Kera abakobwa bari ba Mutumwinka |
« « Mbere y’uko SHIKAMA tugusesengurira umutwe w’iyi nyandiko, tugiye kubanza kubabwira iyi byenda-gusetsa / nako byenda gutera kumirwa kuko umugani ugana akariho. Habayeho umugabo w’umunyarwanda wagiye kwiga mu Burusiya. Kubera gukunda FACEBOOK yamenyaniyeho n’umukobwa w’umunyarwandakazi.
Yasezeranye nawe ko bazashyingiranwa. Ku munsi wo kujya gusaba yitoranyirije umukwe mukuru biganye mu Burusiya udasobanukiwe n’umuco nyarwanda. Bagezeyo basanze umuryango w’umukobwa nawo warateguye umusangwa mukuru nawe udasobanukiwe amagambo akoreshwa mu gusaba no gutanga umugeni.
Umuhango wo gusaba urimbanyije, umusangwa mukuru yabwiye usaba ko umukobwa wabo ari mutumwinka. Usaba yahise avuga ati : « Rwose inka twazizanye nyinshi cyane kandi twiteguye kuzibaha kuko uhongera umwanzi amara inka!!!»
Umusangwa mukuru nawe kubera ko atari azi guhesha agaciro ururimi n’umuco by’abakurambere, yahise amusubiza ati : « Murakoze nimwakire inzoga musome mushire inyota, kuko ushaka urupfu asoma impyisi!!!» Ibi nibyo FPR ishaka mu mugambi wayo wo gukomeza gusibanganya igihugu cy’abo yasanze mu Rwanda mu 1994 n’umuco wabo.
Umuco gakondo w’abakurambere mu Rwanda rwo hambere
Umuco nyarwanda ukubiye mu murage nyemvugo nawo uri mu ngeri zitandukanye. Umurage w’ibwami wabaga mu bisigo, amazina y’inka no mu byivugo. Uyu murage ufite akamaro kuko werekana indangagaciro n’ingengabitekerezo igihugu cyagenderagaho. Uwo murage kandi wari ukoranye ubuhanzi n’ubuhanga buhanitse.
Ntawavuga umuco atavuze umuryango nyarwanda. Mbere y’abakoroni umuryango wari ukomeye cyane ufite agaciro ntagereranywa. Ibi bigaragarira mu muco n’ibibujijwe n’umuco byerekeye umuryango. Umuryango wari ufite uruhare ndasimburwa mu mibereho-bukungu y’abantu, mu kubyara no kurera abana.
Umugabo niwe wari umutware w’urugo, umugore utarakowe nta bubasha n’uburenganzira yagiraga ku mutungo w’umuryango yabaga yarashatsemo. Kugira abana benshi byari ikimenyetso cy’ubukire. Kubaka urugo byacaga mu byiciro bitandukanye: Kuranga (umuranga), gusaba, gukwa, imihango y’ubukwe n’imisango bijyana, kurongora no kubwirwa ibibujijwe n’umuco byerekeye umugabo n’umugore.
Mu muco wo hambere, abahutu n’abatutsi bararongoranaga, abana barerwaga n’umuryango. Abana b’abahungu bamwe bajyaga ibwami kuba intore z’umwami wimye bakiga ibintu byinshi: Guhamiriza, imyitozo ya gisirikari, kwidagadura, gusiga (ibisigo) no kuvuga neza, amateka y’igihugu n’uburere mboneragihugu.
Uruhare rw’umugore mu muryango rwari ntagereranywa. Ibyerekeye urugo byose niwe byarebaga, niyo mpamvu yubahwaga cyane. Akazi ke kabaga gatandukanye n’ak’umugabo. Yarebaga ibyerekeranye n’isuku, amata, guteka, kubyara (konsa umwana, kumwuhagira no kumuheka), kubagara imyaka no kuyisarura,…
Mu muco nyarwanda hari imigenzo n’imvugo byahaga akato abagore. Muri politike y’igihugu, hari abagore bagize uruhare runini. Hari abagore babaye abatware bategetse ingabo mu gihe cyo gutabara nka Murorunkwere, hari abagore babaye abatabazi nka Robwa, hari abagore babaye abasizi nka Nyirarumaga, hari abagore babaye abapfumu bakomeye nka Nyirabiyoro (wavuye mu Gisaka kwa Kimenyi azanywe bunyago),…
Nta bisanganwa nk’amagambo
Iyi mvugo ntabisanganwa nk’amagambo ni nkuru cyane mu Rwanda kuko uwo mutaganiriye mudashobora kujya inama. Umuntu kandi utavuga, aba ari igifura mu muryango w’abantu akaba na nyamwigendaho, umuntu kandi mutaganiriye ngo muheshe agaciro umuco ntimwashobora guhana umugeni.
