Iby'indangare Rwabugiri yarabitanze!
Uyu ni umugani sogokuru yakundaga kuncira kuva mfite imyaka ine; nta kindi yari agamije atari ukumpwitura ngo ntazigera ndangara mu buzima kuko hari ababa barekereje ngo baguce mu rihumye bisahurire dukeya wifitiye wabonye kandi wiyushye akuya. Akenshi aba bantu basahura iby'indangare usanga ari abakire batunze ibya Mirenge ku Ntenyo. Ibi kandi YEZU KRISTO nawe yarabishimangiye avuga ko abafite bazongererwa maze abadafite bamburwe na duke bari bafite! Ingero z'ubu buriganya ni nyinshi mu Rwanda rwacu ariko reka dufate uburezi: amashuri makuru gusa, abanyemari bashoye imari muri za kaminuza abana ba Ngofero bavomamo ibirohwa ubu nanone bariho barabahamagarira kwiyandikisha mu cyiciro cya gatatu MASTERS!( reba itangazo rya ULK ryaciye ku rubuga gihe.com none tariki ya 2/3/2015).
Abana b'Abategetsi boherezwa kwiga muri kaminuza zo hanze zitanga uburezi bufite ireme naho abo kwa Ngofero bakohererzwa muzo mu Rwanda bavomamo ibirohwa kandi bishyuramo umurengera!
Mva mu Rwanda muri 1987 ngana muri Libya kwigayo, umuntu wigaga muri Kaminuza y'u Rwanda yari yubashywe cyane mu gihugu hose dore ko byari bizwi ko abayirangizagamo aribo bajyaga mu mirimo mu bigo bya Leta n'ibyigenga mbere y'abize hanze. Ngarutse muri 2007, nasanze ibintu byarahindutse; abana b'abategetsi boherezwa kwiga muri za kaminuza zikomeye ku isi nko mu Buhinde, Amerika, Canada, Ubwongereza n'ahandi ntarondoye nibo bagaruka bagahabwa imyanya y'akazi mu bigo bya Leta n'ibyigenga.
Ni kenshi nagiye nshyira igitsure ku banyeshuri nigishaga i Ruhande hagati ya 2007 na 2009 nkuko nabikoraga muri kaminuza za Libya mbere ya 2007, mbakangurira gukora cyane; ariko igihe kimwe abana barandebye bambwira ijambo ryankorogoshoye mu bwonko kugeza n'ubu:
" prof, uzi ko udusaba gukora cyane kandi ejo tuzaba twicuza impamvu twageze hano! Dore abazahabwa imirimo, ababyeyi babo babohereje kwiga hanze, barangije n'imyaka ya pansiyo barayongera, none se watugenjeje gahoro ko dipolomu ntacyo ikimaze ino"

Ibi nakomeje kubikurikirana nsanga koko nta mwana w'umutegetsi wiga muri kaminuza y'u Rwanda! Kagame wagombye gutanga urugero nka Moamar El Kadafi wa Libya wari ufite abana 8 bose bakaba bariganye natwe twese muri kaminuza ya El Fateh i Tripoli, abana be bose biyigira muri USA. Akigera mu Rwanda, Kagame yishyiriyeho Green Hill College iyoborwa n'umugore we ikaba ijyamo abana b'abategetsi kuva ku ncuke kugeza mu yisumbuye, abarimu b'abazungu na bake b'abirabura bayigishamo bose bahembwa agashendeburo na Leta . Abarangijemo bahita boherezwa muri bya bihugu navuze hejuru bakiga kuri Buruse ya Leta y'u Rwanda, naho bene Ngofero bariho barara mu mashyamba, inzara n'ibiheri abandi bibamereye nabi, batanabona n'inguzanyo bazishyura!
Kaminuza z'imbere aho guhatanira gutanga uburezi bufite ireme, zihatanira kugira abanyeshuri benshi zifata nk'abakiriya bo mu kirabo
Igitangaza iyo ugeze muri izi kaminuza zose( dore ko ari uburo bweze), zaba iza Leta cyangwa izigenga, gahunda yazo zose ni imwe: kugira umubare w'abanyeshuri munini kugirango biyinjirize akayabo. Hari ushobora kumbaza ati ese ko wari muri kaminuza ya Butare iby'ahandi ubimenya ute?
Igisubizo ni uko nasuraga n'izindi kaminuza nkazitangamo amasomo n'ibizamini. Muri izo navugamo ULK ishami rya Kigali n'irya Gisenyi, na Kaminuza Gatolika y'i Kabgayi(UCK). Muri Kaminuza ya Butare, mu mpera z'umwaka mu nama ya sena, Pr Lwakabamba Silas wayiyoboraga yabazaga umukuru w'agashami impamvu hari abatsinzwe agategeka ko bahabwa ibizame inshuro rimwe na rimwe zirenze 2 ngo batigira ahandi! Muri Kaminuza ya ULK wigisha imbere yawe hari nk'abanyeshuri 100 gusa, mu ikosora ry'ibizame bakakuzanira amakopi ari hagati ya 800 n'igihumbi!
