Kagame atekereza kuri manda ya 3, 4,.-----50! |
Mu Rwanda rw'umwimerere no mu mibereho yo ku misozi tuvukaho, iyo witegereje
ibirori bihabera ukabyumva witonze uhita ubona ko abanyarwanda babeshya kandi
banyurwa no kubeshywa cyane. Aho nkomoka i GAKURAZO mu BYIMANA hari umugabo
twari duturanye rwose hafi cyane muri metero 15 uvuye iwacu mu rugo wari
umukene cyane kandi n'ubu usoma iyi nyandiko aracyariho ni muzima.
Mu miryango yacu n'abaturanyi bamuhimbaga MUTALIYANI ariko ntabwo
ngomba kuvuga izina rye n'ubwo ndizi neza. Uyu muturanyi yari azwiho kugira
ICYAKA BYABUZE URUGERO KANDI AGAKUNDA INZOGA CYANE. Mu Rwanda rwa mbere ya FPR
yadukanye kunywera inzoga mu bikombe ngo abantu bareke gudabana, mu byaro iwacu
habaga umuco wo KUVUMBA NO GUFATA INZOGA.
Kuvumba byo ndibwira ko mwese mubyumva neza. Gufata inzoga ni umurimo
wahabwaga umuturanyi w'inyangamugayo mu birori nko gushyingira, gusaba, kubatirisha,
gutanga inka, gukomeresha, maze akajya ahamagara abajya kunywa mu kibindi akabagenera
amasegonda bamaramo agahamagara abandi bityo bityo,...
Uwo muturanyi MUTALIYANI uko yajyaga mu kibindi yasigaragamo abandi bakamusangamo
kubera kuryoherwa n'amarwa(inzoga yo mu masaka). Byakomeje kuba ikibazo noneho
abaturanyi bemeza ko kugira ngo bamuce ku gucura abandi inzoga bagomba kumutorera
kujya afata inzoga ariko natangajwe n'uko ywbyishimiye maze nabo bamubeshya ko
bamuzamuye mu ntera.Ubwo mperukayo mu 1993 afashe inzoga kugeza n'uyu munsi aho
bishoboka niwe uzifata.
Umukandida umwe
rukumbi w'abaturage kandi wo mu bihe byose!!!???
Kuwa kabiri, taliki 17 Werurwe 2015, Minisitiri w'ubutegetsi
bw'igihugu, imiyoborere myiza, amajyambere rusange n'imibereho myiza y'abaturage
Bwana KABONEKA Francis yabyarukiye mu Kagali kitwa Mburabuturo gaherereye mu
Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru
Minisitiri KABONEKA biravugwa ko yari ajyanyweyo no gutangiza igihembwe
cy'ihinga maze batera imbuto y'ibishyimbo ariko abaminisitiri bose bari
bakwiriye igihugu cyose bajya guhendahenda abaturage ngo bazatore KAGAME kuko
ubusanzwe igihembwe cy'ihinga gitangizwa na minisitiri w'ubuhinzi.
Muri iyo nama abaturage bavuze ko Kagame ariwe mukandida wabo kandi
w'ibihe byose ubu n'iteka ryose. Basabye ko itegeko nshinga ryahindurwa akongera
kwiyamamaza bakamutora ijana ku ijana(100%) ariko bakaba bariyibagije ko bamutora
batamutora Kagame agomba kubayobora ku ngufu.
Umugore w'umukene
cyane witwa UWIRAGIYE Emerence yavuze ko aziyahura Paul KAGAME nadatorerwa indi
manda mu 2017
Uyu mugore utuye muri Musanze yabwiye Minisitiri KABONEKA ko KAGAME
nadatorerwa indi manda azahita yiyahura agapfa burundu agafata inzira y'abakurambere
bityo akagenda ubutazagaruka. Uyu mugore umwitegereje ku ifoto uko asa ukumva
n'akamuvamo wakwibaza ibibazo byinshi bikubiye muri kimwe gusa:«Ibyo yavuze
yarabitumwe cyangwa ni ibye bwite???»
Minisitiri Musa Fazili hagati. Reba uwo wo kuruhande uko amureba! |
Demukarasi yo mu Rwanda yubatse amacuri kuko mu gihe gikwiye cyo kuvuga
ntawe ukopfora ariko mu gihe kidakwiye bagasara bagasizora. Uyu uvuga atya nta
kintu na kimwe Kagame arata yamunariye ndetse nta n'ubwo amuzi. Nibura Minisitiri
Cheikh Mussa Fazil HARELIMANA avuze ko aziyahura Kagame nadatorwa napfa
kubyumva ariko nabwo ntibyaba bikwiye. Nkaba nibwira ko Kagame nadatorwa uyu
mugore ataziyahura ko ahubwo bamuhinduye igikoresho kugira ngo acanire rubanda
rusare.