Abanyarwanda kandi bakunze kuvuga imvugo zijimije zerekana ko imvugo ari ngombwa cyane mu buzima nk’aho bagiraga bati: “Ijambo ryiza ni mwene nyina w’Imana” bishatse gusobanura ko kuvuga neza bigaragaza ubuzima n’uburere mu bantu n’icyizere ku buzima buzaza.
U Rwanda: Igihugu gito, umuco umwe, ururimi rumwe, ibiryo bimwe,...
U Rwanda ni igihugu gito cyane kuko uvuye ku mupaka wa Gatuna ushobora gutaha ku mupaka w’Akanyaru nta n’amasaha icumi ashize uri mu rugendo n’imodoka igenda ku muvuduko uringaniye utaniruka amasigamana. Uvuye ku mupaka wa Rusumo bwakwira ugeze ku mupaka wa Gisenyi.
U Rwanda rufite ubuso bwa Kilometero kare 26,338. U Rwanda rugabanyije mu Turere mirongo itatu (30). U Rwanda rufite Imirenge 416 rukagira Utugari 2 148 n’Imidugudu 14 837. Mu Rwanda nta na hamwe wagera ngo bavuge unanirwe kumvikana nabo uri umunyarwanda.
Kuba abanyarwanda basangiye umuco kandi ukabaryohera ni nayo mpamvu na ya misango ivugwa mu gusaba yabaye gikwira kugeza ubwo n’udafite umusabira yitabaza ababisobanukiwe babanye na Se na Sekuru byaba ngombwa abona bataboneka agashaka abishyurwa ibihumbi n’ibihumbagiza ariko uwo muhango wo guterana amagambo abumbatiye umuco gakondo mu gusaba ukabaho.
Mu Rwanda hose barya ibiryo bimwe. Abatuye ku Kanyaru barya ibirayi kimwe n’abatuye mu Ruhengeri. Abatuye ku Rusumo barya ibitoki kimwe n’abatuye kuri Bazirete, kuri Mahoko n’abatuye ku Nyundo. Abatuye i Gitarama n’i Kabgayi barya ibishyimbo kimwe n’abatuye i Nyarugenge, Remera, Kabeza, Rubilizi, Kanombe, Busanza, Kabuga, Rwamagana, Rwinkwavu, Kabarondo, Kayonza n’ahandi hose mu Rwanda.
Mu Rwanda, abahinzi, abapadiri, abasenyeri, abategetsi ba politiki, abasirikari, abapolisi, abanyururu, ababikira, abarwayi mu bitaro, abakene n’abakire, bose barya ibiryo bimwe ariko bitetswe mu buryo butandukanye bitewe n’amikoro ya buri muntu cyanga ya buri rwego. Icyo nshaka kuvuga ni uko mu Rwanda; uri umunyarwanda, nta hantu wajya ngo bakugaburire unanirwe kubirya keretse wifitiye ubundi burwayi.
Ibi biryo hari uwakeka ko biribwa gusa, nyamara sibyo kuko nabyo biri mu binoza ubumwe n’ubusabane bw’abanyarwanda. FPR iramutse itanze umushinga abadepite bakawemera baba barushenye burundu uretse ko n’ubundi basa n’abarurangije. Turabigarukaho mu kanya.
Inama muri RIAM i Gitarama, Minisitiri Musoni J. umuzindaro wa KAGAME
Iteka mpora nibaza impamvu mu 1959 abanyarwanda bahunze bakajya i Bugande ariko sinjya nicuza impamvu batashye muri 1994 kuko ari abanyarwanda kandi nabo bafite uburenganzira ku gihugu cyabo cy’u Rwanda. Icya kabiri mpora nibanza impamvu batashye habanje kumeneka amaraso.
Iyo biza kuba nk’ibishoboka ngo batahe Habyarimana J. adapfuye kuko njyewe nemeza ko iyo adapfa abanyarwanda batari gutikira bene kariya kageni. Ubu rero abanyarwanda noneho bumiwe ariko n’ubundi rwaheze mu kanwa. Iyo ABATUTSI badapfa muri 1994, Kagame ntiyari kuzabona icyo arisha mu Rwanda no mu mahanga.
