Pageviews all the time

Rwanda. uko abahutu n'abatutsi bari imbere n'inyuma y'u Rwanda bariho bashaka uko bashyira ingufu zabo hamwe ngo bake ibiganiro n'ingoma y'agatsiko,mu rwego rw'ihangana Kagame nawe ariho aragarura mu gihugu abahutu n'abatutsi bamukoreraga hanze biyita abatavuga rumwe nawe.

Uyu Evode yanengaga Kagame ashimitse none
ubu ngo yaje gusimbura Karugarama .
Mu gihe agitegereje Minisiteri ,ubu ngo ni
umujyanama muri Minisiteri y'Ubucamanza!

Kuri BBC Gahuza, mu kiganiro yahitishije mu Imvo n'Imvano, cyamaze hafi ukwezi kose abatumirwa n'abatanga ibitekerezo bavuga ku kibazo cy'abahutu n'abatutsi bo mu Rwanda no mu Burundi, hari uwiyitaga umuturage Nyarucari wavuze ijambo ntazibagirwa. Yagize ati: " twebwe abaturage: abahutu n'abatutsi nta kibazo kibazo dufitanye, abafitanye ibibazo ni abanyaplitike"

Nkaba nemeranya n'uyu muvandimwe, dore ko yagiye atanga n'ingero zifatika, kubona aho uhera upinga ibyo yavugaga byakugora. Ikikwereka rero ko muby'ukuri nta kibazo kiri hagati y'abatutsi n'abahtu ahubwo ari abanyapolitike bagize ubwoko nk'igishoro cyo kwibonera indonke, ni ukuntu Kagame acurika agacurukura abantu biyita ko bize, cyangwa se babaye abasirikare bakuru, akababwira ko kabiri kongeraho gatatu bibyara icumi, kandi n'umwana uri mu kiburabamwaka azi ko igisubizo cy'ukuri ari gatanu!!

Aba nibo babwirwa ko nta moko ari mu Rwanda, ko abahutu bavutse n'abataravuka bose icyaha cy'ubwicanyi kigomba kubandikwaho, bakiriza bati icya ngombwa ni uko agashahara kinjira!Bityo, ntibitangaje kubona hari benshi muri twe bemeye kwitandukanya n'ubwenge bwabo kandi biyita ngo inzobere, bakagambanirana kakahava, buri wese agamije indonke z'amaraso zijya mu mufuko we. Ngiyi impamvu ituma muri twe abagitekereza ari bake, uyu murimo tukaba twarawuhariye Kagame na FPR, twe tukihindukira nka bya bimashini-muntu bikoreshwa n'amashanyarazi bita amarobo( robot)!

Birababaje kandi biteye agahinda, kumva abantu birirwa bavuga baranguruye ku maradiyo mpuzamhanga, ko barwanya Kagame na FPR bacuze na n'ubu bakiducura bwuma na buhoro; bakamagana itotezwa rikorerwa igice kimwe cy'abanyarwanda, rubanda ikabiyumvamo ikabafataho amizero yabo, ejo Kagame yakora mu mufuka akabapfumbatisha ya ndonke bati umugabo ni uyu, ntiwica ahubwo uri Mesiya waje kubohora abanyarwanda!Ngiyi impamvu mvuga ko nemeranya n'uriya muturage nyarucari, ikibazo cy'abahutu n'abatutsi ni igishoro cy'agatsiko k'abanyarwanda baba abahutu cyangwa abatutsi, bananiwe gukoresha amaboko n'ubwenge byabo, aha hakaba ariho bizeye amakiriro.

JPEG - 21.8 ko
Evode atarahabwa amakotanyi
akibonamo Rukokoma !
Ubundi Umunyepolitike nyawe, ntabwo akora nk'uruvu ruhindura ibara bitewe n'aho ruri. Bityo,  Etienne Tschisekedi wa RDCongo, iyo akora nk'abanyarwanda bakora nk'uruvu, ubu aba ari umumiliyarideri, yarayoye ibifaranga bitabarika kwa Mobutu na Kabila. Ariko siko bimeze akomeye ku ngengabitekerezo ye. Ni uwo yariwe ejo hashize, ubu n'ejo hazaza! Umugabo ni ugira ingengabitekerezo agenderaho akaba yanayizira agapfa bibaye ngombwa. Akayitsimbararaho nk'uyu Tshisekedi, iyo yumva ko imbaga y'abantu iyishyigikiye. Iyo bitameze gutyo, kandi wiyita ngo uri umunyapolitike uba nka ya ndogobe bajyana aho bashaka, bakayahura igihe bashakiye bakanayicyura ikindi gihe bashakiye! Nta mizero abaturage bagirira mu muntu nk'uyu usibye ko nawe ubwe imbere ye haba ari umwijima.

