Pageviews all the time

Isesengura ku ruzinduko rwa perezida Kagame mu Bugande

Ishuri ryo muri Uganda Kagame Pawulo 
aherutse guha  miliyoni 20
 z'amanyarwanda ngo kuko yariciyemo!

Ni iki gituma Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda Paul KAGAME asiga zita imitemeri i Kigali no mu Rwanda hose akarenga akajya gupfundikira izo mu Bugande, izo muri Amerika, izo mu Burayi,… ????
Umutemeri ni igikoresho ntagereranywa cyitabazwaga n’abakurambere bacu mu gihe cyo hambere uretse ko no muri iki gihe gikoreshwa mu bikorwa binyuranye nko gupfundikira amata mu mucyerenke, mu cyansi, inzoga mu kibindi, mu gicuma… Bifashishije isonga y’uruhindu, umutemeri uba uboshywe mu rutamyi ruzengurutswa  ku mugwegwe ku buryo bwa gihanga buhanitse.

Abanyarwanda kubera ikinyabupfura n’uburere bikwiye ntawe bahanaga bakoresheje imvugo isesereza ahubwo bamuciraga imigani y’imigenurano bashaka kugira ngo yumvireho yikubite agashyi. Iyi mvugo yo gusiga zita imitemeri ukajya gupfundikira iz’ahandi bakaba bayikoresha bashaka kwerekana umuntu udashyira mu gaciro ngo amenye igikwiye.
Mu minsi ishize abantu bose mu karere k’ibiyaga bigari batinze ku ifungwa rya ATWIJUKIRE akana k’agakobwa kaciye mu rihumye abashinzwe kurinda Perezida wa Uganda Nyakubahwa Lt. Gen. Joweri KAGUTA Museveni bakakabona kamaze kumushyikiriza ubutumwa.
Ibyo byabereye mu ishuri ryitwa NTARE HIGH SCHOOL aho Kagame na Museveni bize. Ibi n’ubwo bamwe baketse ko Kagame yari ariyo ntabwo yari ahari ahubwo yari ahagarariweyo na Prof Sam RUGEGE uyobora urukiko rw’kirenga mu Rwanda.
Ikibazo dufite muri SHIKAMA si uwagiyeyo kuko ntacyo bivuze cyane ahubwo ikibazo tugifite ku mafaranga akangari Kagame yahatanze nk’inkunga nyuma y’andi yatanze ku mugabane w’uburayi ngo arafasha uwamugaye nk’aho i Gatagara hari abamugaye bakeya. Muri iyi nyandiko tugiye kubagaragariza ukuntu bitari bikwiye na busa ko Kagame atanga inkunga muri iri shuri kuko nta kintu na kimwe arusha MUSEVENI.Hagati aho turabamenyesha ko Kagame yahaye iri shuri inkunga ingana na miliyoni makumyabiri(20,000,000FRW) ngo yo kubaka ibibuga byo gukiniraho!
Si ibi gusa kandi kuko Kagame ahora yiha urw’amenyo y’abatsetsi ngo arajya gusura abanyeshuri imihanda yose mu mahanga ubundi ukumva ngo yakiriye mu Rugwiro itsinda ry’abanyeshuri bavuye ikantarange. Ibi bikorwa ni Kagame ubyihariye wenyine kuri iyi si y’abazima nk’uko Perezida MUGABE ahora i VATICNI kuko muri politiki mpuzamahanga no mu bukungu abanyeshuri ntibashobora kugeza igihugu ku mpinduka.
Ibi biterwa n’uko abanyeshuri nta mafaranga bagira ngo baraza gushora imari  mu Rwanda, icya kabiri ni uko abanyeshuri badafite ububasha bwo kuvuga ijambo ngo ryijyane. Ibi bikaba bishobora kuba byerekana ko Kagame yaciwe hose noneho agasigara acungira mu kwimara agahinda yakira kandi asura abanyeshuri akabitangaho akayabo kari guteza imbere abana b’abanyarwanda.
Rwanda na Uganda ibihugu bitandukanye cyane
Utagera ibwami abeshywa byinshi. Igihugu cya Uganda gitandukanye cyane n’u Rwanda haba mu bukungu mu buhinzi, mu bworozi, mu muco, mu buzima ndetse no mu bindi bipimo fatizo by’imibereho y’abaturage kandi nta wagombye kubimenya kurusha Perezida Kagame urebye imyaka yamaze kampala ku buryo biteye agahinda kumva KAGAME yateye inkunga igikorwa cyo muri Uganda uko cyaba kimeze kose.
