Pageviews all the time

IMIBEREHO MYIZA Y'ABATURAGE: Mu rwego rwo kwereka Abatutsi barokokeye mu Rwanda ko IBUKA-FARG babubakiye amazu nabi ku bushake agasenyuka mu myaka 2 gusa, ubu minisiteri y'ingabo(MINADEF) niyo imaze guhabwa kububakira bundi bushya mu kurushaho kwikubira umutungo wose bityo ibyahanuriwe mu nama y'umushyikirano-2010 bikaba bisohoreye kuri Paul KAGAME na Tito RUTAREMARA/ UDAHEMUKA Eric



Minisiteri y'ingabo z'u Rwanda MINADEF binyujijwe muri cya kigo cyayo cy'ubwubatsi cyitwa HORIZON CONSTRUCTION imaze guhabwa isoko ritapiganiwe ririmo inoti zitubutse ryo kubakira abatutsi barokotse muri '94 batishoboye. Uyu mushinga ukaba uri mu mugambi muremure kandi mubisha wa FPR wo gukomeza gushinyagurira abatutsi byitwa ko barokotse jenocide yabakorewe. Mvuze byitwa, kuko nta nkunga igaragara bahawe na Leta kandi itarabinaniwe.

Ibyahanuriwe Paul KAGAME na Tito RUTAREMARA mu nama y'umushyikirano-2010 bibasohoreyeho bagihumeka

Kuva mu myaka ya za 2006 itangazamakuru imbere mu Rwanda ntitwasibye kwerekana ko MINADEF yivanga mu kubakira abatutsi barokotse genocide. Mu nama y'umushyikirano ya 2010 yabereye ku Kimihurura mu ngoro inteko ishinga amategeko ikoreramo, nkaba nari mpibereye kuko nari natumiwe kuyikurikirana nk'umunyamakuru, Tito RUTAREMARA yarihanuriye ahanurira na Paul KAGAME.

MUSONI James wari minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu icyo gihe yasobanuye ikibazo cyari cyoherejwe n'uwarokotse wo ku Gikongoro wibazaga impamvu FARG na IBUKA babubakira amazu ariko hashira imyaka 2 agahita asenyuka. Twese twicaye mu nteko, Tito RUTAREMARA wari UMUVUNYI WA RUBANDA yahise yunganira MUSONI yerekana amashusho(VIDEO).

Iyo VIDEO yerekanaga amazu yubakiwe abarokotse yasenyutse ataramara imyaka 2. Tito RUTAREMARA amaze kwerekana ayo mazu ateye agahinda yahise avuga ko abona bimurenze kandi ko abihishe inyuma y'ubwo buriganya bazagaragara bitarenze imyaka 5 none dore MINADEF yigaragaje mu myaka 4 habura umwe.

MINADEF yafungaga abatsindiye isoko ryo kubaka noneho ababakoreye bakamburwa

Ibyo SHIKAMA ibagezaho ntabwo ari impuha ni ibintu byabayeho. MINADEF yaragendaga igafunga abatsindiye isoko ryo kubakira abo bireba ibashinja gucukura imicanga ku buso bukomye, gutema ibiti mu mashyamba akomye,... Noneho bagahita babahagarika burundu gukomeza igikorwa ubwo ababakoreraga bakamburwa batyo abagenerwabikorwa nabo ntibuzurizwe inzu hanyuma MINADEF igategeka FARG kubabwira bakazijyamwo uko zimeze(zidasakaye, zidateye igishahuro-umucanga).

Nsubiye hejuru gato, ni uko mu mushyikirano wa 2010, perezida Kagame yavuze ngo nawe arifuza kumenya byihuse abihishe inyuma y'umugambi wo kubaka bisenyuka none nawe arabamenye niyo mpamvu navuze ko bombi(Kagame & Rutaremara) babimenye bakihibereye.

MINADEF yari igamije kuzegukana burundu umushinga urimo akayabo wo kubakira abatutsi barokotse

Muri iyi nkuru ibabaje cyane kuko abarokotse bakinwe ku mubyimba bagahindurwa iteme Agatsiko kambukiyeho kagera ku bukire kataruhiye, turabamenyesha ko icyari kigamijwe ari ukugira ngo amazu yubakwe nabi, asenyuke, noneho ikosa rishyirwe kuri ba rwiyemezamirimo bityo Leta ishake uwarangiza icyo kibazo maze MINADEF yegukane izo noti zose binyujijwe mu kigo cyayo cy'ubwubatsi cyitwa HORIZON CONSTRUCTION.

Ubu ikibazo cyo kwibazwa ni ukumenya niba MINADEF izabubakira amazu noneho akomeye? Igisubizo ni OYA kuko nayo ishobora kuzabubakira amazu ya reja-reja amahuhwezi n'umuyaga bikazayamanukana mu manga kugira ngo Agatsiko kazongere kabubakire andi mu rwego rwo gukomeza gukorera amafaranga. Kagame na Tito bakaba barirengagije kuko nta mugambi n'umwe ucurirwa muri FPR batawuzi.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355