Akaga u Rwanda rwahuye nako mu 1994 kabaye urwitwazo rwo guhindura ibintu byose mu Rwanda kugera no ku bitari bikwiye guhinduka ndetse ubu noneho Minisitiri Jyemusi MUSONI ageze n’aho abwira abanyamabanga nshingwabikorwa 416 b’Imirenge yose yo mu Rwanda ko bagomba kubwira abaturage ko mu minsi mikeya IMISANGO mu bukwe igiye kuvanwaho kandi bagakora ibishoboka byose bakabumvisha ko aribyo.
Minisitiri MUSONI Jyemusi uyobora minisiteri njyewe nise iy’ubutegetsi bw’igihugu, imiyoborere mibi, amajyanyuma rusange n’imibereho mibi y’abaturage kubera ubuswa bwe burenze urugero, ageze aho atinyuka kuvuga ko IMISANGO mu BUKWE ikwiye gucika mu Rwanda.
Mu nama yabereye muri RIAM mu Cyakabiri i Gitarama mu cyumweru gishize, icyumba cy’inama cyari cyakubise cyuzuye maze abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge barumirwa bakubitwa n’inkuba bumvise ko impamvu y’iyo nama yari ukubasaba kujya kwigisha abaturage ko imisango y’ubukwe itakijyanye n’igihe ndetse ko ipfobya Jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Muri iyo nama harimo abategetsi benshi cyane n’abakada ba FPR maze ibintu biba isoko kuko Minisitiri MUSONI Jyemusi yasobanuye ibintu atumva neza kandi adasobanukiwe nk’aho wagira ngo aba mu gihugu cy’inyoni ntazi igihugu icyo aricyo ari nayo mpamvu namwise umuzindaro wa Kagame uvuga ibyo bawutumye byose atabanje kubisesengura ngo nibinaba ngombwa abitangeho inama zatuma binozwa kurushaho.
Agacuma, inkoni, itabi, inyota, inka, umukobwa, umusore,…
Mu muco nyarwanda wo hambere nk’uko nabyanditse mu ntangiriro y’iyi nyandiko SHIKAMA twaguhitiyemo kuri uyu munsi, habagamo n’imihango irebana no gusaba, no gutanga umugeni. Habagaho umuhango ukomeye cyane wo guterana amagambo ariko batagamije kuvushanya amaraso cyangwa kurwana.
Muri ayo yakunzwe n’abenegihugu kandi n’ubu agikunzwe hagarukamo cyane inkoni, agacuma, itabi, inyota, umukobwa umusore, amashyo y’inka,… ariko byose bigakorwa mu rwego rwo kubumbatira umuco nyarwanda. Ibi rero FPR ntibishaka nk’uko tugiye kubisobanura munsi aha.
Ubu abanyarwanda umutima utaratoroka ngo ubavemo bakuze n’abandi basobanukiwe kandi bagifite agasigisigi ko gukunda u Rwanda baravuga ko abanyarwanda bavuye i Bugande bashobora kuba ari abasazi kuko ibintu bakora nta n’umwana w’igitambambuga wabitinyuka.
Dore zimwe mu nteruro zigaruka cyane mu muhango wo gusaba no gutanga umugeni mu Rwanda aribyo byitwa IMISANGO YO MU BUKWE. Umusangwa mukuru : “Uransaba umukobwa waje imbokoboko kandi umukobwa wacu ari mutumwinka?” Usaba umugeni : “Amashyo rwose nayazanye ahubwo bwira abo bahungu bawe b’intarumikwa bibusanye aho inyuma mu rwuri bateremo umujugujugu aho bageza zose bazizane”
Umusangwa mukuru : “Ubwo se urashaka kuvuga ko nta nka twe tugira cyangwa twigeze ko umpaye nyinshi, ariko se wa mugani abahungu banyu baraziriye badusiga amara masa, izihonotse bazivunagurira ku mugezi epfo iyo bazibonye zigiye gushoka maze baziraramo sinakubwira none uje hano urumva koko iyo atari inzigo ukwiye gukura umugeni muri uyu muryango?”
Usaba umugeni : “Nyakubahwa rwose ntitwabirota, Ese muravuga zimwe zahuriye n’izacu ku mugezi! Burya impamvu abashumba banjye bazikubise bagira ngo zitajya konera abaturanyi maze bazihinda bazigarura kandi koko wabonye ko zatashye zose nta n’imwe yazimiye!!!”
Umusangwa mukuru : “Ugira abahungu b’urugomo kuko hambere aha baherutse gusagarira umwana wacu w’umukobwa w’imyaka 12 mbamufata ku ngufu bamutera inda none urumva koko ukwiye guhabwa umugeni muri uyu muryango ko ahubwo uri inzigo. Ahubwo nimunatahe munvire aha!”
