Minisitiri Businge Johnston |
Ndagerageza gufata imyitwarire n'imitegekere bya FPR na Kagame mbihuze
n'ibikubiye mu gitabo cyitwa:«DE L'ART DE GOUVERNER PAR LES LOIS ET PAR LA FORCE»
cyanditswe n'umutyazabwenge akaba n'umunyapolitiki ukomoka mu Butaliyani witwa NICOLAS
MACHIAVEL wavutse mu 1469 akitaba Imana mu 1527 afite imyaka 58 y'amavuko.
Tubanze dutange
igisobanuro cy'umutwe w'iki gitabo cyanditswe na Machiavel
Iki gitabo cyitwa «DE L'ART DE GOUVERNER PAR LES LOIS ET PAR LA FORCE» tugenekereje
mu Kinyarwanda twavuga ko Machiavel yashaka kwerekana uburyo umutegetsi
akoresha mu kuyobora abaturage be yifashishije amategeko n'imbaraga cyangwa ingufu
cyangwa se igitugu nk'uko tuza kubibona.
Ubu butegetsi buteye butya bukaba bwarabayeho kuva no hambere kugeza
aya magingo aho usesenguye neza wasanga ko mu Rwanda hari igitugu kiremereye cyane
kurusha hafi ya hose ku isi. Ibyo bigaragarira mu kubuza abaturage uburenganzira
bwo kuvuga ibyo batekereza ahanini bibusanya n'umurongo leta ya FPR yimirije
imbere nko muri iki gihe Kagame arimo kwitegura gufata manda ya 3 abanje
guhindura itegeko nshinga.
Machiavel yagaragaje
ko umunyagitugu agomba kuba indyarya no kunyunyuza abakene nk'uko Paul Kagame
amaze kubibwira JEUNE AFRIQUE
Machiavel yerekana ko kugira ngo umutegetsi acume iminsi acyicaye ku
ntebe agomba kuba indyarya ya karahabutaka kandi akanyunyuza abaturage atitaye ku
miruho yabo. Duhereye ku kuba indyarya, muri kamere ya Paul KAGAME ubu ufite
ubwoba bupima toni kubera kwibaza icyo iminsi imuhishiye, ararindagiza abantu
kandi abategetsi bose bamweretse ko atagomba gukora ku itegeko nshinga yarabirukanye
mu kazi ubu bakaba birirwa inyuma y'inka zabo.
Paul Kagame muri iki gitondo mu nkuru SHIKAMA dukesha RFI, abajijwe na
JEUNE AFRIQUE niba azahindura itegeko nshinga kugira ngo yiyamamarize manda ya
gatatu. Kuri iki kibazo igisubizo kiroroshye, yagombaga gusubiza ati NZARIHINDURA
cyangwa SINZARIHINDURA ariko nyamara siko yasubije ahubwo avuze ko igisubizo
gifitwe n'abaturage.
Kugira ngo tubyumve neza ukuntu Kagame ari indyarya, nimwibuke ijambo
yavugiye muri RWANDA DAY mu Bubiligi abenshi mufite muri mobile zanyu, icyo
gihe yaravuze ati:«Ba bandi birirwa bababeshya
ngo bazabanza bakureho Kagame...ryari se? Byanyuze mu yihe nzira? Demukarasi
se? Amatora se?...Barabashuka!!!»
Machiavel yagaragaje
ko umunyagitugu arangwa no kwica no guha amarozi abatavuga rumwe nawe nk'uko
Kagame na FPR babikorera abanyarwanda
Kuva mu 1990 kugeza uyu munsi, abanyarwanda ntibasiba kwicwa kandi ari
inzirakarengane. Sinarondora abicwa ngo binshobokere ariko icyo ngamije hano ni
ukwerekana ko amarozi FPR ikwirakwiza ahari abanyarwanda hose ari intwaro y'umunyagitugu
kugira ngo yice abamurwanya bityo amare kabiri ku butegetsi.
Tugarutse kuri ya mategeko yanditse yifashisha akongeraho n'igitugu,
nibyo bimufasha gushyira mu bikorwa imigambi ye mibisha kandi abategetsi b'ibyegera
bye babusanije nawe, kabone n'iyo baba bavuga ukuri akabica, akabafunga,
akabagambanira, akabambura imyanya y'akazi nk'uko Paul KAGAME yabigenje ubwo
minisitiri KARUGARAMA Tharcisse wari uw'ubutabera yerekanye ko bidakwiye
guhindura itegeko nshinga ubu akaba yirirwa aragiye inka ze!