Muri aba 800 nka 45 nibo batsinda, ariko mu mwaka ukurikiyeho ntawe muri bariya basigaye muhura yasibiye?!!!Muri kaminuza Gatolika y'i Kabgayi, Ubuyobozi bwarancungaga bukambwira ko bushaka ikizame (kuri telefoni nabaga ndi i Butare)kandi ngo buracya haba DELIBERATION! Urumva ko byanze bikunze ikizame kigomba gukorwa uwo munsi! Ibi kwari ukuntungura, ngo ntategura ikizame nkazanagikosora, maze babone uko bitangira ikizame cyabo n'amanota uko bashaka maze abakiliya babo bose bimuke. Nigishayo muri 2008 naho hari mu mwaka wa nyuma, imbere yanjye habaga hari nk'anbanyeshuri 45, ariko bakambwira ko hari n'abandi bibera iyo za Kigali bose hamwe bakaba bageze kuri 90! Ngibyo rero bya birohwa navugaga bipfunyikirwa bene Ngofero uriho uhamagarirwa kwiyandikisha muri MASTERS!!!!!
Abanyarwanda nibareke kuba indangare ngo ibyabo bitwarwe n'inyaryenge
Iyaba buri wese yatekerezaga nk'abacuruzi bo mu bihugu byateye imbere, ntabwo twajya tugwa mu gaco k'abajura. Umucuruzi wese muri ibi bihugu iyo agiye gukora umushinga yibaza ibintu 2: icya mbere: ese uyu mushinga urashoboka? icya kabiri: ese ayo nshoyemo azagaruka ryari( ni ukuvuga mu myaka ingahe, aha niho hazamo n'ikibazo cy'umutekano, demukarasi bishobora kubangamira wa mushinga).Hano i Buraya, abantu bose batekereza nk'umushoramari mubyo bakora byose. Nka hano muri Noruveje( Norway), amashuri abanza n'ayisumbuye kugeza mu mwaka wa kane bayigira ubuntu kandi ni itegeko kuri buri mwana. Asumbuye asigaye na Kaminuza yigwa ku bushake, nubwo nayo ari ubuntu, usanga yitabirwa n'abantu bake cyane kubera kwa gutekereza nk'umushoramari. Abarangije ariya ategetswe bibaza impamvu bakomeza bakagera muri kaminuza kandi abayirangiza nta kazi babona kimwe n'utarayigiyemo. Nubwo kwiga kaminuza ari ubuntu, hari inguzanyo ufata muri Leta yo kugura ibitabo, imodoka ikujyana kuri kaminuza, kurya n'ibindi. Umuntu rero yibaza impamvu yafata iriya nguzanyo kandi narangiza azaza akaba umushomeri nk'utaragiye muri Kaminuza cyangwa agakora mu iduka, agakoropa , agakubura kimwe n'utarayigiyemo.
Kubera izo mpamvu mvuze hejuru, kaminuza za hano i Buraya ubu usanga zarabuze abazijyamo ndetse no mu bindi bihugu byateye imbere, iyo za USA , Canada na Australia niko bimeze. Niyo mpamvu ubu ibi bihugu bitanga za buruse ku banyeshuri baturuka mu bihugu bikennye nk'u Rwanda ndetse bakanashyiraho n'uburyo bwo gutanga inkunga y'amafranga ngo abazajya baza muri izo kaminuza bazayihabwe. Ni muri urwo rwego hano muri Noruveje usangamo abanyeshuri baturutse muri Afrika benshi cyane nka za Senegal , Ghana, Tanzania, Kenya, Nigeria na Uganda. Hari uburyo SHIKAMA yabashyiriye ku rubuga rwayo , mukaba mwabukoresha ngo mugere kuri izo za buruse kandi ni ubuntu. Nkuko twabashyiriyeho itangazo uyu munsi tariki ya 2/3/2015, mwirinde abatekamutwe(SPAMS) bababwira ngo mwuzuze impapuro mutange amafranga aya naya bazabibagiremo. Izo buruse haba muri China, Europe, Amerika na Australia zitangirwa ubuntu kandi n'inkunga y'amfaranga uyihabwa ku buntu, mujye kuri Shikama y'icyongereza mwuzuze impapuro muzohereze kuko byose bikorerwa kuri INTERNET muzarebe ko mutazigana n'abana ba Kagame na Kabarebe mutabibashimiye; ngo Imana itera amapfa itera n'aho bahahira.
Abatabishaka nababwira kudatagaguza amafranga mutagira ngo murajya muri za Masters na PhD zo mu Rwanda zitazabageza ku isoko ry'akazi na rimwe niba gahunda z'izo kaminuza zikomeje kuba nk'uko zimeze ubu. Byaba byiza mufashe ayo mafranga mukajya kwikorera ubucuruzi bworoheje i Kampala kuko ubu niho abantu bose bo mu karere bakorera ubucuruzi bakunguka kubera ko nta misoro y'umurengera ihari nk'iyo mu Rwanda. Nimwiyame abo bamamyi b'abategetsi bashinga za kaminuza bagamije inyungu aho gutanga ubumenyi, mugendere kure abo banyamahanga bakorana nabo baza gushinga ingirwakaminuza batazigishamo.Nihagira ugucira wa mugani twavuze dutangira, uzibuke umubwire ko Indyarya ihimwa n'Indyebaguzi!
NKUSI YOZEFU
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355