Ibisigazwa by’indege ya Habyarimana i Kanombe, Kagame
amaze gutegeka ko bayitumura abari bayirimo
bose bagatokombera!
|
ABATEGUYE IRASWA RY’INDEGE
GENERAL MAJOR
KAGAME:General Major Kagame Paul mwene Rutagambwa na Siteriya, ukomoka I Gitisi
na Nyamagana hafi yo mu Ruhango, wigiye amashuli abanza muli Uganda, hanyuma
yiga ane yisumbuye: Ntare-School Mbarara muli Uganda. Yabaye Major mungabo za
Uganda NRA yungiriza umuyobozi w’iperereza rya Uganda. Yabaye Vice Chairman wa
FPR n’Umugaba w’ingabo za APR. Visi Perezida w’u Rwanda, akaba na Ministre
w’Ingabo z’u Rwanda, akaba amaze kwigira Perezida wa Republika.
COLONEL JAMES KABAREBE: Yabaye Umunyamabanga mukuru wa General Kagame, aba na
aide de camp wa Kagame, ayobora unity ya High Command yali ku Mulindi, aliyo
yabaye unity ya Republican Guard. Aba Chef d’etat major mu ngabo za Congo,
Perezida Kabila akimara gufata ubutegetsi. Yayoboye kandi ingabo z’imitwe
irwanya Perezida KABILA Ubu yungilije Umugaba w’ingabo z’u Rwanda.
LT. COLONEL KAYONGA CHARLES: ali Lieutenant yabaye Operation Commander
muli unity ya High Command . Yavuye kuli grade ya Lieutenant aba Lieutenant
Colonel ashingwa kuyobora bataillon ya APR yoherejwe muli CND amasezerano ya
Arusha amaze gusinywa, yarayoboye n’izindi ngabo zigera ku 3.200 APR zinjiye
Rwihishwa mumugi wa Kigali.
AMASEZERANO YA ARUSHA ATEGURWA INGABO ZA LETA Y’U RWANDA N’IZ’UMUTWE WA
FPR ZITEGURAGA INTAMBARA.
IMYITEGURO Y’INGABO ZA LETA: Leta y’u Rwanda yakomeje gutumiza intwaro
n’amasasu bigaragalira ku ntwaro batumije mu kwezi kwa gatatu 1994, bishyura
miliyali ebyili n’igice ahabwa umufaransa Dominique LEMONIER wagombaga kohereza
izo ntwaro. Amasezerano yashyizweho umukono na Ministeri y’imali ihagarariwe na
Ministre RUGENERA Marc., uwashinzwe gukulikira iby’izo ntwaro ni Lt. Colonel
KAYUMBA Cyprien wali mu ngabo za Leta. Muli uko kwezi kwa gatatu 1994, hali imbunda
zaguzwe muli Egypte zigezwa ku kibuga k’indege i Kanombe n’indege
y’Ubwongereza. Izo ntwaro zahawe Interahamwe. Milice Interahamwe za
MRND.zakomeje gutozwa gisirikare zihabwa imbunda n’amasasu, zirongerwa zigera
ku bihumbi 50 amaperefegitura yose ahabwa amafaranga yogufasha interahamwe.
Abasilikali bahoze mu ngabo (reservistes) basubijwe mu gisilikare bahabwa
imilimo yo gutoza interahamwe gisilikare. Habyalimana yanze ko amasezerano ya
Arusha ashyirwa mu bikorwa kugirango ingabo ze n’interahamwe zirangize
inyiteguro. RTLM yongerewe ingufu n’amikoro ngo isakaze ibiganiro biteranya
amoko, ihamagalira abahutu kwishyira hamwe ngo batsembe abatutsi.
IMYITEGURO Y’INGABO
ZA F.P.R.: Igihe amasezerano ya Arusha yategurwaga na nyuma amaze gushyirwaho
umukono n’impande zombi, ingabo za APR. zitozaga kurwanaintambara yanyuma.
Amasezerano amaze gusinywa General Major Paul Kagame yasuye za unity zose za
APR azibwirako zitagomba kwiringira amasezerano ya Arusha agira ati: »
Nimwoze imbunda mwitegure, ntimwilingire amasezerano ya Arusha. »
Abasilikare bato ba APR na ba Officiers bato n’abakuru bose bahabwaga imyitozo
y’intambara muli training wing ya KARAMA ko muli Byumba. Aba cadres ba FPR nabo
bahawe imyitozo ya gisilikare mu mashuli ya PMS (political military school)
nayo yali I Karama. Abayobozi ba F.P.R. bagombaga kujya i Kigali bahawe
imyitozo y’ubwirinzi. FPR yohereje bataillon ‘abasikare 600 iyobowe na Lt.
