Pageviews all the time

Urutonde rw’ibikomerezwa Perezida Kagame aziza Revolisiyo yo mu 1959

Fideli Ndayisaba
.


Urubuga rwanyu SHIKAMA ubu benshi mu Rwanda basigaye bita IKINYAMAKURU cyangwa IKINYAMATEKA kubera kubagezaho amakuru acukumbuye, yuzuyemo ukuri kandi afitiwe n’ibimenyetso bihagije rurakataje mu gukomeza uyu murimo ngo hato hatagira ijambo ribasoba cyangwa inkuru ibacika. Turabashimira byimazeyo ari abari mu Rwanda imbere nkanjye, ababa mu karere, abibera i Burayi, abatuye muri Amerika n’ahandi mwese; nimukomeze musome urubuga rwanyu. Ikindi kandi twishimira ni uko kugeza aya magingo nta nkuru n’imwe turandika ngo haboneke uyivuguruza anatange ibimenyetso bigaragaza ko ibyo twanditse ari ibinyoma.

Ibi byose kuba bishoboka ntibiva ku busa kuko bivubuka mu isoko y’abanyamakuru b’umwuga kandi baminuje mu gusesengura politiki SHIKAMA yibitseho. Muti ese tuzabameya ryari ? Turaje mutumenye mu minsi mikeya kuko icyo kibazo turimo kugisesengura tugishyizeho umutima.
Nyuma ya MAKUZA Berinarudo, Bwana NDAYISABA Fideli umuyobozi w’Umujyi wa Kigali arasabwa gukuramo ake karenge inzira zikigendwa kuko ari we utahiwe ku rutonde rw’abo Kizito MIHIGO yategetswe gushinja kugira ngo babererekere agatsiko k’amabandi kitwaje intwaro kazengereje u Rwanda imyaka 24.
Impinduramatwara ya 1959 nk’iturufu !
Tugarutse ku birebana n’inyito y’iyi nkuru, mu mwaka w’1959 mu Rwanda habaye impinduramatwara yari ishingiye ku bitekerezo iyo biza kumvwa byari kugirira igihugu akamaro kandi umusaruro ukagera kuri buri wese. Ibyo rero ntibyakunze ari nayo mpamvu Kagame yahinduye abaturage bose nk’ibinyugunyugu bitazi iyo biguruka byerekera.
Fideli Ndayisaba
Mu nkuru ziheruka twabagejejeho ibirebana n’ishimutwa ry’umuhanzi, umuririmbyi, n’umucuranzi KIZITO Mihigo nyuma gato tubasobanurira ukuntu MAKUZA Berinarudo yashimuswe azizwa amagambo ngo yavuzwe na Se mu mwaka w’1959 ubwo mu Rwanda habaga impinduramatwara ya Rubanda aricyo twakwita Revolution sociale ariko akanga gusaba imbabazi.
Iyi nkuru y’ishimutwa rya MAKUZA ikaba ubu irimo kuvugisha amagambure abo mu gatsiko hano i Kigali kandi nkaba ngira ngo nongere nemeze ko MAKUZA yashimuswe kuko ibyo kuvuga ko yahamagawe n’ikinyamakuru www.umuryango.com akitaba kuri telefoni ye igendanwa bidashobora kuba ikimenyetso simusiga cy’uko yidegembya. Na Kizito waramuhamagaraga akakwitaba. Meya wa Rubavu,…
Ikindi ni uko uwagenda ku Kimihurura mu biro bye atamusangamo njyewe nshobora kubyemeza kandi nkabihagararaho kuko aho nkura amakuru ari ku isoko itibeshya kandi hakaba ari mu nzego z’iperereza. N’ikibyemeza ni uko inzego z’iperereza zahaye gasopo umugore we n’umuryango wa Modeste ari nawo wo kwa sebukwe.
Mu nkuru iheruka twababwiye ko yari igamije iterabwoba rishushanya ishyari Kagame yamugiriye nyuma y’uko yanze gusaba imbabazi ku ijambo rya se kandi nkaba ku giti cyanjye nabimushimira kuko nta mugabo wo kwemera ibyaha atakoze. Ikindi ni uko na mwene nyina wabyemeye ntacyo byamwunguye kuko ubu yicuza impamvu yabikoze dore ko Kagame yahise amwirukana ku mwanya w’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane bw’Akarere kwa Mushikiwabo.
Urutonde rw’ibikomerezwa 200…
Burya ngo inda ibyara mweru na muhima ! Nta muryango ubura ikigoryi ! Na buri ngoma yibyarira ibyishi byayo bizayikora mu nda bikayihekura. Umugabo witwa Dr Petero Damiyani HABUMUREMYI wakoze filimu kuri ndi umunyarwanda niwe urimo gusenya u Rwanda mu buryo butaziguye.
