Pageviews all the time

Rwanda.Mu gihe FDLR isaba imishyikirano na Kigali ngo itahe mu mahoro; umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Brig. Gen. NZABAMWITA Yozefu we aravuga ko FDLR igomba gutaha ibanje kujya guterwa icyuhagiro mu nkambi za Mutobo mu Ruhengeri na Nkamira ku Gisenyi!

Brigadier General NZABAMWITA Yozefu
Umuvugizi w'igisirikare cya Kagame
Kuwa mbere, taliki 10 Gashyantare 2014, mu cyumba cy’inama cya Minisiteri y’ingabo n’ubusugire bw’iguhugu habereye inama yaguye y’umutekano w’igihugu yahuje inzego zitandukanye za Leta. Muri iyo nama iba rimwe buri gihembwe, basuzumye uko umutekano uhagaze mu gihugu muri rusange ndetse banarebera hamwe imbogamizi zigihari ngo bazivaneho.
Ikigaragara ni uko muri iyi minsi abayobozi b’u Rwanda barimo kuvuga amagambo akakaye kandi akarishye ku buryo asa n’ashaka gushoza intambara mu mitima no mu masasu ku buryo bugaragarira buri wese.
 
Nk’uko batahwemye kwerekana ko FDLR ntacyo ivuze ndetse ko nta n’uwakwisuzuguza ngo ashyikirane nayo bicarana ku meza amwe,
Umuvugizi w’ingabo nawe yongeye kubisubiramo. Mbere gato y’uko tubanyuriramo ibyo yavuze ariko twagira ngo twongere tubibutse ko muri iyi minsi abayobozi b’u Rwanda bakomeje kuvuga amagambo asa n’ayamamaza FDLR ku buryo n’utari uyizi azaboneraho akayimenya kandi akayisobanukirwa. Dore bamwe muri bo n’ibyo bayivuzeho bigatuma irushaho kugenda ikomera :
Paul Kagame : «Ndasaba isi yose kwihutira gutsemba FDLR mu maguru mashya» (Addis Abb Eba, Etiyopiya))
Luwiza Mushikiwabo : «FDLR ni inkoramaraso ku buryo gushyikirana nazo ari ukwitesha agaciro»
Gen James Kabarebe : «FDLR n’iyo yatera u Rwanda, ntishobora kumara isaha igihumeka kuko twaba twamaze kuyitsemba rugikubita»
Gen Paul Rwarakabije : «FDLR ni abanzi b’u Rwanda kandi ni abicanyi ruharwa ku buryo nta mpamvu yo gushyikirana nabo»
MONUSCO : «Ntidushobora kurwanya FDLR kuko itataniye mu mashyamba ya Kongo ku buryo kubageraho bitadushobokera»
Brig. Gen. Yozefu Nzabamwita : «FDLR basize bamaze abantu kandi bakwiye kunyuzwa i  Nkamira na Mutobo bagataha nk’abasiviri kuko basize bamennye amaraso mu Rwanda»
Ibibazo by’u Rwanda ntibizoroha