Colonel Kayonga, bajya i Kigali hoherejwe n’abandi basilikae rwihishwa bambaye
gisivili. Uko amakamyo ya APR yazaga ku Mulindi gupakira inkwi, ibiribwa
n’ibindi bikenewe n’abasilikare bali muli CND I Kigali, niko zapakiraga intwaro
n’amasasu. Imbunda nini zabaga demonte zagezwa muli CND bakongera kuziteranya.
Ibyo gupakira izo ntwaro ku Mulindi byali bishinzwe S/Lieutenant Moses wa unity
ya High Command. Uwali ushinzwe kuzijyana muli CND ni Captain Charles Karamba
wa DMI wabaga muli CND, ubu ni attache militaire muli Erithrea by’umwihaliko
ashinzwe kugura intwaro z’u Rwanda muli Erithrea. Genocide yegereje, abasilikare
ba FPR bali mu mugi wa Kigali bageraga mu bihumbi bine.
Ibisigazwa by’indege ya Habyarimana i Kanombe, Kagame
amaze gutegeka ko bayitumura abari bayirimo
bose bagatokombera!
|
Abasilikare ba FPR bali
muli MINUAR, bali barashinzwe iperereza rijyanye n’ibikorwaby’imyiteguro
y’ingabo z’u Rwanda. Abayobozi ba FPR bali muli CND bumvishaga amashyaka ya
opposition ko bashyira hamwe, bakarangiza ikibazo kuko ikibazo ali Habyalimana.
Amashyaka nka MDR na PSD yakomeje kubyangira. Bamwe muli ayo mashyaka nka
Gatabazi Felicien barabizize. Mu nama y’abacuruzi n’abanyanganda ba FPR
yabereye ku Mulindi mu ruganda rw’icyayi hagati y’ukwezi kwa kabili n’ukwa
gatatu. Mu gusoza inama, General Kagame yavuze ku masezerano ya Arusha
agaragaza uburyo President Habyalimana adindiza ishyirwa mu bikorwa
ry’amasezerano ya Arusha. Mu ijwi ry’abali mu nama uwitwa Kalinda umucuruzi
bakunze kwita Kalinda SWEAT BREAD, abacuruzi bagaragaje ko amasezerano ya
ARUSHA atinza ibintu agakerereza FPR, ibyo bigatwara n’amafaranga menshi kandi
ko batazahora batanga amafaranga apfa ubusa. General Kagame yabajije uko babona
byagenda. Kalinda yasobanuye ko FPR yakomeza imirwano niba ali amafaranga abura
bazayatanga. Igitekerezo cya Kalinda yemewe nabose, Kagame ntiyacyanze.
KUDASHYIRWA MUBIKORWA KW’AMASEZERANO YA ARUSHA BYAHAYE FPR INZIRA YO
GUFATA UBUTEGETSI N’UBWO ABANTU BAHASHIRIYE.
Ba General Major
Habyalimana na Kagame bali bazi neza ko gusangira ubutegetsi bishingiye ku
masezerano ya Arusha ntawe biha ingufu. Ikindi n’uko iyo amasezereano ya Arusha
yubahilizwa, mu matora FPR ntiyashoboraga gutorwa kuko abahutu ba MRND nabo mu
bice by’amashyaka MDR, PSD, PL, CDR n’abandi bali mu ntagondwa z’abahutu
biyitaga HUTU POWER bali benshi cyane, bali kwishyira hamwe bakigarulira amajwi
y’abahutu benshi. Kagame yarazi neza ko Habyalimana n’intagondwa ze, bali
nk’inzoka yizingiye ku gisabo kuyica bigomba kumena igisabo. Yarazi neza ko
interahamwe na Garde Presidentielle bahawe imyitozo n’intwaro ngo bazatsembe
abatutsi FPR nishaka gufata ubtegetsi ku ngufu. Yarazi neza ko hakozwe
amalisiti y’abatutsi hafi ya bose, naho batuye hoherezwa interahamwe zateguriwe
kubatsemba. Radio Muhabura ya FPR ntiyasibaga kubivuga.