Igitangaje ariko ni uko kuri uru rutonde twabashije kubona bitugoye na Dr Petero Damiyani HABUMUREMYI nawe azisangaho kuko kuba yarakoze iyo Filimu bidakuraho ko ari Umuhutu wavutse mu gihe cya ya mpinduramatwara navugaga mu kanya. Uretse uyu Minisitiri w’intebe muri SHIKAMA twise Nyirakazihamagarira abandi nabo bazagerwaho barimo aba bakurikira :
Depite Edouard BAMPORIKI, NDAYISABA Fideli uyobora Umujyi wa Kigali, RUCAGU Bonifasi ukuriye intore za Kagame, MUKASONGA Solange uyobora akarere ka Nyarugenge, SEMBAGARE Samuel uyobora akarere ka Burera, BOSENIBAMWE Aime utegeka Intara y’Amajyaruguru, MPEMBYEMUNGU Winifrida uyobora akarere ka Musanze, MUTAKWASUKU Yvonne utegeka akarere ka Muhanga i Gitarama,--- n'abandi benshi tutarondoye aha.
Uko bangana bose ntitwabona akanya ko kubabandikira kuri uru rupapuro ariko uyu munsi tugiye kubabwira ibirebana na NDAYISABA Fidele umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ushobora gutungurwa agashimutwa akaba akwiye gukiza amagara ye inzira zikigendwa.
NDAYISABA Fidele ni nde ?
NDAYISABA Fideli ni umugabo uzwi cyane mu Rwanda hose kubera uburyo ari intyoza mu kuvuga imbwirwaruhame ku buryo umwumvise avuga wahita umukundira icyo utitaye ku zindi ngeso n’imico bimuranga mu gihe waba umuzi cyangwa bimuvugwaho mu gihe waba umubwiwe n’abandi wowe utamuzi.
Mu 1994 Genocide iba mu Rwanda NDAYISABA Fidele yabaga muri Kaminuza y’u Rwanda i Ruhande i Butare. Abari kumwe nawe bamwe kuko atari bose bamukekaho kuba yaragize uruhare mu bashyizeho bariyeri ngo yari ku marembo cyangwa ku rwinjiriro rukuru rwa kaminuza y’u Rwanda.
Ya mayeri ya Kagame n’agatsiko ke ameze nk’ay’agaca kabona inkoko itora kakabanza kakizembagiza kijijisha ngo kaze kuyigwa ku gakanu itarabutswe, FPR ikigera ku butegetsi mu 1994 yabwiwe ko NDAYISABA Fidele yagize uruhare muri Genocide. Ibi cyakora simbizi niba aribyo cyangwa atari byo kuko ntari mpari kandi singamije kubyinjiramo cyane. NDAYISABA Fidele n’umutima we niwe uzi ukuri akazi kanjye ni ubunyamakuru.
Muri ayo mayeri FPR yamuhaye akazi mu kigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro agikoramo igihe kitari gitoya aza kuhava ajya kuba Guverineri w’intara y’Amajyepfo igizwe n’uturere 8 aritwo Muhanga, Ruhango, Kamonyi, Nyanza, Gisagara, Huye, Nyamagabe na Nyaruguru.
NDAYISABA mu Ntara y’Amajyepfo
NDAYISABA ageze ku buyobozi bw’intara y’Amajyepfo yahakoreye ibikorwa bikomeye ku mategeko ya FPR ariko nawe ashyiraho ake aho inyito DUKORANE UMURAVA DUTERE IMBERE itazibagirana kabone n’ubwo umusaruro uyikomokaho ushobora kurebwa ku rwego rwa buri wese.
Mu ntara y’Amajyepfo abasirikari bategekanaga bagiye bamushuka kenshi agahesha abagore akazi batagatsindiye biza kuba ibibazo. Uwibukwa cyane n’abaturage b’i Gitarama na Ruhango akaba yarasize inkuru ni uwitwa Beatrice yahesheje akazi ko kuba Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge nyuma akaza no kujya gupiganira umwanya w’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Ruhango.
Icyo gihe uwo mugore wize muri ICK mu gashami kitwa STD (Science et Technique de Developpement) akaharangiza muri 2007 ageze ahagombaga kubera amatora mu Ruhango bamusabye gutanga umwirondoro we avuga ko icyo azi ari uko bagomba kumutora kuko yazanywe na NDAYISABA Fidele avuye mu Murenge wa nyarusange mu karere ka Muhanga.