         Inama yaguye yerekeranye n'umutekano mu Rwanda. Minisiteri y'Ingabo , Kimihurura 10/2/2014
N’ubwo mfashe ingero nke cyane za bamwe mu bayobozi, baba abo mu Rwanda ndetse n’ab’ahandi bagize icyo bavuga kuri FDLR, bihita bikwereka ko uyu mutwe wa Politiki na Gisirikari ushobora kuba ukomeye kuko uvugisha amangambure abategtsi b’i Kigali.  Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda we ariko abibona ukundi.
Nk’uko nabivugaga mu gutangira iyi nyandiko twabageneye kuri uyu munsi, Brig. Gen. Yozefu Nzabamwita mu nama yaguye y’umutekano w’igihugu yabereye mu cyumba mberabyombi cya Minisiteri y’ingabo n’ubusugire bw’igihugu ku Kimihurura aho bamwe bakunze kwita ku Kabindi, basobanuye ko hari uko bigomba kungenda.
Mu kiganiro n’abanyamakuru yanavuzemo ko babona umutekano hose mu Rwanda uhagaze neza kandi ko banashimira abaturage byimazeyo kuko bafatanya bagatahura ababa bavuye muri Kongo baje kwangiza umutekano w’igihugu.
Kuba Umuvugizi w’ingabo avuga ko abantu bo muri FDLR bagomba kwibagirwa ibyo gushyikirana ahubwo bakarambika intwaro hasi kandi bakemera kunyuzwa mu bigo bibiri bikomeye byakirirwamo abatahutse ku bushake bwabo aribyo Nkamira ku Gisenyi na Mutobo muri Musanze bifite icyo bivuze.
Iki gitekerezo cya Brig. Gen. Nzabamwita Y. kirerekana neza aho u Rwanda ruhagaze kandi birumvikana mu buryo bw’uko umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose. Niba Kagame yarasobanuye ko nta byo gushyikirana na FDLR ndetse ko aho kugira ngo ashyikirane nayo yahitamo gupfa, nta mutegetsi wo mu ngoma ye watinyuka kuvuga ko imishyikirano ariwo muti.
Hari umutegetsi ukomeye witwa KANTARAMA Penelope wo mu ishyaka rya PSD wigeze no kuyobora intara y’iburengerazuba akaba yaranabaye umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’umutekano mu gihugu MININTER kwa Moussa Fazil Harelimana, uyu mubyeyi yahuye n’uruva gusenya ubwo yari amaze kumva ko ibyo Kikwete yavuze bifite ishingiro.

