Pageviews all the time

INTAMBARA YO KWIMIKA PEREZIDA Paul KAGAME MU RWANDA-2017:«Icyo mvuga ku nyandiko ya Kapiteni NDAHIRO Logan yanyujijwe mu IMVAHO NSHYA na IMIRASIRE.COM aho yemeza ko biyemeje gukuraho inzitizi zose zatuma Paul KAGAME atongera kuyobora u Rwanda nyuma ya 2017!»/UDAHEMUKA Eric

Kagame Pawulo
Ndashimira Kapiteni NDAHIRO Logan kubera uburenganzira bwe yakoresheje neza atambutsa igitekerezo cye kikagera kuri benshi bashoboka kuko IMVAHO-NSHYA isomwa na benshi. Nyamara n'ubwo mushimye, sinyobewe ko mu butegetsi bw'igitugu gikabije cya Paul KAGAME i Kigali no mu Rwanda hose, hakirwa gusa ibitekerezo bishimagiza mu gihe ibinenga cyangwa ibyanditswe n'ababona ibintu ukundi bitemerwa ndetse n'ababitanze FPR ikabahigisha uruhindu.

Kapiteni NDAHIRO Logan mu ntambara ikaze yo kwimika Paul KAGAME ku ngufu muri 2017

Mu nyandiko ndende cyane uyu muvandimwe dusangiye igihugu kuko twembi turi abanyarwanda yanditse, ibyinshi yanditsemo simbigarukaho kuko n'undi wese ashobora kubyandika. Ndashaka gutanga igitekerezo ku nteruro imwe gusa aho yagize ati:«Twiyemeje gukuraho inzitizi zose zatuma Paul KAGAME atongera kutuyobora nyuma ya 2017, tumwongerera manda maze twongere tumuhundagazeho amajwi abanyarwanda twikomereze imihigo».

Muri iyi nteruro nabonyemo ibintu bitandukanye bikwiye gutera ubwoba umunyarwanda ukunda igihugu cye akanacyifuriza ishya n'ihirwe. Icya mbere ni uko tugomba kwibuka ko uwanditse iyi nyandiko ari umusirikari. Kuba yarakoresheje ubwinshi ntavuge ngo niyemeje ahubwo agakoresha TWIYEMEJE, ni ukuvuga ko bishoboka cyane ko hari abandi basirikari babyumva kimwe nawe.

Icya kabiri ni uko ubwe yivugira ko ari ingabo yavuye ku rugerero(ariko nzi neza ko kwa Kagame ukivamo kitakuvamo:igisirikari). Hano ni ukuvuga ko nta rwego na rumwe ahagarariye kuko mbona ko inyandiko yayitanze ku giti cye. Hano birasa n'uko ashaka kugumura abandi kugira ngo bose bajye mu ruhande rubyumva uko abyumva.

Icya gatatu, ni uko ukurikije uko yabyanditse azi neza ko hari inzitizi zikomeye ndetse zikaze zishobora kubangamira Paul KAGAME zikamubuza kwiyamamariza manda ya 3. Muri izo nzitizi iyo nzi kugeza ubu ni ITEGEKO NSHINGA ritamwemerera gukomeza.

Nk'umusirikari, ni ukuvuga ko abonye inzitizi zitavuyeho ashobora no kwegura imbunda akarimbagura abantu bose badashaka ko Kagame yiyongeza ubugira gatatu. Iki nacyo gishobora kuba gihamya ko muri 2017 mu Rwanda hazagwa ishyano kuko benshi mu banyarwanda barambiwe imitegekere ya Paul KAGAME.

TWIBAZE: Amerika(USA) yahaye gasopo Kabila na Nkurunziza izabuzwa n'iki guha gasopo na Paul KAGAME?

Si byiza kuvuga ibizaba kuko muri kamere-bwenge ya muntu nta bushobozi dufite bwo kumenya ibizaba. Nyamara dushobora gushusha n'ababigenekereza. USA yasabye Kabila uyobora RDC kudahirahira ngo afate manda ya gatatu. Kabila yavuze ko ataziyongeza. Nkurunziza ubu we uwavuga ko ari hagati y'urupfu n'umupfumu ntiyaba abeshye. USA, EU, KILIZIYA GATULIKA,... bose baramwamagana bashyizeho umwete aho bamubuza kongera kwiyamamaza.