Kandi hali inero
zibyerekana: Gatabazi Felicien wali Secretaire General w’ishyaka PSD amaze
kwicwa na FPR kubera ibanga ryo gukuraho Habyalimana yanze gushyigikira
bagatinya ko azabibwira Habyalimana kuko abo iperereza rya FPR I Kigali
batahuye ko Gatabazi yarimo gucuruzanya intwaro na Habyalimana, zohererezwaga
Minani wari Ministre i Burundi, nawe akazishyikiriza PARIPEHUTU, mbere yo
kuzohereza I Burundi, bakaba barazibikaga kwa wana Mbarushimana Antoine kuli
Mimoza, ahegereye College St. Andre I Nyamirambo. Uyu nawe Mbarushimana akaba
yarishwe na FPR , Genocide irangiye bakamwicira i Nyanza, ngo atazavuga
iby’urupfu rwa Gatabazi. Nyuma abarwanashyaka ba PSD bishe BUCYANA, umukuru wa
CDR, Bucyana amaze gupfa interahamwe na CDR biraye mu batutsi I Kigali
barabica.
Ibi byali kubera urugero Kagame, ko niyica Habyalilmana nta mututsi
uzasigara mu gihugu. Urundi rugero ubwo interahamwe Katumba yaraswaga mu mugi
wa Kigali, interahamwe ziraye mubatutsi zirica, ibi ni urugero kuli Kagame.
Kuba Kagame yarazi neza ko niyubura imirwano ashaka gufata ubutegetsi abatutsi
bazicwa, ntacyo byali bimubwiye, icyangombwa kuliwe cyali ubutegetsi
budasangiwe, bucye bugasagulirwa ibisigazwa by’abahutu bikorera mu bwoba,
n’indirakarame z’abatutsi ziziko kubaho ali uguhakwa mu kazu ka Kagame. Kagame
yumvaga agomba kuba l’homme fort w’u Rwanda amaraso y’abatutsi b’imbere mu
gihugu ntacyo yaramubwiye, kuko yanabonaga ko nibashira, amasambu n’amazu
bizaba bibonetse. Gufata ubutegetsi agashaka umuhutu yihisha inyuma akamumulika
nka President Bizimungu, nibyo yifuzaga. None Bizimungu yalivumbuye yanga kuba
le Hutu de service aregura aha Kagame ubutegetsi bwe.
ITEGURWA RY’ABASILIKARE BANE BO MULI UNITY YA HIGH COMMAND BARASHE
INDEGE YA HABYALIMANA.
Amasezerano
y’ARUSHA akimara gushyirwaho umukono, bataillon ya FPR ikoherezwa muri CND I
Kigali, General Major Kagame yohereje abasilikare bane muli Uganda gutozwa
kurasa missile sol-air, SA-7 Strela zo m’Uburusiya, zihanura indege. Bamaze
gutozwa bagarutse ku Mulindi bashyirwa muli Departement inshinzwe ibya missile
yayoborwaga na Lieutenant Kayumba Joseph, ubu ni Capitain atuye muli Camp
Militaire ya Kanombe. Jye ubihamya nabaga ku Mulindi kandi uwo Lieutenant yali
umwe mu nshuti zanjye na bagenzi be. Mu mpera z’ukwezi kwa kabili bimaze
kugaragara ko amasezerano ya arusha, Habyalimana adashaka kuyashyira mu
bikorwa, nibwo Lt. Colonel Kayonga wayoboraga abasilikare ba FPR bali i Kigali
yohereje ordre ku Mulindi yo kohereza ba basilikare bane batojwe guhanura
indege.
Lieutenant Kayumba akimara kubona iyo ordre (itegeko) yahise yohereza
abo basilikare bane nk’uko Lt. Colonel KAYONGA yabitegetse. Amaze kubohereza i
Kigali, Colonel James Kabarebe yahise amufunga ko yabohereje i Kigali
atamubwiye, yamaze icyumweru afunze. Uyu Lt.-Col. Kayonga ubu yahungiye ino
muli Amerika, aho yari yaje kwiga. M’u Rwanda, abategetsi bahishe kuvuga ko
yahunze. Mu kwezi kwa gatatu nibwo High Command ya APR iyobowe na Kagame
yasabye abayobozi ba FPR bali i Kigali kugaruka ku Mulindi. Buhoro buhoro
bagarukaga ku Mulindi. Hasigaye ibyumweru bibili ngo indege ya Habyalimana
ihanurwe nibwo Colonel James yoherejwe na Kagame kugeza missile sol-air sam 7
muli CND aho ingabo za FPR zali , yoherejwe kandi gutanga instructions zijyanye
na operation yo kurasa indege ya Habyalimana, n’uko imirwano igomba kugenda
intambara niyubura.
