Bagiye kwiherera ngo babare abo bamaze kwisasira n'abari bukurikireho |
Umunyarwanda wapfuye atabonye ubutegetsi bw'inkotanyi i Kigali ntiyabonye
iryo azabara. Ku italiki 19 Nyakanga 1994 guverinoma y'inzibacyuho irahirira
gutangira akazi nari mfite imyaka 16 nicaye mu ihema munsi y'igiti cy'umunyinya
ku Ruhuha rwa Ngenda na Bugesera kuko twari impunzi imbere mu gihugu.
Uwo mugoroba bamaze kurahira, aho mu Bugesera haje abasirikari ba
Kagame batwikira mu mazu abahutu bari batuye aho hafi yacu aba akaba ari nabo
Faustin Twagiramungu yazize aho yabazaga Paul Kagame niba izo ngabo zishyira
abenegihugu ku ngoyi ari iz'igihugu cyangwa niba ari abacanshuro.
Igihugu
ntigishobora gutegekwa n'abicanyi ngo kigire amahoro n'iyo batunga iby'isi byose
Ibyo naboneye aho ku RUHUHA byanteye ubwoba kubona abenegihugu batwikwa
ku manywa babona. Byatumye nkurikirana imitegekere ya Kagame na FPR bucece umunsi
ku munsi none imyaka 21 irabura amezi hafi 5 akiganje. Muri iyo myaka mu Rwanda
hapfuye abatabarika, harenganijwe abatabarika, ku buryo izo nzirakarengane zitazatuza
gutakambira UHORAHO.
Muri iyi myaka 21 Kagame amaze ku butegetsi, ntacyo atabonye, yaraye mu
mahoteli ahenze ku isi, abo yashatse kwica bose yarabishe kandi nta nkurikizi
arabona. Kagame yishe abepisikopi ba KILIZIYA GATULIKA, yica abapadiri, Kagame
yicishije abasirikari benshi kandi bakomeye mu ngabo ze, Kagame yashyizeho
politiki yicisha abanyarwanda inzara ariko ibi byose ntibyamuhaye amahoro.
Paul KAGAME yaguze indege zifite ANTI-MISSILES kugira ngo batazamuhanura
mu kirere nk'uko yahanuye HABYARIMANA, FPR yigaruriye amasoko yose yo mu
Rwanda, iha akazi abo ishaka, ikenesha abo ishaka,... Umuvumo w'icyaha cyo kumena
amaraso y'inzirakarengane uragatsindwa, mu kuvogera ZAIRE, FPR yasahuyeyo
DIYAMA na ZAHABU maze KAGAME yubaka inzu isumba zose zabayeho mu Rwanda ariko
amahoro mu mutima we yarabuze rwose.
Perezida Kagame
yiyambaje abitabiriye umwiherero ngo arebe ko umutima we wapfa gutuza mo gacye
bityo afate agatotsi
Burya iyo uyobora urugo uba uzi neza ibibazo biri mu muryango wawe. Iyo
uyobora paruwasi uri padiri mukuru kuri misiyoni uba uzi neza ibibazo bihari.
Iyo uri minisitiri muri minisiteri runaka uba ukwiye kuba uwa mbere mu kumenya
ibibazo biri muri iyo minisiteri ushinzwe. Ni ukuvuga ko n'ibibazo bikomereye u
Rwanda, perezida Paul KAGAME abizi neza kurusha benshi muri twe ari nayo mpamvu
ahora ahirengeye kuko aho bipfira ahazi, umuti awuzi ariko akaba adafite ubushake
bwo kuwutanga.
Mu KINYARWANDA cyumvikana neza cyane yabajije abari i Gabiro ati:«Nimumbwire igishya
ejo mwaganiriyeho gitandukanye n'ibyo twagarutseho imyaka 11 mbone natuza
umutima». Mu iyigamyitwarire ya muntu, iyo umuntu avuze ijambo
akitsamo umutima burya koko aba ababaye. Iyi mvugo ndumva nta munyarwanda
wakwihenda ngo avuge ko yoroshye na busa.
Gutegeka igihugu
imyaka 21 nta kuntu utarwara, nta kuntu umutima utaguhagararana kuko kivuna
Gutegeka igihugu ni inshingano ivunanye cyane. Ubundi icyari kuba cyiza
ni ugutwara imyaka mike ugaharira abandi nabo bakabona icyo wabarushije. Muri
iyi myaka Kagame amaze ategeka, umunyarwanda wese watinyutse kuvugisha ukuri
utarahunze ntafungwe ubu yarapfuye. Gukora utyo imyaka 21 abantu intimba
ibagera mu ijosi ku buryo kuvaho ku neza ntaho wabacikira.
Abana FPR yarimburiye ababyeyi n'abavandimwe ubu ni abasore n'inkumi,
none rero amahoro yarabuze mu mutima wa Kagame kandi koko birumvikana ndetse
natwe twese abanyarwanda mu mitima yacu nta kigenda ariko twe dutandukanye na
Kagame kuko twabuze amahoro kubera kurenganywa nawe; we akaba yarayabuze kubera
kuturenganya. Ikibazo ni uko abo asaba kumuhera umutuzo umutima nabo ntawo
bafite mu mitima yabo. Biteye agahinda gutegekana n'ikipe imyaka n'imyaniko
ariko ntimuve mu kibuga.
Ubu aho bigeze, ntibyashoboka gusubiza ibintu mu buryo mu Rwanda FPR
ikiri ku butegetsi kubera impamvu zikurikira: Impamvu ya mbere ni uko abafite
ukuri badashobora kubona uruvugiro ngo batange umuti. Icya kabiri ni uko ibifi binini
byirirwa binyereza umutungo nta mucamanza watinyuka kubijyana mu nkiko kuko
yarara yishwe bityo akayoberwa ikimukubise!
Paul KAGAME yiyubakiye
umunara ukabakaba mu bicu...
Umunara mvuga hano ntabwo ari inzu yubatswe n'amatafari cyangwa sima. Oya,
umunara mvuga ni sisiteme y'imitegekere n'ubwo nzi neza ko n'amazu FPR yayubatse
kandi ikaba ibarirwa mu mashyaka ya politiki akize cyane ku isi. Nyamara ibi
byose Paul KAGAME abirengaho agahagarika umutima ariko nyamara ntuzatuza bibaho
kuko urukundo rwafungiwe amayira mu myaka n'imyaka mu muryango nyarwanda.
Ubwo rero bimeze bitya, nakenyere akomeze bimusenyukireho kuko nta munsi
tutavugije ihembe. Izo ruswa twagiye tuzandikaho abanyabubasha bakarakara.
Charles KABONERO wakunze kujya acyamura abarenganya abaturage ubu yibera mu
buhungiro n'abandi ntarondra. Ako karengane ntidusiba kukamagana,... Niyo mpamvu
navuze ko umunara Kagame yiyubakiye uzamuhirima hejuru kandi uzamugiraho
ingaruka byanze bikunze kuko Imana ihora ihoze!
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355