Amarebe yarenze icyo Agatsiko kise Urugomero rwa Rugeramigozi 2 mu murenge wa Shyogwe! |
Muri SHIKAMA duhora duhangayikishijwe na politiki ya FPR yahungabanije ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda kandi nta na rimwe dusiba kuvuga ko ikwiye gusubirwamo kuko yizwe bunyeshyamba igamije guheza umwuka abanyarwanda ngo ba rubanda nyamwinshi b’abahutu kuko ngo bagomba gupfa bishwe n’inzara.
Kuwa
gatanu ku italiki 31 Mutarama 2014, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Capiteni
MUNYANTWARI Alphonse ari kumwe n’umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Madamu
MUTAKWASUKU Yvone bagiye gushinyagurira ngo barasura abahinzi bategetswe
guhinga umuceri mu gishanga cya RUGERAMIGOZI maze abaturage bamubwira akari
imurori.
Guverineri Kapiteni Munyentwari A. Reba uko abaturage bifashe mapfubyi |
Shikama
turakwibutsa amateka ya Rugeramigozi
Duhereye
kuri Guverineri w’Intara y ‘Amajyepfo twakwibutsa ko iyi ntara ibumbiye
hamwe ibyahoze ari Perefegitura eshatu arizo Gitarama, Butare na Gikongoro.
Muri ya politiki yo kujijisha ya FPR no guhindura amazina y’ahantu hose cyane
cyane ay’inzego z’ubutegetsi bwite bwa Leta, kugira ngo abantu batazajya
bakomeza kuvuga ko FPR yabatsembeye ahitwa ibunaka n’ibunaka,
Iyo
Ntara yabiciyemo uturere umunani (8) twonyine : Utwo turere ni Huye,
Nyamagabe, Gisagara, Ruhango, Kamonyi, Nyanza, Nyaruguru na Muhanga. Aka Karere
ka Muhanga ni nako gafite Umurenge wa Nyamabuye ari nawo uherereyemo iki
gishanga cya Rugeramigozi.
Mutakwasuku |
Igishanga
cyahinzwemo imyaka myinshi n’umugore wa Perezida wa repubulika y’u Rwanda
KAYIBANDA Gerigori witwaga Beridiyana;
Rugeramigozi ifite hegitari mirongo inani z’ubuso bw’imirima (80 ha)
kikaba kiri mu kibaya kiri munsi ya Kabgayi.
Iki
gishanga gihana imbibi n’impinga ya Karama
mu Majyepfo, kigabana n’i Mbare kwa Papa (Kuko Papa Yohani Pawulo II yahasuye ku italiki 9 Nzeri 1990) ariho
abandi bita mu Kinini mu burasirazuba bwacyo, mu burengerazuba bwacyo hari
igishanga cya Mpanda n’umusozi wa Nyakabuye naho mu Majyaruguru y’iki gishanga
cya Rugeramigozi hari udusozi twa Kabgayi, Gihuma iriho n’itongo rya Perezida
KAYIBANDA Grégoire ndetse n’umujyi wa Gitarama.
Kuva
ku gishanga cya Rugeramigozi kugera mu Mujyi wa Gitarama harimo kilometero
zibanye nyinshi zitarenga eshatu (3) kandi ni umuhanda wa kaburimbo. Mbere
y’uko FPR igera ku butegetsi mu Rwanda igishanga cya Rugeramigozi cyahingwagamo
ibijumba n’imboga nk’amashu na Karoti kikaba cyari ikigega cyagaburiraga Umujyi
wa Gitarama kikawuhaza abaturage bose bakanezerwa kandi ku giciro cyiza.
FPR
igeze ku butegetsi, yihutiye kwambura abaturage ibishanga byabahaga ubuzima
bwiza. Rugeramigozi nayo ntibayibagiwe kuko bahise bategeka abaturage kureka
guhingamo ibijumba bakabahatira guteramo ingano. Iyi politiki y’igihingwa kimwe
irimo guca ibintu mu Rwanda n’i Gitarama irakakamba mu bitekerezo bya rubanda.
Mu
mushinga witwa AGRO ACTION ALLEMANDE wakoreraga i Gahogo muri Gitarama ukaba
warategekwaga n’uwitwa RWASUBUTARE niwo wahawe inshingano zo gukora ibishoboka
byose ngo bahinge ingano muri Rugeramigozi. Bahinze ibihembwe bibiri zirarumba
bafata ikindi cyemezo.