Abanyarwanda bamwe barimo n'uyu Kapiteni NDAHIRO Logan barasa n'abicinya icyara bibwira ko ubwo USA-OBAMA bataraha Kagame gasopo ari uko yemerewe kuzafata indi manda. Icyo ntekereza ni uko amatora mu Rwanda azaba nyuma y'ayo mu Burundi no muri RDC ari nayo mpamvu atari ngombwa kubwira Kagame mbere y'aba mvuze hejuru.

USA rero ishobora kuzaha gasopo na Paul KAGAME. Nibiramuka bibayeho, Amerika izaba ishoje intambara i Rwanda kuko abashyigikiye ko Kagame akomeza kumvisha abanyarwanda bazaba bakubiswe mu cyico! Kagame nawe nabona bigenze bityo, azakoresha intore ze zijye mu mihanda zamagane USA ariko n'abasirikari bamushyigikiye bazaba bahanganye b'abatamushaka maze itegeko nshinga rinyukanyukwe. Niyo mpamvu navuze ko ari intambara ikaze cyane izisasira benshi mu bana b'u Rwanda.

Igitekerezo kuri iyi nyandiko cyatanzwe n'uwiyise Maguru mu kinyamakuru IMIRASIRE.COM ku italiki 6 Werurwe 2015 saa 10h11min

Ubwo nasomaga iyi nyandiko ya Kapiteni NDAHIRO Logan, nabonyeho uwatanze igitekerezo amwunganira ariko mbabazwa bikomeye n'uburyo uyu wiyise Maguru yakinnye ku mubyimba umuvandimwe Pasteur BIZIMUNGU ubwo yamwunganiraga kuho yari avuze ko BIZIMUNGU ari ku rutonde rw'ababaye perezida b'u Rwanda. Dore uko yamwunganiye atanga igitekerezo:

«Urakoze ndahiro ariko haribyo utavuze: Uyu Bizimungu wayoboye kuva juillet 1994-2000. Yihaye kwica abamufashije nka: Sendashonga seth, Col Lizinde nabandi, abasivile, Aba perefe nka Rwangabo n'abandi benshi.Niwe wirukanye impunzi zabanyarwanda babahutu plus de 10 fois(inshuro zirenga icumi), yabamubanjirije. Niwe wafunze millions zabanyarwanda bubwoko bumwe bwabahutu. Niwe watangiye guteza akavuyo mu baturanyi kubwo gusahura ibihugu byabo. Niwe watangiye politique isenya amashyaka atavuga rumwe nawe nka za MDR Niwe watangiye intambara zo gukurikira impuzi iyo zahungiye akaziteramo amabombe izirokotse akazicyura ku ngufu. Ahubwo naho twari amabuye!! Nta wundi ukwiye kutuyobora nyuma ya 2017 utari rudasumbwa His excellency kuko yadukuye kure».

Mu by'ukuri uyu watanze iki gitekerezo biraboneka ko ari mu mujyo umwe n'uwo yunganiraga ariko rero, mu by'ukuri ndumva ibi byose avuze nta na kimwe Pasiteri BIZIMUNGU yakoze ahubwo aya mahano yose yakozwe na Paul KAGAME n'agatsiko ke gato kagenga FPR. Urugero: Ntabwo Pasiteri  BIZIMUNGU ariwe wagiye kwica LIZINDE na SENDASHONGA kimwe n'ibindi byose yanditsemo.

Ibi rero kubona mu gihugu harimo abantu bumva ibintu batya, bakabyandika, ibitangazamakuru nabyo bikabitangaza nyuma yo kubigenzura(IMIRASIRE.COM) ni icyerekana ko intambara yo kwimika Kagame muri 2017 ubu yamaze gutangira. Utayibona yongere akenguze neza. Ikindi ni uko kuvuga ko BIZIMUNGU Pasteur ariwe wasahuye umutungo wa Kongo atari byo kuko umutungo wasahuweyo uri ku makonti ya Paul KAGAME na James KABAREBE ari nabo bene inzu isumba zose mu Rwanda(KIGALI CITY TOWER). Ndumva nta nzu BIZIMUNGU yubatse mu Rwanda ayikomoye mu mabuye y'amaraso yo muri RDC.

