Pageviews all the time

Mu kinyejana cya 11 ngo haba harabayeho ubuhanuzi bwavugaga ko isenyuka burundu rya Kiliziya Gatulika ya Roma rizabanzirizwa no kwegura(kwicwa) kwa Papa Faransisiko ari nawe uzaba uwa nyuma uyitegetse ubundi abakaridinari, abasenyeri n'abapadiri bakishakira abagore!!!/ UDAHEMUKA Eric


umwana acira Papa amarenga y'ibigiye kumubaho

Kiliziya Gatulika ni idini rifite ingufu zaba izo mu mutwe(abayitekerereza), izo mu mufuka(amafaranga) hamwe n'ibikorwaremezo. Nyamara icyo ifite kiruta ibi byose ni amategeko akoze neza, atavangiye kandi amaze igihe kirekire cyane. Hari ubuhanuzi bwo mu kinyejana cya 11 buvuga ko uyu Papa Fransisiko ari we wanyuma uyoboye Kiliziya Gatolika ubundi Roma igahita isenyuka kandi rero bisa n'aho biri guca amarenga.

Ubanza ubu buhanuzi bwenda gusohora bwaraciye amarenga mu iyegura rya Papa Benedigito XVI

Mu mateka ya Kiliziya Gatulika ya Roma, ni ubwa mbere Papa yari yeguye agihumeka kuko ubundi bakomeza kuyobora kugeza bashizemo umwuka. Ubwo twarimo gukurikirana umuhango wo kwimikwa kwa Cardinal BERGOGGLIO wahawe izina rya Papa FARANSISIKO WA MBERE ARI NAWE URIHO UBU, nari ndi kumwe n'umupadiri wari wansuye mu rugo ntari buvuge izina rye maze ambwira ko Papa Benedigito XVI yegujwe ku ngufu n'abakaridinali yari yarangiye kurongora no gukora ubutinganyi.

Nkimara kubyumva nabaye nk'umwereka ko ntabyitayeho ariko ndushaho gukurikirana umunsi ku munsi ibibera i Roma. Mu iyimikwa rya Papa Faransisko, abantu barishimye cyane ngo kuko ari umuntu wicisha bugufi. Mu gihe kitageze ku kwezi akimikwa yahise atangaza ko adakeneye kugendera mu modoka ihenze igenewe Papa. Maze abantu bati Papa twari ducyeneye ni uyu. Abasenyeri nabo bajye bagendera mu za make.

Papa Faransisiko atorwa yinjiye mu bibazo by'urudaca bya Vatikani none mu myaka ibiri gusa arateguza isi ko ashobora kwegura umwanya uwo ariwo wose

Ibi ntabwo ari amagambo cyangwa inkuru mbarirano. Mu cyumweru gishije uyu mushumba yagiranye ikiganiro na televiziyo yo muri MEXIQUE kinanyuzwa kuri www.catholic.org aho yavuze ko azegura mu mwaka umwe cyangwa ibiri ariko atazamara imyaka irenga ibiri akiri Papa.Kuba atangaje ibi kandi atariwe Papa unaniwe kurusha abandi birerekana ko umwanya aherutse gutorerwa wamubihiye kuruta kumunogereza umuhamagaro.

Birigaragaza ko n'ubwo atabwiye iyo televiziyo impamvu imutera kwegura kubera ibanga ry'akazi, bishoboka cyane ko ikibazo yarazwe na Benedigito XVI cyaba cyaramubereye insobe agahitamo kwikuriramo ake karenge. Mu bibazo biri i Vaticani ikiza ku mwanya wa mbere ni icyifuzo cy'abakaridinali cyo gushaka abagore bikaba bibusanije n'amahame iri dini rigenderaho.

Aba Karidinali, abasenyeri n'abapadiri barishakira abagore kuri bubi na bwiza

Iki kibazo cyarakomeye cyane aho bivugwa ko abakaridinali bamwe bitoramo papa basabye ko bakwemererwa gushaka abagore. Icyo cyifuzo Papa Benedigito XVI yaracyamaganye birangira bamweguje. Nyamara n'ubwo barimo guharanira kubana n'abagore mu nzu, n'ubusanzwe tuzi abapadiri n'abasenyeri batandukanye babyaye abana ahantu hazwi, ku bagore babyiyemerera no mu gihe kizwi.

Nanjye ubwanjye nzi abagore barenga 10 babyaranye n'abapadiri kandi abo bapadiri ntibibabuze gukomeza gusoma Misa. Ndetse nzi n'umugore wigeze kujya i Kabgayi hakiri Musenyeri MUTABAZI Anastase ni uko ageze muri eveche n'uruhinja barikanga avuga ko yamubyaranye na Padiri... ntavuga izina ni uko Musenyeri Mutabazi aramuhendahenda amuha amafaranga umugore aragenda kandi nta ngaruka byagize kuri uwo padiri ndetse n'uyu munsi aracyasoma Misa.

