Pageviews all the time

MU GUHIMBAZA ISABUKURU Y'UMWAKA1 SHIKAMA IMAZE ISHINZWE, HATANGIJWE URUNDI RUBUGA RUSHYA: SHIKAMA2.COM, Soma iri tangazo umenye inyandiko 2 nshya zizahita ejo ku rubuga rushya. Imbuga zisanzwe nazo zirakomeza gukora nkuko bisanzwe(byavuguruwe kuri 10/6/2014; 11:34 GMT).

                                                      SHIKAMA
SHIKAMA yashinzwe ku itariki ya 11/6/2013, ikaba ari urwunge rw'imbuga zitandukanye zose zigusha ku ntego imwe ariyo: " uharanire ko ukuri gusimbura ikinyoma."
Shikama ikaba yarashinzwe na Dr NKUSI Yozefu ku itariki yavuzwe hejuru  maze nyuma y'amezi make, abanyarwanda bo mu nzego zinyuranye baza kumwunganira kugirango iriya ntego igerweho
Ubu Shikama ifite abanyamakuru b'umwuga, abapadiri bategura ibyerekeranye n'iyobokamana, abasirikare bakuru ba RDF batugezaho uko intambara abanzi b'amahoro bagabye ku Rwanda no mu karere zateguwe; aba bose bakaba batahiriza ku mugozi umwe ngo barebe uko abanyarwanda bakongera kubana mu mahoro mu gihugu cyabo.
Urubuga Shikamaye.blogspot.no kugeza ubu nirwo ruhatse izindi, rukaba rusomwa  ku migabane y'isi uko ari itanu; abasomyi benshi ku munsi wa none, dukoze urutonde dukurikije ibihugu bifite umubare munini dore uko Shikama ihagaze ku munsi wa none(ibihugu 10 biza mbere y'ibindi hafi 80):  1.Netherlands(Pays Bas), 2.Rwanda, 3.USA, 4. Belgique, 5.Canada, 6.France, 7.Germany, 8.Uganda, 9.Norway na 10.South Africa.
Umubare munini w'abasomyi ba Shikama ugizwe n' urubyiruko ruri hagati y'imyaka 20 na 35 y'amavuko; 55% ni igitsina-gabo naho 45% bakaba igitsina -gore.  Shikamaye.blogspot.no isomerwaho amapaje hagati ya 6000 na 10,000 ku munsi; abasomyi bayo ba buri munsi bakaba bari hagati ya 600 na 800.( Google statistics,8/6/2014). Shikama ihitisha amatangazo ya Google n'abandi babyifuza ku mbuga zayo, aho asomwa cyane hakaba ari muri Netherlands, USA, France, Canada na Belgium. Tukaba dushimira cyane abasomyi baturuka muri ibi bihugu n'abandi basoma ariya matangazo kuko ari inkunga itaziguye muba muhaye SHIKAMA bikayifasha kugera ku ntego zayo.
Nta nkunga iva hanze cyangwa ku muntu ku giti cye yari yagezwa kuri Shikama, nubwo tudasiba kubona messages zishima ibikorwa byacu. Ariko ibyo ntibica intege abakobwa n'abahungu biyemeje kuba abakorerabushake ngo bakure u Rwanda mu rwobo bakoresheje ubwonko n'ikaramu byabo. 
Buri rubuga rwose rugize Shikama, rufite inshingano rwahawe gusohoza kugirango tugere kuri iriya ntego yo hejuru. Izo nshingano muri rusange zikaba ari izi zikurikira :
- Kugeza ku banyarwanda amakuru y'imvaho, atabogamye cyane cyane arebana n'u Rwanda n'akarere ruherereyemo.
_ Gufatanya n' abanyarwanda gusobanukirwa  Demukarasi nyayo icyo aricyo n'inzira yo kuyigeraho.
- Gutsimbakaza umuco nyarwanda n'ikinyarwanda ugenderaho.
- Gufasha abanyarwanda kurushaho gusobanukirwa n'amateka yaranze igihugu cyabo.
- Kurwanya akarengane iyo kava kakagera.
- Gufasha urubyiruko guhanga udushya, biteza imbere banateza imbere icyaro bakomokamo.
Twongeye gushimira abanyarwanda bakomeje kugana Shikama n'abandi bazaza ejo kugirango dusubize u Rwanda iburyo.
Imana izabidufashemo

Icyitonderwa:
Twishimiye kandi kubamenyesha ko tumaze gutangiza urubuga rushya mu rwego rwo kurushaho kwegera abasomyi bacu. Ni kenshi mwavuze ko nta hantu mushyira ibitekerezo byanyu( comments). Ubu habonetse rero, kandi si ngombwa kuzuza amazina yawe, andika igitekerezo cyawe gusa. Ariko kubera kwanga urumamfu mu murima, comments zizajya zibanza gusuzumwa ngo turebe ko nta rondakoko, ibibazo by'amadini, kubangamira uburenganzira bw'abana, ibitutsi, n'ibishegu biri muri comments mwanditse, mbere yo kuzihitisha.Muryoherwe na www.shikama2.com
Dore inyandiko 2 za mbere zizahita ejo kuri 11 Kamena 2014 ku rubuga rushya shikama2.com
1. intambara ikaze hagati y'umuyoboke wa shitani urinzwe na Illuminati n'umuyoboke w'Imana twagiramungu F. urinzwe n'indagu za Magayane na Nyirabiyoro/ Bakizimbwa Paul Kizito

2.Abanyarwanda bakwiye kwitegura kwakira umutegetsi mushya w’u Rwanda no kwigira hamwe ingamba zizifashishwa mu guhangana n’ingaruka, akaga n’imiborogo bizaherekeza irindimuka ry’ingoma y’agatsiko ka FPR kuko ibimenyetso by’ihirima ryayo byujurijwe mu ruzinduko Perezida Kagame yakoreye mu Karere ka Nyabihu.

Icyitonderwa: shikamaye.blogspot.no ruzakomeza narwo kubagezaho gahunda zarwo nk'uko bisanzwe!

Dr Nkusi Yozefu,
Umuyobozi wa SHIKAMA


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355