Mu rwego rwo kwerekana ko ibyo inkomamashyi za Paul KAGAME zitirira BIZIMUNGU atari ukuri, hano munsi mbashyiriyeho ijambo rya nyuma BIZIMUNGU Pasteur yavuze nka perezida, ku italiki 23 Werurwe 2000 akaba yararivugiye ku Kimihurura mu ngoro y'inteko ishinga amayegeko yamara kurivuga agahita yegura. Nimurisoma mwitonze murabonamo ukuntu inkotanyi zamuzengereje kugera ubwo ananirwa kuyobora akikuriramo ake karenge.

Ijambo rya nyuma Pasteur BIZIMUNGU yavugiye mu nteko ishinga amategeko ku Kimihurura nka Perezida wa Repubulika, ku italiki 23 Werurwe 2000

BIZIMUNGU yayoboye u Rwanda kuva kuwa 19 Nyakanga 1994 kugeza ku wa 23 Werurwe 2000.

Perezida Pasteur BIZIMUNGU yagize ati: “Ntabwo ndi “IKINANI,” Itegeko Shingiro ryacu rishingiye ku Masezerano ya ARUSHA. Kimwe mu byo amasezerano ya ARUSHA yakoze ni ugusaranganya ubutegetsi bwa Perezida wa Repubulika, n’Inama y’Abaminisitiri ndetse n’ishyaka aturukamo, rishobora no kumuvanaho, ntabwo byari kimwe n’igihe cy’IKINANI. Inama y’Abaminisitiri kandi ihuriweho n’amashyaka menshi, n’Abaminisitiri bakomoka mu mashyaka menshi.

Buri Minisitiri na we ARUSHA yamwambuye ubutegetsi, ibyemezo yagombaga gufata ikabiha Inama y’Abaminisitiri, ikindi KINANI cyavanyweho ni uko muri abo Baminisitiri, ari principe ko baturuka impande zose, ko baturuka mu bice by’Abanyarwanda by’ubwoko bwose stability twashoboye kugira nyuma y’amajye yo muri 94, ni uko Abanyarwanda bose b’impande zose bashoboraga kwibona mu butegetsi ari byo bya mbere muri iki gihugu kandi bibwira ko impande zose zifite uruhare effective muri ubwo butegetsi. Ni cyo ARUSHA ivuga.

Nta muntu umwe rero ushingiye ku mategeko wakwihindura IKINANI, kandi ndibuze kubabwira icyo bakunze kundega, ko nkunda amategeko. Minisitiri w’Intebe RWIGEMA P.C. yegura yaranditse sinzi niba mwararubonye. Yaranyandikiye avuga ngo “ndavuga mu magambo yanjye” ndambiwe guhora ncuragira muri Parliament; ncuragira muri Parliament, ndarambiwe ndagiye! So, Inteko ni mwe mwateye crisis ya mbere, ni mwe mwavanyeho Guverinoma, Guverinoma mwifuje ngiyi! Maze kuyirahiza, nzaba ndareba ko mutongera kuyihungabanya?! (amashyi menshi). Naganiriye na Perezida wa Assemblée n’abandi bantu, ambwira amagambo, dushobora kugira ikizere ni cyo gituma hano, mvuga amagambo make ariko ndayavuga.

Icyatindije Guverinoma ni igiki? Ku buryo buziguye ni imikorere yanyu, imikorere y’Inteko n’igenzura. Mbere yo kurivuga, ndashaka mvuge ngo: igenzura rigomba kubaho. Kuko inama y’Abaminisitiri ntigomba kwihindura IKINANI, igomba kugira abayicunga. N’ubwo hari n’izindi nzego ziyicunga. So, igenzura rigomba kubaho, igenzura rigomba gufasha Guverinoma gukora neza, apana kuyihirika. Cyereka bibaye ngombwa! Igenzura rigomba gushingira ku mategeko, ntabwo ariko byagenze igihe cyose, Itegeko-shingiro, rishyiraho uburyo buzwi bwo kugenzura n’ingingo ya 78, n’iya 79. reka mpere ku ya 79, nta formalités igira? Iravuga ngo, Inteko ishobora guhamagara Minisitiri igihe icyo aricyo cyose, ikamukorera interpretation; ikamusensura.