Impamvu bitamugizeho ingaruka ikaba ari uko mu masezerano yo guhabwa UBUSASETIDOTI abapadiri badasezerana UBUMANZI ko ahubwo basezerana KUDASHAKA ABAGORE. Hano birajya gukomera mo gacye ari nayo mpamvu nshaka kubisobanura kurushaho. Gusezerana ubumanzi ni ukuvuga ko kizira gukora ku mugore ariko ku bapadiri siko biri ari nayo mpamvu abana babyara bandagaye hose.

Gusezerana kudashaka abagore ni ukuvuga ko batemerewe kubana n'umugore mu nzu nk'umugabo n'umugore ari nacyo ubu kirimo kwifuzwa. Niyo mpamvu umuntu yakwibaza uko bizagenda i Vatikani Faransisiko I namara kwegura? Ese azabona umusimbura? Ese uzamusimbura azemerera bagenzi be gushaka abagore?

Ibibazo biri i Vatikani ni nabyo biri no muri za Diyosezi na za Paruwasi

Ntibigoye na busa gutanga ingero z'abapadiri bashwanye n'abasenyeri babo bakabivamo burundu. Ntibigoye na busa gutanga ingero z'abapadiri bigumuye ku mategeko ya diyosezi zabo bakajya kwibana bakajya barya ibiryo bivuye mu Budage, ntibigoye na busa kwerekana abapadiri basesagura imitungo ya diyosezi zabo bayaguriramo imodoka indaya zabo(uwashaka amazina yabo twayamuha).

Hejuru y'ibi bibazo byose hari icyo kwibazwa:«Ese ubundi padiri uri kumwe n'umugore babana mu nzu yashobora gukomeza izi nshingano?», Ese ko pasiteri na Cheikh babishobora kuki Padiri na Musenyeri batabishobora? Iki kibazo cyazasubizwa n'igihe ariko ikizwi ni uko umutungo wa Kiliziya winjijwemo abagore utatinda kuyoyoka kuko ucungwa mu buryo rukomatanyo kandi ku bw'inyungu rusange.

Ese Kiliziya Gatulika tubona yogeye ku isi yose ishobora gusenyuka? Ese Papa adahari Kiliziya ntiyabaho???

Muri Bibiliya handitsemo interuro ivuga ko kiliziya yubatse ku rutare ndetse n'umuriro w'ikuzimu utazabasha kuyisenya. Iyi nteruro yavuzwe na YEZU ntacyo nyivugaho, njyewe ndasesengura ingaruka nshingiye kubyo mbona biriho n'uko umuryango w'abantu uyoborwa.

Mu by'ukuri, Papa adahari bitewe no kutamwumvikanaho bihita bisobabura ko haba hari amacakubiri. Ayo macakubiri yagira ingaruka ikomeye ku mabwiriza n'amategeko amadiyosezi yose yo ku isi ahabwa na Vatikani. Ni ukuvuga ko na Musenyeri wa Diyosezi nta bubasha yaba agifite kuko mbere na mbere yunze ubumwe na Papa.

Bikaba bisobanuye ko na Padiri nta ngufu yaba agifite muri Paruwasi bityo Kiliziya Gatulika idafite Papa ikaba mu by'ukuri idashoboka. Ahubwo rero, iminsi iza iduhishiye byinshi. Ejo bundi Papa Faransisiko namara kwegura nk'uko yabyitangarije tuzamenya niba ya nteruro YEZU yavuze ko yubatse ku rutare ari ukuri cyangwa cyari ikinyoma.

Kiliziya ya Roma ishobora gusenyuka ariko Kiliziya yo mu mutima ntishobora gusenyuka! Ubanza iyo mu mutima ariyo Yezu yavugaga!

Mu gusoza iyi nyandiko ndagaruka mu kinyejana cya cumi na kimwe aho bivugwa ko muri icyo gihe aribwo abapadiri babujijwe kongera gutunga abagore. Muri icyo gihe ngo habayeho umuhanuzi wemeje ko hazabaho Papa Faransisiko uzasimbura Benedigito XVI uzavaho yegujwe nawe akazahita yegura(ariko ngo hari n'ubundi buhanuzi bwavuze ko azicwa) abakaridinali, abasenyeri n'abapadiri bagahita bongera gushaka abagore bityo Kiliziya igahita isenyuka burundu.

Nibiramuka bibaye tuzabona ko nta bwami munsi y'ijuru budahanguka. Hari ubundi bwami bwari bukomeye cyane bwasenyutse. Mu mateka, empire Ottoman yari ikaze ariko yarasenyutse! Ubwami bw'abanyaroma bwari igitangaza ariko mu kanya nk'ako guhumbya bwarakunkumutse! Ariko rero, Kiliziya tubonesha amaso ninasenyuka, iyo mu mitima yacu yo ntaho izajya izahoraho. Ubanza ariyo Yezu yavugaga ko yubatswe ku rutare! Dutegereze Faransisiko yegure turebe ibizakurikiraho.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355