FACEBOOK ni ijambo ubu rimaze kuba
gikwira mu mateka no mu mibereho ya muntu kuri iyi si. Nyamara iri jambo
uwaryumva, kubera ukuntu ryamamaye yakeka ko ryabayeho nko mu myaka ijana
ishize ariko sibyo kuko ryavutse ejo bundi ahangaha mu 2004.
Facebook ni bumwe mu buryo
bukoreshwa mu guhuza imbaga y’abantu batabarika nk’uko tuza kubagezaho imibare
ya nyuma muri iyi nkuru twabateguriye muri aka kanya. Ubu buryo buhuruza imbaga
y’abantu bwasesekaye no mu karere k’ibiyaga bigari mu bihugu nk’u Rwanda,
Burundi Uganda, Kenya, Tanzaniya, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo
ndetse n’ahandi.
Mu bihugu byinshi byo ku isi uru
rubuga nkoranya-mbaga rurabica bigacika cyane cyane mu rubyiruko ariko
n’abakuze bajijutse ntibatanzwe kurwiyandikishamo. Kwinjira muri Facebook
byagize ingaruka zikomeye ku muryango w’abantu bigera n’aho igira uruhare mu
mpinduramatwara mu isi; urugero rwibukwa cyane rukaba ari mu myivumbagatanyo
impirimbanyi zo muri Misiri zinjiyemo zikuraho Perezida Hosni Mubarrak.
Bamwe yabahinduye inkorabusa
Facebook igeze mu bihugu bikiri mu
nzira y’iterambere ababanje kuyitabira ni urubyiruko kuko icyabashituye cyari
amafoto n’uburyo agaragaraho, kwandikira umuntu agahita agusubiza ako kanya mu
gihe muhuriyeho n’ibindi byinshi cyane kandi ibi bigakunda ku bantu babiri umwe
ari iyo giterwa inkingi mu itumanaho ritamara n’amasegonda arenze abiri.
Bamwe mu rubyiruko bahururiye iyi
nzaduka maze bibakura mu ishuri abandi bibahindura inkorabusa kuko kubera ibyo
abantu bamwe bita gucatinga byatumye bahinduka inkorabusa izi za burundu aho
bagiye bazirirwaho umunsi ugacya ukira undi ukabasangaho nta kurya nta kunywa
yewe n’amazi ya riba.
Tuzi ingero nyinshi z’abanyeshuri
bigaga muri za Kaminuza no mu mashuri yisumbuye bakunze Facebook cyane kugera
n’aho bibagirwa cyangwa birengagiza-nkana kwiga amasomo yabo bigatuma batsindwa
abandi bakarivamo cyangwa bakirukanwa burundu bagataha. Esewe wowe hari abo
uzi? Twandikire usangize abandi basomyi n’abakunzi ba SHIKAMA!!!
Bamwe yabahinduye za kabwera
Facebook yabaye inzira yo gutereta
no kubwirana ijambo umuntu atashoboraga kubwira uwo ashaka kuribwira
bahagararanye. Ibi kandi byagize ingaruka zikomeye kuko bamwe zabahuje n’indaya
zabo bigatuma basenya izo bubatse. Facebook kandi yavanye bamwe mu mashuri
basanga baniyegurira burundu amahabara yabo kimwe n’abo yateye kwiyahura
burundu. Mwibuke umukobwa wo mu Buhinde twababwiye ibye kuri uru rubuga rwanyu
SHIKAMA.
Ubu buraya bwatewe ahanini no
kuvugana mu buryo bwihuse kandi bufite ibanga rikomeye. Dufashe nk’urugero niba
uri i Butare mu Mujyi ukandikirana n’undi uri i Nyagatare mukumvikana ko muri
buhurire i Kigali kuri Hoteri runaka, nta wundi ushobora kumenya aho muzahurira
uretse uwo mwashaka kubibwira.
Bamwe yabagize ibihangange
Facebook ariko si abo yarangaje gusa
kuko n’ubundi Nyabarongo yica uyizaniye bishatse gusobanura ko iyo ikintu cyose
mu buzima utabashije kukigenzura gishobora kukugiraho ingaruka mbi kandi wenda
cyashoboraga kukugirira akamaro mu gihe wagikoresheje neza kandi mu buryo bwiza
bukubahisha.
Mu gusoza iyi nkuru turaza
kubagezaho amateka n’inkomoko ya Facebook murebe ukuntu abayitangije ubu babaye
ibihangange bikomeye kuri iyi si ya Rurema. Ibi ahanini byatewe n’uko abantu
benshi bayikunze ahari kugera no ku kigero gisumba icyo abayitangiye bakekaga
mu ntangiriro zayo.
Nko mu karere k’ibiyaga bigari, hari
abagize uruhare mu kumenyekanisha ibikorwa by’abandi babinyujije kuri Facebook
bituma nabo bahinduka ibyamamare. Mu Rwanda hari umusore washinze urubuga rwo
kwamamaza no gusetsa abantu kuri Facebook arwita JORIJI BANETI bituma ahinduka
kimenyabose no gutunga amafaranga amubeshaho kikaba ari igikorwa cyo
kwishimirwa.
Ubu se byifashe bite?
Muri iki gihe ni ukuvuga muri 2014,
abaturage bajijutse babasha kugera kuri Facebook cyane cyane abanyamujyi
n’urubyiruko barakomeje kuyizera no kuyiganiriraho ariko hari n’abakeka ko
iteza ibibazo bingana cyangwa bishobora kuruta ibisubizo itanga ku
muryango-nyarwanda.