Colonel James yamaze nk’icyumweru muli CND asubira ku
Mulindi. Bamwe mu bakuru ba FPR bahoze mu ngabo za Habyalimana nibo batanze
inama y’ahantu indege igomba kurasirwa aliho Masaka ya Kanombe aho indege
zikatira mbere yo kugera ku kibuga cy’indege. Abo ni Colonel Kanyarengwe Alexis
na Colonel Lizinde Theoneste. ( Aha naho nabibutsa ko iyicwa rya Col. Lizinde i
Nairobi n`agatsiko gakorera Kagame, ryali rigendereye kumubuza ko yazavuga iryo
banga yarafite rirebana n`iraswa ry`indege ya perezida Habyalimana na perezida
Ntaryamira. Mbere y’ibyumweru bibili ngo indege ya Habyalimana ihanurwe, ku
Mulindi wa Byumba hageze imbunda nini zigera kuli 12 zivuye muli Uganda. Ikindi
inama za High Command y’ingabo za APR ziyobowe na General Major Kagame, zilimo
ba Colonel Ndugute, Sam Kaka, Kayumba Nyamwasa, Twahirwa Dodo, Gashumba,
Muhire, Ngoga, Bagire, Biseruka, Musitu, Karemera na ba Lieutenant Colonel
James Kabarebe, Ibingira, Rwahama, Nyamurangwa, Karangwa, Kadhafi, Kabera,
Gahutu, ntizasibaga kuba zitegura intambara yanyuma yo gufata Kigali.
IRASWA RY’INDEGE N’ITANGIRA RYA GENOCIDE YARI YARATEGUWE NA HUTU POWER,
N’UKUNTU IMIGAMBI YA KAGAME YAFASHIJE ABO BAGIZI BA NABI MUKUBISHYIRA MU
BIKORWA.
Inzira yo gukuraho
Habyalimana imaze kunozwa hagombaga kubaho impamvu ituma Habyalimana afata
indege akajya ahantu hazwi kugirango mu kugaruka bamenye neza amasaha asange
abali kurasa indege biteguye. Nibwo abayobozi ba FPR baciye mu bakuru b’ibihugu
by’incuti, bumvishije President Mwinyi wa Tanzania ko agomba gutumira inama
y’akarere yakwigirwamo ibibazo by’u Burundi hakigwa n’uburyo amasezerano ya
arusha yashyirwa mu bikorwa mu Rwanda, FPR yasabye ko hatumirwa n’abakuru
b’ingabo. Iyi nama yali umutego watezwe Habyalimana ngo umuhitane bityo ,
Kagame afate ubutegetsi, inkoramaraso z’abahutu nazo zali ziryamiye amajanja,
zararangije kubarura abatutsi, igisigaye ali ukubatsemba, Kagame yarabizi neza.
Muli FPR basaba ko hatumirwa abagaba b’ingabo uw’u Rwanda, n’uw’u Burundi.
Kagame yarazi neza ko General Major Nsabimana azagwa mu ndege na Habyalimana
bityo ingabo z’u Rwanda zigahura n’ikibazo cy’uziyobora kuko zarimo
amakimbirane ashingiye ku turere Nduga na Rukiga.
President Mwinyi yatumiye
inama y’akarere, mbere y’iyo nama, President wa FPR Kanyarengwe yigeze kubonana
na President Mwinyi, avuye muli Tanzaniya yaje aho twali mu nama RUBAYA ya
BYUMBA aducira umugani Mwinyi yamubwiye avuga kubya FPR na Habyalimana ati:
» aho kuwana n’injangwe uyitera amabuye uli hanze yo iri munzu,
wayinjirana ukayicira munzu » Ibi Mwinyi yavuze nibyo byashyizwe mu
bikorwa tariki ya 6/4/1994. Mbere yo kujya munama ya Dar-es-Salam Habyalimana
yagiye kureba President Mobutu muli Zaire kumusaba kuzaza mu nama ya Dar-es-Salaam
akamutera inkunga kuko azaba ahanganye n’abakuru b’ibihugu bishyigikiye FPR.
