Pageviews all the time

Intambara cyangwa se ikinamico rirakomeje hagati y'ingabo za Kagame n'iza FARDC

Kabuhanga iri hariya handitse MUTURA ni muri km nk'eshatu 
ugana ku Birunga. Groupement ya Buhumba
 iri  muri RDCongo hakurya ya Kabuhanga
Ejo niho abantu twese twari tumaze kwizera ko RDCongo igiye kugira amahoro kuva aho ingabo za Kagame zikubitiwe inshuro mu mpera z'umwaka ushize wa 2013 twakubiswe n'inkuba .   Umunsi w'ejo tariki ya 11/6/2014 niho twabyukiye ku nkuru zaturukaga ku mbuga zinyuranye n'ibinyamakuru binyuranye byo mu Karere k'ibiyaga bigari, zavugaga ko abasoda ba Kagame bari babyutse barasanaho n'igisoda cya Leta ya RDCongo. 
Ikarita yerekana Afrika Y'Ibiyaga Bigari
Nyma y'iryo rasanaho, ejo ku manywa niho intumwa za RDCongo zigizwe n'abasivile n'abasirikare zagiye i Kigali kugirango zisabe Kagame n'abasoda  ngo bareke  gukomeza gushotora igisoda cya RDCongo. Ikindi ni uko bashakaga no kubohoza umukaporali wo mu ngabo za RDCongo wari washimuswe n'ingabo za Kagame muri iyo ntambara yo mu rukrerera rw'ejo twavuze haruguru; ibi ntibyabahiriye ariko kuko basanze umukaporali yishwe cyera.

Ese iyi ni intambara koko hagati y'u Rwanda na RDCongo? Oya, nubwo hari abantu benshi bariho bapfa n'abandi bari bukurikireho, iyi si intambara ni ikinamico Kagame na Kabila bibereyemo nyuma y'uko hatangarijwe mu minsi 2 ishize ko hari ingabo 302 kabuhariwe mu kwica za Kagame zari zimaze kugera i Kinshasa, aya makuru akaza no gushimangirwa n'umwe mu bahoze ari abasoda bakuru ba RDF/M23 bwana Ngaruye. Aba basirikare bakaba baroherejwe i Kinshasa nyuma y'aho Gasana uhagarariye Kagame muri LONI akaba ri nawe umurera abana muri USA, yari yoherejwe igitaraganya i Kinshasa kubonana na Joseph Kabila, icyari cyamujyanye ntawigeze akimenya. Ibiriho biba rero ni ibintu byapanzwe cyera hagati ya Kagame na Kabila ku nyungu zabo za Politike, ikibabaje ni uko inzirakarengane ziriho zibitikiriramo.

Icyitonderwa: Abatazi aho iyo mirwano iriho ibera kugirango muhamenye neza mwibuke Kabuhanga aho Kagame yari yararunze ibitwaro igihe M23 yari imereye nabi Leta ya RDC. Groupement ya BUHUMBA ihana imbibe na Kabuhanga iri mu rubibe rw'ibyahoze byitwa Komine Mutura na Rwerere, ntumbaze uko Kagame na FPR  babyita ubu.
Kabuhanga iri hariya handitse MUTURA ni muri km nk'eshatu ugana ku Birunga. Groupement ya Buhumba iri  muri RDCongo hakurya ya Kabuhanga

NKUSI Yozefu
shikamaye.bogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355