Ingingo ya 79, ni iyerekeye politiki. Niba nka Minisitiri yavuze ngo ubwo abantu batangiye gushya I Bugande, za sectes tuzivaneho, Abadepite bamwe bakavuga ngo uyu mugabo, arikototera uburenganzira bw’idini nimumuhamagare, tumubaze, niturangiza tumugushe hasi, ni ingingo ya 79.

Ingingo ya 78, ni iya contrôle ya action gouvernementale. Iravuga ko kugira ngo mbere yo gukurikizwa, hagomba itegeko ngenga, kandi iyo ngingo ya 79, ikontorola uko Guverinoma ikora ifite procedures, guhamagara Umuminisitiri, bakamubaza mu magambo, mu nyandiko, muri Commission, muri enquête, akagaruka mu ruhame, no kumukuraho ikizere niba bibaye ngombwa. Ifite procedure, yarangiza ikavuga ngo mbere yo kuyikurikiza hazajyaho itegeko ngenga. Bidateganyijwe muri 79, itegeko ngenga ryagiyeho ryabanje kugira ibibazo, ryagiyeho muri 97 ku itariki ya 01/10/97 rirangiza rivuga ngo, iri tegeko ritangira gukurikizwa igihe rigiriye mu igazeti ya Leta? Icyo ni ikinyarwanda, no mu gifaransa nimushaka murishyiremo.

Nta buryo bubiri bwo kuryumva. Rivuga ngo guhera uyu munsi kuko iryo tegeko ari ho turibonye turarikurikiza, rinavuga ngo ibikorwa byariho mbere y’aho ntabyo mukurikira.principe ya rétroactivité kuko hari andi mategeko agenga rétroactivité. Naho mwaba mwafashe Umuminisitiri w’umujura! Wari umujura muri 96, itegeko ryanyu mutararishyiraho vous êtes paralysés. Icyo mwakora n’ukubwira Minisitiri wa Justice, ngo Parquet nikurikirane uriya mugabo, mugahora mumuhamagara mukamubwira ngo bigeze he? Ngo bigeze he? Ariko ingingo ya 78, ntabwo mwayikoresha.

Guverinoma ya TWAGIRAMUNGU yasimbuwe na Guverinoma ya RWIGEMA (one). Abo mwakontoroye bose, bari muri Guverinoma ya TWAGIRAMUNGU cyangwa ya RWIGEMA (one) yarangiye mu kwezi kwa gatatu 97 mutarashyiraho itegeko. So, muzambwire njye nkurikiza ibyo mwavuze cyangwa nere kuzajya mbikurikiza? Muzahitemo, ntabwo muri iryo tegeko mwanditse ngo aliko itegeko rije rikererewe, ibyakozwe mbere y’aha ngaha, tuzashobora kubikurikirana, rétroactivité ifite amategeko ayigenga, sasa mujya gukurikirana ibikorwa bya mbere y’ukwezi kwa 03/97 mwebwe Parliament mute?

Nabiganiriye na Biro, baravuga so, ntabwo ari uko mutabimenye? Iri tegeko rya rétroactivité niba mutarishaka muzarihindure, so mwabikurikiranye mute? Ni mwebwe mugomba gusobanurira Abanyarwanda ntabwo ari BIZIMUNGU! BIZIMUNGU icyo ashinzwe ni ukuvuga ngo, jya ureba amategeko, ni ko kazi mwampaye?

Yes ni ko kazi mwampaye. (amashyi menshi) ni kimwe na bya bindi maze kubabwira Commission Légal Constitutionnelle, mwishe Itegeko Shingiro, niba mushaka kurihindura muzahindure Itegeko Shingiro. Iyo Commission ntizakora iri independent, itari rattachée kuri Parliament. Mufite uburenganzira bwo kurihindura. BIZIMUNGU sinkora amategeko, ni mwe, ndayabakurikiranira, nkababwira.