Yamumenyesheje kandi ko akeneye ko yamutiza abahanga mu iperereza baza
kumufasha gusesengura informations z’iperereza zaturutse muli Uganda
zimumenyesha ko FPR ishaka kumwica. Ibi byatangajwe n’umujyanama wa Mobutu mu
by’iperereza witwa NGBANDA Honore Atumba. Nawe yali muliyo mibonano, ninawe
wagombaga kujya gufasha Habyalimana muli byo. Inama y’i Dar-es-Salaam igiye
kuba, abajyanama ba MOBUTU bamubujije kujya muli Tanzaniya kubera impamvu
z’umutekano. Mbere y’itariki 6-4-1994 ingabo za FPR zali muli CND ndetsen’izali
zaracengeye rwihishwa mu mugi wa Kigali zali zamaze kwitegura urugamba. Ingabo
za FPR zindi zali zaravuye mu birindiro byazo zitegura gutera.
Colonel Lizinde theoneste
wali Depute wa FPR. Yali umwe mu basilikare b’u Rwanda bazobereye mu iperereza,
yari mu bakuru ba FPR bali Kigali muli CND afasha ahanini mu rwego rw’iperereza
rya gisilikare mu kumenya uko ingabo za Habyalimana zihagaze, ni umwe mubatanze
inama kuli site ya MASAKA aho Indege yagombaga kurasirwa.. Uyu Lizinde yali
inshuti yanjye kuburyo buzwi, nyuma ya Ge nocide yambwiraga ko atinya ko Kagame
azamwica kubera ibyo azi ku iraswa ry’indege ya Habyalimana. amenyesheje ko
niyicwa ko azaba azize ibanga azi ry;uko Kagame yishe Habyalimana. Uyu Lizinde
kandi yali umujyanama mukuru wa Kagame mu buryo bw’ibanga. Ninawe wamuhaye
igarade rya Colonel, amugira na Depute wa FPR. Uyu Lizinde yageze aho arahunga,
abakurikiranye iby’ihunga rye bazi neza ko bamwe mu basilikare bakuru bo mu
iperereza, nka Colonel Rwahama wali muli DMI wali warahawe amabwiriza yo
gushyira Lizinde kuli surveillance ngo atazabacika na Lt. Colonel James
Kabarebe wali umukuru wa Republican Guard, bahamagawe gusobanura uburyo Lizinde
yabacitse kuburyo biri muri bimwe byatumye Rwahama akurwa muli DMI. Amaze
guhunga abo mu iperereza bohereje bagenzi banjye twakoranaga mu by`iperereza
ngo barebe ko narinzi ko azahunga.
Colonel Lizinde niwe wamenyesheje ko
abasilikare bane bavuye ku Mulindi bakaza muli CND boherejwe kurasa indege ya
Habyalimana, bakiriwe na Major Rose KABUYE ko aliwe wali ubashinzwe. Yambwiye
kandi ko Colonel James Kabarebe aliwe wabahaye instructions zanyuma za
operation yo guhanura indege bya Habyalimana. Mbere y’itariki 6- 4-94 bamwe
mubakuru ba FPR bali bafite imiryango i Kigali barayihungishije. Hasigaye
ibyumweru bibili ngo iyo tariki igere Colonel James Kabarebe yoherejwe na
Kagame I Kigali muli CND ajyanye missile zagombaga gukoreshwa mu guhanura
indege ya Habyalimana no gutanga instructions zanyuma zijyanye n’intambara.
Yamaze muli CND hafi icyumweru asubira ku Mulindi. Mu gitondo cy’italiki ya
6-4-1994 Colonel Lizinde waruzi umunsi, italiki n’isaha indege iriburasirwe
yamenyesheje bamwe mu nshuti ze ko bagomba kurara bavuye mu mugi wa Kigali, ko
Colonel James umaze iminsi muli CND atazanywe n’amahoro.
