Mu rwego rwo kurushaho kwegera abanyarwanda no kubashishikariza gahunda z’ihuriro Shikama k’Ukuri na Demukarasi , ubuyobozi bw’iri huriro buramenyesha abanyarwanda bose babyifuza ko hakenewe abayobozi b’ihuriro mu nzego zinyuranye:Intara, uturere, amashuri yisumbuye n’amakuru. Abifuza kubera abandi ba Rubimburirangabo, bakwandikira umuvugizi w’ihuriro babinyujije kuri interineti kuri : Info@shikama.fr
Dore ibisabwa:
1.
Kuba
uri umunyarwanda, wandika kandi uvuga ikinyarwanda neza.
2.
Kuba
utuye kandi uri mu Rwanda
3.
Kuba
utarigeze urangwaho amacakubiri ashingiye ku moko cyangwa amadini
4.
Kuba
indakemwa mu mico no mu myifatire
5.
Kuba
umutimanama wawe ukubwira ko ibintu bigomba guhinduka mu Rwanda, tukagira
igihugu kirangwamo ubumwe n’amahoro biciye
mu nzira itamena amaraso.
6.
Kwandika
ibarwa isaba kandi ukayandika mu kinyarwanda.
Ibijya mu
nyandiko isaba:
1.
Amazina
yawe
2.
Amazina
y’ababyeyi bawe
3.
igitsina(
gabo, gore)
4.
Itariki
wavutseho
5.
Aho
wavukiye
6.
Aho
utuye
7.
Aho
uri n’icyo ukora mu gihe wandika
8.
Urwego
wifuzamo ubuyobozi( Intara, akarere, ishuri, kaminuza)
9.
a.
Ifoto ngufi igaragaza mu maso hawe.
b. kwandika nanone amazina yawe n’umukono
wawe ku mugongo w’iyo foto ngufi naho hagafotorwa. « scanner»( ntugomba kwandikirwa n’undi cyangwa ngo wandikishe
imashini; bikoreshe ikaramu yawe)
10.
Ababana
n’ubumuga bashishikarijwe kwandika babisaba kandi ibanze ni iryabo, niyo mpamvu
niwandika ugomba kubivuga uramutse uri umwe muribo.
11.
Abagore
n’abakobwa nabo bashishikarijwe kujya muri ubu buyobozi.
Bikorewe i Kigali
Umuvugizi w’ihuriro
SHIKAMA k’Ukuri na Demukarasi
Mbarute Yohaniinfo@shikama.fr
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355