Sheikh Mussa Fazil Harerimana (iburyo)uyu wifashe ku itama no ku kananwa |
Bwana Sheikh Mussa
Fazil HARELIMANA utarakunze kugira amahirwe yo kurengwa n’imijugujugu
y’abanyamakuru umunsi ku munsi, ubu noneho birasa n’aho ageze ku mpera
y’amayeri yagiye arisha mu kumufasha gukora ku mbehe Kagame yamugeneye.
Nk’umunyamakuru
w’umwuga, Minisitiri Sheikh Mussa Fazil H. ndamuzi neza kandi nakunze kwitabira
ibiganiro yatumiragamo abanyamakuru inshuro nyinshi. Umunsi umwe nigeze
kumubaza icyo atekereza ku baturage bo mu Biryogo iwabo bahora bamushinja ko
yagize uruhare mu kwica abanyarwanda muri 1994.
Icyo gihe Nyakubahwa
Fazil yaransubije ngo : «Ariko nkawe ko uri umunyamakuru nk’ibyo
bintu bya jenocide ubijyamo ute ko utaba uzi uko umuntu yinjiye muri politiki.»
Nongeye kukimubaza arambwira ngo : «Abo banshinja ubihorere bazakomeza
banshinje nibagera aho bazarambirwa bampe amahoro!»
Mu minsi yashize
kandi nabwo yagaragaweho guteshwa agaciro kandi ari umutegetsi aho nabwo
yavugurujwe n’umuyobozi w’urwego rushinzwe infungwa n’abagororwa ariwe Paul
Rwarakabije mu idosiye yaguriweho imashini yagombaga guteka ibishyimbo ikajya
ibikwirakwiza mu magereza hose mu Rwanda.
Muri iyo dosiye
byagaragaye ko Minisitiri Fazil yanze imyanzuro yavuye mu ipiganirwa-soko kuko
yabonaga uwaritsindiye nta bushobozi afite afata icyemezo cyo gusubirishamo
ipiganwa ariko mu gatsiko ka FPR bahita bategeka Rwarakabije uyobora urwo rwego
rw’amagereza guha isoko uwari wemejwe Fazil bamuca amazi batyo.
Jenerali Majoro P. Rwarakabije |
Muri iyo dosiye
yanyereje amamiriyari akayabo, itangazamakauru ryabajije Rwarakabije impamvu
yasuzuguye icyemezo cya Shebuja Minisitiri Fazil asubiza ko we yakoze akazi ke
uko bikwiye ubwo ngo na Fazil azakora ake uko bikwiye. Ngiyo imitegekere
y’inkotanyi yo kugonganisha abantu babiri bakora mu rwego rumwe.
Sheikh Fazil ntazi
Perezida Kagame uwo ariwe
Mu nama y’igihugu
y’umushyikirano yateraniye mu ngoro y’inteko ishinga amategeko ku Kimihurura
muri 2010, ubwo Kagame yari amaze kuvuga ko Kayumba, Karegeya, Rudasingwa
n’abazabashyigikira bose ari ibigarasha kandi ko mu minsi izaza bazahinduka
ibigarasha bicitse, Minisitiri Mussa Fazil yagize ubwoba nk’uko nabibonye dore
ko twari twicaranye.
Sheikh Mussa Fazil Harerimana (iburyo)uyu wifashe ku itama no ku kananwa |
Mu ijambo yavuze ku
miterere y’urwego rw’umutekano mu gihugu yasobanuye ko azakora ibishoboka byose
ndetse byaba ngombwa agakora n’ibidashoboka ariko akagwa imbere ya perezida
Paul Kagame mu gihe abandi bo bavuga ko bazamugwa inyuma. Bikaba bishatse
gusobanura ko igihiga Kagame kizabanza guhitana Sheikh FAzil kuko nyine azaba
amuri imbere. Ese byashoboka ??? tubitege amaso !!! Ibi rero Fazil yavuze
bisa n’uko ntacyo bishobora guhindura ku cyemezo cya Kagame mu gihe yaba
yabonye ari ngombwa kumwubikira imbehe ndetse no kumufunga rugeretse dore ko no
kumushimuta atabitinya kurya atashimuse bacye.
Kwibagirwa uwo
akorera uwo ariwe bishobora kumwubikira imbehe
Mu mateka
y’ubutegetsi ku isi hose uhereye cyera ukageza no muri ibi bihe byacu, nta na
rimwe umutegetsi mutoya avuguruza shebuja ngo agire amahoro kuko hagomba guhita
haboneka impinduka mu rwego rwo kurengera inyungu z’ubutegetsi n’ingoma iriho
hatitawe ku bizakurikiraho.
Kuri uyu wa gatanu,
taliki 16 Gicurasi 2014, Minisitiri Fazil Harelimana yagiranye ikiganiro
n’ikinyamakuru IZUBA RIRASHE(reba hasi aha ku mugereka) kimubaza icyo atekereza ku birebana n’ishimutwa
ry’abantu rya hato na hato ririho mu Rwanda muri iyi minsi.
Minisitiri Fazil
ushobora kuba yaribagiwe uwo akorera uwo ariwe, yasubije ko biteye agahinda
kuba abantu bashimutwa. Mu masaha atarenga atandatu gusa, umuvugizi wa Polisi
y’u Rwanda ariwe Assistant Commissionner of Police (ACP) Damas GATARE
yahise avugira kuri Radio Rwanda na Televisiyo y’u Rwanda ko nta muntu n’umwe
wigeze ushimutwa mu Rwanda.
ACP Damas GATARE |
Bwana Damas GATARE
yasobanuye ko nta muntu n’umwe wigeze aburirwa irengero mu Rwanda anaboneraho
no gutangaza ko n’ibyegeranyo by’umuryango w’abanyamerika urengera
uburenganzira bw’ikiremwamuntu Human Rights Watch (HRW) bivuga ku Rwanda byose
ari ibinyoma byambaye ubusa. Ibi rero ntawabirenza
ingohe ngo avuge ko nta kibazo kirimo kuko Polisi y’u Rwanda ari rumwe mu nzego
z’ubutegetsi ziri munsi y’ububasha bwa Minisitiri Sheikh Mussa Fazil
Harelimana. Ubwo mu yandi magambo ni ukuvuga ko Gatare Damas yavuguruje
Shebuja Minisitiri Fazil.
Ikindi ni uko
Minisitiri Fazil ashobora kuba adafite amakuru y’uko FPR itekinika bityo akaba
yaribagiwe uwo akorera uwo ariwe. Mu yandi magambo ubisesenguye neza bikaba
bivuze ahubwo ko Leta izi neza ishimutwa ry’abantu n’impamvu yabyo kuko
bitumvikana ukuntu abayobozi babiri b’inzego zegeranye cyane bavuguruzanya mu
masaha atarenze atandatu(6).
Twibutse ko
Minisitiri Sheikh Mussa Fazil Harelimana ari minisitiri w’umutekano mu gihugu,
mu bigo ashinzwe kuyobora hakaba harimo police y’igihugu n’urwego rw’igihugu
rushinzwe imfungwa n’abagororwa arirwo ubu rwitwa RCS (Rwanda Correctional
Service).
BWIZA M.
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
________________________________________________________________________
Umugereka: IZUBA RIRASHE :Leta ya Mussa Fazil ihangayikishijwe n'ishimutwa ry'abantu i Kigali naho Leta ya Kagame ikabinyomoza!(kanda aha hasi usome inkuru y'Izuba Rirashe kuri iki kibazo)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355