So, controle mwarayishe. Ikibazo ntabwo controle igomba kubaho cyangwa itagomba kubaho. Kera aho nakoraga bari baranyise “Monsieur le Juge” ku byerekeye iryo tegeko ryo muri 97, Juji BIZIMUNGU, sinzi niba azagira appeal izamuvuguruza. Mwararyishe. Ingingo ya 2, iryo tegeko riravuga ngo Minisitiri mumukontorora mu byo ashinzwe, ingingo ya 11, ingingo ya 20, ingingo ya 46. mu byo ashinzwe kandi ndabibutsa ko ari contrôle ya Actions Gouvernementales.

Hari n’aho bavuga ngo mu mirimo no mu nzego ashinzwe. Mu byo ashizwe muri minisiteri, mwamuhamagara mu magambo, mwabona bidashimishije mukamubwira ngo andika, yakwandika ibyo kwandika byaba bidashimishije, mukamukubita muri Commission, ibya Commission byaba bitari satisfied mugakubitaho anketi, anketi yaba atari satisfied, mukamugarura mu ruhame akaza kwisobanura, mu ruhame bitabashimisha, mukamukubira indunduro.

Byose n’ibyo ashinzwe? Nabwo ari mu byo yari ashinzwe. Kuki mutabivuze se? Niba ntazi ikinyarwanda muzakinyigishe noneho. Ariko si njye njyenyine ni n’Abanyarwanda. Nta interpretation y’ikintu écrit kiriho. So, kuko mwagiye gukontorola mu byo bari bashinzwe rero! Guverinoma ya RWIGEMA na Guverinoma ya TWAGIRAMUNGU abo ngabo mwagiye gukontorola abarimo.

Murangije muzana n’amakimbirane, eh igice cya mbere mwakontoroye cyarimo Minisiteri ya Finances, cyarimo Minisiteri ya Justice, UZABUMWANA na J.D.NS TRADING, muhamagara Abaminisitiri bamwe, abandi murabareka! Muhamagara abakera actually. Mu by’ukuri ahubwo ababishinzwe ntimwabahamagara. Muzana amacakubiri muri Cabinet. Azana amacakubiri mu baturage by’ashinzwe mwebwe ibyo mwakontoroye ni ibyo bari bashinzwe!(amashyi menshi). Niba mushaka ngo mvuge amagambo, mwahamagaye RUGENERA, muhamagara NTAKIRUTINKA, ntimwahamagara KABERUKA, ntimwahamagara MUCYO.

Bari muri dosiye imwe, ntimwahamagaye BIRUTA mu byo ashinzwe. Niba mushaka no kuvuga ngo Minisitiri akontororwa mu byo yari ashinzwe, no mu byo ashinzwe, reka nemere iyo interpretation yanyu. So, abo Baminisitiri bandi bo mwabarekeye iki? Muhamagara MAZIMHAKA, ntimwahamagara Shehe, kandi rehabilitation imaze kuhava, byaragiye kwa Shehe. Mwabujijwe n’iki guhamagara Shehe? (amashyi).

Sasa none birazamutse, dukomeza gukoma yombi, Guverinoma ivuyeho! Aha rero noneho reka tugendere ku mategeko mazima. Ni byo twasabye, mwere kuzongera, njyewe abo nganira na bo narababwiye ngo Parliament nidahindura ikabinzanira ntabyo nzongera kwemera. Ntabwo ari njyewe uteye crise ya Institution! Ni mwe murimo gutera crise ya institutions idashingiye ku mategeko. Nta obligation mfite yo kubyemera.

So, icyo njyewe ntekereza kwari ngo noneho ko tumaze kugira iyo experience, Parliament niyikosore, yere kuzongera mu Baminisitiri abo aribo bose, kwica amategeko yishyiriyeho. Sindajya mu buryo mwakoze controle, mutayifitiye expertise, ku ngingo ya 79, ni ibya politiki mwabivangavanze. Ku ngingo ya 78, ntabwo muri Cour des Comptes, mwihaye kuba Cour des Comptes, ntabwo muri Auditeur Général, mwagiye gukora audit mute? (amashyi menshi).