                    Abayoboye inama yaguye yerekeranye n'umutekano mu Rwanda. Minisiteri y'Ingabo , Kimihurura 10/2/2014
Yabisabye ba nyakubahwa abadepite n’abasenateri mu nteko rusange ko bakwiye gusesengura neza uko icyifuzo cya Mheshimiwa Jakaya Mrisho Kikwete cyashyirwa mu bikorwa ariko muzabaze aho ari ubungubu. Bamugize vuga uvuye aho!!! Bari bamukuyemo iyo kotsa!!!
None bizagenda gute ?   
Mbere y’uko muri SHIKAMA tubasesengurira uko tubona bizagenda, birakwiye kubanza kwibutsa ikindi kibazo gikomereye u Rwanda. Abategetsi b’i Kigali iyo bavuga ko badashobora gushyikirana na FDLR, baba birengagije ko hari n’indi mitwe ya politiki iri hanze y’igihugu yewe n’imbere mu gihugu ivuga ko ibibazo by’u Rwanda bidashobora gucyemurwa bitanyuze mu mishyikirano.
Iyo mitwe ya politiki ibisaba ni myinshi kandi mu minsi mike ntibizabatangaze n’ihuriro SHIKAMA KU KURI NA DEMUKARASI (SKUD) duherutse kwibaruka naryo ryifatanije n’abo basaba ko imishyikirano ariyo nzira yonyine yageza u Rwanda ku mahoro arambye tunyuze mu nzira itavusha amaraso kandi duhurije imbaraga hamwe. Turacyabitekerezaho !!!
Niba rero Kigali ikomeje gutsimbarara mu kwinangira, FDLR nayo ikaba ivuga ko yamaze gushyira intwaro hasi n’ubwo Brig. Gen. Nzabamwita Y. we avuga ko kuvuga ko barambitse intwaro ari amayeri, biragaragara ko kimwe mu bisubizo bibiri gishoboka kugira ngo ibibazo by’u Rwanda birangizwe burundu.
Ubu uko byifashe biragaragara ko Kagame atagifite ububasha n’imbaraga byo gukomeza kuyobora no kubeshya abanyarwanda abajijisha ngo yahagaritse Jenoside kuko ukuri kuzwi. Iki rero kiratuma duhita twibaza niba hadakwiye igihugu gifite igihagararo gikomeye ku isi cyaza i Kigali mu Rugwiro kigasaba Kagame n’agatsiko ke ku ngufu kwemera gushyikirana n’abatavuga rumwe n’imitegekere ye.
Icyo gihugu sinshobora kukivuga mu izina kuko nshobora gusanga icyo ntekereza atari cyo wowe utekereza bityo nkaba naba nihariye umwanya w’ibitekerezo byakiza igihugu cyacu kandi nawe ufite ijambo muri SHIKAMA. Ibyo bidakunze biragaragara ko intambara ariyo ishobora kuzitabazwa kuko abanze kumvikana ku neza, amasasu n’amabombe birabahuza kandi utsinze agaharirwa byose. Utsinzwe akaryozwa ibibi yakoze!!
Nyamara ariko nta muntu muzima kandi wabaye mu Rwanda mu 1994 cyangwa wigeze kumva ibyago u Rwanda rwahuye nabyo wakwifuza ko mu gihugu hakongera kuba intambara n’ubwo bigaragara neza ko irekereje ku marembo y’u Rwanda.
Mbitewe n’uko Kagame uko yafashe ingamba zo kugera ku mugambi we wo kwivugana abamurwanya kandi akavuga ko n’abandi bamurwanya nabo azabarimbura, biragaragara ko adashobora kwemera kujya ku meza amwe na FDLR n’abishyize hamwe nayo kimwe n’abazishyira hamwe nayo.
Mu gusoza, muri SHIKAMA turabona neza ko Kigali ifite ubwoba bwinshi bwo gutinya FDLR kandi ikindi kigaragara ni uko uko bisomeka ku ruhando mpuzamahanga, FDLR ishobora kuzatsinda; Kagame agatsindwa cyangwa se agatsiko ka Kagame kagatsindwa kubera impamvu enye z’ingenzi n’izindi zizishamikiraho.
Ariko ukurikije uko Kagame agaragara muri iyi minsi, birerekana kandi biraboneka ko bibaye gukoresha intambara y’amasasu, Kagame yajya kuva kubutegetsi asize amaze abanyarwanda kuko umujinya we wo gusanga abatavuga rumwe nawe ikantarange akabicirayo, byamworohera kwica abahutu bose bari imbere mu gihugu kuko yabita ibyitso bya FDLR ya bene wabo mu gihe yaba iteye u Rwanda , ari nayo mpamvu muri SHIKAMA twamagana bikomeye kandi tukaba tutifuza na gato inzira y’intambara mu icyemurwa ry’ibibazo by’u Rwanda kuko byazamba byose. 
Impamvu ya mbere nk’uko twigeze kubibasesengurira, ni uko Kigali yinangira mu gihe FDLR yo igaragaza ko imishyikirano ariyo nzira rukumbi yakemura ibibazo kandi iyi nzira yo gushyikirana ikaba ariyo inoze kurusha izindi zose zashoboka mu guhuza abatavuga rumwe.
Impamvu ya kabiri ari nayo ikomeye cyane ni uko bibaye ngombwa ko hakoreshwa intambara, umuryango mpuzamahanga wabona kandi ukumva ku buryo bworoshye ko gashoza-ntambara ari Kigali yanze kujya kwicara ku meza y’imishyikirano bityo bikazabasha kumvisha amahanga uko bikwiye kugenda.
Impamvu ya gatatu, ni uko Faustin Twagiramungu we ubu yahisemo kwihuza na FDLR nk’ikimenyetso cy’uko izatsinda. Nibuka mu 1993, Rukokoma yazengereje ingoma ya MRND yifatanya n’inkotanyi kandi koko zaratsinze none rero nta waba yibeshye avuze ko amateka ashobora kwisubiramo.
Impamvu ya kane ni uko bigaragara neza ko ukurikije uko ibintu bimeze ubu mu Rwanda, n’indi mitwe ya politiki ikorera hanze y’u Rwanda ndetse n’ikorera imbere mu gihugu bashobora bose (dushobora twese) kwihuza na FDLR na Rukokoma ubu bamaze kwihuza bityo bikongera imbaraga zo gukorera hamwe ibintu mu gihugu bigahinduka mu gihe gito cyane.

MBARUTE Yohani
Umunyamabanga Mukuru Wungirije
ushinzwe Politiki mu Ihuriro SHIKAMA ku
Kuri na Demukarasi ( SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355