Minisitiri
Johnston BUSINGYE ushinzwe kurinda ibirango bya Repubulika niwe ubaye uwa mbere
mu gushuka Paul KAGAME ngo yice amategeko
Ubundi mu rurimi rw'Igifaransa niho byumvikana neza. Minisitiri
w'ubutabera mu mvugo y'intiti zize tumwita GARDE SCEAUX bisobanura
umuyobozi ushinzwe kurinda IBIRANGO BYA REPUBULIKA. Ibi birango ashinzwe kurinda
ni 3 aribyo IBENDERA RY'IGIHUGU, INDIRIMBO YUBAHIRIZA IGIHUGU N'IKIRANGANTEGO
CYA REPUBULIKA.
Uko abirinda biteganywa n'itegeko ariko navugamo bicye. Mu kirangantego
handitsemo UBUMWE-UMURIMO-GUKUNDA IGIHUGU. Murabona ko minisitiri BUSINGYE
urimo gushuka Kagame ngo afate indi manda, umunsi mu Rwanda havutse
imyivumbagatanyo abantu bakamagana Kagame amaze kurihindura bwa bumwe busanzwe
bujegajega buzasandara bityo BUSINGYE abe ateshutse ku nshingano ze!
Perezida Paul
KAGAME afite inyota y'icyanga cy'ubutegetsi ku buryo wagira ngo yavutse ejo
Muri aya mayeri yo gukora ibishoboka byose ngo yongere yiyamamaze,
Kagame arimo gukoresha amakosa abantu banyuranye uhereye mu nkandagirabitabo
n'inkundarubyino ukagera mu bagererwa be bo mu rwego rwo hejuru. Bamwe barategekwa
kuvuga ko Kagame nadatorwa baziyahura. Abandi baravuga ko adategetse u Rwanda
rwahita rusibama ku ikarita y'isi.
Uheruka ni minisitiri w'ubutabera Johnston BUSINGYE wavuze ko Kagame
agomba guhindura itegeko-nshinga. Ibi byose nta muturage ubyibwiriza, nta mutegetsi
ubirota ahubwo bose babipakirwamo n'intumwa za Paul KAGAME ufite inyota
y'icyanga cy'ubutegetsi cyane ku buryo wagira ngo yavutse ejo.
Nyamara Kagame si umwana, muri Kenya ubwo aheruka NAIVASHA
akanahakorera impanuka y'imodoka, mu kiganiro yahaga abayobozi b'intara za
Kenya, abanyamakuru bamubajije iby'urupfu rwa Col. KAREGEYA Patrick asubiza ko INSHINGANO
YE ARI UKURINDA INYUNGU ZA NYAMUKE(ABATUTSI).
Muri uko kurinda inyungu z'abatutsi, Kagame azi neza uko byagenze kugira
ngo agere ku butegetsi, Kagame azi neza kandi yiyumvisha bihagije umubare w'inzirakarengane
yisasiye kugira ngo agere mu URUGWIRO, Paul Kagame azi neza rwose ko abo batutsi
arinze, bamwe muri bo yabakoresheje amakosa ku buryo azi neza ko umunsi azaba
atagihari umugabane wabo uzaba muri gereza no mu bihome(Ndavuga abakoze ibyaha)!
Si ibyo gusa,
Kagame azi neza rwose ko manda za Bourguiere na Fernandez Milerez zisinziriye
mu tubati mu Bufaransa na Espagne ku buryo umunsi azaba atakiri perezida
agihumeka agomba gutanga ibisobanuro ku mamiliyoni y'inzirakarengane yishe(yategetse
ko zicwa) zirimo Abasenyeri i GAKURAZO ku italiki 05 Kamena 1994, KIBEHO, MAPPING
REPORT(R.D.C), abategetsi batandukanye yishe, abanyamakuru bishwe ku ngoma ye,...
Ibi byose ndondoye n'ibindi nibagiwe, n'ibindi ntazi byo mu rwego
ruhanitse,... Byose ni umusaraba Kagame ahetse kandi kuri we kuwutura azi neza
ko bitazamushobokera ariyo mpamvu we yumva icyamuha agatotsi ari ukuguma ku butegetsi
ku kiguzi icyo aricyo cyose kuko kuburekura azi neza ko imbwa zamurya
atararenga umutaru!!!
Kuri we uko abyumva kandi abyibwira, agomba kuba perezida w'u Rwanda
kugeza ku isegonda azapfiraho!!! Murabona rero ko mu by'ukuri u Rwanda nta
mahoro na mba rufite kandi ejo hazaza harwo habuditse umwijima ku buryo uwavuga
ko rugana ikuzimu ataba yibeshye! Iminsi iza iduhishiye byinshi ntayo turabona!
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355