Usaba umugeni : Eh ndabyibutse, ese muravuga wa mwana witonda witwa Mukobwajana wiga mu mwaka wa gaandatu w’amashuri abanza, koko aherutse guca iwacu avuye kwiga tubona arashonje niko kumugaburira ubwo rero wamubonye yijuse ugira ngo aratwite naho ari amabondo y’ibiryo!!!” Nibindi…
Ku bwa KAGAME na MUSONI Jyemusi ngo aya magambo agomba gucika byanze bikunze ngo kuko arimo ingengabitekerezo no gupfobya genocide yabaye mu Rwanda mu 1994. Nyamara aya magambo yasozwaga no gutanga umugeni, kwishimana, gusangira ku muheha umwe kandi imiryango yombi ikaba yubatse igihango kitanyeganyega kizaramba ingoma ibihumbi.
FPR iravuga ko ngo mu misango yo mu bukwe harimo amagambo yibutsa inzika nko kuvuga ko inka baziriye, bazivuniye ku ishokero ngo byibutsa iribwa ry’inka mu 1994, nko kuvuga ko umukobwa bamuteye inda ngo byibutsa ko abatutsikazi bafashwe ku ngufu, nko kuvuga ngo ugira abahungu b’urugomo ngo bishushanya interahamwe n’ubugome bwazo,…
Abakobwa mbere yo kurushinga ngo bajyaga kwa ba nyirasenge |
Ese abasaba n’abasabwa baba bagamije kuzura akaboze? Igisubizo ni OYA. Baba bagamije kwerekana ko bakibumbatiye umuco w’abakurambere babo nk’uko twabivuze mu ntangiriro y’iyi nyandiko. Ikibyemeza ni uko ntaho nzi byigeze biba ko umuhungu ajya gusaba umugeni bakamumwima. Njyewe wandika iyi nyandiko ntaho nzi. Uhazi azatubwire!!!
Umushinga w’itegeko uri karibu mu nteko ku Kimihurura
Muri SHIKAMA muri iyi minsi turimo kwandika inkuru nyinshi ku nteko ishinga amategeko mu Rwanda kubera imikorere yayo itagamije kurengera inyungu z’abaturage. Nk’uko twabivuze muri iyi nyandiko, umubonano wa Minisitiri MUSONI wari uwo kugira ngo abanyamabanga nshingwabkorwa b’Imirenge batangire babikwize mu baturage kandi babibemeze.
Ibi byakozwe kugira ngo itegeko nirimara gutorwa n’abadepite abaturage batazagira icyo bavuga bajujura. Ikibazo rero ni ukumenya niba abadepite intumwa za rubanda bazaritora cyangwa batazaritora. Ibisubizo ni BAZARITORA. Kubera iki? Kubera ko n’andi mategeko akocamye bayatoye nta kizababuza gutora n’iri riteye agahinda.
Iturufu ya ndi umunyarwanda inyuma y’uyu mushinga
Abantu hari icyo bagomba gusobanukirwa: Iyo hagiyeho itegeko haba hari n’ibihano biteganijwe. Ni ukuvuga ko umunsi iryo tegeko ryagiyeho hazahita habaho n’ibihano bizafatirwa abazakoresha ayo magambo yo guterana umuco mu bukwe. Ese igenzura rizashoboka? Ese rizakorwa rite? Ese rizakorwa na nde? Ese uzarirengaho azahanishwa iki? Ibi bibazo byose n’ibindi nawe wakongeraho nibyo abaturage barimo kwibaza bakabiburira ibisubizo.
Amakuru dufite ni avuga ko NDI UMUNYARWNDA yihishe inyuma y’iki cyifuzo aho ngo Kagame na Musoni basanze ABAHUTU batarabacecekesha ku buryo buhagije kandi ngo bamwe baracyagaragaza ko itarabacengera. Ubwo rero birasa no kubakangaranya kugira ngo uzongera kwibeshya akavuga bazamugerekeho gupfobya Jenocide. Bityo bizabafashe kunononsora neza NDI UMUNYARWANDA no kuyinjizamo bose bose.
SHIKAMA twamaganye aya mayeri ya FPR agamije guca umuco nyarwanda kandi n’ubundi byatangiye guca amarenga cyera aho bavugaga ko nta wemerewe gusangirira n’undi ku muheha. Bakongera bati nta wemerewe gukoresha itabi mu misango y’ubukwe none bareruye bamaganye n’imisango.