Nibwo yagiye iwe aho
umuryango we wabaga, guhungisha umugore we n’abana, yagezeyo arababura,
ayoberwa aho bagiye asubira muli CND ahita ajya ku Mulindi bwangu. Indege
yarimo Habyalimana, President Ntaryamira w’u Burundi, General Major Nsabimana
Chef d’Etat Major wali uw’ingabo z’u Rwanda, Ambassadeur Renzaho, Docteur
Akingeneye n’abandi, iraswa mu masaa mbili na makumyabili n’itanu ku isaha z’u
Rwanda, twe twali ku Mulindi muli Salle ya Television, tureba umupira
w’igikombe cy’isi, hali kandi bamwe mu bakuru b’ingabo za FPR, alibo General
Major Paul Kagame, Colonel Ndugute, Colonel Biseruka, Colonel Twahirwa Dodo
n’abandi. Indege ikimara kuraswa, Colonel James Kabarebe yahise yinjira muli
salle twalimo yegera Kagame, baravugana bahita basohokana, hashize akanya
Colonel James yagarutse guhamagara Colonel Ndugute n;abandi basilikare bakuru
barajyana. Nyuma unity yose ya High Command yahise yambalira urugamba, ihita
>itera muri iryo joro. Kagame na Kabarebe James nibo bali bayiyoboye. Unity
>zose za FPR zahisezitera. Ibyo General Kagame yakoze ahanura indege ya
Habyalimana yakomye imbarutso abizi neza kandi abishaka, kubera irali ryo
gufata ubutegesi, byatumye imiryango yacu ishira, Miliyoni imwe y’abatutsi
iricwa afata ubutegetsi, miliyoni ebyili z’abahutu ziyobowe n’inkoramaraso
zirahunga.
Intamenya zamusingije nk’umukiza, iminsi yerekanye ko aliwe
nyirabayazana. Nyamara imiryango imwe y;abamuhaga imisanzu myinshi, yari
yaramaze kuyiha abasilikali bayirinda, naho abacu ba giseseka bagabulirwa
interahamwe. Kagame yasobanurira abanyarwanda ate ukuntu yohereje Claude
DUSAIDI na MULIGANDE Charles I New York na Washington kubulizamo Intervention
ya gisilikare iyaliyo yose yakoherezwa gutabara abanyarwanda ngo ihagarike
genocide, bavuga ko FPR yihagije iri buhagarike genocide ikarenga ikamara amezi
atatu abantu bicwa. Yasobanura gute uko yategetse ko MINUAR iva mu Rwanda
mugihe ONU yigaga ukoyakongera abasilikare bayo kugirango bahagalike genocide?
Ngaragaje ukuli kubyabaye kugirango umuntu wese abazwe ibyo yakoze. Ibi nibyo
byatumaga Kagame anyoherereza abagombaga kunyicira muli Amerika bitwaje za
passports DIPLOMATIQUE, ngo bitazamenyekana. Ndasaba Urukiko-Mpuzamahanga
gukulikirana Kagame n’agatsiko ke. Njye ubyanditse niteguye kumushinja no
gutanga ibindi bimenyetso bitagaragajwe nangako byakwica iperereza.
ICYITONDERWA:
Nta muntu n’umwe
w’inkoramaraso ( umugenocidaire ) wishe Abatutsi cyangwa aba revisioniste
n’Imiryango y’aba extremiste, ugomba kwitwaza iyi nyandiko yibeshya ko kuba
Kagame yarishe Habyalimana, nawe byali uburenganzira bwe, gutsemba abatutsi
badafite aho bahuriye na Kagame. Uwishe wese agomba gukulikiranwa kugiti cye
niko amategeko abiteganya. Mu kwandika iyi nyandiko, jye ngendereye ubumwe
bw’abanyarwanda n’amahoro y’u Rwanda biciye mu butabera. Ndasaba Abanyarwanda
guha Kagame akato, urukiko narwo rugomba gukora umulimo warwo. Agomba kandi
gukulikiranwaho urupfu rwa Kabera Assiel wali umujyanana wa President
Bizimungu, urupfu rwa Sendashonga Seth wali Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu,
urupfu rwa Colonel Lizinde Theoneste, urupfu rwa Gatabazi , urupfu rw’abali
abakuru b’umuryango wa FPR kera bari bazwiho ubutwari n’abandi. Abanyamahanga
bibeshye ko Kagame ariwe wahuza abanyarwanda, bamuha ingufu n’uruvugiro bari
bakwiye kumenya ko amaraso y’abanyarwanda baguye muli genocide azamukulikirana.
Kandi bamenye ko nta nkoramaraso n’imwe izunga abanyarwanda
Jean
Bikolewe Washington
D.C., tariki ya 21 ukwezi 4, 2011.
Aho byavuye: http://murengerantwari.unblog.fr/2011/05/17/uko-kagame-yateguye-kandi-ashyira-mu-bikorwa-umugambi-wo-guhitana-prezida-habyarimana-john-wamungu/
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355