Igihugu cy’Ubugande gifite ubuso bwa 236, 040 Km2 mu gihe u Rwanda rufite ubuso bwa 26,338 Km2 ni ukuvuga ko Ubugande buruta u Rwanda mu bunini inshuro icyenda (9) zose. U Rwanda rugira igihe cy’ihinga kimwe mu gihe u Bugande bugira ibihe by’ihinga bibiri. Ibi bikaba bivuze ko umusaruro w’ubuhinzi urutana cyane.
Mu bworozi abagande bafite amata menshi cyane ku buryo bayanywa bakanayabogora. Mu gihe mu Rwanda litiro imwe igurwa n’umugabo igasiba undi dore ko na politiki ya FPR idashobora gutuma abanyarwanda babona amata meza. Muri Uganda inka zirisha uruhira zigahaga bagakama zikarara aho zigeze zibuya (zihaze).
Dufashe urugero iyo ufashe umuhanda uva KAMPALA werekeza ahitwa KYEGEGWA uciye MUBENDE, uwo murambi wose ni ibisambu gusa byera cyane kandi byabuze ababihinga byuzuyemo ubwatsi bw’inka mu gihe mu Rwanda abahinzi babuze aho bahinga n’abahabonye bagahinga bihinga ntibagire icyo basaruramo.
Abaturage ba Uganda bafite Demukarasi yo ku rwego rwo hejuru ku buryo buri muturage avuga icyo ashatse kandi akakivugira aho ashakiye n’igihe ashakiye mu gihe mu Rwanda uretse no kuvuga bitanemewe no gutekereza ibitandukanye n’ibyo Kagame atekereza. Ibi ubihakana azambwire impamvu abanyamakuru mu Rwanda badasiba guhunga berekeza iy’amahanga.
Abanyarwanda bagomba kumenya ko burya ahantu umunyamakuru adashobora kuvuga, nta wundi muntu n’umwe ushobora kubitinyuka kuko mu birebana no gutanga ibitekerezono, kugira icyo uvuga ku bitagenda umunyamakuru arusha ububasha na Perezida wa Repubulika.
Abaturage ba Uganda bararya bakamena rwose bikabura icyo bikora mu gihe mu Rwanda inzara yenda kumara abana barwo. Izi ngero n’izindi tutabahaye nizo zitumye nshengurwa n’ishavu maze niko gufata ikaramu yanjye nandika ko bitari bikwiye ko Perezida Kagame atanga amafaranga angana kuriya muri ririya shuri ryo muri Uganda.
Kuki Perezida Kagame yabikoze?
Kubera ukuntu abayoboye impinduramatwara ishingiye ku ikaramu kandi byose tukaba tugamije kubigeraho duciye  mu nzira itagamije kuvusha amaraso dukataje kandi twiyongera imbaraga uko bwije n’uko bucyeye, Kagame amaze kubona ko umunsi umwe abaturage bashobora kuzamuturumbura mu Rugwiro ku Kacyiru bityo akaba asigaye yiyambaza amahanga ajya kuyahonga ngo arebe ko yamufasha.
Kubera ukuntu urubuga rwanyu SHIKAMA tubwira abanyarwanda ukuri kose ku bintu bibuza igihugu gutera imbere ndetse tugatanga n’umuti wavugutwa, nta kabuza ko umunsi umwe abayobozi b’agatsiko bazabyuka mu gitondo bakisanga abaturage bahagaze ku marembo y’Urugwiro bafite ibipapuro / ibyapa byanditseho ngo “TURASHAKA KO IBINTU BIHINDUKA MU MAHORO NIMUTUBEREREKERE”.
Kagame arimo gutagaguza  n’utwo yari asigaranye ajya kwitabaza abanyamahanga ngo bazamugoboke urugamba rugeze ku marembo nduzi ko mu mahina ubu ruhaciye ingando. Ibi kandi bifite n’ibibyemeza kuko Kagame agenda ashyiraho imiryango yo mu karere itagize icyo yunguye abaturage nk’uwo yise uwo gutabarana hagati y’u Rwanda na Kenya.
Ibi ariko harimo no kwibeshya by’agakabyo: Bitabarana habaye iki? Ari bande barwanye? Ese Kuki Kagame yibeshya kugera n’aho akeka ko Kenya yamutabara??? Ntibishoboka. Mu gusoza twavuga gusa ko kariya gakobwa ATWIJUKIRE iyo kaba karaciye murihumye abicanyi ba Kagame kakamugeraho umuryango kavukamo wose ubu uba ubarizwa mu irimbi ndetse byanaba ngombwa n’ababiboye bose bakicwa.
Banyarwanda ntimurambirwe nimuhatane kandi mwiminjiremo agafu dutsinde ikibi cyimitswe mu Rwanda rwacu amahoro arusenderemo maze turuturemo twese ntawe uhejwe ku byiza by’igihugu cyatubyaye.(Soma hasi aha indi nkuru ijyanye n'iyi maze wumirwe!).  