SHIKAMA tuzi neza ko umuco nyarwanda ubumbatiye ubukungu bwiza kandi bwinshi ku buryo kubuza abaturage kuganira bahana abageni ari nko kubica bahagaze. Kandi ibi bikorwa nibyo byitwa ETHNOCIDE ibanziriza ikanategura GENOCIDE aribyo kwica umuco w’abantu no kubakoropa mu gihanga (mu mutwe) kugeza ubwo uzabatsemba bumva ko bakwiye gutsembwa aribyo byitwa GENOCIDE.
SHIKAMA twamaganye aya macenga ya FPR twivuye inyuma kandi dusabye dukomeje Ubuyobozi bw’inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco ikuriwe na Porofeseri KANIMBA, Porofeseri MBONIMANA Gamariyeri na NSANZABAGANWA Straton (abasaza basheshe akanguhe bakaba n’abahanga mu rurimi rw’IKINYARWANDA) gukurikirana iki kibazo bagakumira umushinga w’iri shyano ry’itegeko utarasesekara ku Kimihurura kuko nta washidikanya ko intumwa za rubanda zizatindiganya kuwuha umugisha.
BWIZA M.
Shikamaye.blogspot.no
SKUD
_____________________________
PS/ Nkusi Yozefu
Aka mi akumiro! Niko, iki gihugu kirayoborwa n’abantu bazima cyangwa? Iyi niyo mpamvu muri Shikama tuvuga tuti " SHIKAMA UHARANIRE KO UKURI GUSIMBURA IKINYOMA !"
Ejo babwiye abarurage ko kurya ibijumba ari icyaha gihanwa n'itegeko, bukeye ngo buri wese natere indabyo mu mirima, ubukurikiyeho ngo igihingwa kimwe bati ahahingwaga ibishyimbo hagiye guterwa ubwatsi bw'amagweja, byongeye ngo kujya guhinga buri wese agomba kugenda yambaye urukweto,ubundi bati ibyo muhinga byose nitwe tuzajya dusarura, bukeye ngo abagore ntibakaryamane n'abagabo babo niba batagiye kwikebesha, none ngo umuco nucike burundu! Ese hari abaturage bahuye n'akaga ku isi nk'abanyarwanda ra??
Ubundi ikintu cyose gikorerwa umuturage niwe ugomba kukihitiramo. ubutegetsi bwiza bubaza umuturage uko atekereza kuri gahunda iyi n'iyi, agatanga ibitekerezo bye mubyo mu gifaransa bita Sondage d'opinion. Ariko ku banyarwanda si uko bimeze, ikintu cyose kiva kwa Kagame, Musoni kigera k' umukuru w'akagari cyamaze kuba itegeko, mwene Ngofero agomba kumira bunguri yanze akunze.
Uyu muhango wo guterana amagambo mu isaba ry'umugeni uri henshi mu moko y'ibihugu bikikije u Rwanda. Nko mu bwoko bwo muri Uganda bita BAGANDA ari nabwo bwoko bunini muri iki gihugu, ba nyirasenge w'umukobwa nibo baterana amagambo n'uwaje gusaba. Ku buryo uyu muhango umara amasaha ane n'ibirenga abantu baterana amagambo, umusore waje gusabirwa bakamuhisha mu bakwe, umwe muri ba nyirasenge w'umukobwa umaze guterana amagambo akaza gushaka noneho umusore aha umugeni. Muri iyi mihango habamo incyuro nyinshi nka biriya twabonye hejuru: Haba kandi hari n'ibicuma byuzuye amarwa bingana buri cyose n'igisabo cyacu.Nubwo batayanywera hariya kubera uruzungu rwateye, ariko aba ahari. Ikindi ni uko abaje aho bose bagomba kuba bambaye nk'Abaganda! Abagore bakenyeye kiganda naho abagabo bambaye amakanzu n'amakoti . Utubahirije ibi bintu ntabwo wakirwa muri buriya bukwe.
banyomozaho?None se ko mwatwiciye ikinyarwanda mukaba mwaragihinduye ikinyoro, ubundi icyari gisigaye ni iki ko ururimi arirwo modoka itembereza uwo muco muciye? Baziguketa uvuga ngo abagize inteko nyarwanda y'ururimi n'umuco ngo bazabyange aransetsa. Nkuko nabivuze hejuru, u Rwanda ubu ruyoborwa nkuko ibihugu byinshi byayoborwaga muri Empire y'Abaromani, na Palesitina yezu yavukiyemo ikaba yari imwe muribyo. Ikintu cyose cyavaga i Roma kwa Kayizari( umwami) cyazaga ari itegeko simusiga. No mu Rwanda ni uko bimeze, kuba Kagame yabirose kuriya ni uko bigiye kugenda nyine.
Ariko Mana, watabaye abanyarwanda koko!!!!
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355