So, amakosa yakozwe nta expertise mufite muri compte, mutari aba experts mu ma compte siniriwe nyasubiramo, muzampamagare nzabereka, kuva 1 kugera kuri kangahe, amakosa mwagiye mukora muri expertise mutayifitiye uburenganzira. So, rapport zanyu zirimo amakosa, uretse no kwica amategeko. So, bariya Baminisitiri bagiye ku buryo  budafututse, here no kuzongera kuvuga ngo hari umujura urimo n’Abanyarwanda babyumvire aha. Abana bakoze muri rehabilitation, abana bakoze hehe, n’abo ba Minisitiri ntabwo ari abajura! Ntabyo mwerekanye. So, ni mwebwe murimo kuzana akaduruvayo hano mu gihugu (amashyi).

Now hari ibindi birego bibiri. Hari ibindi birego bibiri bihari.
Ikirego cya 1: Cyazanywe na mwe abapolitisiye, muza mukambwira ngo ariko Perezida araturambiye, yirirwa abundaraye ku butegeko, icyo avuze cyose arakubwira ngo itegeko hariya, itegeko hariya, akatubuza uburyo, akatubuza gukora politiki. Mbere yo gusubiza icyo kibazo, reka mbereke. Kwanza nababwiye Amategeko si njyewe uyakora nta tegeko na rimwe, nsinya ayo mwakoze. So, kuyakurikiza ndabiterwa na mwe. Number 2 reka dufate Fransisiko, nabonye mumuha amashyi menshi. Abanyamupira, umupira nawo ni amategeko. N’itegeko, niba ugomba gukurikiza amategeko ntabwo urakijyana iriya hanze, ntabwo uragitera muri public. Niba ugomba gukurikiza amategeko, ugomba kwemera “referee” ibyo akoze. Ibyo byose niba bidahari nta mukino w’umupira uhari.

Muti turashaka gukora politiki. Ariko reka mbabwire “amacakubiri y’u Rwanda yabayeho uko abantu bakoraga politiki zidakurikiza amategeko, zitubahiriza amategeko. Impunzi z’u Rwanda zaguye hanze, zihera hanze kuko abantu bakoraga politiki zidashingiye, zitubahirizaga amategeko.
IKINANI cyarwanyijwe kuko cyakoraga politiki itubahiriza amategeko. So, njyewe sinshaka gukorana na mwe niba mushaka gukora politiki idashingiye ku mategeko” (amashyi). Amategeko yerekana aho politiki ihera, n’aho irangirira. Iyo bitari ibyo ngibyo, turagaruka mu KINANI. So, ntabwo naba nemera amategeko ngo mbe n’IKINANI, ntibishoboka. So, muzahitemo kimwe.

Hari ikindi kirego cya kabiri: BIZIMUNGU, Perezida afite Amahoteli, afite Amazu hose muri Kigali, mfite Amamodoka, mfite Imirima. Assemblée yabuze uko impamagara hano, eh nta hoteli ngira! Amazu mfite ni abiri, imwe nari nyifite mbere y’intambara, barayinyambura mu ntambara. Kuko Banki, nari ntararangiza kuyishyura. Ngarutse nsaba Banki ngo imfashe njya muri cyamunara kugura inzu yanjye. Iyo ni iya mbere iya kabiri nayiguze na Caisse Française de Coopération, nagujije B.C.R. Ndabona nta makosa arimo! Niba ari ikosa ndisabiye imbabazi, mwere kuzirirwa mwifuza ngo munzane hano.

Icya kabiri: Imodoka: Reka mbabwire, Ndi marié sous le régime de la communauté. Umugore wanjye bamuhaye ikamyo, arangije asaba n’amafaranga muri BACAR, agura indi. Ni izo kamyo zombi ziriho, zizwi. Ntabwo ntekereza ko ari ukwica amategeko. Niba ari ukwica amategeko, icyaha ndacyemeye. Mwere kuzirirwa mumpamagara hano.

Banki: Nta Banki ngira, mfite inshuti zanjye zikomeye muri Banki. Nta Banki ngira. Inka: Urwuri, yes mfite inka 60, 18 ni izo Minisitiri yambwiye ngo ngure ejobundi. Izo nka, ziri hasi y’izo data yari afite ajya gupfa. Yandushaga inka. So, niba kuzigira ari icyaha, ndagifite, mwere kuzirirwa mumpamagara hano. Muzakondane ako kanya. Mfite n’izindi z’inyama zigera 10, 15, nororera mu rundi rwuri hamwe n’abandi bantu. Ndabona nta cyaha kirimo; niba ari icyaha nabwo muzampamagara, nzitaba mbabwire. Ikiri important rero noneho kigiye no kuduhuza ni amategeko.