Nimusome inkuru ya Radiyo Isangano Star y'umwe mubo mwumise kenshi ku maradiyo mpuzamahanga anenga by'intangarugero ingoma y'agatsiko ka Kagame, ubu akaba yerekanye indi sura ageze mu Rwanda , ngo aho yaje gufasha agatsiko!

NKUSI Yozefu
shikama.blogspot.no
SKUD

----------------------------------------------------------------------
Ese Me Evode Uwizeyimana uzwi cyane kuri BBC aje gusimbura Karugarama ?


Byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko Umunyamategeko Me Evode Uwizeyimana wakunze kumvikana mu bitangazamakuru mpuzamahanga anenga uburyo imikorere y’ubutabera bw’uRwanda, yaba ari mu Rwanda ndetse ari no mu nzego z’ubutegetsi.

Me Evode Uwizeyimana wabaga hanze nk’impunzi ya politiki yavuganye na Radio Isango Star yemeza ko ubu ari mu Rwanda ndetse ari gukora muri minisiteri y’ubutabera nk’umujyanama mu by’amategeko.

N’ubwo yadusabye kudakoresha amajwi ye ku mpamvu z’umutekano we, mu kiganiro twagiranye Me Evode wari usanzwe yigisha muri Kaminuza ya Montreal yo muri Canada, yavuze ko nta mwanya wihariye afite muri iyo Ministeri, ko ari ‘umuconsultant’ gusa, ndetse anemeza ko amasezerano yagiranye na Leta y’u Rwanda narangira azasubira muri Canada.
Me Evode Uwizeyimana yahakanye amakuru avuga ko yabaga hanze nk’impunzi ya politiki, avuga ko yagiye agamije kwiga kandi ko afite uburenganzira busesuye bwo kwinjira no gusohoka mu Rwanda nk’umunyarwanda.
Me Evode wemera neza ko akiri hanze y’u Rwanda ‘yajoraga’ imikorere y’ubutegetsi bw’ I Kigali, yabwiye Isango Star ko ibyo yabikoraga agamije kubaka.

Ishyaka RDI Rwanda Rwiza ryigeze gushinja Me Evode gukorana na FPR
JPEG - 21.8 ko
Me Evode Na Faustin Twagiramungu bakiri abanywanyi mu ishyaka rya RDI
N’ubwo hari benshi bavuga ko Me Evode yagizwe ‘umustar’ na radio BBC Gahuzamiryango, kubera uburyo yakundaga kumwifashisha nk’inzobere mu by’amategeko, yaba ari ukuyasesengura no kuyatangaho ibitekerezo, abandi bemeza ko n’ubusanzwe ari umugabo w’umuhanga mu by’amategeko.

Nta muntu uzi umwaka Me Evode yinjiriye mu ishyaka RDI Rwanda Rwiza rya Faustin Twagiramungu, ariko uyu mugabo yabaye umwe mu barwanashyaka b’imbere ba RDI Rwanda Rwiza. Aho yigeze no kuba ukuriye gahunda zo kwamamaza Faustin Twagiramungu mu matora y’umukuru w’igihugu.
Gusa mu ntangiriro z’umwaka wa 2011 iyo mikoranire ye na Twagiramungu yaje kurangwa no kwishishanya, ndetse muri 2013 Twagiramungu nka perezida w’ishyaka aza gufata umwanzuro wo kumwirukana, amushinja gukorana na FPR y’ I Kigali, ibikorwa Twagiramungu n’ishyaka rye bafashe nk’ubugambanyi.

None se Me Evode yaba aje gusimbura Karugarama - Gusesengura
Iyi ngingo ishobora kuba isobetse cyane, kuko nta mpamvu yigezwe itangazwa yo kwirukanwa kwa Tharcisse Karugarama wari minisitiri w’ubutabera, ndetse ku rundi ruhande hakaba nta mpamvu yari yatangazwa yo kuza kwa Me Evode Uwizeyimana, dore ko byabaye mu ibanga rikomeye, gusa Me Evode we yemeza ko yaje gukora akazi nk’uko abafitiye uburenganzira nk’undi munyarwanda wese.
Me Evode na Karugarama nubwo bombi bafite icyita rusange cyo kuba ari abanyamategeko, bafite itandukaniro mu mateka azwi yabaranze. 