Mu 1959 hari umugore
wigeze kuvuga ko atayobowe n’umwami yakwiyahura
kandi n’ubu aracyariho!
Mu myaka ya za 59-61, mu Rwanda hari inkubiri yo gusezerera ubwami
hakimikwa REPUBULIKA. Muri iki gihe hari umugore wavuze ko nadategekwa n'umwami
aziyahura. Uwo mugore n'ubwo amaze kuba umukecuru aracyari mu Rwanda kandi
ntabwo yigeze yiyahura kandi ubwami bwaraciwe himikwa REPUBULIKA.
Ntekereza ko iyo UWIRAGIYE Emerence amenya ko n'uwarahiye agatsemba
muri '59 bitamushobokeye kwiyahura, ahari nawe yari kugenza make. Ikibazo
kirimo ni uko ubutegetsi bushuka abaturage, bakemera gushukwa nabwo bityo
bikarangira bose babihombeyemo.
Abanyarwanda
bakwiye gucika ku muco wo kuba bashimira mu irira
Kubera kumenyera gutegekwa n'abanyagitugu kandi bakamara ku butegetsi imyaka
n'akaka, abanyarwanda babona nta kundi byagenda maze ubuzima bwabo bwose n'ubw'igihugu
bakabusanisha n'urimo kubategeka mu INDAGIHE(THE PRESENT-TIME) kandi
bakiyumvisha ko nyuma ye u Rwanda rudashoboka na busa.
Ikibabaje kurushaho ni uko iyi ndwara itarembeje abakene batageze mu
ishuri batazi gusoma no kwandika ahubwo uyisanga no mu bitwa ko baminuje.
Umuntu nka minisitiri w'intebe Dr. HABUMUREMYI Pierre Damien agatinyuka nta
n'isoni imbere y'abantu akavuga ngo bose bakoze nabi uretse Paul KAGAME.
Uwahoze ari Minisitiri w'intebe Habumuremi P D na minisitiri Rwakabamba. reba uko ikinyoma cye cyamuteye iseseme! |
Umuntu nka minisitiri Cheikh Mussa Fazil HARELIMANA agatinyuka nta
n"isoni akavuga ngo azagwa imbere ya Kagame kuko abavuga ko bazamugwa
inyuma batamukunda. Izi mvugo nizo zituma na KAGAME yiyumvamo ko adahari nta
cyakorwa mu gihe atari ko biri.
Bavandimwe banjye mwese banyarwanda nkunda ntarobanuye, ntawe ntumye gusuzugura
umutegetsi cyangwa umutware ariko si ngombwa cyane kumupfukamira. Tunganya
inshingano zawe kandi ukorere ugamije guteza imbere igihugu cyawe udakorera ku
jisho. Kanatsinda abirirwa babwira Kagame batya mu mitwe yabo nta n'ikiba cyibereyemo
baba bashinzwe gushyushya intebe mu biro gusa ari nayo mpamvu mbona baba
bakwiye kuvanwa muri sisiteme.
Twige gutekereza
kuri ejo hazaza h'igihugu tugamije guteganyiriza ibisekuru bizaza
Bimwe navugaga mu kanya ko abanyarwanda ibintu byose
babivunjira muri perezida ubu birabonekera buri wese. Ubu umunyarwanda wese
utekereza neza kandi agakurikirana uko u Rwanda rwatubyaye ruyobowe aribonera neza
ko byanze bikunze ingoma ya FPR na Paul KAGAME izarangirana n'imivu y'amaraso.
Uko bimeze uyu munsi, Paul KAGAME n'abo bafatanya nta n'icyo
bakora ngo bagarure ibintu mu murongo kuko ku bwanjye mbona bidashoboka.
Impamvu bidashoboka ni uko abo yiciye ababo barimo kuritsira. Ariko igiteye
agahinda kurushaho ni uko abaturage barimo gusakabaka cyane ngo yiyongeze manda
babivuga ku munwa ariko ku mutima bavuga bati uwaduha Imana imudukiza
twakwiruhutsa!
Ikizabemeza ko ibi mvuze ari ukuri kwambaye ubusa,
muzakimenya umunsi Paul KAGAME azaba atagihari. Icyo gihe n'aba barimo
kumusabira manda ya gatatu(3) ntibizagutangaze bavuze ko yari yarabazigirije.
Ubwo simvuze uko abana be n'umugore we bazaba bamerewe n'aho bazaba bari. Aba
baturage nabo bakwiye kwibaza uko bizabagendekera uwo barimo gusabira kuzapfira
ku butegetsi naba atagihari.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355