Hari hashize iminsi hatavugwa imiriro mu Rwanda. Muhanga yahoze yitwa Gitarama mbere y'uko Inkotamyi zizana akaga mu Rwanda, yakunze kwibasirwa n'inkongi z'imiriro mu myaka 2 ishize. Leta y'Agatsiko ntiyigeze ibwira abanyarwanda igitera iyo miriro yakunze kwibasira cyane utubyiniriro n'amazu y'abacuruzi.
Igiteye urujojo mu gushya kwa gereza ya Muhanga ni uko ngo yahiye Serivise zishinzwe gukora isuku mu magereza ziriho ziteramo umuti!Bityo ngo hakaba nta muntu wahiriyemo, Imana ishimwe. Ibyo gutwika utubyiniriro murasobanukirwa impamvu yabyo nimusoma inyandiko ya Bakizimbwa Paul Kizito yasotse kuri Shikama uyu munsi. Iby'iyi miriro yibasira ibikorwa by'abacuruzi n'amagereza nabyo bizatinda bimenyekane. Ntituvuga mu kinyarwanda se ngo " Nuwendeye nyina mu nyenga yaramenyekanye?!
Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)
Soma inkuru ya Igihe irebana n'iyo miriro hasi aha
Yanditswe kuya 4-06-2014 - Saa 12:53' naDeus Ntakirutimana
Soma inkuru ya Igihe irebana n'iyo miriro hasi aha
Gereza ya Muhanga yafashwe n’inkongi y’umuriro
Yanditswe kuya 4-06-2014 - Saa 12:53' na
Gereza ya Muhanga yahiye mu ma saa sita kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 4 Kamena 2014.
Umwe mu bacunga gereza IGIHE yahamagaye kuri telefone, ntiyabashije kugira icyo atangaza yahise avuga ati "Ba undetse nikirize amadosiye y’abanyururu."
Iyi gereza yahiye imfungwa n’abagororwa bari hanze kuko bari barimo guteramo umuti wica udukoko, ntawe yahitanye.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), Mary Gahonzire, yavuze ko aya makuru amaze kumugeraho akaba ari mu nzira ajyayo.
Yagize ati “Ndi mu nzira njyayo, icya ngombwa ni ubutabazi kandi bwakozwe n’inzego z’umutekano zirimo Polisi, ingabo na RCS. Hari mu gihe cyo gukora isuku.”
Gahonzire yavuze ko hari igihe kigera muri gereza bakahatera umuti, kikaba ari cyo gikorwa cyakorwaga, abafungiyemo bose bagasohok, hagakorwa isuku.
Yemeje ko nta mugororwa watorotse kuko inzego zishinzwe umutekano zari zihari n’izindi zihahagera.
Gereza iracyashya, ariko saa saba n’igice imodoka izimya umuriro nibwo yahageze.
Abaturage bareba uko gereza iri gushya
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355