Nka Maitre Evode azwi mu biganiro bitandukanye nk’ibyatambutse ku maradio atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda, akorera ku mbuga za internet ; nka radio itahuka, aho yigeze no gutanga ikiganiro ku itandukanyirizo hagati ya Jenocide yakorewe abanyarwanda na Jenocide yakorewe Abatutsi muri 94.

Ikindi Me Evode yibukwaho ni ugusesengura iby’amategeko nk’aho mu kwezi kwa 11 mu mwaka wa 2010 uyu munyamategeko yanenze umwanzuro w’urukiko rwa gisirikare mu Rwanda, ubwo rwafataga icyemezo cyo guhamagaza Kayumba Nyamwasa na bagenzi be batatu ngo bitabe urwo rukiko. Me Evode Uwizeyimana yavuze ko amategeko mpunzamahanga atemerera impunzi kujya mu gihugu zahunze, ndetse anashimangira ko ibyemezo bizafatwa n’urukiko rwa gisirikare abo bagabo 4 batarimo bitazagira agaciro mu mahanga.

Ku rundi ruhande, Karugarama azwi mu mateka y’ u Rwanda nk’uwahoze ari Minisitiri w’ubutabera ndetse akaba n’intumwa nkuru ya Leta. Usibye ko yumvikanaga arwanira ishyaka Leta y’ u Rwanda ; yamagana ibyegeranyo by’imiryango ya Human Rights Watch, Amnesty International, raporo z’abacamanza nka Bruguierre, n’ibindi byose byatungaga agatoki ubutegetsi bw’ u Rwanda, Karugarama azwiho kubanza gusesengurana ubushishozi buri tegeko ryabaga rikiri umushinga, mbere yo kwemezwa n’inteko ishinga amategeko. (Bivugwa ko Karugarama atemeraga itorwa ry’itegeko rigenga gukuramo inda)

Amateka y’abo bagabo bombi asobanukiye hamwe, aho umwe yarwaniraga ishyaka ubutegtsi bwa Leta ye, undi nawe akarangwa no kunenga iby’ubutegetsi bw’ u Rwanda bwakoraga yibere I bwota-Masimbi.

Kuba rero hari abakeka ko nka Me Evode yaba Minisitiri w’ubutabera bityo akaba yaraje kuri gahunda yo gusimbura Karugarama birashoboka, cyane ko Me Evode ari umuhanga mu by’amategeko, nkuko na Karugarama nawe akaba yarazwiho ubuhanga mu bijyanye n’amategeko.
Kuri ubu Me Evode ari gukora muri minisiteri y’ubutabera nk’umujyanama mu by’amategeko ‘consultant’ ariko na none birashoboka ko umuntu yava kuri uyu mwanya, akazamurwa mu ntera kugera ubwo abaye Minisitiri wuzuye.

Minisitiri w’ubutabera uriho mu Rwanda ubu ni Bwana Johnston Busingye, wahawe uyu mwanya avuye ku buyobozi bw’urukiko rukuru. Ubu kandi urukiko rukuru rurayoborwa na Bwana Charles Kariwabo, wahoze ari umuvugizi w’inkiko.

Umuntu yakwibaza ati ; niba umuntu wari umuyobozi w’urukiko rukuru ashobora kuba minisitiri w’ubutabera, kandi umuvugizi w’inkiko akaba yahabwa umwanya wo kuyobora urukiko rukuru, kuki umuntu nka Evode ubu uri gukora nk’umujyanama mu mategeko atazazamurwa mu ntera kugeza abaye Minisitiri, dore ko uyu mugabo anavugwaho kuba intyoza mu kuvuga. (eloquant)

Kuva minisitiri Karugarama yakwirukanwa ku buyobozi bwa minisiteri y’ubutabera, nta wundi mwanya uzwi yari yahabwa, usibye ko abasesengura bavuga ko kubera ubuhanga bwe, ashobora kuzahabwa undi mwanya mu butegetsi. Iyi nkuru yanatangiye guhwihwiswa mu kwezi gushize kwa Mutarama, aho Karugarama yongeye kuboneka mu ruhame rw’abategetsi bakuru b’igihugu ; mu masengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu anitabirwa n’umukuru w’igihugu.
Richard Dan Iraguha

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355