Amaherezo rero ntibamutoye kubera uko kwishongora kandi izina rya NDAYISABA riba rigiyeho icyasha bikaba bivugwa cyane ko abo mu gatsiko bashobora kuba baratumye uwo mugore kugira ngo yandagaze izina rya NDAYISABA Fidele. Kagame yakomeje kumugenda runono nyuma haza kuboneka impamvu ibanziriza guhirima kwe.
IZABIRIZA Jeanne niwe urimo kwenyegeza umuriro
Ubwo NDAYISABA Fidele yari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yari yungirijwe na IZABIRIZA Jeanne nk’umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Amajyepfo. Uyu IZABIRIZA akaba umugore w’Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara witwa KAREKEZI Leandre ukomoka mu Icyebero uvuye mu Ruhango ku muhanda ugana i Kinazi.
IZABILIZA Jeanne umututsikazi kimwe n’umugabo we, umunsi umwe yaje ku kazi ku biro by’intara i Nyanza ya Butare arasohoka ahita yerekeza i Kigali agenda arira kandi atwaye imodoka niko kugenda no muri Perezidansi ahageze avuga ko NDAYISABA Fidele yamufashe ku ngufu. Kubera ko iyo nkuru yari ugutekinika babeshyera NDAYISABA ku kagambane n’abo mu gatsiko, Kagame umuhanga wa mbere ku isi mu gutekinika yabonye ko bitashoboka ko NDAYISABA akomeza gukorana na IZABILIZA.
Kubera ko ibyo biba ikinamico ry’amatora ya perezida wa Repubulika ya 2010 yari arimbanyije Kagame yahise ategeka ko NDAYISABA Fidele ava ku buyobozi bw’intara y’Amajyepfo akajya kuyobora ibikorwa byo kumwamamaza hanyuma yazatsindwa cyangwa amatora yazagenda nabi, NDAYISABA akicwa cyangwa agafungwa.
NDAYISABA Fidele ubusanzwe urangwa no gutega amatwi umuturage uje umugana uko yaba ameze kose kandi ikibazo cyose umugejejeho agahita akibonera igisubizo, yinjiye muri ayo matora maze nawe si ukwamamaza Kagame yivayo ngiyo za Rulindo, za gicumbi, za Nyamasheke, igihugu cyose akimaza imodoka Kagame aratorwa nako arayiba.
NDAYISABA arangije uwo murimo utoroshye, Kagame yahise atungura abantu amugira Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ariko amwambura ububasha bwose ku buryo nta n’uwo yasabira akazi ko gukoropa kugera n’aho arushwa ububasha n’umwana witwa RANGIRA Bruno ushinzwe itumanaho no kuneka muri Kigali.
Ibi bibazo n’ibi bigeragezo byose NDAYISABA yabyitwayemo uko ashoboye ariko amakuru dufite muri SHIKAMA tukaba tuyakura mu iperereza mu Rugwiro ni uko KIZITO yategetswe gushinja NDAYISABA ko nawe yari mu mugambi wo gukorana na FDLR, RNC, guhirika ubutegetsi no kwica abategetsi bakomeye kandi ibyo bikaba bizaba byanze bikunze kuko ubu KIZITO bamubwiye ko kuba yaranze gushinja MAKUZA Berinarudo bakamwihorera atagomba gushyekerwa kuko niyongera kwanga bazahita bamwica.
Mu gusoza iyi nkuru turongera guteza ubwega dusaba rwose abategetsi bo mu gatsiko guhagarika byihutirwa umugambi mubisha kandi rukozasoni wa NDUMUNYARWANDA kuko nta kindi ugamije uretse gucecekesha abantu bose b’abahutu bari baciye akenge muri 1959 ngo hato batongera bakinyara mu isunzu bakamenesha agatsiko..
NDAYISABA Fidele niwe ukwiye kwifatira icyemezo akurikije uko umutima nama we ubimubwira ariko akamenya ko uwo mugambi uhari wamaze gucirwaho iteka cyane ko ubu Kagame yarakaye agenda agwira uwo bahuye wese atitaye ku byiza yakoreye igihugu mu bihe byahise. Ubutaha tuzasesengura ijambo ryavuzwe na MAKUZA Anasitasi kuko ariryo nsiriri ya byose. Ibi mbivuze kuko muri SHIKAMA turifite kuri Videwo kandi benshi bakaba barikeneyeho ibisobanuro.

GATENDO A.
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
__________________________________________________________________________









No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355