Pageviews all the time

Igihugu cy'u Rwanda kiyobowe gisirikare, kinyeshyamba. Sobanukirwa n'amapeti ahabwa abasirikare n'uburyo Kagame ayatanga nk'inzoga ibishye./Bakizimbwa Paul Kizito



FPR Inkotanyi yafashe ubutegetsi ku ngufu bwa Jenerali Majoro Habyarimana Yuvenali taliki ya 04/07/1994 nyuma y'intambara yari imaze imyaka ine igahitana miliyoni z'abaturage , izindi miliyoni ziganjemo abaturage bo  mu bwoko bw'abahutu bagana inzira y'ubuhungiro.

Icyo Shikama yageza ku banyarwanda ni uko igisirikare cya FPR aricyo APR yaje guhinduka RDF cyaje kugira ingufu nyinshi cyane mu butegetsi bw'u Rwanda biza kurangira inzego zose z'igihugu ziri mu maboko y'igisirikare. Mu yandi magambo, twe muri Shikama twavugako inzego z'igisirikare, igisirikare cy'u Rwanda zakubise agafuni inzego z'igisivile nk'uko n'ubundi abasirikare bayo bagakubise abaturage b'abasivile igihe cy'intambara na nyuma yaho.

Kuba igisirikare aricyo gishinzwe inzego zose mu gihugu, byatumye abasirikare bahabwa amapeti y'ikirenga ubundi batanakwiriye. Guhabwa amapeti yo mu rwego rwo hejuru ku basirikare benshi mu gihugu gito kandi gikennye, Shikama yabashije gutahura ko biri mu bituma ubukene bukomeza kwiyongera cyane mu Rwanda kubera imishahara y'ikirenga ihabwa abo basirikare ndetse n'ibindi Leta ibagenera kubera urwego babarizwamo.

Muri Shikama twifashishije ingero zimwe na zimwe, turarebera hamwe n'abadukurikira niba koko amapeti y'ikirenga abasirikare bamwe bo mu Rwanda bafite baba bayakwiriye.Dufatiye ku rugero rwa Liyetona Jenerali Yoweli Museveni na nyakwigendera Koloneli Epimaque Ruhashya, turareba niba koko Jenerali Kabarebe, Jenerali Nyamvumba, Liyetona Jenerali Ibingira, ....bakwiriye kurusha amapeti Museveni na Ruhashya.

Shikama tuributsa abadukurikira n'inshuti zacu ku musozo w'iyi nyandiko tubereka uko amapeti mu gisirikare cy'u Rwanda n'ahandi akurikirana.

Liyetona Jenerali Yoweli K. Museveni
Amakuru dukesha urubuga rwa Wikipedia aratumenyesha ko Liyetona Jenerali Museveni yatangiye imirimo y'igisirikare mu mwaka w'i 1967 muri Tanzania. Museveni yakomeje imirimo y'igisirikare aca mu ntambara zitandukanye haba muri Uganda, Mozambique, Tanzania, Rwanda, Congo, aza kuhavana ipeti rya Liyetona Jenerali.

Shikama tuributsa abakunzi bacu ko ipeti rya Liyetona Jenerali  riruta rikanakurikira irya Jenerali Majoro, hanyuma naryo rikarutwa  n'ipeti rya Jenerali rikurikira. Bisobanuye ko Jenerali James Kabarebe na Jenerali P. Nyamvumba barusha amapeti Museveni mugihe ubwo Museveni yabarizwaga mu rwego rwa Jenerali, mu mwaka w'i 1990, Kabarebe James icyo gihe yari afite ipeti rya sous lieutenant.

Muri Shikama turamenyesha abakunzi bacu ko atari Museveni gusa umuntu yafatiraho urugero yibaza impamvu Kagame aha abasirikare be amapeti yo mu rwego rw'ikirenga nk'utanga inzoga ibishye, na Koloneli Ruhashya yatubera urundi rugero rwiza.

R.I.P Koloneli Epimaque Ruhashya
Koloneli Epimaque Ruhashya, umusirikare wize muri ESM akaba yari n'umusirikare wo mu rwego rwo hejuru ku ngoma zabayeho mu Rwanda, yatabarutse mu mwaka wa 2010 yari afite ipeti rya Koloneli ariko ari mukiruhuko cy'izabukuru. Mu mwaka w'i 1961, Ruhashya yari ofisiye afite ipeti rya sous lieutenant, akaba yari umurwanyi ukomeye mu ntambara yo guhashya Inyenzi mu myaka ya za 1960 ahavana akazina k'akabyiniro ka Ruhashyinyenzi. 

Kubera ubuhanga bwe haba mu bwenge, intambara, politiki n'ibindi, Epimaque Ruhashya yazamuwe mu ntera kugeza ubwo mu mwaka w'i1973 Habyarimana yahirikaga ubutegetsi bwa Kayibanda, Ruhashya yari afite ipeti rya Majoro kugeza ageze kuri Koloneli. Icyo Shikama n'undi wese yakwibaza, ni gute umuntu nka Kabarebe wagize ipeti rya Sous lieutenant nyuma y'imyaka irenga mirongo itatu Ruhashya avuye kuri iryo peti, hanyuma Kabarebe akarenga akaba Jenerali Ruhashya akiri kuri Koloneli kandi bose baraje kuba mu gisirikare kimwe cy'u Rwanda intambara y'inkotanyi irangiye mu mwaka w'i1994?

Shikama iributsa abakunzi bayo ko kugirango ugere ku ipeti rya Jenerali uvuye kuri Koloneli ubanza guca ku ipeti rya Jenerali wa Burigade, Jenerali Majoro, liyetona Jenerali hanyuma ukabona kuba Jenerali.Twifashishije izi ngero, Shikama turasanga uburyo Kagame arunda inyenyeri ku ntugu z'abasirikare bo mugatsiko ke, ari ibintu bikwiriye kwamaganwa no kugawa kuko abasirikare benshi babarizwa mu rwego rwa Jenerali kandi mu by'ukuri batabikwiriye.

Igihe cy'ingoma ya Habyarimana n'abandi bamubanjirije, umuturage yari azi inzego za gisivile gusa aho wasangaga bazi umuserire, konseye, burugumesitiri, perefe, minisitiri, n'abandi. Icyo gihe kubona umusirikare byari ibintu bitoroshye ku buryo umuturage yashoboraga kubona umusirikare hashize igihe kirekire cyane. Uko kutaboneka kw'abasirikare, ni ikimenyetso cy'uko Abaperezida babanjirije Kagame Pawulo bakurikizaga amahame n'amategeko mpuzamahanga agenga inzego za Leta, aho inzego z'ubutegetsi bw'igihugu zirebana n'igisivile zigomba kugenzurwa n'abasivile.

Shikama ikaba ibabajwe no kubona ubutegetsi bwa Kagame bukora kinyeshyamba aho umuturage cyane cyane mu mujyi wa Kigali asigaye aragizwa imbunda, abasirikare urujya n'uruza bajagata Umujyi nkaho ari ikigo cya gisirikare.
Amapeti ya gisirikare uko akurikirana :

Sous-Officier / NCO
    

Lance Corporal

Corporal

Sergeant
 
    

Staff Sergeant

Warrant Officer II

Warrant Officer I
 
 
 
Officier / Officer

Second Lieutenant

First Lieutenant

Captain

Major

Lieutenant Colonel

Colonel

Brigadier General

Major General

Lieutenant General

General

Bakizimbwa Paul Kizito
Umwanditsi Mukuru wungirije wa Shikama
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355