SHIKAMA uharanire ko ukuri gusimbura ikinyoma

BAZIGUKETA F.
shikamaye.blogspot.no
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)


_______________________________________________________________________


Inkuru ya www.igihe.com
Perezida Museveni yashimiye Perezida Kagame inkunga yateye ishuri yizemo muri Uganda

Yanditswe kuya 
20-04-2014 - Saa 16:33' na IGIHE
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yashimiye Perezida Paul Kagame ko kugeza ubu yibuka ishuri ryamureze muri Uganda, Ntare School, akaritera inkunga.
Ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 58 Ntare School, ishuri ryizemo Perezida Kagame na mugenzi we Museveni, rimaze rishinzwe, Perezida wa Uganda yashimiye uw’u Rwanda ku nkunga aritera nk’uko tubikesha New Vision.
Muri ibyo birori Perezida Kagame yahagarariwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Sam Rugege. Mu butumwa yamuhaye gushyikiriza Ntare School, harimo inkunga y’amadolari y’Amerika ibihumbi 30(agera ku mafaranga y’u Rwanda miliyoni 20 ), izakoreshwa mu kubaka ibibuga by’imikino. Perezida Museveni washyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ibyo bibuga, we yatanze amashilingi ya Uganda miliyoni 100( abarirwa muri miliyoni 27 y’amanyarwanda).
Muri ubwo butumwa, Perezida Kagame yanashimiye bikomeye Ntare School kuba ari ishuri ryahaye ubwenge bw’ingirakamaro Abanyarwanda benshi, agaragaza ko ari bwo bwatumye babasha guteza imbere u Rwanda nyuma yo gushegeshwa na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida Museveni yagarutse ku kamaro k’uburezi butangwa mu mashuri, yibutsa ko Afurika ifite umutungo kamere utubutse, ariko ukaba ari wo mugabane ukennye, avuga ko hakenewe ubumenyi bwo kuwubyaza umusaruro.
Yagize ati“Nubwo hari byinshi byakozwe mu kongera ubumenyi abaturage, haracyakenewe byinshi byo gukora, cyane cyane hongerwa ubumenyi mu bantu ku buryo bagera ku rugero rwo kubyaza umusaruro ibihari bikikuba kenshi kandi bikanacungwa neza uwo mutungo ukazagera no kubazabaho mu gihe kizaza.”

Perezida Museveni na Perezida Kagame bize hamwe muri Ntare School

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355