Pageviews all the time

Mu gihe bamwe bishimira kwica abaturage babo bakarenza za miliyoni, muri Tanzaniya ho Perezida wabo yarijijwe n'umuturage umwe wapfuye!/NKUSI Yozefu



Mu muhango wo gusezera ku murambo wa Kapiteni John Komba wabaye umuririmbyi ukomeye muri Tanzaniya ubu akaba yari n'umudepite mu Nteko Ishinga amategeko ya Tanzania, Perezida Kikwete n'abandi banyacyubahiro bari baje muri uyu muhango bose bararize igihe haririmbwaga indirimbo uyu mudepite akaba n'umusirikare yaririmbye muri 1999 igihe Tanzaniya yasezeraga k'uwo bita BABA WA TAIFA Mwalimu Kambarage Julius Nyerere. Iyi ndirimbo bayikuyemo amwe mu magambo yavugaga Perezida Nyerere maze bashyiramo avuga nyakwigendera John Komba.





Mu ijambo ryo kurangiza ukwezi perezida wa Tanzaniya ageza ku baturage be(iri ryari rigenewe ukwezi kwa Gashyantare), Perezida Jakaya Mrisho Kikwete yongeye kugaruka ejo tariki ya 2/3/2015 ku butwari bw'uyu nyankwigendera Cpt John Komba afata nk'imwe mu ntwari z'igihugu kubera ibyiza yagikoreye. Muri iryo jambo rirerire yavuze mu rurimi rw'ikiswahili, Kikwete yihanganishije Abadepite n'umuryango w'uyu nyakwigendera ariko anasaba abatanzaniya bose gusabira nyakwigendera ngo Imana imwakire mu ntore zayo.


Ibi bitandukanye n'ijambo Pawulo Kagame yavugiye muri SERENA HOTEL kuri 12/1/2014 aho yabwiraga  abakozi be bari kumwe nawe mu masengesho umuntu yakwita ko ari ayo gushimira RUREMANKWASHI, ko kutica abantu nka Col. KAREGEYA Patrick ari ikosa.Yaneze cyane uwari Minisitiri w'Intebe ukuntu yari yanditse kuri Twitter ye ko yishimiye urupfu rwa karegeya ariko akemeza ko atari Leta yabikoze.

" Minisitri w'intebe yavuze neza cyane ko ntawe uzahemukira u Rwanda ngo abikire, ariko yunzemo ngo reka ntabwo ari twe twabikoze. Nibaza impamvu ahubwo atari mwe mubikora!!"

Si uyu Karegeya Patrick Kagame amaze kwirenza kandi akanabyigamba, kuko n'impunzi z'Abahutu n'abakongomani bagera kuri miliyoni 8 amaze kwisasira anyaruka akerekana ko byamushimishije. Ni muri urwo rwego rwo kwishimira kumena amaraso kandi ubu ingabo ze ziriho zica impunzi umugenda muri repubulika iharanira Demukarasi ya Congo byitwa ko ziriho zihashya FDLR.

Umuntu akaba yarangiza yibaza igihe u Rwanda ruzongera kubonera umuyobozi ugira impuhwe z'abababaye akanababazwa n'abapfuye  nkuko bimeze muri Tanzaniya. Ariko Mana!!!

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355