Basekanimbereka! |
Mu kinyarwanda duca umugani ngo «ifuni
ibagara ubucuti ni akarenge » ariko Kikwete ntabwo yaje mu Rwanda muby’ukuri azanywe no kubagara
ubwo bucuti kuko ikibazo cyabyajije amahari hagati y’aba bagabo bombi ntaho
cyagiye. Umwe arashaka kwica impunzi z’abahutu b’abanyarwanda ziri mu mashyamba
ya RDCongo, undi akaba ashaka ko habaho imishyikirano hagati y’ushaka kwica n’abo
ashaka kwica! None se niba ibintu bimeze gutyo perezida wa Tanzaniya Jakaya Mrisho Kikwete kuki yaje i Kigali?
Kuki Kikwete yaje i
Kigali?
Icyazanye Kikwete i Kigali mu nama ya 16
isanzwe y’iterambere ry’Umuhora wa
Ruguru ni uko habaye ubutumire kandi
nawe akabwakira neza akaza. Mu kwezi gushize kwa Gashyantare 2015 niho perezida
Kikwete wa Tanzania yatorewe kuyobora
umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba(EAC). Turibuka ko umwaka wa 2013
waranzwe n’iteranamagambo hagati ya Kagame na Kikwete haza no gukurikiraho
guhezwa kwa Tanzaniya n’Uburundi mu manama Perezida Museveni, Kagame na
Kenyatta bagiriye i Kigali, Kampala na Nairobi muri uwo mwaka. Nyuma y’ayo
manama Urukiko rwa EAC rwafashe umwanzuro uvuga ko ibi bihugu bibujijwe
kuzongera gukora amanama bitayatumiyemo Burundi na Tanzaniya. Kuba rero ibi
bihugu noneho byaratumiwe mu nama ngo y’Iterambere ry’umuhora wa Ruguru ni
ukubera ayo mabwiriza yatanzwe n’urukiko rwa EAC umwaka ushize wa 2014.
Ikindi ni uko Kagame nawe nka Perezida wa FPR
itegeka u Rwanda, mu gihe igihe cye cyo gutegeka EAC hari ijambo agomba
kuzavugira imbere y’abadepite ba EAC ku cyicaro cy’inteko ishinga amategeko ya
EAC kiri Arusha muri Tanzania. Ndakeka
rero ko abajyanama be - niba yarababonye ubu, aherutse kuvugira i London ko
yabuze umugira inama- bashobora kuba baramwibukije ko agomba kumira umujinya we
w’umuranduranzuzi agatumira Kikwete, akamwicaza iruhande rwe, kandi agaseka
cyane bya Basekanimbereka byo kwerekana
ko umubano uri hagati y’ibihugu byombi ukeba, byahe byo kajya! Kugirango umenye
ukuri kw’ibi Shikama iriho ikubwira, menya
uko Kagame yifashe kuri Kikwete mu nama ya EAC yabereye i Nairobi.
Imyifatire ya Pawulo
Kagame i Nairobi yatangaje benshi
Inkuru yasotse mu kinyamakuru MTANZANIA cyo mu gihugu cya Tanzania musanga hano yerekana
ko umujinya Kagame Pawulo afitiye
Kikwete ugomba kuzagabanuka ari uko amwivuganye nkuko yabyivugiye muri bimwe n’umugore
we bise YOUTH CONNECT. «
nzagutegera ahantu hizewe maze ngukindure». Iki kinyamakuru kiratubira ko mu gihe Perezida wa
Tanzaniya Jakaya Mrisho Kikwete
yariho avuga ijambo i Nairobi amaze kugirwa umukuru wa EAC, Kagame Pawulo ngo
yamusekaga kugeza ubwo noneho abihiwe agahaguruka akajya kumubwira ko we
arambiwe yitahiye!!!
Nyuma y'umwanya munini asekera Kikwete aho yari yicaye, byagezeho Kagame ajya kumubwira ko yabihiwe yitahiye! |
Iyi myifatire yanenzwe n’abari aho ndetse n’abaturage
muraza gusanga hari umwe waditse none mu kinyamakuru Mwananchi ko kujya i Kigali kwa Kikwete yerekanye ko we afite uburambe n’ubunararibonye mubyo
akora bitandukanye n’abahaguruka inama igeze hagati bakitahira!Ikindi
cyerekana ko uwo mubano ugicumbagira ni uko Kagame na Kenyatta ngo aribo bavuze
amasaha 2 yose batigeze baha ijambo umuyobozi mukuru wa EAC , ubundi muby’ukuri
wagombaga gufatwa nk’umushyitsi mukuru!
Ibyo rero ibitangazamakuru rya Kagame
byabyutse byibaza niba umubano wa Tanzaniya n’u Rwanda wabaye Ntamakemwa nibimenye
ko igisubizo ari oya kubera impamvu tumaze gutanga hejuru. Ibi byashoboka ari
uko Kikwete asabye imbabazi Kagame ko yamukubitiye ingabo ze muri RDCongo
zitwaga M23 muri 2014 ubundi muby’ukuri ari RDF ya Kagame, maze akanemera
noneho kujya kumwicira impunzi z’Abahutu zirenga 250,000 ziri mu mashyamba ya
RDCongo. Ibi kandi Jakaya Kikwete ntabikozwa.
NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na
Demukarasi(SKUD)
_________________________________________________________
Reba ibyo umusomyi
wa MWANANCHI yavuze ku nama Kikwete yagiriye Kagame Pawulo yo gushyikirana na
FDLR muri 2013
Unequivocally I agree with president Kikwete on his advise for Waring
parties to settle their differences through negotiation. Military solution
should be the last resort after all efforts to settle their differences through
negotiations have proved futile.
Yesterday Columbia was negotiating with its decades enemy FARC to work together in removing mines planted by FARC during their decades wars. This is after successful negotiation for them to lay down their arms and join the government in rebuilding the nation for citizen benefits.
Yesterday Columbia was negotiating with its decades enemy FARC to work together in removing mines planted by FARC during their decades wars. This is after successful negotiation for them to lay down their arms and join the government in rebuilding the nation for citizen benefits.
In politics there is no permanent enemy, Obama is normalizing
relationship with Cuba through negotiation after decades of trade embargo imposed
on Cuba by USA.
President Kikwete has shown political
maturity for not resorting to destructive tactics such as " I have to go
back in the middle of the meeting" etc.
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355