Mbere yo kuyavuga, turi Arusha twaravuze ngira ngo  ni ingingo ya gatatu n’iya kane yo gucyura impunzi.
1. Ko individual property itavogerwa ko kubera iyo mpanvu, impunzi zifite uburenganzira ku property yazo. Ngira ngo ni ingingo ya kane. Impunzi zizatahuka zifite uburenganzira ku property yazo. Ubwo niba tuvuze ko zifite uburenganzira ku property yazo, ni uko hari amategeko agenga kandi arinda property.
Twongeraho ngo Arusha recommend (Arusha irasaba) ko impunzi za kera, kugira ngo bitazatera amahane,  zakwigomwa ntirirwe zijya muri ibyo ngibyo zikazatuzwa ahandi (droit de propriété) uburenganzira kuri propriété ntabwo twabuvanyeho njyewe ndi umunyamategeko. Ntabyo twavanyeho.

2. Na none haravugwa ngo abashinzwe gutuza impunzi bazashaka ubutaka butari occupée, bahatuze abazaba bahungutse. So, principe ayo mahame kuri njye arumvikana ari mu itegeko shingiro, ko umuntu ku giti cye, uburenganzira bwe ku mutungo, ashobora kubuzibukira kuko afite politiki conciliation, ariko twarahamije ngo ni uburenagnzira bwe butavogerwa. Guverinoma yaje gukora ikindi kintu cyigeragezwa, isaba Abanyarwanda ngo bamwe barebe niba bakwirengagiza uburenganzira bwabo bakagabana na bagenzi babo. Ni ukubasaba, ntabwo ari itegeko, kuko ritavanaho za principe tugenderaho.

So, mukugura ferme yanjye ababohoje, ababohoje baba bishe amategeko cyangwa abagabanye ku ngufu, nanze ko haba kompetsetinga nta droit n’imwe nishe. Nta tegeko na rimwe nishe; ni mwebwe mwayishe. Ni bwebwe muteranya abaturage, mutubahiriza uburenganzira bwa bamwe n’ubw’abandi. So, ibyo bigambo byabateye impungenge.
Kuri Perezida wanyu ni uko bimeze. Niba bidahagije muzamuhamagare, azaza ababwire ntabwo ari IKINANI, kuko yemera amategeko.

Itegeko ry mbere, Protocola ya mbere. Twabanje kumvikanaho na Guverinoma ya HABYARIMANA; ni protocole ya “Rule of Law”, Etat de Droit. Ntabwo nakumva Parlement yavuye ku masezerano ya Arusha yagenda inyukanuka Amategeko. Ku buryo yajya kubipfa na Perezida. Mwirukanye ba Minisitiri, mwavanyeho Cabinet, mwavanyeho na Perezida wa Assemblée. Nimwe mwirukanye Joseph SEBARENZI (amashyi) na Perezida wa Repubulika mwari muhatswe kumwirukana! So, hari ikibazo mu mikorere y’Inteko. Ntabwo ari mwebwe Banyarwanda b’Abatagatifu. Hari ikibazo mu mikorere y’Inteko! Niba Abanyarwanda ari twebwe twumva nabi muzabanze mudusobanurire.

Noneho tubone gukurikira ibyo mushaka. Ariko igihe Amategeko muzaba mutarayahindura, kandi mudushinga ngo tujye twubahiriza Amategeko yanyu, mugakora ibinyuranyije n’Amategeko, mbasabye uburenganzira nzabyanga.
Nkaba mbasabye n’ikindi rero noneho ko Guverinoma maze kuyishyiraho, nyuma y’iyo mwanze, mukaba mwayihaye amashyi menshi hano.

Turabasabye noneho, Abanyarwanda aho bari hose, bafite impungenge, bafite imitima ihagaze, ntabwo bakurikira neza ibiri gukorerwa I Kigali, mubafashe; aho kugira ngo mubirukane bazashobore kurangiza inshingano zabo.

Murakoze.”Pasteur BIZIMUNGU

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355