Amakuru SHIKAMA ifitiye gihamya aturuka ku Mugonero mu karere ka
Rutsiro ahahoze hitwa ku Kibuye aravuga ko umuyobozi w'ako karere witwa goronomu
Gaspard BYUKUSENGE afatanije n'abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge n'abagoronomu
mu mirenge bamariye hasi insina z'abaturage ku ngufu bakabategeka kuzisimbuza
indabo n'ibitunguru.
Abanya-Rutsiro
kimwe n'abandi banyarwanda barasonjeshwa bucece
Mu minsi ya vuba Dr. NKUSI Joseph aheruka kubagezaho inyandiko icukumbuye
ku nyandiko ya GARISSON muri USA aho
yerekanaga ko leta ya FPR na Paul KAGAME irimo gukorera abanyarwanda genocide
bucece. Mperuka kubagezaho inyandiko yavugaga uko abaturage bakikije
RUGERAMIGOZI i KABGAYI barimo guhatirwa guhinga IBITUNGURU.
Nk'uko kandi nigeze kubigarukaho mu magambo arambuye, nta mutegetsi
ubyuka ngo arimbure imbaga. Oya ntibishoboka, agomba kubanza gushyiraho
politiki zirindagiza abo agamije kuzarimbura. Ibyo bikorwa bitegura kurimbura
imbaga nibyo twita ETHNOCIDE aribyo
bivuga kubanza kwica UMUCO. Umuturage ukamuvana ku biryo akabura uko agira
akagwa neza kandi akumva ko bimukwiye!
Ukabanza ukavana mu mutwe w'umunyarwanda insina n'ikijumba kandi ukamutegeka kubyibagirwa burundu. Mu muco
w'abanyarwanda bose na RUTSIRO irimo tuzi akamaro k'insina nyamara FPR na Kagame
ujijisha i Gabiro banze ko ikomeza kubaho kuko bazi neza ko umuturage agurisha
akagwa(urwagwa) akabonamo agasabune.
Abatuye akarere ka
Rutsiro baravumira ku gahera perezida Paul Kagame kuko ingoma ye ibakuye ku nsina
ya ba sekuru
Amakuru SHIKAMA ifite aravuga ko ubu insina zose bamaze kuzararika mu
Rutsiro kandi bikaba byarakozwe ku gahato. Abagoronomu bose bo muri ako karere
kimwe n'abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge bategetswe kubwira abaturage
bose gusimbuza urutoki indabo n'ibitunguru.
Kubera ko abanya-Rutsiro bananiwe kumva no kwakira iyo politiki
idafututse, niyo mpamvu ubu barimo kuvuga ko Paul KAGAME ingoma ye ibakozeho
maze bakabivunjira mu nteruro ivuga ko insina zabo zirimo gusagarirwa
zirimburwa amanywa ava.
Meya BYUKUSENGE
Gaspard wa RUTSIRO waminuje mu bugoronomu ntacyo yavuze ubwo yari i GABIRO
Ubwo mwumva insina zirimo kurimburwa muri Rutsiro, ntimukeke ko
abahayobora batazi iby'ubuhinzi. Bwana BYUKUSENGE Gaspard uyobora aka karere ni
agronome wabyigiye ufite impamyabumenyi ihanitse yakuye muri ISAE-BUSOGO mu
Ruhengeri. Iki muri SHIKAMA tukakibona nk'icyaha
cyikubye kabiri ndetse kenshi uburemere kubona goronomu aba ku isonga ryo gusonjesha
abo ayobora.
Mu mwiherero wabereye i Gabiro, na meya wa Rutsiro BYUKUSENGE Gaspard
yari ahari ariko ntacyo yavuze. Igihe Kagame yababazaga ati mwambwira icyo
mwaganiriyego gitandukanye n'ibyo twavuze mu myaka 11 ishize, uyu muyobozi yari abonye umwanya mwiza wo
gutangariza Kagame ko abaturage ayoboye barimo kumuvuma kuko ingoma ye
ibatemera intoki ariko ntabyo yavuze bisobanuye ko ashyigikiye Kagame na FPR
biyemeje kwicisha abanyarwanda inzara.
Ibintu FPR ikorera
abanyarwanda nta kabuza birakungurira igihugu kandi nayo ntibizayisonera
Ku italiki 24 Ugushyingo 2015 nzuzuza imyaka 38 y'amavuko kuko navutse
kuri 24 Ugushyingo 1977. Nibuka ko mfite imyaka 6 ubwo hari muri 1984 mubyara
wanjye twakoze urugomo maze dufata imihoro
twirara mu masaka n'insina turatema. Kubera ko umurima wari hafi cyane y'urugo,
ababyeyi bahise baturabukwa maze baca inturusu turakubitwa karahava ku buryo
n'uyu munsi iyo nkoni ntarayibagirwa.
Ababyeyi badukubitaga batubwiye ko «UMWANA
UTEMA CYANGWA AKARANDURA IMYAKA ABA AKUNGURIRA IGIHUGU AGISURIRA INZARA
N'UBUTINDAHARE KU BISEKURU BIZAZA». Ku buryo nibuka neza ko SOGOKURU yahise
atumiza UMUSE batunywesha ISUBYO kuko ngo twari twakoze amahano.
Kuva icyo gihe nziko gutema
imyaka kimwe no kuyirandura ari ubukunguzi. Noneho twibaze: Niba ababyeyi bavuga ko
ari ubukunguzi mu gihe bikozwe n'ibitambambuga, ubwo twabyita iki itegeko
ribigena ritowe n'abadepite, perezida Kagame akarisinyaho, bikozwe na goronomu,
gitifu, meya na minisitiri??? Buri wese yihe igisubizo.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na
Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355