Kubera ko FPR yari izi neza ko igishanga cya Rugeramigozi aribwo
buzima bw’abaturage batuye Umujyi wa Gitarama,
yahise itegeka Goronomu RWASUBUTARE guhindura agahingamo umuceri. Kubera ko
Rwasubutare yize iby’ubuhinzi kandi akaba yari abimazemo igihe kirekire akaba
n’umugabo w’imfura uvugisha ukuri unakunda abaturage, yagiye kuzana abashinwa
bo gupima igishanga maze banzura ko Rugeramigozi idashobora kwera umuceri n’ingano
ingoma ibihumbi.
Rwasubutare
waniganye na BAZIVAMO Christophe yagiye muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi
ku Kacyiru kubabwira ko imyanzuro y’ubushakashatsi yerekanye ko igishanga cya
Rugeramigozi kidashobora kwera umuceri kubera ko gifite ibumba ryinshi kikagira
n’amazi akabije kuba macye.
Icyo
gihe Rwasubutare yajyaga muri MINAGRI Minisitiri w’ubuhinzi yari Dr Agnès
Mathilde KALIBATA wavuye i Bugande ubu akaba ari nawe ukiriho. Rwasubutare
amaze guha Minisitiri KALIBATA imyanzuro y’ubushakashatsi bwakozwe n’abashinwa,
Minisitiri KALIBATA yaramusubije ngo : « Ko
amafaranga ukoresha muri Rugeramigozi ari ayo muri Agro Action Allemagne
y’Abadage atari ayawe ntabe n’aya bene wanyu bikurya hehe niba umuceri
utahera ???!!!» Ukeka ko mbeshya azabaze Rwasubutare ubu
akorera PAM muri Nigeria.
Kalibata ni uwo wambaye imyeru |
Munyantwari
na Mutakwasuku baje gushinyagura
Byahise
biba icyemezo cy’uko abaturage bagomba guhingamo umuceri banze bakunze. Kuwa
Gatanu ku iriya taliki nababwiye hejuru nibwo abo batware bo mu Majyepfo
basimbukiye muri Rugeramigozi baje gucubya uburakari n’umujinya w’abaturage.
Umubyeyi umwe yabwiye Guverineri MUNYANTWARI Alphonse ati :
«Nyakubahwa Goverinari ntitwumva ukuntu mudutegeka guhinga umuceri
utahera hanyuma mukanatubuza gutwara uwo guteka mu rugo ubu abana bacu bakaba
bagiye kwicwa n’inzara kandi twirirwa muri uyu muceri mu gishanga ntitugire
akandi karimo twikorera. Ati mudutegeka gutwara gusa ibiro bitanu mu minsi
irindwi ese mubona uwo muceri wahaza abana»
Iyi
mvugo y’uyu mubyeyi utuye i Gihuma ikaba iteye agahinda ndetse ikwiye kuba
impamvu y’impinduramatwara mu butegetsi bwo mu Rwanda cyane cyane mu rwego
rw’ubuhinzi. Iyi mvugo y’uyu mubyeyi kandi ikwiye gushyigikirwa
n’abanyapolitiki bashyira mu gaciro kandi bagakunda abaturage.
Ibi
mbivuze kuko abahinnzi koko bafite agahinda batazi neza igihe kazarangirira.
Minisitiri Dr Agness Mathide KALIBATA washubije atyo Goronomu RWASUBUTARE niwe
ukiganje muri MINAGRI kuko bene wabo babonye ko ahuza n’imigambi yabo mibisha
yo kumarisha abaturage b’u Rwanda inzara.
Guverineri
Munyantwari A. nyuma yo kumirwa no kwisanga mu kimwaro yahise asubiza abo
Babyeyi ko agiye kubakorera ubuvugizi ariko bikaba ari imvugo yo kugira ngo
abikure imbere kuko ntaho ajya kubavuganira. Ikibazo rero kikaba gikomeje kuba
ingorabahizi no kuburirwa umuti kandi utari kure bitewe n’uko abakagicyemuye
aribo bagitera.
