo rya kabiri, mu ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye abanyaroma, turasobanurirwa uko Isiraheli yatowe n’Uwiteka nyamara ikabirengaho igacumura nyamara bari barahawe ikuzo n’amasezerano, amategeko, imihango n’ubuhanuzi bivuye k’Uwiteka.
Mu ivanjiri ntagatifu, turabona Yezu akora igitangaza gikomeye ndetse twakwita ikitari gisanzwe aho intumwa ze zamwiboneye n’amaso yazo atambuka n’ibirenge hejuru y’amazi magari y’inyanja zigakuka imitima zimwitiranya na baringa.
Yezu yahuye n’umuvumba ukomeye mu nyanja nk’uko umuhanuzi Eliya yahuye n’ishuheri y’umuyaga ubwo yari ku musozi. Ubwo Yezu yabonaga bikomeye akagaragaza ububasha bwe buhanitse agendera hejuru y’inyanja, intuma ze zahiye ubwoba zimwitiranya na baringa ndetse zinavuza induru zikeka ko zitewe n’umugizi wa nabi.
Yezu iteka uhorana umutima utuza kandi ukoroshya yarabahumurije ababwira ko bakwiye gukomeza kumwizera kuko ariwe atari umugizi wa nabi. Petero iteka uhagarariye abahakanyi n’abemera-gato muri ubu buzima tubamo; yamusabye ikimenyetso ngo koko niba ariwe amubwire agende amusanga kugira ngo abyemere.

Yezu agenda hejuru y'amazi
Yezu wongeye gushengurwa umutima n’uko Petero atamwizeye kandi barasangiye imigati, agakiza abamugaye mu buryo butandukanye abireba n’amaso ye, yabonye ko ataramumenya niko kumubwira ati : «Ngwino!» Petero agendera hejuru y’amazi ariko kuko umuyaga wari uteye inkeke agira ubwoba atangira kurohama.
Petero yaratakambye atakira Yezu ngo amukize ni uko Yezu aramurohora ariko amwihanangiriza kuba umwemera-gato no kuba umushidikanyi. Ubu butumwa bwa Yezu buratwereka ko ntacyo atadukorera mu gihe tumwizeye by’ukuri.
Imana yabashije gukura Eliya mu nkubi y’umuyaga ku mpinga y’umusozi, Imana yabashije kurohora Petero rwagati mu nyanja n’uburyo ari ngari kandi iteye ubwoba n’imivumba n’imbeho, ishobora no kubonera ibisubizo ibibazo by’abanyarwanda bayitakambira amanywa n’ijoro.
Kuba umwemera-gato mu iyobokamana bitera ubuhenebere bukabije kandi bikica umutima kuko biwushyiramo indwara yo kutizera. Mu gusoza iyi nyigisho turasaba abasomyi bose ba SHIKAMA kuzifatanya n’abakunzi ba Radiyo Mariya Rwanda izizihiza kuwa Gatanu w’icyumweru gitaha isabukuru y’imyaka icumi imaze igeze mu Rwanda.    
Isengesho rya Mutagatifu Faransisiko wa Asizi risabira isi amahoro
NYAGASANI
Ngira umugabuzi w’amahoro yawe!
Ahari urwango mpashyire urukundo
Ahari ubushyamirane, mpashyire kubabarirana
Ahari amacakubiri, mpashyire ubumwe
Ahari ukuyoba, mpashyire ukuri
Ahari ugushidikanya, mpashyire ukwemera
Ahari ukwiheba, mpashyire ukwizera
Ahari icuraburindi mpashyire urumuri
Ahari agahinda, mpashyire ibyishimo
Nyagasani, aho gushaka guhozwa…njye mpoza abandi;
Aho gushaka kumvwa… njye numva abandi;
Aho kwikundisha… njye nkunda abandi;
Kuko utanga… niwe uhabwa;
Uwibagirwa… niwe uronka;
Ubabarira… niwe ubabarirwa;
Uhara amagara ye… niwe uzukira kubaho iteka. Amina.

Abatagatifu b’icyumweru gitaha : Kuwa mbere taliki 11 Kanama ni Mut. Kalara, Suzana na Tibursi. Kuwa kabiri taliki 12 Kanama  ni Mut. Kalarisa na Hilariya. Kuwa gatatu taliki 13 Kanama  ni Mut. Hipolite, Ponsiyani, Radegunda na Yohani. Kuwa kane taliki 14 Kanama ni Mut. Magisimili, Kolbe na Evrand. Kuwa Gatanu taliki 15 Kanama ni Umunsi mukuru w’Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya, ISABUKURU Y’IMYAKA 10 RADIYO MARIYA IMAZE IGEZE MU RWANDA n’Abatagatifu: Miriya, Alfred, Alipiyo, Tarisisi, Stanislas na Kostika. Kuwa Gatandatu taliki 16 Kanama ni Mut. Sitefano wa Hongria, Serena, Theodore na Roki. Ku Cyumweru gitaha taliki 17 Kanama; ni icyumweru cya 20 gisanzwe na Mut. Hyacinthe na Liberatha.  
Muzagire umunsi mwiza abazizihize abatagatifu babo.

Padiri Tabaro M.
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355