Mu birebana n’umurimo n’iterambere
ry’ibihugu iry’ibigo bya Leta n’iry’ibigo byigenga byashinzwe n’abikorera ku
gito cyabo, byagaragaye ko umusaruro wagiye rimwe na rimwe ugabanuka bitewe no
guhugira mu gucatinga twavugaga mu kanya.
Kubera iyi mpamvu abayobozi b’ibigo
bimwe bahisemo gukuraho imigozi ya Interineti mu masaha y’akazi bakayisubizaho
nka saa kumi n’igice z’umugoroba kugira ngo abakozi bagerageze kongera
umusaruro mu byo bakora. Byagize akamaro ariko bigabanyiriza icyizere abakozi
bagiriraga ba shebuja ariko ibibi birarutanwa.
Ikindi ubu kigaragara ni uko bamwe
basa n’abashaka kuyivamo burundu ahanini bitewe n’uko uyigiyeho imutwara
umwanya munini cyane kandi kuyikura imbere bikaba bishobokera bacyeya. Ikindi
tutakwibagirwa kubabwira ni uko aho amatelefoni agendanwa akoranywe ubuhanga
buhanitse yiyongereye akagurwa na benshi
cyane cyane nk’ayitwa SMART-ANDROID byatumye byorohera benshi kujya kuri
Facebook aho bari hose.
Amateka ya Facebook muri make
Ku italiki a 03 Gashyantare 2004 nibwo
Facebook yavutse ishinzwe n’uwitwa Mark Zuckerberg ayishingira muri kaminuza ya
Harvard (Soma HAVADI) muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Mu kwezi kumwe gusa
kwakurikiyeho, ni ukuvuga muri Werurwe 2004; kimwe cya kabiri cy’abanyeshuri
bigagayo bari bamaze kwiyandikisha muri Facebook.
Mu minsi mikeya abandi basore bane bahise
bifatanya na Mark kugira ngo bateze imbere urubuga kurushaho. Aba basore bifatanyije nawe ni : Eduardo Saverin, Dustin Moskovitz, Andrew McCollum na Chris Hughes.
Muri Werurwe
2004, Facebook yaragutse cyane igera muri Kaminuza eshatu arizo Stanford, Columbia na Yale bituma igera no mu gace ka Bositoni muri Amerika,
igera muri za kaminuza zo muriKanada no muri Amerika henshi cyane. Muri Kamena
2004, Facebook yashinze ibiro bikuru byayo ahitwa Palo Alto muri Leta ya Califoruniya muri USA.
Guhera ku
italiki 26 Nzeri 2006, umuntu
wese ufite nibura imyaka 13 y’amavuko muri Amerika yabashije gufunguza aho ajya yakirira cyangwa zajya aganirira n’abandi kuri Facebook. Nyamara
inyangabirama ntizibura kuko ku italiki 13 Kanama 2007 abatekamutwe binjiyemo
batabiherewe uburenganzira bagatangaza amabanga yabo kuri interineti.
Ku italiki
ya 23 Nyakanga 2008, bakoze inama
yagaragaje iterambere bamaze kugeraho aho basanze bamaze kugira abakiriya
ibihumbi managa ane (400,000). Mu mwaka w’2009 Facebook yavuguruye imikorere
yayo kugira ngo ibashe guhangana na TWITTER
yashakaga kuyitwara abakiriya ku isoko ry’imbuga nkoranya-mbaga.
Ku italiki 21 Mutarama 2010 umunyeshuri wasobanuye
igitabo cye gisoza icyiciro cya kaminuza yanditse kuri Facebook n’umusanzu
yatanze ku isi mu mibereho y’abayitanze abandi kuyikoresha. Mu
kwandika icyo gitabo akaba yaragishyize mu mbago ebyiri ni ukuvuga guhera mu
2003 kugera mu 2009. Icyo gitabo cyaje
gushyiwa ahagaraga ku italiki 1 Ukwakira 2010 muri USA no ku italiki 13
Ukwakira 2010 mu Bufaransa.
Ibarurishamibare ku bakoresha
Facebook ku isi
Mu
Bufaransa Facebook yakuruye abaturage barenga gato Miliyoni eshatu n’ibihumbi
magana atandatu hagati y’umwaka w’2007 na 2008. Muri Gashyatare 2011 mu
Bufarans ayaroreshwaga n’abakiliya miliyoni makumyabiri n’ibihambi magana atanu
na mirongo ine. Muri abo kimwe cya kabiri cya bo bafite hagati y’imyaka 18 na
34 y’amavuko. Mu
Bubiligi hariyo 4,444,920 muri bo 50,7 % ni igitsina gabo
mu gihe 49,30 % ari igitsina gore.
Ubushakashatsi bwakozwe mu Ukwakira
2012 bwerekanye ko Facebook ifite abakiliya mu bihugu ku buryo
bukurikira : Amerika Miliyoni ijana na mirongo itandatu na zirindwi, Mu
Buhinde Miliyoni Mirongo itandatu,Brezil Miliyoni mirongo itandatu, Indoneziya
Miliyoni mirongo itanu.
Muri Mexique hariyo Miliyoni mirongo
itatu n’icyenda, Ubwongereza Miliyoni mirongo itatu n’eshatu, Turukiya Miliyoni
mirongo itatu n’imwe, Philippines Miliyoni mirongo itatu naho mu Budage hariyo
abakoresha Facebook bagera kuri Miliyoni makumyabiri n’eshanu.
BWIZA M.
Shikama Ye
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355