Shikama
turasaba kuvugurura politiki y’ubuhinzi
Nk’uko
nabivuze kandi tutahwemye kubivuga muri SHIKAMA, birababaje kandi biteye
n’agahinda kubona Leta ifata icyemezo cyagambiriwe kandi cyigayitse cyo
kwicisha abaturage bayo inzara. Turasaba Leta y’u Rwanda rwose kudohora igaha
abaturage uburenganzira bwo guhinga ibyo bashaka ku butaka bwabo kuko urusha
nyina w’umwana imbabazi aba ashaka kumurya.
SHIKAMA
twifatanije n’abaturage batuye i Gitarama mu Mujyi, Gihuma, Shyogwe, i Mbare
kwa Papa mu Kinini, i Mpanda, Nyakabuye n’abandi bose bagizweho ingaruka mbi na
politiki ya FPR yo gusenya no gupfusha ubusa ibishanga byabahahiraga bikanabaha
kubaho neza birimo na Rugeramigozi twibanzeho muri iyi nkuru none ubu bakaba
bifuza gupfa bakabibura aka wa mugani wa Perezida Daniel Arap Moi wa Kenya
wazimenye mbere y’uko zigera mu Rwanda. Nimukomere!
BAZIGUKETA
F.
Shikama
Ye
PS /
Nkusi Yozefu
Urakoze muvandimwe Baziguketa. Ariko
umbabarire ntibikurakaze ! Mu
kinyarwanda baravuga ngo so ntakwanga akwita nabi ! Ndifuza ko umunsi umwe
uzatubwira impamvu so yakwise Baziguketa! Ubundi uko mbizi Baziguketa ni umwe
mu Bahowe Imana mu Bwami bwa Buganda ho
muri Uganda ya Museveni. Ni umutagatifu nka ba Kizito na Lwanga. Baziguketa mu rurimi
rw’ikiganda ndakeka ko bivuga
ko bazi Gukata imitwe = bazi kwica. Burya kandi ngo n’umugani
ugana akariho, aba bantu bavuye i Buganda umugambi wabo ni ukuduketa bakifatira
amakashi bagasubira iyo bavuye. Ariko bajye tujye, no mu mbere tuzabasangayo!
Batangiye
bicisha udufuni, akandoyi, amarozi(utuzi twa Nziza na Munyuza), gutwika umuntu
abona, ubu bageze ku biziriko n’inzara. Ariko Mana turazira iki twebwe
abanyarwanda koko? Iki kibazo muby’ukuri ntabwo kiri muri kiriya gishanga
kivuzwe hejuru gusa kuko ari mu Rwanda hose. Kuva muri 2007 kugeza muri 2009,
nari ntuye ku i Taba hasi mu mazu ya Kaminuza ya Butare. Ni muri m600 uvuye ku
gishanga cya Rwabuye
cyagaburiraga ibyahoze ari komini Huye, Ngoma , Mbazi, Rusatira, yewe na
Runyinya. Nkuko byagenze kuri kiriya cyo hejuru, abaturage barabanje bategekwa
guhinga umuceri, wanze babategeka guhinga ibigori bababuza kubisarura, imvura
iguye yasanze biri ku mbuga ngo y’utuzu bari barageneye kubihunikamo mbere yo
kubigemura i Kigali. Nyuma, abaturage babwiwe ko uwari kubigura atabonetse.
Bashwawe babwira buri muturage gutwara ibiro 4(bine)!. Ahanini kandi muri icyo
gishanga, twababwira ko abasirikare bakuru ba RDF n’abategetsi ba FPR
banyuranye bateyemo imbingo z’inka zabo.
Navuye i Butare
muri Kanama 2009, ikijumba cyari gitunze Butare kirya umugabo kigasiba undi.
Iki gishanga nabibutsa ko ari nacyo cyatungaga amashuri yose ya Butare
ushyizemo na Kaminuza. Ibintu bimaze kuzamba rero, ayo mashuri yose na Kaminuza
barya ibiribwa biva ku Gikongoro.
Ngayo nguko, ya
humiriza nkuyoboye niwanga ngukindure twazaniwe n’ubutegetsi bw’abgatsiko ka
Kagame. Nashake aho yaboheshejje ikiziriko yicishije Koloneli Karegeya Patrick
bamubohere byinshi kuko ibi bintu ntidushobora gukomeza kubyihanganira.
Nkusi Yozefu
Shikama ye.
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355